Umwijima wugarije abakoresha Gare ya Nyabugogo
Muri Nyakanga uyu mwaka, nibwo imodoka zitwara abagenzi bajya cyangwa bava hanze ya Kigali zimuriwe muri Gare ya Nyabugogo. Iki cyemezo kikaba cyaratumye iyi gare ya Nyabugogo ihuza urujya n’uruza rw’amamodoka n’abantu benshi.
Iyo bigeze mu ijoro, abakoresha iyi Gare, batangarije UM– USEKE.COM ko bagira ikibazo gikomeye cy’umwijima, uteza impanuka nto zimwe na zimwe ndetse ugaha urwaho abajura.
Iyi gare ya Nybugogo kugeza ubu, ntirashyirwamo urumuri rumurikira benshi (Eclairage Public) nubwo Rangira Bruno ushinzwe itangazamakuru mu mujyi wa Kigali yadutangarije ko muri iki cyumweru iyi gare izatangira gushyirirwamo amatara.
Steven Mugabo, umushoferi w’imodoka za minibus yadutangarije ko iyo bigeze nijoro usanga abagenzi bikanga abajura. Aba bajurura ngo biba cyane amatelephone, ndetse bakanashikuza abadamu amashakoshi yabo.
Nubwo hari polisi ikorera muri iyi gare, ngo biragoye cyane gucunga umutekano w’abantu bagera ku 80 000 bivugwa ko bakoresha iyi gare buri munsi.
Ugeze muri iyi gare, bigaragara ko hari imirimo yo gushinga amapoto azashyirwaho aya mashanyarazi, ariko kuva igihe yahinduriwe gare yakira imodoka nyinshi, nta rumuri ruhagije ruharangwa nijoro.
Photos: Daddy Rubangura
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM
13 Comments
IYI NKURU UMUJYI WA KIGLI WAGOMBYE KUGIRA ICYO UYIVUGAHO
Oya umujyi waKigali na bo ntibagakabye.None se iyo itangaza makuru ritababaza bo ntabwo babonaga ko ari ikibazo?Gusa twizere ko bigiye gutungana.
Birababaje gufata icyemezo cyo gushyira abantu muri risk bigeze aho!mbere yo kwimurira hariya gare nk’umujyi wa Kigali wari kuba waranatekereje ku rumuri!!umwijima kweli?iki gihe cyose se kuki batarushyizeyo?abantu bahatakariza ibyabo ni benshi cyane nimugire vuba rero mutabare abaturage ntekereza ko mwakagombye kuba mwarabikoze mbere!!
ibi ntibikwiye mugihe tugezemo cya 20/20.
Ngiryo rero iterambere ry’u Rwanda.
kanid mukunda biracitse! umunyamakuru yashoje agira ati: hari ibikorwa byo gushinga amapoto bigarara ko gahunda yo kuhageza amashanyarazi ihari! gusa nyine ntawashyigiikira icuraburind nkiri rwagato mumujyi ariko nanone utabifata nkaho ntagikorwa. nguhaye ibyumweru 2 uzareba ko amashanyarazii atazaba yahageze bipfa kuba biciye no mu itangazamakuru!
@MABYAYINYONI
kuki ukunda Byacitse? Ujye utembera kuko ugeze Nyabugogo wasanga amapoto y’amatara bari mu gikorwa cyo kuyashinga kdi ko bashobora no gucana bitarenze le 20 Déc naho wowe nta na kimwe ujya ushima wagira ngo uri umwana w’ingayi .
GUSA UMBABARIRE NIBA WUMVA NGUTUTSE,DUHAANE FAIR PLAY WANGU DORE TWESE TURI BENE KANYARWANDA! Ijoro ryiza
None se ko nta muyobozi mwabajije ngo agire icyo abivugaho, ibi muba mukoze ni nko kwikirigita ugaseka.
Sha uri gatikabisi kweli! None se barakubwira ko usinzwe itangazamakuru mu mujyi wa Kigali yavuganye n’umuseke, nawe ngo ntawe babajije. Ubwo utumvise Fidel Ndayisaba cg undi ngo nta muyobozi babajije? ahubwo vuga uti: Abayobozi nibikosore bajye bemera kuvugana n’itangazamakuru nahubundi ndahamyako bajya kuvugana n’abashinzwe itangazamakuru ari uko abo banyakubahwa baba bahunze ibyo bibabazo by’abanyamakuru bakabisunikira ba Under babo!
Bayobozi mwikosore
HARI ABAYOBOZI BADUKANYE IMVUGO NGO “TUGIYE KUBIKURIKIRANA, TURABICYEMURA MU KWEZI KUMWE, MU CYUMWERU KIMWE,…” [nyamara ugasanga nyuma y’icyo gihe nta cyahindutse!]
Nonese mutirengagije itangaza makuru mu rwanda rirahri numuhango gusa ntakigenda bavuge babice naho ubundi nukwihangana abanyamakuru bavugaga bose ntabagihari muzi aho bagiye nitwihangane rero
kagire inkuru rero!!??ubu uyunguy ywanditse iyi nkuru yapfuye se muhu?kuko mubona ibitagaragara ariko ibigaragara ntimubibone??ngo bafite amaso ntibabona,bafite amatwi ntibunva,…(ibi ni ibyanditswe byera)abavugaga ubusa kuko aribwo ukunda kunva babuze umwanya wabo mu rwanda bashaka ibindi bikenewe aba aribyo bajya gukora.
Nibihangane bajye bamurikisha amasitimu, n’amatara y’imodoka,
Bjye baterera amaso kuri Mt Kgli na Mt Jali bibuke ko n’abaho bahejejwe inyuma
murakoze
Comments are closed.