“Ibibi bivugwa ku Rwanda hari icyiza mvanamo” – Kagame
Mu muhango wo gusoza Inama ya cyenda y’umushyikirano, President Kagame mu ijambo rye yavuze ko atumvise bimwe mu bibazo yatekerezaga ko ari bwumve.
Yavuze ko yaje no kubaza Ministre w’Intebe niba ntamuntu waniganywe ijambo, uyu aramuhakanira ndetse amuha n’ibimenyetso ko ntamuntu waniganywe ijambo mu kubaza icyo yifuza.
Muri iyi nama ya cyenda y’umushyikirano, ibibazo byabajijwe kuri telephone na facebook, byibanze ku bijyanye n’imitungo, ibibazo by’abatarishyuwe nyuma yo kubarirwa ndetse n’ibindi, kuri ibi bibazo President Kagame akaba yahitaga asaba abayobozi bireba kubisobanura no kubishakira umuti mu gihe cya vuba
President Kagame akaba yavuze ko nubwo nta bibazo bidasanzwe byabajijwe, ariko azi neza ko ibibazo bizakomeza kubazwa, ndetse hakaba n’ababaza ibitari byo bagirango bahe isura mbi u Rwanda.
Ibi President Kagame akaba yavuze ko bidahangayikishije, ahubwo hari ikiza abibonamo, yavuze ko bituma habaho icyo yise “Pressure” , yavuze ko ibi bivugwa nabi ku Rwanda afata umwanya wo kubyumva, ariko atabiha agaciro.
Avuga ko ibi bibi bivugwa, bimutera gukurikirana niba koko hari ibihari, bigatuma hafatwa n’ingamba kugira ngo hatagira n’ibizaba.
President Kagame yavuze ko ibyo abayobozi b’u Rwanda bakora babikorera Ineza, batabikorera ishimwe cyangwa ngo babogeze.
“natwe ntitukiyogeze, iyo twiyogeza bitujya mumutwe, bigatera kwirara. Dukore ibyo tugomba gukora kuko biduhesha ishema, twirinde kubyiratamo cyangwa kubyiraramo” Kagame.
President Kagame, yavuze ko urebye aho u Rwanda ruvuye, naho rugeze, bamwe babonako ari ibitangaza (ibikorwa), we akavuga ko atari ibitangaza, ahubwo ni ibikorwa by’abantu.
“uwaterefonnye avuga ko yifuza ko tuzamugeraho akatwereka ibikorwa amaze kugeraho, ubutaha sinzamunyuraho, niwe nzaheraho, uyu ni urugero rw’ibyo bikorwa” Kagame.
President Kagame yarangije asaba abanyarwanda gukunda umurimo, kuko ariwo shingiro ry’amajyambere.
Yasabye abayarwanda kugira umuco wo kwiha agaciro, ako gaciro Kagame avuga ko kiyongera igihe ugahaye n’abandi.
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
12 Comments
perezida wacu wanjye wabanyarwanda ndamukunda Allah azamumpere ubuzima bwiza ubu nigihe kirimbere.Amahoro Iterambere Kuri wowe njyewe natwe twese inshallah.murakagira amata ahore kuruhimbi banyarwanda
aba bose bajya munama nababaza ibibazo ninkinkonde za Kagame, nizereko mwamubajije ukuntu yaguze indege 2, naho yakuye amafanga? ikindi nizerereko mwamuabajije ukuntu yagiye kurara muri hotel muri america ihenze 18000dollard
ubwo ushingira kuki ariko uvuga ibibazo bidahari?wunva utabaho udahimbye ibinyoma n’ibihuha ?ibyo abanyarwanda twarabirenze,ubu ikibazo dufite ni ugukomeza kongera ibyo tuwagezeho.
Abanyarwanda muri ba ntamunoza Muzehe wacu turamukunda kandi nizerako ntakibazo tumufiteho mwe mubifite kuki mtaza ngo mubivugire kumugaragaro bose babimenye ndizerako muzajya mushyira ibintu ibintu ahagaragara rwose mwubake igihugu cyanyu muve mumagambo H.E tukwifurije umwaka mwiza nabawe bose Imana ikomeze kukujya imbere muri byose ukora
Iyo mwibaza aho akira amafaranga ntakora? Woww ko ufite ibyo ufite? Nta tegeko rimubuza gutunga? Kora nawe uzabona ibjyanye nibyo winjiza! Iryo ni itiku rwose. Uriya ni Umugabo kandi ni Umukozi.
wowe kizza urinda uvugira kuri internet niba warabuze uko ujyayo iyo ufata terefone ugahamagara ukabaza ibibazo byawe nkuko abandi babigenzaga ko uvuga gutyo abandi ba perezida barara muzangahe se muge mureka itiku big up muzehe
niba se mubivugwa hari icyo ukuramo kuki ukomeza guhimbira abantu ibyaha batakoze ?ex:mushayidi, ingabire, ntaganda, ntakirutinka, niyitegeka……………..
ubu se inkiko zirekura ba callixte……..
ntabwo zigira impuguke mu by’amategeko?politique yanyu irashaje , ntabwo ijyanye n’igihe rwose. muhindure cyangwa muve mu kibuga !!!
Amahoro rwanda n’abawe bose.
uvuga nk’ibi nkande?ko utari umucamanza,kuki wunva ko hari abo amategeko agomba kwirengagiza?ni ibimana se?cyangwa?ntawe uzashaka gusubiza abanyarwanda mu kaga ngo areberwe,icyo kurebera byatanze ntawutakizi,never again!
nemerenwa na president kagame ko hari byinshi tugifite kugeraho akaba ariyo mpanvu tutagomba kwirara ngo twoze akarenge,ibyo twagezeho byatweretse ko nta kidashoboka akaba ariyo mpanvu tugomba kugera no kbindi byinshi bisigaye twubakiye kuri fonation ihari kandi ikomeye.
Izina ryumuntu rihita rikwereka ukumuntu atekerereza kibwa koko nikibwa inama yabaye iminsi ibiri2 ntiwagira icyo ubaza none uririrwa wandika wandika ubusa kumbuga nuko wabuze icyo wabaza uko warumeze kuva kera nanubu ntakiyongereye mumutwe wawe.
Kizza uzicwa nagahinda koguhora utekereza imitungo yabandi bantu nonese kuki utafashe terefoni ngo ubimubaze ubwo rero urara udasinziriye utekereza indege na hoteri urigicucu gusa
banyarwanda twiheshe agaciro,ubu se nkamwe musomyi inkuru nk’iyi ishimishije kuki murimo kuyitukaniraho?ubwo ntimwiha agaciro.mwihe agaciro muhereye no ku nkuru mwandika.amahoro kuri twese.
Comments are closed.