Abababuranira abantu mu nkiko 175 barahiye
Mu nzu y’Urukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura kuri uyu wambere nibwo abunganira bakanaburanira abantu munkiko (Avoca) barahiriye gukora umwuga wabo.
Aba bunganizi barahiye, bakaba basabwe kutabangikanya uyu mwuga wabo n’indi, kudakorera Leta, no kuba inyangamugayo mu kazi kabo ko kunganira no kuburanira abaturage cyangwa undi wese mu nkiko.
RUTAGENGWA Athanas e, ukuriye urugaga rw’abavoca mu Rwanda, yatangaje ko iziz ari ingufu nshya bungutse, ko batazibanda mu kuburanira abantu mu mijyi gsa, ahubwo bagiye no kumanuka mu biturage ngo bafashe abaturage kubona ubutabera.
Perezida w’Urukiko Rukuru, Busingye Johnston, yibukije aba barahiye ko baramutse bahaye umwanya ruswa ikinjira mu mwuga wabo batakarizwa ikizere na rubanda baba bagomba kufasha mu mategeko, abasa kwirinda ruswa by’umwihariko.
Aba 175 barahiye, bakoraga mu ma cabinet atandukanye ariko bataremerwa mu rugaga rw’abavoca, biyongereye kuri 612 bari basanzwe muri uru rugaga.
<< Njyewe ….., ku izina ry’imana ishobora byose, ndahiriye igihugu kuzubahiriza Itegekoshinga, kuzakurikiza amategeko, kuzarenganura no kuzagira inama abansanga mu cyubahiro n’umutimanama, n’ubwigenge n’ubumuntu, kutazaca ukubiri n’icyubahgiro gikwiye inkiko n’inzego za Leta no kutazajya inama cyangwa kuburana urubanza ntemera ko ruri mu kuri nkurikije umutimanama wanjye>>
Iyo ni indahiro yasomwaga n’abavoca bashya.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM
2 Comments
aho mwanditse rutagengwa sibyo ni rutabingwa
Bishobotse mwatugezaho urutonde rw’Abavocats bose ndetse na contact zabo!muzaba mukoze!
Comments are closed.