Digiqole ad

“Mu Rwanda ntihakabaye hari ikibazo cy’imirire mibi” – Kagame

Mu nama y’umushyikirano yatangiye i Kigali kuri uyu wa kane, yatumiwemo abayobozi kuva ku nzego zo hasi kugeza kuri President w’igihugu, mu byavuzwe, havuzwe n’ikibazo cy’imirire mibi, aho President Kagame yavuze ko iki kibazo kitakabaye kivugwa mu Rwanda.

President Kagame mu nama y'umushyikirano kuri uyu wa kane
President Kagame mu nama y'umushyikirano kuri uyu wa kane

Ministre w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho kuri iki kibazo, yasobanuye ko koko iki kibazo gihari, gusa gishingiye ahanini ku myumvire y’ibijyanye n’imirire mu banyarwanda.

Dr Binagwaho, yavuze ko urebye ibihingwa byera mu Rwanda hatakabaye hari ikibazo cy’imirire mibi, we yemeza ko gishingiye ku buryo ibi biribwa biribwa.

Ministeri w’Ubuzima yavuze ko Ministeri ayoboye igomba gufatikanya na Ministeri y’Umuryango ndetse na Ministeri y’Uburezi mu kumvisha imiryango nyarwanda ko bagomba guhindura uburyo bw’imirire yabo.

Dr Binagwaho yavuze ko imirire mibi iterwa no kutamenya uburyo abanyarwanda barya ibyo bafite.  Ariyo mpamvu hakenewe cyane gushishikariza abantu guhindura uburyo bw’imirire yibyo bafite.

Yunganira Ministre Binagwaho, President Kagame yavuze ko bidakwiye ko mu Rwanda havugwa ‘Bwaki’ mu gihe hari amata hari n’imboga.

Yavuze ko abayobozi bafite akazi gakomeye ko gushyira ibyo bavuga mu bikorwa, aha akaba yagarutse ku “Akarima k’igikoni” yavuze ko abayobozi benshi bakavuga ariko badakurikirana niba abo bayobora bafite utwo turima mungo zabo.

“Akarima k’igikoni si henshi ugasanga, nyamara abayobozi babivuga mu magambo gusa, ntabwo kandi ari ibyo kurya byabuze ahubwo ni uburyo biribwa” President Kagame.

President Kagame akaba yasabye abayobozi gukurikirana gahunda baba babwiye abaturage cyane cyane izerekeye guhindura uburyo bw’imibereho yabo, avuga ko Bwaki bakwiye kuyisezerera kuko itakabaye iri mu Rwanda.

Umwihariko w’Inama y’umushyikirano uyu mwaka ni uko hatumiwe abayobozi kugera ku rwego rw’Akagari.

Inama y’umushyikirano iri kubera mu ngoro y’inteko ishinga amategeko ku Kimihurura, ikaba ikomeza imirimo yayo kuri uyu mugoroba ndetse no kumunsi w’ejo kuwa gatanu tariki 16 Ukuboza.

President Kagame mu ijambo rye ubwo yatangizaga Inama y'umushyikirano
President Kagame mu ijambo rye ubwo yatangizaga Inama y'umushyikirano

Photos: PPU

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

7 Comments

  • kuki se ministri yavuze mu cyongereza mukaba mubishyize mu kinyarwanda aho ni mumuhimbiye

  • Ni ukuri rwose, nko mu murenge wa Nyarubaka,Nyamiyaga,Musambira mu akarere ka Kamonyi, aho nkorera nka Data Manager wa ONG, imibare mfite igaragaza Bwaki,kdi niyo ugiye mu giturage urayibona cyaneeeeeeeee.Abayobozi bakwiye Kubihagurukira. Muri make amagambo menshi yo barayahiga, bagahiguza ibikorwa bike.

  • Ese inama y’umushyikirano izamara igihe kingana iki?

  • kagame ni umuyobozi ukwiriye urwanda turakwemera umusazaa wacu gusa nukubwira abayobozi bandi kugendera kuri nyakubwahwa perezida wa repubulika service zakomeza kwihutishwa ndetse hakaboneka umusaruro ukwiriye abanyarwanda

  • komeza utuyobore nibazagutere ubwoba tukurimbere

  • Ariko kuki umuntu nka ministre ndetse wumunyarwanda atavug’ikinyarwanda.nukutakimenya cg nukutagishaka.

  • Iyo nama yarikenewe ahubwo kabiri mumwaka

Comments are closed.

en_USEnglish