Digiqole ad

Dusabemariya Vestine yapfuye agerageza Gukuramo inda

Kuri Dispensaire Giribambe  iherereye mu murenge wa Kigarama Akagari ka Bwerankori umudugudu wa Kabutare mu mujyi wa Kigali mu ijoro rya tariki ya 01 Mata 2012  haguye umwana w’umukobwa witwa Dusabemariya Vestine  w’imyaka 23 y’amavuko  ubwo umuganga Nyiri iryo vuriro witwa  Turinabo  Jerome  yageragezaga kumukuriramo inda.

Gukuramo inda bikozwe nabi bihitana ubikorewe/ Photo Internet
Gukuramo inda bikozwe nabi bihitana ubikorewe/ Photo Internet

Mu masaha ya saa sita z’ijoro rishyira kuri uyu wambere  ubwo Umuseke.com wageraga  ahabereye ayo mahano ,twasanze abashinzwe umutekano(police n’abasirikare) kubufatanye n’abaturage ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze  bagerageza gushakisha uyu muganga ariko ntawamuciye iryera .

Nkuko bigaragara munyandiko zandikwamo abagana iryo vuriro ,uyu Nyakwigendera yahageze tariki ya 30 Werurwe 2012 . Akaba yigaga iby’ubuganga muri Institut Superieur Pedagigique de Gitwe  mu ntara y’amajyepfo, Vestine akomoka  i Karongi . Nyakwigendera yigaga mu mwaka wa mbere , yavuye ku ishuri avuga ko agiye mu bukwe bw’inshuti.

Icyagaragaye nuko  nyuma yo kubona ko uwo Dusabemariya  Vestine ashizemo umwuka ,umuganga yahise  ajya kumuhanda wegereye iryo vuriro, doreko riwegereye cyane, afata icyapa kigaragaza service iryo vuriro ritanga aragishinguza akijyana munyubako yakoreragamo,  arangije afata terephone ya Nyakwigendera aterefona umuntu baherukaga kuvugana amubwira iyo nkuru mbi amurangira naho bashobora gusanga umurambo ahita akuraho terefone akizwa n’amaguru .

Abo mu muryango wa Nyakwigendera nyuma yo kumenya ayo makuru, bafatanyije n’abanyerondo bakomeje gushakisha iryo vuriro aho baje gusanga umurambo uri wonyine munzu irangaye  uryamye kugitanda ndetse arimo na serumu. Uyu mukobwa wakuragamo inda yavuye amaraso  kugeza amushizemo.

Muri iryo joro umurambo wa Nyakwigendera watwawe na police y’igihugu  kugirango ujye gusuzumwa hagaragazwe neza ibijyanye n’urupfu rwe.

Umuvugizi wa Police, Spt Theos Badege yatangarije UM– USEKE.COM ko iperereza rigikorwa ku rupfu rw’uyu mukobwa.

Muri iri joro, nta muntu numwe ukorera kuri iryo vuriro wabonekaga aho, yaba mushiki wa Muganga Turinabo  Jerome  bakoranaga ndetse n’abakozi basanzwe yemwe n’umukozi wo murugo.

Umuyobozi w’umudugudu wa Kabutare uherereye mo iryo vuriro Beatrice Uwanyirigira yatangarije UM– USEKE.COM ko iryo vuriro ryabagaragarije ibyangombwa  biryemerera gukora ndetse ngo rikaba ryanafashaga abaturage muri Rusange. Yagize ati’’nta kibazo na kimwe twari tuzi kuri iri vuriro.’’

Bamwe mu baturage twaganiriye batubwiye ko kuri iryo vuriro basanzwe bavugwaho igikorwa cyo gukuramo inda ndetse banadutangariza ko akenshi  mu masaha y’ijoro babonaga Moto zihazana abana b’abakobwa ariko bagafatwa nk’abaje kwivuza bisanzwe.

Umwe utashatse ko dutangaza amazina ye yatubwiye ko we kubwe abona  n’umurambo w’umwana w’umukobwa uherutse gutoragurwa mu gishanga cya Rwampara kiri hafi aho ushobora kuba waratwaweyo n’abo kuri iryo vuriro rya Giribambe.

Kukirango kigaragaza service iryo vuriro ryatangaga  hagaragara ho: Gukura amenyo,gusiramura,gusuzuma n’ibindi.

Biseruka Jean Baptiste
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Amavuriro yigenga bajye bayasura kenshi bamenye imikorere yabo.

  • Those who speak about the innocents in America have not tasted the emotions of loosing children…They have never tasted the feeling of looking at disabled bodies of children in Palestine and elsewhere…after all this, these pathetic people pretend to cry over the killings of the Americans and cannot be bothered to cry over the death of our children.

  • Birababaje cyane! Ese icyo kibazo cyo gukuramo inda kizakemuka gite mu gihugu cyacu? Njyewe numvaga byaba byiza itegeko ryemewe ryo gukuramo inda mu gihe umuntu yumva atabyakira. kuberako tuzashiduka urubyiruko rw’u Rwanda rudushizeho.Gukuramo inda si umuco kandi n’icyaha imbere y’Imana, ariko nanone mureke turebe igitera uwo muntu kuyikuramo! bishobora kuba ubushobozi buke bwo kurera uwo mwana, kudashaka kubyara indahekana ku mugore ufite umugabo,kumwangiriza ejo hazaza he(reputation), kuba nta rukundo afitiye uwayimuteye, kuba afite ikibazo cyo mu mutwe( KWIYICIRA UMWANA ntabwo bisanzwe), ashobora ndetse kuba ahatwa kuyikuramo(ashobora guhatwa n’ababyeyi, inshuti ye, ndetse n’abandi). Rero igihugu cyacu gishatse cyabyigaho rwose, naho ubundi bazajya babikora rwihishwa, ugize amahirwe ntibimugwe nabi, ugize ibyago apfe cyangwa yangirizwe imyanyandangagitsina ye.

  • uyumukobwa,Imana imwakire,abakobwa ntibamuseke, kuko nabo nibyobakora gusa, kandi uwo muganga subwambere yarabikoze gusa numwaku wa muziye uwomunsi.inama Abakobwa nyabuna mukoreshe udukingirizo, naho kubireka byo biragoye kuko gushyukwa birizana,ntawubihamagara, famille ye yihangane

    • ubwo koko Imana yakwakira umuntu upfuye urwo rupfu?aho nimugirango ibitubabaza nibyo bibabaza Imana? yakira abo kwakirwa kuko bakiranutse, nonese numugore wumugabo wakorewe amabi nkayo cyangwa nuwashatse ko icyaha yakoze kitagaragara akongera akibera inkumi iri kwisoko? ahubwo bibere abandi isomo bakiranukire Imana kuko gupfa sibibi ikibi nugupfa nkaruriya rupfu.

  • this may be the end of the world.ohhh Lord bing your kingdom soon.atari ibyo help us to escape all of that……RIP vestin

  • Rwanda nziza gihugu cyatubyaye!!!!!

    mbega ishyano!!!ibi bintu, urabisoma ukagirango ntibikureba, nyamara bishobora kukw affecta indirectement!! abakobwa bakuyemo inda niyo bashatse bakabyara ntabwo bakunda abana boba!!

    none bagabo mushaka agagore, munejejwe nukp muzajya mushaka abagore, bazabyara ntibakunde abana babo? cyangwa muzajya mwishakiraabakobwa babyaye?? ababyaye !!!???

  • Muraho neza,

    mbega inkuru inteye akababaro n’agahinda kenshiiiii……

    Urabeho Vestine DUSABEMARIYA, urabeho mwana w’umuntu, mwana w’u Rwanda. Immana-Rurema ikwakirane imbabazi, impuhwe n’urukundo…..

    Muri make, kiriya kibazo cyo gukuramwo inda, ntabwo dushobora kukibonera umuti unoze, umuti ushimishije buri wese. Ibyo ari byo byose ni “Amaburakindi”.

    Kandi nyine, yaba umukobwa/umugore uyikuramwo, yaba umuganga umufasha muri ayo magorwa, yaba umukunzi cyangwa ababyeyi mu muryango, nta muntu numwe biriya bidasigamwo imvune k’umutima….

    Jyewe wandika ibi, ntabwo mvugira kuvuga gusa, nzi neza neza icyo mbivugira. Mbifitemwo ubunararibonye buhagije.

    Bavandimwe, bavandimwe nimuce nkoni zamba, abazi gusenga mupfukame musenge. Umunyarwanda yise umwana we UWAMBAYE. Uwambaye yambalira ururimi rwe, kuko ikibuno ntabwo gitukana, ntigiteshaguzwa, ntigisebanya, mama weeeee….

    UBUZIMA * UBUZIMA * UBUZIMA. Ubuzima ni urugendo rurerure, ni urugendo rutabulira umugenzi. Ubuzima ni umuhanda umuntu asangamwo amakorosi menshi kandi anyuranye. Limwe na limwe umuntu ashobora kunyerera, ashobora gutsitara akitura hasi…..

    ADVISORS. Dukeneye ahantu hose, haba mu midugudu, haba mu mashuri, haba mu mijyi ABAJYANAMA. Ndashaka kuvuga abantu b’inkoramutima, abantu urubyiruko rushobora kwizera no kwishyikiraho. Dukeneye abantu bashobora kugira inama umukobwa kimwe n’umuhungu, kandi nyine bakabikora mw’IBANGA, byanze bikunze.

    UMWANZURO. Muri rusange, ni ngombwa kumenya ko, nta kibazo kitabonerwa umuti.

    Umuntu agomba gusa kwirinda guhubuka, umuntu agomba kwitonda agafata umwanzuro wa nyuma, umwotsi umaze kuva mu bwonko. Kandi nyine, kenshi ni ngombwa, ko umuntu asaba inama abantu b’inararibonye. Abantu bashobora kudufasha kwikorera umusaraba!!!

    Murakoze mugire amahoro, kandi IMMANA abaherekeze, ibarinde, ibahozeho amaso, umunsi n’ijoro….

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • Uwo muganga nafatwa azakanirwe urumukwiye kuko yatatiriye indahiro ya HYPOCRATE ikindi kandi ibi biragaragaza akamaro ka rya tegeko ryo gukuramo inda kuko mbona kuzikuramo rwihishwa byangiza byinshi kurushaho!

  • Mana we tabara abawe,gukuramo inda ni umuco weze,uwo byanze aramubyara akajugunya w.c .mbega ababyeyi bejo hazaza! Ntampuhwe kbsa.

  • Erega itegeko ryo gukuramo inda niritorwe bajye bazikuramo batihishe,nuko nubundi bazajya bapfa kuko buriya ni Mungu ubahana.

  • nonese mwaseka umwana wubahirije itegeko ? mbese umuntu abumuntu ryari?gushigikira ngo hagati yamezi0-1,5 inda zizakurwemo ntaho bitaniye no kwica umuntu mukuru bavandimwe nimucyo twihane murakoze

  • vraiment uwiteka abagenderere ahumure amaso benshi bateye gucyo kuko uwo ugaragaye ni nkagatonya munyanja

  • ok nasomye comment zose aliko ikibazo niki yakuyemo inda ari umwana uwayimuteye yigaramiye iramuhitanye umuhungu yikarumye murumva ufite icyaha kinini arinde kugirango ayikuremo nuko nyirayo yamwihakanye yari umunyeshuri nikibazo ndagira abana babakobwa inama ou bien nikapaote agakingirizo niba wayitwaye ihangane umubyare ujye police pamuhese amurere cyangwase niba wahisemo kuyikuramo sibyiza aliko bibaho jya kwa docteur kandi geneclologue umubwire ikibazo kuko avura abagore naho ubundi uzahasiga ubuzima arabanza akagupima akakubwira ko harimo risque arabibona kandi mwitonde kuko ubuzima buragoye muri abana bato avenir irimbere kubyara sigisebo bangahese bashakana abana aho kumuta wamushyira mupibangu byabakire hari abifuza abana bababuze kwica nicyaha kandi gupfa wishe n’imana irabiguhanira pole sana

    • Birababaje,kandi ndumva ariko ryakoraga ariko nanjye nzi amavuriro abikora
      nukuvuga ngo itegeko nirishyirwaho inda zishushu zirara zivuyemwo.
      Abakobwa 10 batwite inda 8 bazikuramwo kandi murabo 6 muribo babakuyemwo cyangwa avortement bigera kuri 4
      murumva ko bibabaje cyane.nasabye ko uwumva adashaka kubyara umwana ngo amurere azamumpe.
      Kandi njye ntawe nafasha kwa avorta nindagiza njye muri eglise njye kubesha ngo ndasenga.ntawe nzabikorera.
      Hari uwanzaniye 400000frw musubiza inyuma,arangije agenda arakaye.kuri jye nti ntacyo wankoraho.biragoye kandi namwe bagenzi banjye b umwuga mwamenya ko Imana ibabaraho icyaha.

  • Pole ku babyeyi ba Vestina.Umubwirizabutumwa w’Umunyamerika yanditse igitabo mu kinyarnda bacyise Ubuzima bufite intego.Hari aho yagize ati”nturi impanuka”uko waba wasamwe kose,abagukoze(ababyeyi) baba babishaka cg batabishaka,haba harabaye ifatwa ku ngufu,waba wabyaranye na so cyangwa nyoko cg umuvandimwe,nta muntu w’impanuka ubaho.Niba hari umuntu w’impanuka uzi ntumumbwire uzagende ubimubwire.So,nta mpamvu ufite yo gukuramo uwo mwana kuko nubwo kumusama byaba byarabaye impanuka ariko uwo mwana we si impanuka.Nkeka ko Warren yashatse kuvuga ko nta mwana usamwa bitari mu mugambi w’Imana.Ubu se njye nzi naravutse nte?Wowe se?Ari uko bimeze,kuri iyi hari benshi cyane(bakomeye,bagize uruhare mu iterambere) inda zabo ziba zaravanywemo.Pour terminer,nimwihanganire urwo rubuto rukure ruhishe rusohoke kuko hari igihe wasanga nawe warihanganiwe none wowe ukaba unaniwe kwihangana.Ese ubwo twabyita ubutwari?I d O not know.

    • kano gutwita nta mugabo ,ukemera ukabyara, uziko u risqua kuzasaza udashatse kubera wabyariye mu rugo,uzi ko ushobora kuzabura minerval,ibiryo,imyenda byumwana,gucikiriza amashuri, ariko ukemera ukabyara nibyo butwali, ….!!!

      SOME MEN ARE DOGES

      and we have to accept that!! otherwise abana bazashirira kwicumu!!

  • ibi birerekana ko itegeko ririmo kwigwa ryo gukuramo inda riramutse ryemewe hazavuka ibibazo nkibi by’mpfu zitunguranye

  • Kuyasura cyane ukekako aribyo byatuma batazikuramo nubundi bazikuramo bihishe ahubwo bajye bajye bamenya ko Imana yo iba ireba ibyo bakora kandi izabishyira imbere yabo byose uko bingana ibyo baba bakoze. Desengere igihugu cyacu Imana idutabare.

  • Dore resultats ngizo zatangiye kuboneka,we yubahirije itegeko.Muramutse muritoye muzitegure gushyingura benshi kuberako,nta muhanga numwe w’umuganga muzababaze wize gukuramo inda ese bababigisha kwica?bo bigishwa gukiza gusa.umuryango wa Dusabe wihangane.Ikindi dispensaires zose ziri Kigali nizaba congolais,murabazi ni les ecros gusa,basanzwe babikora,burigihe birazwi sinzi impamvu zituma batazifunga.Police mukore iperereza murasanga aricyo gusa bakora.

  • “You protect trees
    You protect gorillas
    You protect water
    you protect valleys
    ……………….
    What about me unborn baby?

    Please, pretend I am a tree or a baby gorilla and protect me!!!!!!!!!

    • Thx Lily, be blsd!

  • bantu mwandika comment ikibazo cyo gukuramo inda cyirahari kandi ntanubwo kizarangira uvuze ko cyarangira waba uvuze ko na sida ibonye urukingo,none se niba copine wanjye yarayikuyemo tubyunvikanye ho kubera ko twese twari tukiri abanyeshuri hanyuma 80% b’inshuti zanjye nabo bakambwira abacopine babo bazikuyemo so niba umwana wawe atayikuyemo,umuvandimwe wawe azayikuramo ibyaba byiza n’uko leta yatora itegeko ryo kuyikuramo kumugaragaro bitabaye ibyo hazabaho gukwepana n’itegeko ariko kuvamo byo ntibizashira

  • mutinye Imana kuko ingaruka y’icyaha izaboneka nyuma kuko birababaje cyaneee njye ndisabira umuntu wese waba utekereza kumena amaraso y’inzirakarengane yaba atabishaka yaba ashyigikiwe n’icyo twakwita amategeko azabibazwa kandi mu byitegure kuko bizagira ingaruka mu gihugu cy’urwanda cyane ko birimo bishaka gushyirwa mu bikorwa mu itegeko murabe maso abasenga satani yarinjiye kandi mwitegure namwe nyumwa zatowe na rubanda ibyo mushyigikiye xbizabagiraho ingaruka ndavuga umuvumo uzoma no kubanyu bose.

  • Birabaje cyane,biteye n’agahinda rwose,nonese komuvuga ngo iryo tegeko rishyirwe mubikorwa;nibande bazajya bazikuramo kandi abakazikuyemo ntiziteze ibibazo aribo bari kubiyicira?gusa ahubwo nimusenge kko it’s the end of isi.only who GOD who can help us.

  • nta muntu numwe mwiza kandi ntanumwe udakosa ,ariko uwiteka ntiyakira uwahuguje roho ataremye kandi nuwihuguje ubwe?!!kandi twige kwirinda nokuba umugabo kucyo twakoze ndetse nokucyirengera.

  • none ngo murashaka itegeko ryemerera abantu gukuramo inda!!??????? cg ahubwo murashaka impfu zabo bana naba nyina??!!!!!!!!!!!! ingaruka.com. nizereko mubonye isomo….

    • @Akimana!! ntago inda zica abantu kuko zakuwemo!! ahubwo zibica kuko ziba zakuwemo nabi ku buryo butemewe (unsafe abortion) kandi bikanakorwa n abantu badafite ubwo bushobozi (no skilled personnel)
      ! gukuramo inda byemewe n amategeko aho amategeko abyemera ni medical skills nk izindi zose nkuko gukora cesarian section, kubaga… ari ubuhanga n umwuga w ikiganga!!! Hbaho isomo ryitwa safe abortion umuganga wese w umu Dr ashobora gukora iyo training akaba yabasha kubikora nta n ingaruka biteye!! ahubwo mugize amahirwe na ba rumuna banyu byajya mu mategeko bityo bakajya bazikuramo kumugaragaro kandi bakazikurirwamo n ababyigiye! twagabanya imfu za bariya bapfa bazikuramo rwihiswha kandi nabi!!! urumva ko imyumvire yawe are contrary kukirebana no gukuramo inda byemewe n amategeko

  • aha ni akandare.

  • birababaje kandi biteye agahinda,Imana ihe nyakwigendera n’uwo yari kwibaruka iruhuko ridashira ifashe umuryago we iwuha kwihangana,naha muganga we guhunga birakwiye kuko ibyo yakoze ni agahoma munwa pe ntibikwiye nu bundi umunyabyaha ahunga ntawe umwirukansa cyakora nanone kurundi ruhande nyiramama wanjye abere urubyiruko isomo umuntu natwara inda ajye ayibyara hanyuma ibindi bize hanyuma,nonese ubu koko bariya badepite batoye itegeko ryo gukuramo inda baraganisha he urwagasabo harya ngo niterambere mama we nzaba mbarirwa

  • birababaje cyaneeeeeeeeeeee

  • kuki mwemeza ko uyu muganga yamukuriyemo inda? aho wenda ntiyaba yaramufashaga nkuko yafashaga nabandi barwayi? mureke tubiharire inzego za police zibikurikirane tuzamenya neza ukuri nyako

  • iyewe Imana ige itubabarira gusa ntikite kubicumuro byacu

  • Ingaruka y,icyaha cyo gusambana.

  • ikikibazo kirakomeye mulikigihugu. ahozumva statistiques zizewe zigihugu zemezako bulimwaka hakurwamo inda 60.000.,><Nagahomamunwa, ibyobisobanurako bulikwezi hakurwamo inda 5.000, kumusi hagakurwamo inda zirenga 160…. ubwomurumva imivumo tuligutera igihugu cyacu kandituzineza ukuntu RUREMA IMANA Igikunda koko dukulikije ahoyatuvanye. nukuikubitagashi rwose kuko amaraso yakimenetsemo nimenshicane. tureke kuikururira indi mivumu kandi dufite amasewerano yimigisha y IMANA IDUKUNDA KANDI ITADUKURAHO IJISHO

  • IKIBAZO GIKOMEYE KURUSHA IBINDI NI “UMUVUMO” IBYO BIZAKURURIRA IGIHUGU IMANA YADUHAYE NYUMA YANDI MARASO YARI AMAZE KUMENEKA…!

    OUR GOD, PLEASE FORGIVE US…

Comments are closed.

en_USEnglish