Rusumo: Bamaze amezi 5 barabariwe imitungo ariko ntibarishyurwa
Bamwe mu baturage baturiye umupaka wa Rusumo ugabanya u Rwanda na Tanzaniya, mu karere ka Kirehe, barasaba kwishyurwa amafaranga babariwe ku bikorwa bari bafite ahazubakwa ibiro bishya bya gasutamo, umuhanda uzajya ujyayo ndetse n’ahazubakwa parking y’amakamyo.
Birasanzwe ko mu Rwanda iyo hari igikorwa remezo kigiye kubakwa ahantu hari hatuwe, banyiraho babarirwa agaciro k’imitungo bari bahafite bakishyurwa,
Abaturage barebwa n’iki kibazo babwiye UM– USEKE.COM ko bafite impungenge ku mitungo yabo babariwe ariko kugeza ubu batarabonera ingurane bemerewe. Kwishyurwa bamwe ngo babona bigoranye dore ko ngo bamaze gusinya kandi batarishyurwa
Uwitwa Vedaste uri mu babariwe imitungo, avugako babariwe mu kwezi kwa 7/2011 bababwira ko bazishyurwa mu kwezi kwa 9, undi mwaka ukaba utangiye ngo atazi niba azishyurwa, ngo yabariwe ubutaka bwarimo urwuri rw’inka ze bituma azigurisha.
« Batuzaniye impapuro turabasinyira batubwira ko nyuma y’amezi 2 tuzishyurwa. Nyamara twumvise ko rwiyemezamirimo wari kubaka Parking we yishyuwe ariko twe tukaba tutishyurwa » Vedaste
Undi muturage wabariwe imitungo ni uwitwa ‘Kiki’ ari na we ufite Hoteli Amarembo ya Rusumo, we yatubwiye ko uko babaze agaciro k’imitungo y’ubutaka bitajyanye n’ibiciro byo ku mupaka.
Ubusanzwe ngo umurima ufite ubuso bwa m2 1 wabariwe amafaranga 104 (frw104), akabona ko ari igiciro gito cyane. Ugereranyije n’agaciro k’ubutaka bw’ahantu kumupaka.
Kiki kandi akomeza agaragazako bafite impungenge ku muntu uzabishyura hagati y’Akarere ka Kirehe na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ngo kuko iyi minisiteri ariyo yabaze imitungo.
Murayire Protais, umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, yatangarije UM– USEKE.COM ko abaturage bashobora kuba bataranyuzwe n’ikiguzi babariweho imitungo yabo, ariko akavuga ko bakurikije ingingo ziri mu itegeko.
Ku kibazo cyo kutishyurwa kw’abaturage, Mayor Murayire, avuga ko atekereza ko ari akazi kenshi Ministeri y’ibikorwa remezo iba ifite ko kwishyura abantu ahantu henshi hatandukanye, ko byanze bikunze aba baturage bazishyurwa.
« Twari dutegereje ko amafaranga aboneka mu Ukuboza, nkaba numva muri uku kwezi kwa mbere azaba yarabonetse ». Mayor Murayire
Aho aba baturage babariwe hazubakwa by’umupaka bihuriweho n’ibihugu byombi (u Rwanda na Tanzania) ‘One Stop Bolder Post’. Izajya ikorerwamo n’inzego zombi za gasutamo.
Aha kandi ngo hazubakwa Parking y’amakamyo menshi akoresha uyu mupaka kandi agakenera aho guparika hagari. Ndetse n’umuhanda ujyayo.
Usibye ibiro bya gasutamo na Parking, kuri uyu mupaka hari umushinga wo kuzahubaka urugomero rw’amashanyarazi ku Isumo rya Rusumo.
Mayor Murayire yatangaje ko imirimo yo kubaka ibiro bishya bya Gasutamo na Parking y’amakamyo n’umuhanda ujyayo, nta muturage uzimurwa, ahubwo ari amasambu n’imitungo bayafitemo byagiye bibarwa.
Umushinga wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi ku isumo rya Rusumo, Protais Murayire avuga ko atazi igihe uzatangirira kuko ari umushinga urebe ibihugu byinshi.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM
0 Comment
Biba byiza iyo umuntu umubariye imitungo, ukamwishyura hakiri kare, kuko iyo utinze uramudindiza mu mishinga mishya ashaka gukora, murakoze.
Comments are closed.