Mu rwego rwo gukumira ibyaha ndengamipaka, cyane cyane ibishobora gukorerwa ku mipaka ihuza u Rwanda n’Uburundi, kuri uyu wa mbere polisi y’u Rwanda yagiranye amasezerano y’ubufatanye na polisi y’uburundi. Amasezerano Gasana Emmanuel komiseri mukuru wa polisi y’u Rwanda avuga ko azagira uruhare mu gutabarana hagati y’ibihugu byombi mu birebana n’ibyaha ndengamipaka. Bimwe mu byaha polisi […]Irambuye
Impunzi z’abanyekongo zimaze guhungira mu Rwanda zaraye zigaragarije Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru Julien Paluku ko zitizeye igaruka ry’umutekano vuba mu duce zaturutsemo ku buryo zafata icyemezo cyo gutahuka. Izi mpunzi ziri mu nkambi ya Nkamira zabigaragaje ejo ku cyumweru ubwo Guverineri wa Kivu y’Amajayaruguru yazisuraga, aje kureba imibereho yazo no kuzihanganisha. Julien Paluku yavuze ko, […]Irambuye
Mu nama yahuje abanyamakuru n’abakuru b’imitwe ya Sena n’abadepite kuri uyu wa gatanu, nubwo hari hagamijwe gusobanurira itangazamakuru ku myiteguro y’inama y’abakuru b’inteko zishinga amategeko mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’uburasirazuba izabera mu Rwanda kuva tariki 7/05, bagarutse no ku itegeko rijyanye n’amarimbi ritegerejwe gutorwa mu nteko. Muri iyi nama habanje gusobanurwa ibizigirwa muri iriya […]Irambuye
Mu bibazo bitandukanye yabajijwe n’ikinyamakuru Jeune Afrique, President Kagame yabajijwe niba Francois Hollande atorewe kuyobora Ubufaransa u Rwanda na France byatangira umubano bushya. President Kagame yasubije ko atazi Francois Hollande ariko ko yiteguye gukorana n’umukuru w’igihugu uzatorwa n’abafaransa. Mu bibazo bitandukanye President Kagame yabajijwe kuri Gen Ntaganda, Théogène Rudasingwa na bagenzi be bahunze u Rwanda, […]Irambuye
Iyi nzira ya gari ya moshi izaba ariyo ndende muri Africa ikazaba ifite agaciro ka miliyari 5 USD izubakwa mu 2014 ihuze u Rwanda, Burundi na Tanzania nkuko byemejwe kuri uyu wa 3 Gicurasi n’umuyobozi mu kigo cy’ubwikorezi mu Rwanda. Elias Twagira umuyobozi mukuru wa Rwandan Transport Agency (RTDA) yabwiye itangazamakuru ko “ kubaka iyi […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru muri Spot View Hotel ku itariki ya 2 Gicurasi, umuryango mpuzamahanga w’abagore babana na virusi itera Sida wavuze ko mu bushakashatsi bwakozwe na Track Plus, basanze abantu 2% mu babana na virus itera SIDA, batajya bivuza kubera gutinya kwishyira ahagaragara. Bamwe mu bakunze kugaragarwaho n’iki kibazo ni abafite imyanya y’ibyubahiro baba batinya […]Irambuye
Kuwa Gatatu tariki ya 2 Gicurasi 2012, Inama y‟Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 18/4/2012, imaze kuyikorera ubugororangingo. 2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo ku ntambwe imaze guterwa mu gushyira mu bikorwa Amasezerano yerekeye Isoko rihuriweho n’Ibihugu bigize Umuryango wa […]Irambuye
Mu bushakashatsi bukorwa buri mwaka na World Economic Forum’s (WEF) bugasohora urutonde rw’uko ibihugu by’isi bihagaze mu ikoranabuhanga, muri raporo ya 2012 u Rwanda rwaje mu bihugu bitanu bya mbere muri Africa. Global Information Technology Report 2012 yasohotse mu mpera za Mata 2012 ishingiye ku buryo mu gihugu abantu babasha kubona Internet ( network readiness […]Irambuye
Komiseri ushinzwe amagereza mu Rwanda Commissaire Général Paul Rwarakabije kuri uyu wa 2 Gicurasi yavuze ko bagiye gusaba Leta ndetse na societe nyarwanda ko umugororwa ugejeje ku myaka 70 yajya arekurwa mu rwego rwo kugabanya imfu ziterwa n’izabukuru. Commissaire Rwarakabije yabitangaje mu nama irebana n’ubuzima bw’abagororwa yabereye muri Hotel chez Lando i Remera, nyuma yo kugaragaza ko […]Irambuye
Abasabiriza mu mujyi wa Kigali baravuga ko kwizihiza umunsi w’umurimo byatumye ntacyo babona kuko ngo bamwe mu bagira icyo babamarira bahawe ikiruhuko, ntibagere mu mujyi. Abo twaganiriye ariko, bemeza ko nabo batishimiye ibyo bakora bemeza ko nubwo hari igihe babone ikibatunga ariko atari umurimo wabateza imbere. Nubwo muri aba basabiriza higanjemo ababana n’ubumuga butandukanye, hari […]Irambuye