Urukiko rw’i Arusha rwashimangiye kohereza UWINKINDI mu Rwanda
Urukiko rwashyiriweho kuburanisha abakekwaho gukora Genocide mu Rwanda rukorera Arusha muri Tanzania, rwanze ibyasabwe na Jean UWINKINDI ko atakoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda kuko atahizeye ubutabera.
Tariki 28 Kamena uyu mwaka, urukiko rwa Arusha rwanzuye ko urubanza rwa Jean UWINKINDI wahoze ari umuvugabutumwa, rujya kuburanishirizwa mu Rwanda. Iki cyari icyemezo cyamebere gifashwe n’uru rukiko cyo kohereza urubanza mu Rwanda.
Amakuru dukesha itangazo ryasohowe n’uru rukiko kuri uyu wa gatanu, avuga ko uru rukiko rwanze ubusabe bwa UWINKINDI bwo kutimuriria urubanza rwe mu Rwanda.
Gusa uru rukiko rukaba rwavuze ko ijyanwa rye mu Rwanda ridahita rikorwa, kugeza icyumba cy’abacamanza cyemeje impamvu zifatika zatumye urukiko rwemeza ko UWINKINDI azoherezwa mu Rwanda.
Ubusabe bwa UWINKINDI bwo kutoherezwa mu Rwanda, bwatewe utwatsi n’abacamanza kuwa gatanu w’icyumweru gishize, bemeza ko ubucamanza mu Rwanda bufite ubushobozi bwo kuburanisha urubanza rwa UWINKINDI.
Uru rukiko muri Kamena rwemeza ko ruzohereza UWINKINDI kuburanira mu Rwanda, rwemeje ko igihe UWINKINDI azaba aburanira mu Rwanda, ruzohereza abantu badafite aho babogamiye gukurikirana iburanishwa, bagomba kubwira urukiko rwa Arusha ibiri kubera mu rubanza byose.
Jean UWINKINDI yahoze ari umuvugabutumwa muba Pantekoti mu mujyi wa Kigali. Arashinjwa ubwicanyi bwakozwe ku batutsi mu rusengero rwa Kayenzi n’ahandi. Yafatiwe muri Uganda muri Kanama 2010 ajyanwa i Arusha muri Nyakanga uwo mwaka.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
1 Comment
Nawe warakoze Jenocide ntakuntu utatinya kujya kuburanira aho wiciye cg wicishirije abantu! nibamuzane bamukatire urumukwiye
Comments are closed.