Mu rwego rwo gukomeza kworoshya itangwa ry’ibyangombwa byo kubaka mu Mujyi wa Kigali, ubuyobozi bwawo bwagabanyije ikiguzi cy’amafaranga yakwa abasaba ibyo byangombwa ho 30% nkuko byemejwe n’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali mu nama yayo yo ku wa 29/04/2012, ikiguzi cyo gukoresha fiche cadastrale/deed plan cyavuye kuri 60 000 Frw gishyirwa kuri 42000 Frw naho uruhushya […]Irambuye
President Kagame kuri uyu wa 1 Gicurasi yashimiye abanyarwanda umurimo bakora mu rwego rwo guteza imbere imiryango yabo n’igihugu cyabo muri rusange, yibutsa ko igihugu kizazamurwa n’umurimo w’abanyarwanda. Aha yibukije ko umwe mu musaruro ufatika w’umurimo w’abanyarwanda ari uko mu myaka itanu ishize abagera kuri miliyoni imwe bivanye mu bukene, nkuko byanemejwe na banki y’Isi. […]Irambuye
NyiransabimanaVestine w’imyaka 36 y’amavuko amaze amezi agera kuri ane arwariye mu bitaro bya Kigali (CHUK) kubera gutwikishwa acide na Twizeyimana Ephrem w’imyaka 27 wifuzaga ko amubera umugore. Ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru tumusanze mu cyumba arwariyemo muri sallle ya 7 mu cyumba cyahariwe abarwaye ubushye Nyiransabimana avuga ko Twizeyimana ajya kumutwikisha acide hari hashize igihe gito […]Irambuye
Bayisenge Theoneste, umwe mu mfubyi zigera kuri 92 zarokotse Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 zituye mu mudugudu wa Gatwa, mu murenge wa Shyorongi akarere ka Rurindo. Avuga ko kuba agiye kumara umwaka ataba mu nzu ye, ubuyobozi bwabigizemo uruhare kuko yabumenyeshaga ko yangiritse kuburyo izagwa, ariko bugakomeza kumwihanganisha. Bayisenge na bagenzi be, bo bakomeje gutura […]Irambuye
Ni mu gikorwa cy’umuganda rusange cyabereye mu isambu yahawe abanyeshuri bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi bibumbiye mu muryango AERG, ikaba iherereye mu ntara y’Iburasirazuba. Abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu bakaba bifatanyije n’abanyeshuri mu muganda wo gusukura iyo sambu kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Mata. Nyuma y’umuganda wo gusukura isambu yagenewe […]Irambuye
Updates (1 Gicurasi) – Impunzi z’Abacongomani zikomeje kwambuka umupaka w’u Rwanda zihunga umutekano muke uterwa n’imirwano ishyamiranije ingabo za Leta ya DRC n’imitwe y’Inyeshyamba. Kugeza kuri uyu wa 1 Gicurasi imibare y’impunzi zimaze kwakirwa igeze ku 2000 baturutse mu turere twa Masisi. Kuri uyu wa kabiri, biteganyijwe ko Ministre ufite impunzi mu nshingano ze, ndetse n’abayobozi b’ishami […]Irambuye
Ubwo ahandi mu gihugu hose hakorwaga umuganda rusange uba kuwa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, abaturage b’umurenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge bafatanije n’ingabo ndetse na Polise baramukiye mu gikorwa cyo gutaburura imibiri y’abatutsi bazize jenoside. Dufite umwenda w’ukuri! Ayo ni amwe mu magambo Umuyobozi w’ Akarere ka Nyarugenge Madamu Mukasonga Solange yavuganye agahinda kenshi ubwo […]Irambuye
27 Mata, Kacyiru – Kuri Hotel Umubano hatangijwe ku mugaragaro umuryango mushya utegamiye kuri Leta witwa SFH (Society for Family Health) uzakomeza gukora ibikorwa byakorwaga na PSI (Population Service International). Ku bufatanye na Ministeri y’Ubuzima na USAID, SFH izakora ibikorwa byo kubaka ubushobozi bw’abanyarwanda mu ku rwanya agakoko gatera SIDA, kurwanya impiswi, ku rwanya malaria, […]Irambuye
Aba bagabo batatu bari kuburanishwa n’inkiko z’u Rwanda, kuri uyu wa kane bafatiwe imyanzuro n’izi nkiko buri wese kubyo aregwa cyangwa ibyo yasabye. Nkuko byari biteganyijwe, kuri uyu wa gatanu tariki 27 Mata Urukiko rw’Ikirenga rwasomye imyanzuro ku bujurire bwa Leon Mugesera bwo kuburana mu gifaransa, uru rukiko rwashimangiye ko Mugesera atagomba kuburana mu gifaransa […]Irambuye
Abantu batatu bitabye Imana abandi batatu bakomereka bikomeye mu mpanuka y’imodoka yabaye kuwa 25 Mata nijoro, ku Ruyenzi ku muhanda wa Kigali-Butare nkuko byemejwe na Police. Iyi mpanuka yatewe n’uburangare bw’umushoferi n’umuvduko mwinshi yagenderagaho. Nyuma gato y’iyi mpanuka, police n’ingabo ndetse n’imodoka zo gutabara bageze ahabereye iyo mpanuka nyuma y’igihe gito batabara abakomeretse bahise bajyanwa […]Irambuye