Digiqole ad

Kuki Gisagara iza imbere mu kurwanya ruswa ikaba iyanyuma mu kwitabira Mutuel?

Akarere ka Gisagara n’ubwo kaje ku mwanya wambere mu kurwanya ruswa n’akarengane, kakanabihererwa igikombe, icyegeranyo cya Minisiteri y’Ubuzima gikorwa buri cyumweru kigaragaza ko aka karere kaza ku mwanya wanyuma mu turere twose  mu kugira umubare w’abaturage bakoresha kandi bakanivuriza ku bwisungane mu kwivuza(mituelle de santé).

Karekezi yakira igihembo cya Gisagara cyo kuba imbere mu kurwanya ruswa n'akarengane mu 2011
Karekezi yakira igihembo cya Gisagara cyo kuba imbere mu kurwanya ruswa n'akarengane mu 2011

KAREKEZI Léandre, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara aganira n’UM– USEKE.COM, yawutangarije ko kuba Gisagara iza ku mwanya wanyuma biterwa n’ubushobozi buke bw’abaturage.

Karekezi avuga ko ikibazo cyatewe n’uko gushyira abaturage mu byiciro byagiye bitinda ″hariho n’ikibazo cy’amabanki y’abaturage akorera muri Gisagara atihutisha amafaranaga agenewe umubare w’abagomba kwishyurirwa ngo agere kuri konte za mituelle de sante kuko adakoresha ikoranabuhanga (Atari informatiser),bityo ugasanga amafaranga atinda muri izo nzira.″

Uretse umubare munini w’abatishoboye avuga ugomba kwishyurirwa, hakaba haniyongeraho abunzi bose bo muri aka karere ka Gisagara.

Uretse kandi abatishoboye batarishyurirwa utuma umubare w’ubwitabire ku bwisungane mu kwivuza ukomeza kuba muto, nibamara kwishyurirwa, KAREKEZI Léandre avuga ko imibare izahinduka.

Karekezi avuga ko Akarere kagiye kandi gukora ubukangurambaga inzu ku nzungo nabatitabiraga babikore kuburyo mu mpera z’uyu mwaka imibare izaba imaze guhinduka nkuko abyemeza.

NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM

6 Comments

  • Jye ndemerako ibi bishoboka cyane kuko ni variables ebyiri zitandukanye. Nta gitangaje kirimo rero.

  • Gisagara mukomeze mushyiremo ingufu ntashiti kuko tuzabigeraho! Na mituel tuzaba abambere pe! courage! The Boy from gikonko!

  • mukomereze aho ubukene si ubushake, mba he inama yo kujya mu bimina nabyo birafasha nkuko mwatsinze ruswa niko na mituelle zizaboneka imana ibafashe.

  • Njye ibyo ndabyemera. kuko ako Karere kashimiwe kudahohotera abaturage bako, mu gihe utundi dushishikazwa no kugurisha amatungo y’abaturage kugira ngo babone uko bishyura Mituelle. kuba rero ako Karere karirinze iyo miyoborere mibi yo guhohotera abaturage bako, nibyo byatumye abishyuye baba bake.

  • @ Kimson,

    na njye ABANYAGISAGARA ndabashyigikiye. Koko bariya bantu bashoboye kurwanya ruswa, kugeza no hasi ku ndiba!!!!

    Ndasanga rwose ari AKARUSHO kuko mu myiyumvire yanjye, – nkuko mpora mbivuga hano kuri runo rubuga -, kurwanya ruswa=inyoroshyo, ni ikintu kitoroshye kuko gifite imizi miremire cyaneeeeee….

    Nasomye neza uburyo bakoresheje, nsanga ABAYOBOZI ba kariya karere ari inzobere mu byerekeye ubukangurambaga. Byaranshimishije cyane peeeee….

    Ndemeza rero ndashidikanya ko no mu byerekeye “Mutuelles de santé” bazashyiramwo ingufu kandi bagakoresha uburyo bushyashya bunyuranye….

    Urugero: Bazatumire Abantu bavuka ku GISAGARA baba i Kigali cyangwa ahandi. Maze abo bantu bafashe ubuyobozi gukangura imbaga. Buri Munyagisagara w’impuguke azajye iwabo kw’ivuko, iwabo ku musozi, maze abasobanurire barebana akana ko mujisho, neza neza, akamaro ka “Mutuelles de santé”….

    AKABAZO. Mfite akabazo nshaka kwibariza Umunyarubuga KIMSON. Jyewe nkomeye cyane ku byerekeye “Décentralisation et développement auto-centré”. Niba rero bishoboka wambwira muri macye umutungo, ubukungu-kamere umuntu asanga i GISAGARA.

    Jyewe mperuka hera imyumbati, ubunyobwa ndetse n’umuceri mwinshi. Kandi abantu bo ku MAYAGA kera bari aborozi barenze, habaga inka nyinshi cyane.

    Birumvikana rero ko igitekerezo cyo kwishyira hamwe ari inshingano kuri bo.

    “Coopératives de production et de commercialisation sont la clé.

    Approvisionnement de la ville de Butare, de la ville de Nyanza et même celle de Kigali. Approvisionnement des écoles secondaires, des paroisses, des garnisons militaires et même de l’Universitée Nationale du Rwanda”….

    Buhoro buhoro ndemeza ko bazagera kw’iterambere rishimishije kandi lirambye. Kandi byaba byiza bafatanije n’abaturanyi, uturere bahana imbibi. Kuburyo bashobora guhahirana kandi bakuzuzanya mu mishinga itandukanye….

    UMWANZURO: Ndangije iyi message nshima kandi nshimira uriya Muyobozi Léandre KAREKEZI. Bene uriya Muyobozi niwe inzego zo hasi kw’ishingiro, niwe IGIHUGU gikeneye, magingo aya.

    Jyewe nkunda byimazeyo umuntu utavugira mu matamatama kandi uzi gusobanura no kwisobanura, iyo abajijwe ikibazo.

    Ubwo rero tuzaba tureba, mu mpera z’umwaka utaha wa 2012, uko ibintu bizaba byifashe.

    NIMUKOMERE, NIMUKOMEZE UMURAVA NO KWITANGA MUTIZIGAMYE. IMANA IBARINDE.

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • Uyu mugabo erega afite umwuka w’Imana Isumbabyose. Niyo mpamvu ahora ari imbere y’abandi. Bible iravuga gurya: Tuzaba imitwe, nti tuzaba imirizo. N’uko nta kundi. Big up Léandre.
    Ari umugani uvuga ngo: Dérrière chaque homme fort, il y a une femme forte. Ndibaza ko n’umugore we abigiramo uruhare, ndetse na équipe bakorana.
    Imana ikomeze iteze imbere Gisagara.
    Umuvandimwe wawe muro Kristo

Comments are closed.

en_USEnglish