Digiqole ad

Miliyari zirenga 77 nizo ziyongereye ku Ngengo y’Imari y’Umwaka wa 2011/2012

Kuri uyu wa kane, tariki 5 Mutarama 2012,  Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite, nyuma yo kumva ibisobanuro ku isesengura ryakozwe na Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, yatowe itegeko rivugurura kandi ryuzuza itegeko no 24/2011 ryo kuwa 29/06/2011 rigena ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2011/2012. 

Miliyari igihumbi n’ijana na mirongo icyenda n’enye, miliyoni ijana na mirongo itandatu, ibihumbi magana arindwi na mirongo icyenda na bitatu n’amafaranga magana inani n’abiri (1,194, 160, 793,802 FRW) niyo yemejwe nk’ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2011/2012 bivuga inyongera ya Miliyari mirongo irindwi na zirindwi na miliyoni magana atatu ku ngengo y’Imari yari yari yatowe muri Kamena 2011 yanganaga na miliyari igihumbi n’ijana na mirongo irindwi n’esheshatu, miliyoni magana abiri na mirongo itanu n’imwe, ibihumbi magana atatu na mirongo inani n’umunani n’amafaranga ijana na mirongo ine n’atanu ( 1,176, 251, 388,145 frw).

Isesengura ryakozwe na Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, nkuko byasobanuwe na Depite Mukayuhi Rwaka Constance, Perezida w’iyo Komisiyo, ryagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza  kuko buzakomeza kwiyongeraho 8,8%. Ifaranga ry’u Rwanda naryo ngo ntabwo ryataye agaciro cyane ugereranyije n’ibihugu byo mu Karere kuko biri ku ijanisha rya 7,8% mu gihe hari aho ifaranga ryataye agaciro hejuru ya 10%.

Ingamba zafashije mu kubungabuga ubukungu bw’igihugu, ngo murizo harimo kugabanya ibiciro by’Ibikomoka kuri peteroli, guteza imbere abikorera, no kongera umusaruro w‘ibyoherezwa mu mahanga. Ikindi ngo ikinyuranyo cy’amafaranga yinjiye mu gihugu nayasohotse hanze yacyo ntabwo gikanganye.

Amafaranga yiyongereye ku ngengo y’Imari ni miliyari mirongo irindwi na zirindwi na miliyoni magana atatu. Mbere ubwo higwaga ishingiro ry’umushinga, nk’uko byasobanuriwe Abadepite, miliyari 59,3 niyo yarateganyijwe kwiyongera ku ngengo y’imari yari isanzwe, ariko nyuma haje kwiyongeraho miliyari 18 zatanzwe n’abaterankunga.

Amafaranga yose yiyongereye ku ngengo y’Imari y’Igihugu, amenshi ari mu misoro n’amahoro, amafaranga aturuka imbere mu gihugu hagurishijwe impapuro z’agaciro,  ivunjisha ry’amafaranga y’amahanga, igurisha ry’imigabane ya BK na MTN ndetse n’inguzanyo n’impano.

Bimwe mu byo amafaranga yiyongereye ku ngengo y’Imari azakoreshwa, Miliyari  zisaga hafi icyenda n’igice zizakorehwa mu kongera imishahara y’abarimu no  kwishyura ibirarane Leta ibafitiye . Miliyari zisaga enye n’igice azahembwa abarimu bashya bazaba bafite impamyabumenyi ya Ao, miliyari hafi imwe n’igice azakorehwa mu kuzamura imishahara y’abarimu bafite impamyabumenyi ya A2 naho andi akoreshwe mu kwishyura ibirarane.

Miliyari zirenga 13 azafasha mu birebana n’umuyoboro wa « Fibre optique », inkongoro k’umwana, mudasobwa ku mwana, kwishyura imyenda itandukanye ya EWSA hagamijwe kugabanya igiciro cy’ingufu z’amashanyarazi,  kongera imigabane Leta ifite mu ruganda rwa CIMERWA, kongera ingufu z’amashanyarazi,  naho miliyari 28 zizakoreshwa mu kwishyura imyenda y’imbere mu gihugu Leta yafashe muri za banki z’ubucuruzi.

Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite, mbere y’uko isoza igihembwe kidasanzwe yatangiye kuwa 23 Ukuboza 2011, yemeje kandi amategeko abiri ariyo : itegeko rishyiraho ibitaro bya Gisirikare by’u Rwand (RHM) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byabyo n’Itegeko rishyiraho Ikigo cya Gisirikare cy’ubwishingizi ku ndwara (MMI) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo.

Itorwa ry’aya mategeko ribaye nyuma yo gusuzuma ibyavuye muri raporo ya Komisiyo ihuriweho n’Imitwe yombi yagombaga kunoza ingingo zimwe na zimwe zitari zumvikanyweho kuri aya mategeko ubwo yasuzumwaga na Sena.

Bernard Byukusenge
Ushinzwe itangazamakuru mu Nteko Ishinga Amategeko

0 Comment

  • Turishimira intabwe igihugu cyacu kigenda gitera mubijyanye n’u bukungu, twese rero turusheho gutanga imisoro n’amahoro kuko ariyo nkingi y’amanjyambere!!

Comments are closed.

en_USEnglish