Nkuko tubikesha urubuga rwa grandslacs kuri uyu wa mbere, Urwego rushinzwe gukusanya ibyaha byibasiye inyoko muntu (CPCR) rumaze gutanga ikindi kirego ku byaha bya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994, byakozwe n’umunyarwanda wahungiye mu gihugu cy’Ubufaransa Manasse BIGWENZARE akaba ubu atuye mu gace ka Bouffemont(95) mu gihugu cy’Ubufaransa. Manasse Bigwenzare mbere ya Genocide akaba yari […]Irambuye
President Kagame ngo ategrejwe cyane mu nama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa CommonWealth (CHOGM) izaterana mu kwezi gutaha i Perth muri Australia. President Kagame, kimwe n’abandi bayobozi b’ibihugu bigize muri CommonWealth, ndetse na Ministre w’intebe w’Ubwongereza David Cameron, ngo ntibaratangaza niba bazitabira, nyamara igihe cyo kwemeza ko bazahagera ngo babategurire (Reservations) cyarangiye muri week end ishize. […]Irambuye
Isomero rusange ryubakwa mu mujyi wa Kigali n’umushinga wa Horizon Construction, rirateganya gukingura imiryango yaryo mu mpera z’uyumwaka turimo, nkuko byatangajwe na Nils Zirimwabagabo, umuyobozi wa Rotary Club, yateye inkunga iki gikorwa. Agirana ikiganiro n’ikinyamakuru New Times, Nils Zirimwabagabo yagitangarije ko iri somero ryateganwaga gutangira mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe 2011, ariko kubera impinduka zagiye […]Irambuye
Ku Rukiko Rukuru ku kimihurura mu mujyi wa Kigali, urubanza rwa Ingabire Victoire kuri uyu wa mbere rwamaze amasaha arenga 8, ku mugoroba abacamanza bafashe umwanzuro wo kurusubika rukazasubukurwa kuri uyu wa gatatu. Ni urubanza rwatangiye ahagana saa mbili n’igice za mugitondo, ahagana saa kumi, umushinjacyaha yasabye ko urubanza rwaba rusubitswe kuko atanyurwaga n’isemura (Interpretation) […]Irambuye
Urubanza rwa Victoire Ingabire na bagenzi be Majoro Vital Uwumuremyi, Coloneli Tharcisse Nditurende, Lieutenant Jean Marie Karuta na Lt Colonel Noeli Habyaremye rurongera gusubukurwa kuri uyu wambere ku rukiko rukuri i Kigali. Uru rubanza rwari gutangira tariki ya 16 Gicurasi uyu mwaka, ruza gushyirwa tariki 20/06, rwongera gushyirwa tariki ya 5 Nzeri ku busabe bwa […]Irambuye
Rubavu – Kuri uyu wa gatandatu saa tanu z’amanywa, Gahamanyi Landerine bita Bruce wari ufite ipeti rya Major mu mutwe urwanya leta y’u Rwanda wa FDLR na Jean Caude Bahinyuzimana bitaga Shakespear bageze ku mupaka w’u Rwanda na Congo, batahutse ku bushake nyuma yo gusanga ngo ntacyo barwanira. Ari Major Gahamanyi na Bahinyuzimana Jean […]Irambuye
Amakuru dukesha urubuga rwa Orinfor aratangaza ko urukiko rukuru rwa Gisirikare rwongereye igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 cya Lt Col Rugigana Ngabo. Mu isomwa ry’iki cyemezo mu rukiko rukuru rwa Gisirikare i Kanombe umucamanza yavuze ko iki cyemezo agishingira ku byo ubushinjacyaha bugaragaza birimo uburemere bw’icyaha uyu musirikare aregwa, Aha twabibutsa ko Lt Col Ngabo Rugigana […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 02 Nzeri 2011, Inama y‟Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. Inama y‟Abaminisitiri yatangiye yishimira igihembo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yagenewe n„Ishyirahamwe ry‟Imikino Olympic ku Isi mu rwego rwo kumushimira uruhare agaragaza mu guteza imbere siporo hamwe n‟icyo yagenewe na CECAFA […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, mu karere ka Bugesera Umurenge wa Ririma, nyuma yo gutonganira mu kabiri, abagabo babiri batashye baza kurwana umwe atera undi icyuma aramwica. Joseph Uwilingiyimana niwe ukekwaho kwivugana Jean Bosco Kalinganire, aba bagabo ngo baba bari babanje kunywa inzoga bita “Vubi” ikorerwa muri ako gace, mu kagari ka Nyabagendwa nkuko […]Irambuye
Umurambo w’umupolisi witwa Sergent Kamali Serge Ndagijimana, uherutse kwitaba Imana ari mu butumwa bw’akazi muri Haiti wagejejwe ku kibuga k’indege i Kanombe kuri uyu mugoroba ku wa gatanu. Umurambo we waje kwakirwa n’abagize umuryango we, umugore we n’abana batatu asize, bavuye i Rubavu aho uyu muryango usanzwe utuye. Hari kandi bamwe mu bayobozi mu ngabo na Police bakoranye […]Irambuye