Digiqole ad

Muragijimana yatawe muri yombi azira kuvuga amagambo y’ironda moko

Mu gitondo cy’uyu wa gatatu tariki 4 Mata 2012, mu masaha ya saa tatu ni bwo umusore witwa Muragijimana Claude utuye mu kagari ka Rwezamenyo Umurenge wa Nyamirambo, umudugudu w’Abatarushwa  yagejejwe ku biro bya polisi biri i Nyamirambo na bamwe mu baturanyi be yari yabujije umutekano kubera amagambo y’ivanguramoko.

Claude abaturage ubwabo nibo bamujyanye kuri Polisi ya Nyamirambo/Photo Hatangimana A
Claude abaturage ubwabo nibo bamujyanye kuri Polisi ya Nyamirambo/Photo Hatangimana A

Muragijimana wagaragaraga nk’uwasomye ku gatama, arazira kuvuga amagambo akarishye y’ivanguramoko nk’uko twabitangarijwe n’abaturage bari bamushoreye bamujyana kuri Police.

Muragijimana abaturage nibo bamwizaniye kuri Polisi nyuma yo kuvuga amagambo atari meza, muyo yavuze ngo hari aho yagize ati:  “Mwatumariye abantu, Abahutu baragapfa bashire…”

Ibi kandi byemejwe n’umukuru w’umudugudu Muragijimana Claude abarizwamo wa Abatarushwa aho yadutangarije ko atari ubwa mbere Claude yaba akoze ibi.

Uyu muyobozi yagize ati“Claude iyo atanyoye inzoga aba ari muzima turamuzi, ariko iyo yasinze ateza umutekano mucye, akajya mu ngo baturanye akabatuka,ngo ni abicanyi ndetse n’ibindi byinshi avuga cyane ubwoko”.

Yongeye ho ati“ Twese twagize ibibazo byo kubura abacu,  ariko aho igihugu kigeze uyu munsi ntibikwiye ko abantu basubira mu by’amoko kuko tuzi aho byagejeje iki igihugu, n’umuntu ukibyifitemo ntidukwiye kureka abiba imbuto mbi mu bana bacu”.

 

Bamutwaye yanga ariko bamugezayo
Abaturage bamwijyaniye kuri police

Mu kagali ka Rwezamenyo ibi byabereye, ni ahabarizwa isantire y’ubucuruzi ya Nyamirambo. Aha hantu hakaba hakunze kugaragara abantu batandukanye bashobora guteza umutekano mucye kubera ubusinzi n’indaya nyinshi zihabarizwa mu masaha akuze y’umugoroba.

Ubwo twageragezaga kumenya ikigiye gukurikira ku byakozwe na Claude, abakuriye igipolisi birinze kugira icyo badutangariza, bakaba batubwiye ko bagomba gutegereza inzoga zikamushiramo ariko ko akazakurikiranwa.

Iki gihe igihugu kiri hafi kwibuka abazize  Genoside yakorewe abatutsi mu 1994, ni igihe gikomeye buri muntu wese aba akwiye kwirinda kuvuga amagambo mabi akomeretse cyangwa acamo ibice abanyarwanda.

Usibye ko no mu minsi isanzwe amagambo acamo ibice abanyarwanda ahereye ku moko ahanirwa n’amategeko y’u Rwanda.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ntabwo nshyigikiye abantu bakorashe imvugo zishingiye ku moko ariko bazarebe neza niba nta kibazo afite mu mutwe, bigaragara ko hari abantu benshi bagize ibibazo mu mutwe bakaba bakenye counselling nyuma yo kwicirwa cyangwa kica abantu muri 1994.

  • Igihe cyose umuturage azaba ashobora guhagarika undi akamutwara amushushubikanya nkuko mbibona kw’ifoto,tuzaba tukiri inyuma mumutekano,ako ni akazi ka Police,buri muntu n’akazi ke,niho tuzajya imbere,

    • Ntiwibagirwe ko umutekano w’igihugu ureba buri wese ,bityo rero umuntu ni umupolisi w’umutekano w’igihugu

  • nahanwe byintanga rugero kuko icyo kibazo kiri heshi cyane

  • njye ndabona aho kumwirukankana bamujyana kuri police bakamugiriye inama ndavuga counselling kuko ibihe tugezemo ntawe bitabaho.

  • iyi mikorere igomba guhinduka: niba umuntu akosheje, abo akoshereje cyangwa abari hafi bajye bahamagara polisi naho abaturage nibiha kujya bashaka kwijyanira uwakosheje kuri polisi aha nyiri amagara macye ashobora kubigwamo! Iki kibazo cy’uyu musore kitonderwe kuko abo baturanyi be wasanga aribo bamwiciye abe cyangwa bararebereye… akaba aya matariki tugezemo yatumye ananirwa kwihangana. Polisi ikurikirane iki kibazo ubwitonzi n’ubushishozi, uyu musore batamusonga aho kumufasha mu bibazo bye.

  • Abantu bagifite ibitekerezo bihembera inzangano z’amoko bajye bafatirwa ibyemezo bikarishye kuko ari umuco mubi ushaje warengeje igihe kandi wasizwe n’ibihe.Ibihe turimo ni ibyo kubaka no kwiyubaka .Abo bantu kandi barahari ,nibahagurukirwe hashyizwemo ingufu

  • murebe neza ko yaba afite ikibazo, may ko ari uguhahamuka. kandi bamufasha ntakibazo. bamugire inama, kandi bamugeze kwa muganga

  • ariko ntimugakabye!! uwo muntu afite ikibazo akeneye cancelling kurusha gereza!! hari uwo yakozeho se? ntiyabashije kwihangana ngo yihererane agahinda ke nk’uko tubikora abenshi, nagirwe inama ahabwe ubufasha naho kumufunga byo ni ukumwongerera umusaraba yikoreye kandi n’uwo amaranye imyaka 18 utamworoheye!
    ntimunyongere comment

  • Muraho neza,

    ……..“Claude iyo atanyoye inzoga aba ari muzima turamuzi, ariko iyo yasinze ateza umutekano mucye, akajya mu ngo baturanye akabatuka,ngo ni abicanyi ndetse n’ibindi byinshi avuga cyane ubwoko”.

    UBUSINZI. Ndagirango mbwire buri wese usoma iyi comment, ko UBUSINZI ari indwara nk’izindi!!!

    Ariko nyine bene iyi ndwara igira akarusho:

    Iyi ndwara yica irondereza, yica uyirwaye buhoro buhoro. Iyi ndwara isenya umuryango. Iyi ndwara ituma umuntu ata AGACIRO-NYAMUNTU, maze na Nyoko wakubyaye agasigara akwishisha. Iyi ndwara ntirobanura, ifata umuto igafata umukuru, ifata umugore igafata umugabo, ifata umunyabwenge igafata umuturage usanzwe, ifata umupadiri igafata umuganga w’inzobere, ifata Micomyiza igafata Ruharwa-Rutwerukomeye….

    FOR SURE, ALCOHOLISM IS A DEMOCRATIC SICKNESSS!!!!

    IBIMENYETSO. Bene iriya ndwara biraruhije kwemera cyangwa kwemeza ko umuntu ayirwaye koko. Kuko gusoma ku kayoga, ndetse limwe na limwe kakakuganza ntibivuze ko uba uri umusinzi. Kandi kuba uyirwaye ntibiterwa no kunywa nyinshi, ntabwo ali ikibazo cya litiro umuntu yanyoye. Mbese umusinzi nyamusinzi ashobora gusindishwa n’akarahure kamwe….

    Ariko ku muntu usobanukiwe ibyerekeye ubusinzi nka njye, hariho ibimenyetso simusiga binyeretse ko uriya MUSORE CLAUDE arwaye ubusinzi, mbese nkoresheje ibarurishamibare mdabyemeza ku gipimo cya 99%….

    AGAHINDA * INTIMBA. Ibi bintu birajyana. Mbese wagirango umusinzi aba ashaka umuti wamworohereza akababaro. N’ikimenyimenyi iyo ubajije umusinzi igituma anywa inzoga nyinshi, abura icyo agusubiza. Cyakora iyo umuretse agatekereza, akwibwilira ko “ICUPA ARIYO NHUTI YE NYAKURI”…..

    MU GITONDO. Iyo umuntu ari umusinzi nyawe, ntamenya ko bwije ntamenya ko bukeye. Ni cyo gituma ushobora limwe gusanga, mu gitondo abandi bajya ku kazi, we inzoga zikaba zamusabitse….

    UMUYOBOZI * UMUKORESHA * UMUTURANYI. Uriya Muyobozi yabivuze neza. Yerekanye neza kamere ya CLAUDE. Muri iriya mvugo harimwo ukuri-nyakuri. Iriya mvugo iratwereka ko CLAUDE ari umuntu ushobora kwifata. Gusa iyo agatonyanga k’inzoga kamugeze mu bwonko, imyifatire ye ihita ihinduka!!!

    SUMMARY: RECOVERY IS POSSIBLE.

    Uriya CLAUDE, umwana w’umusore, aramutse abonye ubuvuzi, hari icyizere ko inzoga yazivaho burundu. Ariko nyine niba ashaka gukira agomba byanze bikunze kuzivaho burundu. BURUNDU……

    Ntabwo byoroshye, ariko birashoboka. Ntabwo ariwe wenyine. Umunsi ku wundi, intambwe ku yindi, birashoboka kurekura icupa. Kurekura icupa rya mbere, kuko ari ryo ridusindisha. Ntabwo ari icupa rya cumi na gatanu rinsindisha, irya mbere, irya mbere riba ryanyoretse!!!…..

    SO PLEASE, LET US STOP TO DRINK. TO DRINK THAT FIRST BOTTLE. IT IS THE FIRST ONE WHICH INDUCES THE MISERY. THE WHOLE MISERY OF ALCOHOLISM.

    WITH THE HELP OF GOD. WE SHALL OVERCOME AND ACHIEVE A BETTER LIFE.

    Murakoze muragahorana IMMANA.

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • Umuyobozi ati: “Si ubwambere” muri comments zanyu muti akwiye kugirwa inama. nonese murumva ataregerewe mbere? ahubwo kubera ubusinzi bwe (Nk’indwara wamugani wa Ingabire-Ubazineza) agakomeza iyo ngengabitekerezo ye. Bamureke zimushiremo kuko cyo si icyaha, ubundi bamuryoze ayo magambo mabi.

    DJANGO we: Abaturage ni abapolisi b’umutekano wabo, nuterwa iwawe uzakugeraho mbere si umupolisi ni umuturanyi (kereka niba uri umuzungu ariko ndareba wandika ikinyarwanda neza), nkaswe uyu noneho we wari ateye igihugu cyose akoresha imvugo nkizo.

  • ndumva uwo musore akeneye counselling kuko turi mubihe bibi

  • na idi wambaye umupira w’umuhondo mumufate ni extremiste .

  • Umuntu wese wiciwe areba biriya byamubaho kuko biriya nabyo n’ihahamuka nk’irindi uwo bitarabaho ntiyabyemera kuko biriya n’ingaruka z’ibyamubayaho ahubwo akeneye counseling mu maguru mashya kuko nibyivanga n’ibi bihe byo kwibuka muzamubazwa.
    ntimunyongere comment

  • @merci

  • @sobanuye neza

  • Bati iyo atnyoye aba ari intangarugero. bamwigishe kureka inzoga ibintu bizagenda neza kuko arizo zimutera kuvuga ibyo byose. gusa uriya mwana akeneye counselling kuko nawe siwe.

  • Uyu musore akeneye abaganga byo, ariko na none burya umuntu avuga ibimurimo kuko nta muntu nari numva ngo yanyweye inzoga ahimba ikintu! Ubwo uyu musore nako umurwayi ko wumva aba yivugira iby’amoko ko ataranywa inzoga ngo avuge igishinwa cg ikiyapani? Ishobora kuba cataliseur kuko ubwo ni ibintu bimubamo! Counseling irakenewe kuri we gereza sicyo gisubizo, bamwegere bamuvure! Murakoze

  • Wowe DJANGO,ntawashyigikira imvugo za claude, ariko nawe umuturanyi wawe nagira ikibazo ugategereza ko police izahagera ngo ibe ariyo igikemura kandi wenda nawe wari ufite ubushobozi bwo kugira icyo ukumira itarahagera haaaaaa!!! “IZAGUFATE MBERE YO GUFATA ABATEJE IKIBAZO” kuko wowe uzaba ubarenze!! ese wibwira ko POLICE ntakindi ikora ihora itegereje abanyamakosa gusa? igihe hazavuka ikibazo cy’umutekano itari hafi hari wowe uzabyifatamo ute???? isubireho nawe ibitekerezo byawe birakennye cyane.

  • inzoga ni mbi kuko imenesha amabanga y’umutima!!

  • Ndabona Claude yararenzwe n’ibibazo yatewe na genocide kubera kubura uwamwitaho ahitamo kwiyahuza amayoga.
    Aba bantu bamushushubikanyije bamujyana kuri police ni abashinyaguzi ahubwo nibo bafite ingengabitekerezo.
    Imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu ikwiye gukurikirana iki kibazo cy’uyu muhungu.

  • u yu musore nukuri amagambo ye simeza ariko nanone police imukange ntazongere kandi icye inkoni izamba,kuko ubundi icyo cyaha cyirahanirwa, abaturanyi nabo ntibagakabye

  • bamujane mu butabera , bamubaze uko akubyumva niabasanga agomba kujya kwa muganga bamujaneyo. kandi ni basanga ari ubusinzi, bamukubite izasagutse kuri yezu. bamureke atahe, niyongera,1930

  • Amategeko mu Rwanda arahari arasobanutse, uyu siwe wa mbere ibyerekeye amoko bibayeho, bazamuhane nk’uko nabandi bose byagaragayeho bahanwe, muve mu marangamutima!!

    Ururimi rurusha imbunda ubugome, ninayo mpamvu MUGESERA ari mubutabera kgo yisobanure ku magambo mabi yavuze imfura zikahashirira!!

    Umuntu wese numuntu, niba ari mubi tuzamurwanya, niba ari mwiza tuzamushyigikira. Mureke twishimire ko Leta yacu ifite amategeko arengera umunyarwanda wese!

  • nkurikiye ibihe turimo, ni ukuri umuntu wese ugifite ibikomere by’ihahamuka…( erega twese turabifite usibye ko: bitewe na buri wese uko ateye, azi kwiyumanganya etc…)ndahamya ko igihe k’icyunamo kiri hafi none uyu Claude “ARIBUTSE”… nibyiza ko abaturage bamukebuye byakaza umurego bakamushyikiriza police: Gusa niba yari asanzwe ashyira mu gaciro, nibumve ko inzoga zatumye bimurenga…. yenda bamuhanire ko yanyoye akarenza urugero, ariko ayo magambo (sinyashyigikiye) barebe neza yenda yahahamutse!

  • Ariko Njye sinzigera narimwe nshyigikira umuntu uwariwe wese uvuga amagambo yivangura. kuko ibyabaye murabizi. Erega nabo utuka ngo ni …( njye sinjya mvuga amoko kuko ntabwoko original bubaho ahubwo hariho amazina) ariko muziko uwabutanze umugaruye nawe ubwe byamucanga. nnese umuntu muvuga kimwe, mwese mugizwe numubiri. ngo none amazuru ntahuye ngo icyo kibaye ikibazo!!!. Please muhinduke rwose. Mwese abaziko mutekereza ibyamoko .ndabatutse nubwo ntabikunda Muri injiji,igihe cyose wihereye ugasanga umeze utyo umenyeko uri 4.Amategeko rero akurikizwe, umuco wo kudaha nimubi.ubusee ko ntahuje nicyo mwemwita ubwoko na MADAME. ubunanjye ntagirango meze nkuyu musore.Erega hari nabandi babuze ababo biturutse kungaruka za GENOCIDE, ndavuga abazize intambara. Nonese mwibwirako bo batababaye? ubuse kumva umutu nkuyu we bo muziko ntahungaba bagira Oya uyumuntu ahanwe ahubwo byintangarugero. Kandi muzatuma abo mwanga nabobabanga .Kwibuka ni ibyabanyarwanda bose kandi bose Genocide yabagizeho ingaruka. buri wese yahungaba. Uwabageza iwanjye mukareba uburyo umudamu wanjye ampumuriza, akamba hafi, none ngo ntiduhuje ngo ngiye Guhahamuka.Uyumusore arambaje. Gusa wenda byashoboka ko biterwa nubumenyi bucye muzamuzane njye mugire inama. MUAKOZE. MUHUUMURE KANDI MUKOMERE NTIDUGAHERANWE NAGAHINDA!!

  • ntibyoroshye, ariko nanone bigenze gutyo abo bapolice, bo mumudugudu bashora kuzafata benshi kuko tugeze mugihe kibi, hari utubazo umuntu yakwibaza. ese kuki bamufashe muri ibi bihe? igihe amaranye nabo niba asanzwe abikora, kuki yazanywe nabaturanyi be? uko kwisegura kumuyobozi ntibyaba ari ukujijisha abamuzi neza ngo bagirengo bahura ari muzima ataranywa, police nikurikirane ibyo bibazo hato bitaba akagambane, niba kd aribyo akeneye ubuvuzi canceling kurusha kumutwara kuriya, nziko umutwaro abarokotse bikoreye washobora bake. ibi bishobora gukora kuri benshi mubarokotse kuko tugeze mugihe gitera benshi guhahamuka bakavuga byinshi mubyababayeho batabizi harimo n’ayo moko. nyabuna nimubatege amatwi hato mutabongerera umusaraba.

  • Umwa FIFI. Nones ebantu bose babonye bicirwa bahahamke? Igihugu cyacura imiborogo. Ahubwo turebere hamwe icyaduteye ibibyose maze tucyamagane. Duhane tugamije gukosora. kadi duhugurane.Ariko FIFI, wemerako nabariya bishe nabo mugihe nkicyi nabo bagira ihungabana (kubemeye bagasa imbazi bagira ihungabana ryibyo bakoze) njye mbona mugihe nkicyi nabo bari bakwiye gusurwa kugirango barusheho kubona ko bahemutse ariko tutazaora nkibyo bakoze, bityo nabo bagashyira umutima hamwe.

  • Ndasaba abantu bose bumva biciwe bakaba babasha kwihangana . ko banja begera bagenzi babo bakababwira uko byabagendekeye n’uko babasha kwiyumanganya Mugihe nkicyi cyo kwibuka. DUKOMEZANYE KANDI NUKURI DUKUNDANE. Erega turibamwe rwose. UZAREBE Abana bato ko hari icyo babitekereza., barikundanira bakikinira ibyabana. Ariko nibamaragukura mumaze kubapakiramo ingengasi sha ntibazongera kwicarana. Ere ntabwoko murwanda tugira Ibyobyose ni pirate. ( ushobora guhindura abantu uko ushaka ukurikije icyo usha, ababikoze nubundi bari baziko batatugiriye neza. Muyindi Comment ndabereka ukuntu murwanda ntabwoko tugira. ahubwo ari amazina Gusa. DUKOMEZANYE KANDI TWIHANGANE. TWIYUBAKIRE EJO HAZAZA.

  • izi n’ingaruka za gacaca itaragenze neza erega. Abicanyi barakidegembya nkaho ari abere, ibi rero bigashengura ababizi baba abarokotse ndeste n’abanyakuri. Polisi irasabwa kugarama bakumva imvo n’imvano ya ayo magambo kandi birinda kumuhungabanya, biragaragara ko akeneye kumvwa kurushaho. Mr T

    • Yewe uvuze ukuri. Abicanyi baridegembya kandi ntawamenya uko tuzabagenza. Ngabo abishe abatutsi mu mpande zose z’u Rwanda, ngabo abishe abasenyeri i Gakurazo, ngabo abatikije impunzi i Kibeho no muri Congo harimo abana, abasaza n’abakecuru batitwaje intwaro…
      N’amahano yagwiririye u Rwanda kandi abo bicanyi bose baracyidegembya hirya no hino.

      • Kukise mutaberekana? mureke amatiku n’ubugome.

  • uwo musore akeneye gufashwa, mbere yuko tu mucira urwa pilato, nibwo tuzaba twubatse igihu kurusha ibyo twaba twibwira byose.Twibuke abacu dufasha abobasize, kandi nukuri hari byinshi bibagoye.nb turabakunda yesu abafashe mur’ibi bihe tugezemo.

  • Uyu muhungu afite akarimi kabi nabihanirwe nta kunyura ku ruhande. erega akari ku mutima gasesekara ku munwa. kwitwaza inzoga sibyo kuko inzoga igufasha gusohora ibyo watekerezaga mbere yo kuyinywa, ntigufasha gutekereza icyo ukora ako kanya.
    Ataribyo na Mugesera yavuga ko yari yanyoye ko ariya magambo yayatewe n’inzoga. duhane inkozi z’ibibi

  • Bari gutegereza, inzoga zikamushiramo bakamubaza, batihutiye kumushyira police. Cyane ko turi mubihe bikomeye byo kwibuka .
    Ashobora guhungabana zimushizemo. Tujye tubyitondera.

  • ok uko bimeze kose niba bihanirwa namatekeko yakosheje aliko ndumva dushyize muri logique bose bari mumakosa.yavuze ibigambo bibi nibamufunga se ninde umushinje yatutse nde ninde umurega gukora dossier bizagorana ok yatutse abahutu ndabyumva bo se iyo bamusubiza uboko bwe bigashiriraho kandi ntamuntu ufunga umusinzi yabivugishijwe ninzoga aliko yabuze abantu be kandi ababishe niko bitwa ikibazo gusa ya generalije abahutu bose ntibishe kandi icyaha nigatozi numuntu kugitike ntabwo ari ubwoko aliryo kosa yakoze yarigutuka uwamwiciye akaba ariwe umurega abamujyanye nabo nabasinzi nkawe bari kureka agshiramo inzoga bakamuca ammande bakamugira inama ko aribibi bihanirwa noneho yakongera bakabona kumujyana deja ashobora kuba ari kwibuka ibya genocide akaba aribyo bimubabaza jya ubaza gitera ikibimuteraso pore petit bikubere isomo ntusubira kuvuga ibigambo bitameshe.

  • Ururimi rurusha imbunda ubugome, ninayo mpamvu MUGESERA ari mubutabera kgo yisobanure ku magambo mabi yavuze imfura zikahashirira!!

    Umuntu wese numuntu, niba ari mubi tuzamurwanya, niba ari mwiza tuzamushyigikira. Mureke twishimire ko Leta yacu ifite amategeko arengera umunyarwanda wese!
    twubake ejo hazaza.

  • NKURIKIJE IBYABAYE MU RWANDA AMAKO NTABWO AKIRIHO ARIKO IYO UREBYE KURE USANGA AYO MOKO TUVUGA AS NAHO YAHINDUYE IZINA

    IYO HATANZWE ITANGAZO KO HARI INAMA Y’ABASIGAJWE INYUMA N’AMATEKA IJYAMO BANDE

    IHO HARI INAMA Y ;ABACITSE KU ICUMU IJYAMO BANDE

    ICYICIRO GISIGAYE KIBARIZWA HE

    KAANDI BIGARAGARA KO ARICYO CYAGIZE URUHARE MUBYABAYE MU RWANDA

    AHAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAA HARACYARI IKIBAZO MU BANYARWANDA

  • Bsr, kugumya guhishira ibyabaye niyo mpamvu na Genocide yabaye, ngo ukuri kuraryana ,none se Abahutu ntibamaze Abatutsi muri Genocide, ngo amoko ntakibaho ahaaaaaaa muge mubeshya abazungu.none se iyo tuvuga Genocide. yakorewe bande ikorwa na bande. mureke umwana w’umunyarwanda ,niba yahahamutse hashakwe uburyo yafashwa ,kuko nababyihererana hari igihe kwifata bizabarenga ,amoko arahari kurenzaho bizarangira ryariiiiiiiii

  • Ngo “Nta moko abaho mu Rwanda”.

    Oya amoko ariho ariko ntabwo aboneka mu irangamuntu kandi nta na politiki iriho yo kuyavangura.
    UKURI: Abatutsi barishwe muri JENOSIDE yabakorewe kandi bishwe N’ABAHUTU.
    ntabwo rero nyuma y’iyi myaka habura uwavuga ko ABAHUTU bishe abatutsi yaba yibeshye ikindi kandi ABAHUTU bose ntabwo bishe ariko uwakoze JENOSIDE yasize icyaha ABAHUTU bose kuko yabikoze yitwaje ubwoko bwe.
    NB: Ntihagire umuntu witwaza ngo KAJUGA Robert yari umututsi.

    Ababuze ababo muri JENOSIDE mwihangane harimo na CLAUDE uriya jye mpamya ko yahahamutse.

    Murakoze

  • none se mubivuze ukuli ko abivuga yasinze kereka niba atariciwe, naho kutabivuga nibyo bibi abahutu bishe abatutsi usibye nurwanda amahanga yose arabizi, ahubwo mumureke kumushinyagurira koko ni ba yariciwe,

  • uwo mugabo bamufashe ashobora kuba afite ikibazo gikomeye;
    naho wowe Kabatesi wo muri KIST, wongere usome ibitabo kandi ushishoze kuko ibibazo ubaza….ushaka ku menya cyangwa uratanga amakuru runaka? Urashaka kuyaha bande?
    Aha,ibintu birenze uko tubitekereza…

  • Ndabona iki kibazo mwakigize kirekire kandi cyoroshye.Buri wese arabogamira k’uruhande rwe ariko mu byukuri uriya musore akeneye ubufasha niba koko yariciwe naho abamucira urwa pirato ni abashinyaguzi bakwiye gukurikiranwa.Ubundi se icyo abeshyeho ni iki?Uriya uvuga ngo hari abishe abasenyeri, abantu i Kibeho ngo no mu mashyamba ya congo atandukaniye he na Mugesera cyangwa abatwaye uriya musore kuri Police?Police yacu ishishoze ntimwongerere ibibazo kuko ibyo afite bihagije.

  • any way uwo munyarwanda ubuyo bozi ni bukurikirane ibye bwitonze nti hagire ubayobya ba shishoze bakemure ikibazo neza kandi barebe ikibimuteye.

  • dorere dorere! Claude se azize iki niba yatutse abahutu kandi nkaba mperuka ngo nta bwoko bukibaho mu Rwanda da?
    ko yatutse ba bahutu ba cya gihe bicaga abatutsi, ibyo ko ntawe utabyemera, babihinduye gute ngo bavuge ko atutse abantu bakiriho? hahahah!abahutu rero barigaragaje ubwo baracyariho mwidushuka!!

  • Claude nakurwe muri gereza dore icyunamo kirageze kitamusangamo,agahahamukira rimwe agakurizamo wenda no gupfa kubera ubwihebe,nukuri tubisabye Police na leta,kuko si kuriya bafata mumugongo ababonye ishyano twabonye pe! CLAUDE yacitse ku icumu,yari umututsi, yiciwe n’abahutu bakoze genocide birazwi,ni nacyo genocide bivuga, reo yatukaga abamwiciye,kera,nyuma abiyumvamo ubuhutu baramutambikana da!ahubwo turafitwe!nimutubabarire mufungura iyo nyakamwe, hanyuma tujye twirirwa tubyinirira abatwiciye noneho da!

  • ndabaza ese arumuhutu wavuze ariya magambo byari kumugendekera gute? Niba umuntu ari nkundi bose bagomba nokugengwa nitegeko rimwe bagahanwa kimwe mu rwanda abantu bose baracengana babaye ba hishamunda ibi bigomba gushakirwa umuti si non bizateza ikibazo kingutu kuri societe nyarwanda

  • Ariko kuki Genocide survivors mugomba kwigira intakoreka mu Rwanda? ubwo se murashyigikira icyi? niba yarabuze abantu be ntibimuha uburenganzira bwo gushyira icyaha ku bwoko bwose namwe mwabyanditse uko murwaye mu mutwe kuko abantu bose ntibishe hari n’abakize benshi bahishwe n’abantu bazima batabigiyemo. Uyu rero uvuga ngo ubwoko bwose buragashira namwe mwese mwabishyigikiye ntaho mutaniye n’abishe!!! Imana ibafashe gusa!

  • UWOMWANA MWIMUFATANYA NUBUPFUBYI NGOMUMUFUNJYE.MUGOMBA KUMENYA KO IBYOAVUGA N’IBINTU YABONYE KANDI YAHUYE NABYO KUBA MWEMEZAKO ARUBUSINZI KANDI ICYU NAMO CYARICYEGEREJE.NTAMPANVUYOKUMUFUNGA.YIFITIYE IBIBAZO.MWIMUSONGA MWEBWE MURAVUGA IBYO,MUZAZE IRWINKWAVU MBERECYE UMWANA W’UMUKOBWA UGIYE KUZAGWA MUBITARO .KUMPANVUYATEWE NABAMWE MUBICANYI BABAHUTU.AGAHINDAKONIKENSHI GUSA TUNJYE TWIHANGANIRANA NUHANE AMAHORO.

  • Uyu musore yavuze amagambo yuzuye amacakubiri kdi murwanda ni icyaha gihanirwa umuntu ni nkundi rero nahanwe nk’uko n’umuhutu wavuga nabi abatutsi yabizira ntawe uri hejuru y’amategeko kuko buri wese yitwaje ibyamubayeho agakora ibyo yishakiye ntabuyobozi twaba dufite.

  • Genocide yadusigiye uburwayi ibyo mubona bitubaho byinshi n’ingaruka zubwo burwayi nyamara twe ntituzi ko turwaye dukomeza kwihagararaho nk’abantu bazima n’abaturebera inyuma isura ,ibyo dutunze ,uko tuvuga ,n’ibyo tugeraho babona turi abantu nk’abandi.
    Banyarwanda mwaba abahutu cyangwa abatutsi mucyifitemo ubuzima ni mubona ingaruka z’uburwayi bwacu ni mutureberere mudashyizemo ubuhubutsi,urwango cyangwa ibikomere byanyu bwite maze mudukorere icyidukwiye kidusubiza ubuzima .
    Nimwirukira Kuduhana muzaba mukomereje aho 94 ygarukiye
    Amahoro y’iMANA

  • ahubwo nibamufungure kuko bigaragara ko aragahinda kabimuteye bamwegere kuko ashobora kuba aruguhungabana. kdi ntabwo mwari kumutwara kuriya nkumuntu wakoze ishyano. ahubwo abo bamutwaye nibo bafite ingengasi..kuba yaravuze kuriya mukunvako mbere na mbere arukumushorera niba uri numuyobozi wari kumuganiriza. erega ntago ariwe wahimbye ririya jambo.nubwo ntabikibaho ubu twese turi bene kanyarda. ark byahozeho.pliz mumurekure.

Comments are closed.

en_USEnglish