Digiqole ad

Ingabo 270 za bataillon ya 63 zoherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudan

Kuri uyu wa kane tariki ya 5 Mata 2012, umutwe w’ingabo zo muro bataillon ya 63 zigizwe n’abasiri 270 zuriye indege zijya i Darfour, Soudan, gusimbura ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudan.

Aba ni abasirikare bavuye i Darfour basimbuwe
Aba ni abasirikare bavuye i Darfour basimbuwe

Major Rène Ngendahimana Umuvugizi w’Ingabo, yavuze ko izi ngabo zagiye uyu munsi zabimburiye gahunda ihari yo gusimbura abasirikare bari bamaze amezi 9 mu gihugu cya Sudan.

Ingabo zagiye none zafashe indege mu byiciro 2. Igice cya mbere cyari kigizwe n’abasirikare 135 ba bataillon ya 63 bazindutse bagenda babisikana n’igice cya mbere cy’umutwe w’ingabo zo muri bataillon ya 69 zigizwe na zo n’abasirikare 135 bari bari muri Sudan, bo bakaba bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe ku isaha ya saa sita (12h00) z’igicamunsi.

Ikindi cyiciro kigizwe kandi n’umutwe w’ingabo nazo za muri bataillon ya 63 ukaba ugizwe n’abasirikare 135 bafashe indege saa saba (13h00) z’igicamunsi, ukaza kubisikana n’umutwe w’ingabo zo muri bataillon ya 69, ugizwe n’abasirikare 135 nabo barangije igihe cy’amezi 9 muri Sudan bo baza kugera i Kigali ku kibuga cy’indege ku isaha ya saa kumi n’imwe (17h00) z’umugoroba.

Abasirikare 800 ba bataillon ya 63 bazasimbura abandi 800 ba bataillon ya 69, uku gusimburana kuzarangira tariki 12 Mata 2012. Na ho igikorwa cyo gusimbura umutwe w’ingabo ugizwe n’abasirikare 3 200 (bataillon 4) bamaze igihe cy’amezi 9 muri Sudan bizarangira ku itariki 6 Gicurasi 2012.

Ingabo za bataillon ya 63 zagiye muri Sudan ziyobowe na Lt. Col Frank Basemaki, naho umutwe w’ingabo za bataillon ya 69 zivuye mu butumwa zikuriwe na Lt. Col Nzeyimana Thadée.

Ingabo zavanywe i Darfour na Rwandair
Ingabo zavanywe i Darfour na Rwandair

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka Lt. Gen. Ceasar Kayizari ari na we wayoboye igikorwa cya kwakira abasirikare bari bageze i Kigali no guha inshingano abari bagiye mu butumwa muri Sudan, yasabye abasirikare gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura nk’uko babigaragaje.

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Soudan zishimirwa n’abaturage b’iki gihugu ubwitange n’ikinyabupfura mu kazi kabo, ibi byagarutsweho n’umuvugizi w’agateganyo w’ingabo z’u Rwanda Major Rène Ngendahimana nawe wemeje ko izi ngabo zishimirwa akazi zikora muri Soudan.

Major Ngendahimana ati “Ingabo zacu zagaragaje kugira udushya zishyira mu bandi basirikare ba ONU bari muri Sudan. Zatangije ibikorwa byo kubakira abatishoboye bari mu gace zarimo ka  Zalingei. Iki ni igikorwa cyashimwe na buri wese ndetse bituma abaturage baziyumvamo”.

Staff Sergent Murengerantwari, umusirikare w'u Rwanda uvuye i Darfour
Staff Sergent Murengerantwari, umusirikare w'u Rwanda uvuye i Darfour
Lt Gen Ceasar Kayizari yacyira abasirikare ba RDF bavuye mu butumwa muri Sudaan
Lt Gen Ceasar Kayizari yacyira abasirikare ba RDF bavuye mu butumwa muri Sudaan
Major Rène Ngendahimana ati: " Ikinyabupfura n'udushya bituma abaturage ba Darfour biyumva mu ngabo z'u Rwanda"
Major Rène Ngendahimana ati: " Ikinyabupfura n'udushya bituma abaturage ba Darfour biyumva mu ngabo z'u Rwanda"

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ko Mfite amakuru ko mujya mujyana techniciens i DARFOUR nanjye nkaba ndiwe, nkora muri EWSA GICUMBI STATION HARI UKUNTU MWAFASHA NUMERO NI 0783474896 ,0727204626

Comments are closed.

en_USEnglish