Digiqole ad

Col. Theoneste Bagosora na Col. Anatole Nsengiyumva bagabanirijwe ibihano

Arusha – Mu rugereko rw’ubujurire mu urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera I Arusha muri Tanzania, kuri uyu wa gatatu nibwo rwagabanyije igihano cyo gufungwa burundu cyari cyarahawe Theoneste Bagosora  gishyirwa ku gifungo cy’imyaka 35, naho Colonel Anatole Nsengiyumva akatirwa igifungo cy’imyaka 15 . 

Theoneste Bagosora (ibumoso) na Anatole Nsengiyumva (iburyo)
Theoneste Bagosora (ibumoso) na Anatole Nsengiyumva (iburyo)

Theoneste Bagosora yarafite ipeti rya Colonel mu ngabo zahoze zitwa FAR,  yarayoboraga ingabo muri 1994 ubwo Genoside yakorewe abatutsi yabaga igahitana abasaga miliyoni.

Bagosora yatawe muri yombi ku wa 9 Werurwe 1996 mu gihugu cya Cameroun, akatirwa igifungo cya burundu ku wa 18 Ukuboza 2008 n’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i  Arusha.

Nkuko byatangajwe na Perezida w’uru rukiko bwana Theodor Meron, yavuzeko Theoneste Bagosora yagabanirijwe ibihano aho azafungwa imyaka 35 kandi mbere yari yakatiwe gufungwa burundu.

Mu rubanza rumwe na Colonel Anatole Nsengiyumva nawe wari wakatiwe nawe gufungwa burundu,  nawe yagabanirijwe ibihano aho yahawe igihano cyo gufungwa imyaka 15, urukiko rukaba rwahise rutegeka irekurwa rye hagendewe ku myaka yaramaze muri gereza akurikiranwa ho ibyo ibyaha.

Umucamanza Meron yatangaje ko aba babiri bahamwe n’ibyaha bya Genoside, ibyaha by’intambara ndetse n’ibindi byibasiye inyoko-muntu, ariko bimwe mu  byemezo byari barafashwe n’ubushinjacyaha  mbere byateshejwe agaciro maze bahabwa ibihano bishya.

Urugereko rw’ubujurire rukaba rwagaragaje ko ibyaha bitandukanye byashinjwaga Bagosora bitamuhamye ariko rugaragaza ko ibyaha bitandukanye byakozwe yari abizi ariko ntagire icyo akora ngo abibuze kandi yari abifitiye ububasha.

Urugereko rw’ubujurire rwemeje ko bagosora ubu ufite imyaka 70,  ubusanzwe wari umuyobozi w’ibiro muri Minisiteri y’ingabo, ariwe wari umuyobozi mukuru wa gisirikare hagati y’itariki ya 6 kugera ku ya 9 Mata 1994, ubwo Minisitiri w’ingabo yari mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu nk’uko byari byaragaragajwe n’ubushinjacyaha.

Urugereko rw’ubujurire rukaba rwahamije Bagosora nk’uwari umuyobozi mukuru w’ingabo ibyaha bitandukanye byabereye kuri za bariyeri zo mu mugi wa Kigali aribyo: gufata abagore ku ngufu, kurimbura imbaga, kwica abanyapolitiki barimo uwahoze ari Minisitiri w’intebe Agatha Uwiringiyimana.

Bagosora yanahamijwe kuba ariwe wategetse kwica ingabo z’ababiligi zari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye, ubwicanyi bwabereye mu kigo cya gisirikari cya Camp Kigali ku italiki ya 7 Mata 1994.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

16 Comments

  • Ubuse koko babahannye cyangwa ni uburyo bwo kubarekura! Bagosora ngo imyaka 35, ni ukuvuga ko nibakuramo iyo amazemo ejo bundi azataha? Ahhaaaa naragenze ndabona cyakora ni byo koko ngo abagabo bararya zikishyura! Yewe niba ubushunjacyaha bw’u Rwanda bwemeye biriya bihano byahawe bariya bagabo bahite barekura n’abariya bose bakatiwe burundu bari mu magereza (Prisons) yo mu Rwanda!

  • Birababaje rwose, ruriya rukiko ntiruhana ibyaha rurashyigikira abanya byaha. Bishoboka bite ko , urukiko rushinja umuntu kwica ababirigi icumi, ministre w’intebe, ubwicanyi kuri za bariyeri, kandi ngo agabanyirijwe ibihano? Ubwo se ibyo s’ibihamya bihagije ngw’afungwe burundu? Nta butabera tubonye muri ruruya rukiko.

  • Izo nkoramaraso zirekurwa gute? ahaa! birababaje.

  • kugabaniriza ibihano izi nkoramaraso ni ugukora mu nkovu abacitse ku icumu urukiko rwise nirukore iyo bwabaga bagakwiye kucibwa igihano cya burundu amaraso yabana babanyarwanda zamenye none zigororewe kurekurwa kuko ndabona nta ho bitaniye no kurekurwa !!!!!!!!!!!!

  • ESE UBWO NIBWO BUTABERA KOKO UN ISHAKIRA ABANYARWANDA? ARIKO NTIWABARENGANYA NONESE USHOBORA GUCA URUBANZA RWO MU CHINE UTAHAZI UTAZI IMICO YABO? SVP BAREKE KONGERA KUTUBABAZA TWARABABAYE BIHAJE…

  • Jyewe iby Arusha biranandambiye kuburyo ntagishaka no kubyunva. Nababwira iki, Ingegera zose bazishyire hanze. Ubundi sizo kurya zikarayama. Igikuru nuko twabonye igihugu gihuriwemo nabanyarwanda bose. Nibabafungure bage kuba ababoyi babazungu. Harurupfu rutari urwo. Col cg Minister runakwa kumva ngo yagiye koza amasahani mububirigi cg mubufransa nababwiriki. Kujya baterura uducyecuru twabazungu bajya kutwotesha akazuba. Nurwo siruto.

  • Birababaje kubona Umuntu wakoze nka biriya ahabwa 15 ans !!!!! ariko amahanga kuki ashaka kugumya kudukora mu nkovu ?

  • nta mufa w’igikeri uko wagiteka kose!TPIR nta kiza yakoze cyasubiza umutima w’abanyarwanda mu nda,ibi ikoze ni ibyiyongera ku bindi byinshi bibi yakoze

  • dore abntu nanjye nkaba undi??? yewe anho kwisi bagabanyirizwa ibihano mwijuru bazabibazwa naho ubundi nibashaka babafungure numutima namwe arara adasinziriye,

  • Mureke kubogama ukuri nikuja kumugagaro bamwe mubayobozi b,urwanda ubu bazirasa kubera gutinya kubazwa ibyo bakoze. Erega umuzungu simwene wanyu, mwavugije induru kuri Rusesa babima amatwi kuberako byose nibo babikora, mubaze uko bamushubije umukuru wa Ibuka, none ngo Bagosora! mubare abo bamaze gufungura ahubwo nabandi bagiye gufungurwa.

  • aaaaaaaaaahh njye birandenze!!!!
    gusa uko nako ni ugupfobyo jenocide kurwo rukiko.

  • nibarekurwe baze barebe exemplaire y’umubano w’abantu utagira amoko, ntugire amacakubiri, ntugire ivangura n’irondakarere,kera kuri ID habagaho ngo umunti ni umuhutu cg umutwa cg umututsi ariko byayoyokanye n’ingoma yabo ndetse bamwe byarabaherekeje abandi biracyabakurikirana bo bihaye gufata ubwoko bw’Imana yiremeye itagabanyijemo categories barangiza bagakora edit ku biremwa bagacamo abantu amoko. niba batabonye barasibye nimureke babafungure kuko icumu ryarunamuwe kandi ntibigeze batura mu gihugu cyimeze nk’icyi kuko bagenderaga kuri hutu na tutsi none ubu we are the one nta bwoko mu Rwanda niba hari abakibigenderamo ibyo bazabyibarizwe.

    nabo sibo wari umurongo ngenderwaho wa politiki ya Habyari kandi murabizi indirimbo nyirurugo atera niyo wikiriza. Twese hamwe twiyubakire u Rwanda duhoze imfubyi zacu twasigaranye dufashe n’abapfakazi bacu Imana izadushumbusha nk’uko yagenje Yobu.

  • Genocide yakozwe na shitani, abandi nibabarekure batahe? Maze Shitani yananiye n’Imana ngo abantu nimwe muzayishobora! Ngaho da, Genocide yabonye nyirayo

  • Murarekuwe koko, nubundi agahinda gashira akandi ari ibagara koko.ariko uwo mucamanza ugirira impuhwe shitani ni uwahe? ubwo we ni igiki?

  • muko kereka shitani niba ari abahutu kuko aribo bishe abatutsi. sinumva icyo ushaka kuvuga ahongaho

    • Twumvikane twese! Ari abatutsi barapfuye kandi n’abahutu ni uko!! Bariya bagabo bagombaga kugumamo kuko nirwo rubanza bari baraciriwe, kuko nicyo cyari kibakwiye!! Gusa muri iyi si nta na rimwe muzigera muhabona urubanza rutabera! Guhora ni uk’Uwiteka, ibindo ni ugusakuza nk’isandi mu rusaku nta na kimwe twageraho!
      Gusa birababaje kuko badutwaye abacu kandi bakaba bagiye kurekurwa badashobora no kubatugarurira!

Comments are closed.

en_USEnglish