Digiqole ad

Kacyiru: Igorofa ishaje yagwiriye abafundi 1 niwe witabye Imana (updated)

Updates: 04 Mata –  Kuri uyu wa gatatu nibwo Polisi yatangaje ko imirimo y’ubutabazi kuri iyi nyubako yaguye bari kuyisenya yarangiye, umuntu umwe ni we wahitanywe n’iyi mpanuka, abakomeretse bari kuvurirwa mu bitaro by’umwami Faycal.

Mu murenge wa Kacyiru imbere ya Hotel Umubano inzu ya Etage yari ishaje, yagwiriye abafundi bataramenyekana neza umubare bari mu gikorwa cyo kuyisenya kuko itari igikoreshwa nkuko byemezwa na bamwe mu bafundi barokotse iyo mpanuka.

Inzu ikimara kugwa abatabazi batarahagera/Photo Hakuzimana P
Inzu ikimara kugwa mbere y'uko hagira undi uhagera hari abamotari/Photo Hakuzimana P

Ibi byabaye kuri uyu wa kabiri tariki 3 Mata saa sita n’iminota micye z’amanywa, ubwo aba bafundi bageragezaga gusenya iyi nzu, hakaba hari abayisenyaga bahereye hasi abandi hejuru.

Iyi nzu, yari izi ku izina rya “Petit Merdien” yari itagikorerwamo imirimo iyo ariyo yose yagwiriye aba bafundi, ku bw’amahirwe ngo benshi bari bamaze kwerekeza aho bafata amafunguro,  abagera kuri 17 nibo bagwiriwe n’iyi nyubako ya etages 3 yari ishaje cyane, nubwo umubare wa nyawo utaratangazwa n’inzego.

Umwe mu bafundi barokotse iyi mpanuka yabwiye UM– USEKE.COM ko ubwo iyi nzu gagwaga benshi bayikoragaho bari bagiye  mu karuhuko kurya ibigori.

Muri batandatu bari hejuru y’inzu, batanu nibo bamaze gukurwa munsi y’iyi nzu bakomeretse bikomeye, aba bakaba bahise bajyanwa ku butaro by’umwami Faycal.

Abandi bagera kuri bane bari hasi munsi y’iyi nzu batatu bari mu bitaro kubera ibikomere umwe niwe witabye Imana. Barindwi bo bari hafi aho ku mpande  ku bw’amahirwe bo ntacyo babaye.

Ubutabazi bumaze kuhagera batangiye gukuramo abagwiriwe n'inzu
Ubutabazi na Police bamaze kuhagera batangiye gukuramo abagwiriwe n'inzu
Iyi nzu yari ifite  etages ashatu abo yagwiriye bari hasi nubu ntibaraboneka
Iyi nzu yari ifite etages ashatu abo yagwiriye bari hasi aha ni ikigwa abatabazi batarahagera
Ingabo na Police baragerageza gukurura umuntu bamuvana munsi y'inzu
Ingabo na Police baragerageza gukurura umuntu bamuvana munsi y'inzu
Bamaze kumukuramo
Bamaze kumukuramo
Police itabara umwe mu bagwiriwe n'iyi nyubako
Police ikihagera yatangiye gutabara, umwe mu bagwiriwe n'iyi nyubako ashyirwa mu modoka ngo ajyanwe kuri Roi Faycal
Imashini kabuhariwe zahise zihagera ngo zitabare aba bafundi bari munsi
Imashini kabuhariwe zahise zihagera ngo zitabare aba bafundi bari munsi

Update 03 Mata – 16h30:  Umuvugizi wa Police atangaje ko abamaze kuvanwa muri iyi nzu ari barindwi, muribo babiri bakoretse bikomeye cyane.

Atangaje ko ubutabazi bukomeje, bareba niba hari abasigayemo. Kuko umubare ufatika wababa basigayemo utaramenyekana. Abari bafite ikiraka cyo gusenya iyi nzi bakaba bagiye guhatwa ibibazo na Police ngo bamenye umubare w’abakoreshwaga, niba bari bafite ubwishingizi n’ibindi

Spt Theos Badege, Umuvugizi wa Police avuze ko bene iyi mpanuka y’ubu bwoko ari ubwambere ibaye mu mujyi wa Kigali.

Hari abashinwa nabo batanze umusada wabo mu butabazi
Hari abashinwa nabo batanze umusada wabo mu butabazi
Imodoka y'ubutabazi yatwaraga abakomeretse kwa muganga
Imodoka y'ubutabazi yatwaraga abakomeretse kwa muganga
Umufundi warokotse impanuka abwira umunyamakuru wari uhageze uko byagenze
Umufundi warokotse impanuka abwira umunyamakuru wari uhageze uko byagenze
Hirya ni Eng Albert Butare ushinzwe ingufu n'amazi muri Ministeri y'ibikorwa remezo
Hirya ni Eng Albert Nsengiyumva Ministiri w'ibikorwa remezo, yahise nawe ahagera
Gen Maj Jerome Ngendahimana na Ministre w'Ibiza Gen Marcel Gatsinzi
Gen Maj Jerome Ngendahimana na Ministre w'Ibiza Gen Marcel Gatsinzi
Abanyamakuru b'ibitangazamakuru bitandukanye bahise bahasesekara
Abanyamakuru b'ibitangazamakuru bitandukanye bahise bahasesekara
Imodoka zizamuka zirenze ku nyubako irimo FAO na East African Development Bank zahitaga zikatishwa ngo ubutabazi bukomeze
Imodoka zizamuka zirenze ku nyubako irimo FAO na East African Development Bank zahitaga zikatishwa ngo ubutabazi bukomeze
Iyagenewe gutwara abitabye Imana nayo yari hafi
Iyagenewe gutwara abitabye Imana nayo yari hafi

Photos/Hakuzimana P

Daddy Sadiki Rubangura
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Sorry to hear that.Imiryango yabo niyihangane cyane. Hakwiye gushyirwaho ingamba zo gusenya amazu ashaje kuburyo bitateza impanuka. Ni gute bamwe ngo basenyaga iyo nzu bayiturutse hasi abandi bakayituruka hejurukoko??!!!Byari kuba byiza iyo bose bahera hejuru.

  • Imana ibatabare n’abasigaye bavemo bavurwe

  • yebabawe!! ndumva bindenze imiryango yabo niyihangane. kandi imana idufashe nabari hasi barokoke.

  • Imana ibakiremubayo

  • ++++++++++++++++++++

  • BYARI KUBA BYIZA IYO BAKORESHA MACHINES ZABIGENEWE ABANTU BATARINZE KUHASIGA UBUZIMA.Imana ikomeze imiryango yabo

  • umunsi wabo wari wageze,imana ibahe ikiruhuko kidashira.

  • Imana ibahe iruhuko ridashira, ibiyereke iteka baruhukire mu mahoro.

    Amen

  • ariko rero birababaje, ubindi bagombye gusenya bakioreshesje imashini,
    ntago nunva ukuntu umuntu umwe asenya hasi undi ari gusenya hejuru, ntakuntu butateza impanuka.

    “Police Dead Body Van”: nukuzahindura izina cyangwa se ntibagire icyo bandikaho ; that is too much , what a name ??? !!!!

    • ariko ntimugakomeze ibyoroshye! ubwose niba barashatse gutandukanya imodoka itwara indembe nitwara abapfuye wagirango bavuge ngwiki?kandubwo wabona wibwira ko Ambulance ikora byose;muge mubanza mubaze bwana ntimugahubuke.

      • Pole ku miryango yose yabuze abayo cg bakomeretse. Aha hari amasomo akomeye cyane tubonye
        1) Construction Industry (abubatsi) nabasenya si business zimwe. Hagomba kugira abemererwa gusenya amazu nabemererwa kubaka cg babihuza bakagira ibya ngombwa runaka bujuje. MINIFRA nikore akazi kayo kandi bakore proper regulations na enforcement (amategeko n’amabwiriza akurikizwe) yazo

        2) Abanyarwanda bakwiye gufata “safety” nk’inshingano zabo mbere yuko ziba iza Leta.Umuntu yemera kurira agasenya hejuru afite abasenya hasi ate? superviseur yari he? afite izihe mpamyabushobozi? niba hari Engineer, police ntimurekure.

        3) Hagomba kugira ubazwa ayo makosa–impande zose kandi: Leta yatanze amabwiriza afatika kubireba gusenya inyubako ndende? niba ntayo, biravuga ko leta igomba kubibazwa imbere y’Ubutabera. Ushinzwe abakozi kuri site na kompanyi akorera: hari amabwiriza (proceedures)bishe Kandi zihari zizwi? icyo ni icya 2.

        2) Amategeko agenga Imyubakire-(housing regulations,2009) avuga uburyo ahubakwa hagerwa nibyo umuntu agomba kwambara. aba bantu biragararagara ntibahawe ingofero, inkweto n’imyenda kabuhariwe. Aho rero ndakeka kompanyi yamaze kwica basic rules of safety.

        3) Igishimishije…army, police kuba bahari kandi bakora ubutabazi, ni intera nziza kandi ikomeye. Gusa ntabwo bigaragara ko bari properly equiped either.Imashini iterura siyo yonyine ikora ubutabazi. Fire Engines zagombye kuba zihari nazo, hari nibindi byinshi bikenewe harimo na visibility jackets etc..Ariko ni iki kiratwereka ko ingabo na police yacu bafata inshingano yo gutabara aho bikenewe hose. Tubashakire ibikoresho kabuhariwe gusa ejo tutazagira abateroriste muri etage ugasanga tudashobora kuzimya numwotsi

    • Police dead body van ntago ari ijambo bakagombye kwandikaho kuko hari ijambo mu gifaransa rikoreshwa”CORBILLARD” no mu Cyongereza rirahari ni”HEARSE” naho kiriya kijambo cyo giteye ubwoba.

  • Tujye duhora twiteguye kuko tutazi umunsi nisaha umubiri ni ubusa abantu nkibi bijye bitubera isomo turusheho guca bugufi cyane ntihakagire uwumva akomeye cyane kuko twese ariyo nzira.Imiryango ikomeze kwihahangana

  • Abo banyabira bagize ibyago Imana igume kubafasha kukonubundi yabarinze nabyo ibahe kubimenya by the way , ingeniers in general bamenye gutanga amabwiriza yogusenya please.

  • Abagize ibyago mwihangane

  • NYIRIYINYUBAKO ASABE IMBABBBBAZI,KUKO URWNDA RURI GUTERA IMBERE,YARI AKWIYE GUKORESHA IMASHINI ZIBUGENEWE,KUKO NTATERAMBERE TWABA DUFITE TUGISENYA ETAGE NIBITIYO,SO IMANA IFASHE ABATARABONA ABABO.

  • Gusenya inzu ndende yubatse mu mugi kandi hagati y’andi mazu, bisaba ubumenyi n’ibikoresho byabugenewe.

    Abatechniciens bagomba kubanza kugenzura ikintu cyose cyateza impanuka (amashanyarazi, amazi, gaz, …)

    Gusenya kandi, bisaba uruhushya rw’ubuyobozi na police. Plolice igomba gushyiraho ibyapa by’agateganyo bifasha abagenda hafi y’ahakorerwa iyo mirimo.

    Abakozi bagombye rwose kugira ibikoresho, ubwishingizi na contrat.

  • @ Deo,

    hello dear countryman, hello you very smart young man, hello you DEO GRATIAS = IMMANA ISHIMWE…..

    Muri make, comment yawe iranshimishije kabisa, inteye ubwuzu n’umunezero mwinshi, nubwo igitumye uyandika kibabaje cyane. Ndabivuga mbisubiramwo, comment yawe iranshimishije. kuko inyeretse ko ABANA B’U RWANDA mwakangutse. UBWENGE MWABUFASHE UMURIZO!!! Rero, wowe kimwe n’urungano rwawe, nimukomerezaho.

    THAT IS THE WAY. THE WAY OF SUSTAINABLE DEVELOPMENT. THE WAY OF EXCELLENCE. PLEASE GO AHEAD AND BE REAL CHANGE AGENTS. BE TRUE INNOVATORS. DAILY, ANYWHERE AND ANY TIME……OKAY!!!

    ISSUES. Ibitekerezo wanditse byose ni byo, ijana kw’ijana. Ndagushyigikiye peeee….

    Cyane cyane nashimishijwe nuko uzi GUSHIMA, gushima intambwe IGIHUGU kigezeho. Gushimira Polisi n’Ingabo zahise zihasesekara. Gushimira abaminisitiri GATSINZI na NSENGIYUMVA bahise baza kwifatanya n’abandi batabazi.

    GUTABARA NO GUTABARANA NI UMUCO WACU, UMUCO MWIZA CYANE. UMUCO WA SOGOKURU NA SOGOKURUZA. TUGOMBA KUWUKOMERAHO. UBUZIRAHEREZO.

    Intambwe tugezeho rero irashimishije, iyo ugereranije n’ibindi bihugu biri mu rwego rwacu. Sinshatse kuvuga amazina yabyo, ariko hariho abadafite n’akamashini kamwe mu murwa-mukuru!!!

    Muri make rero, impanuka kuri chantiers, zibaho ndetse no muri USA cyangwa EUROPA. Icya ngombwa, tugomba kwitegura. Tugomba kugeregeza “KWIGANA = BENCHMARKING” ibihugu byateye imbere. Tuvuge nko gushakashaka abantu bakomeretse dukoresheje imbwa-kabuhariwe. Mbese nkuko wabyanditse, tugomba kugendera k’umurongo unoze.

    UBUTABAZI NI UBUHANGA BUHANITSE.

    UMWANZURO. Jyewe Ingabire-Ubazineza, mwene Mulinda na Nyirarukundo, ndabarahiye!!! Nabyirukiye i Kigali. Nagenze amahanga. Muri make intambwe U RWANDA rumaze gutera irashimsihje kabisa.

    Ndangije iyi comment, mbifuriza kuramba, muragahorana IMMANA. Muragahorana UBUGINGO.

    PROSPERITY, THY NAME IS RWANDAN. ABSOLUTEY.

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • aliko muri abantu babi abantu bakomeretse namwe muri muzasabwe ahubwo nibashyireho itegeko kuko ndumva naryo ko umuntu apfiriye kuri chantier assurance imuriha kuko uriya muntu nyirinzu aba afite assurance so banyiri abantu bapfuye nukwihangana ntacyo twabikoraho gusa abasigaye bagomba kubaho nimumbane nyirinzu abahe impozamarira zabanyu mushake avocat ababuranire cyangwa mwumvikane naho ibindi ngo imodoka uko isa kose nuko itwara abarwayi ntabindi bariya bantu n’abafundi babakene ntibazi iyo biva niyo nijya so nukubasobanurira kandi hari ba avocat baburanira abantu batishoboye bazage kukarere batuyemo babaze bazabasangayo.

  • Narababwiye isenya ryateye mu gihugu ntabwo ryagombaga gusiga ubusa!

Comments are closed.

en_USEnglish