Digiqole ad

Abanyarwanda bagiye kwemererwa guhitamo gutwika umurambo

Mu nama yahuje abanyamakuru n’abakuru b’imitwe ya Sena n’abadepite kuri uyu wa gatanu, nubwo hari hagamijwe gusobanurira itangazamakuru ku myiteguro y’inama y’abakuru b’inteko zishinga amategeko mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’uburasirazuba izabera mu Rwanda kuva tariki 7/05, bagarutse no ku itegeko rijyanye n’amarimbi ritegerejwe gutorwa mu nteko.

Madam  Rose Mukantabana umukuru w'umutwe w'abadepite
Madam Rose Mukantabana umukuru w'umutwe w'abadepite mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa 04 Gicurasi

Muri iyi nama habanje gusobanurwa ibizigirwa muri iriya nama ya EAC nko gushyiraho ifaranga rimwe, gukuraho za gasutamo n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinywe.

Madame  Rose Mukantabana na Dr Ntawukuriryayo bari bayoboye iyi nama, bagarutse ku mushinga w’itegeko ry’amarimbi riteganya gufungurira abanyarwanda guhitamo ko umurambo w’umuntu bawutwika mu rwego rwo kuwushyingura.

Mbere y’uko ritorwa, abagize inteko bakaba bazabanza kwibaza niba hari ingaruka bizagira ku muco nyarwanda.

Madam  Rose MUKANTABANA yasobanuye ko bizaba ari ubushake bw’umuntu mbere yo gupfa, cyangwa ubushake bw’abafite uburenganzira kuri nyakwigendera ko umurambo we watwikwa.

Mu Rwanda bimaze kugaraga ko amarimbi menshi amaze gusaza, ndetse menshi muri yo akaba yarafunzwe, hagafatwa ibibanzi bishya byo gushyinguramo abitabye Imana.

Mu mushinga w’itegeko ry’amarimbi utaratorwa, umutwe wa gatanu ingingo ya 29 ivuga ko kugirango umurambo utwikwe hagomba uruhushya rw’umwanditsi w’irangamimerere yaba adahari urw’umuyobozi w’aho umurambo uri.

Uruhushya rugasabwa n’ufite uruhare mubyo gushyingura uwapfuye, rukavuga uko itwikwa rigomba kugenda , igihe n’aho rizabera.

Ingingo ya 34 y’iri tegeko ritaratorwa ivuga ko inama njyanama y’Akarere ishobora kugena ikibanza kimwe cyangwa byinshi bizajya bitwikirwamo gusa imirambo nkuko umushinga wa ririya tegeko ubivuga.

Uyu mushinga w’itegeko ariko mu ngingo ya 36 uvuga ko iteka rya Ministre ufite umuco mu nshingano ariryo rizagena uburyo bwo gutwika umurambo n’ubwo gushyingura ivu.

Dr Ntawukuriryayo yari muri iki kiganiro
Dr Ntawukuriryayo yari muri iki kiganiro

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Yampayinka. dore itegeko rizarwanywa kurusha iryo gukuramo inda rwose.
    ibi bintu nta munyarwanda n’umwe wabyemera. ubuse ko buri mwaka tujya ahashyinguwe abacu tugashyiraho indabyo, ubwo twazajya tuzengurutsa indabyo agakombe karimo ivu?
    Gusa niba ikibazo cy’amarimbi cyarenze imbibi nta kundi ariko ntabwo mbibona ntyo.

  • ndikubona ariko aya mategeko adahuye n’umuco nyarwanda ahaaaaaaaaaa!!!!!!!!!!!

  • Ariko noneho inteko yajwemo muzarebe neza ko shitani atariho isigaye yibera.nari ntangaye nanjye ikintu kizima bavuga!

  • Ariko se iyi nteko noneho yabuze akazi/

    Ibi murabona aribyo bikenewe kuruta ibindi.
    Hari imishinga y’amategeko yagirira akamaro abanyarwanda kuruta Gutwika imirambo, no gukuramo inda ku mubyeyi utwite, come on,…
    Niba munaniwe muvuge Ababatoye bahitemo abandi kuko barahari,..

  • Ibi ntawabyemera rwose, kwibuka mwaba muryambuye agaciro, ibaze bariho batwika umurambo w,umuvandimwe wawe. Nimumara gutekereza aho mubone gushyiraho iryo tegeko.

  • Jye hazibeshye hagire uncana umuzimu wajye ntimuzawukira.uzagira uruhare wese mukuntwika umuzimu wajye awitege.ariko ba nyarwanda turiguta umuco tugakabya. Ngaho minister Philbert natubwire uko tuzabigenza

    • Philbert se ashinzwe uwo muco uvuga cyangwa ni Kabanda mitali,biragaragara ko udakurikira

  • ariko rero abanyarwanda dukwiye guhindura imyumvire cyangwa tukiga gusoma neza mu mutuzo ….. ntibavuze ngo bazagutegeka gutwika uwawe, cg gutwikwa ku ngufu igihe witabye Imana bavuze ngo ahubwo n’uguha uburenganzira ushaka ko bamutwika igihe yapfuye kuba bamutwika …. none ngo ntibazabyemera bande se???? none se niba runaka ashaka ko igihe yitabye Imana bamutwika, weho bikurebaho iki? cg umuryango wa runaka ushaka gutwika umuntu wabo witabye Imana, weho ku giti cyawe biguteye ikihe kibazo, ntibazamutwikira mu rugo rwawe, ntabwo bazaza kurahura umuriro wo kumutwika iwawe, ntibazanajugunya ivu mu mbuga yawe ….. none iyo nduru ngo ntituzabyemera weho nka nde, naho ngo umuco w’abanyarwanda ….ubu se abayisilamu bashyingura kimwe nk’abagatulika? , abo bose se baterekera abazimu ko aribyo byemewe mu muco wacu w’abanyarwanda? ese wa mugani ko tudaterekera ra ????? ko tutabandwa se??? sibyo muco wacu !!!!!!!! mujye mubanza musesengure mbere yo gutera hejuru

    • Plz Rwanyonga we! guhindura imyumvire(civilisation) ubwo nibyo washatse kuvuga! ntibivuga gushyiraho amategeko uko bishakiye! Ubwose koko urabona umushinga w’amarimbi ariwo wihutirwa kurenza iyindi yaduteza imbere? Nta bisambu byuzuye hano murwanda se bidafite icyo bikora? pourquoi pas badashobora no kureka umuntu ngo ashyingurwe mw’isambu ye, cyangwa yaba adafite iye bwite agatira umuturanyi cyangwa umuvandimwe? Ubwo rero uhinduye abantu ibicucu bidafite imyumvire mizima! Niba Abahinde cyangwa abashinwa batwika imibiri, n’uko bafite ukwemera kwabo kujyanye n’amadini kuko batemera ko umuntu azazuka, kubera iki rero tugomba kubigana?Come on! ntu kigire najuwa kurenza abandi, kuko iryo tegeko nta numwe urikeneye mu Rwagasabo, ntidukeneye noguhitamo nta mpamvu, nibarikure ku murongo w’ibyigwa. Ukeneye gutwika azajye gupfira mu bihugu bitwika imirambo.

      • Nyiragicari bite? nkuko rwanyonga yabivuze, ntabwo numva ikibazo cyawe? ko ntawugutegetse kubikora? ko numva uvuga ngo muRwagasabo ntawubikeneye, waba uhagarariye abanyarwanda bose? Ntabwo bavuze ngo bazategeka abanyarwanda gutwika ababo, ariko baraha urubuga ababishaka kubikora ntawe babihatiye. Wowe ufite uko ubibona yewe nabandi benshi, nkanjye kugiti cyanjye sinabatwika, ariko ntibivuze ko ushaka kubikora atabikora kuberako jye ntabishaka…

      • bya bindi navugaga byo kwisaza utabanje gusesengura…. ngo imihango yo gutwika n’iya abahinde ??? really i Burayi batwika abantu , muri Amerika batwika abantu …. naho kuvuga ngo mu Rwanda ntawurikeneye, are you sure ? abo bantu se bagiye kurishyiraho s’abanyarwanda …. ese nta abanyarwanda bafite inkomoko mu buhinde urabona ???? ikindi ese umuntu ushaka ko bamutwika s’uburenganzira bwe uri nka nde umuvutsa ubwo burenganzira????

        naho kuvuga umuco byo, ko udaterekera ba sokuru na basokuruza bawe? siwo muco wacu, ko ntarakubona wambaza Ryangombe ra??? ….. uwo muco muhora musakuza aho muzi uwo ari wo ????

        • naho ngo ukeneye gutwikwa azajye gutwikwa aho babatwikwa ….wow wow iyo ni dictature, ese ko wemera GAtulika cyangwa Yezu akaba ari umuyahudi , ko wemera Muhamed akaba ari umuyisilamu kuki tutarakwohereza guhambwa i Yeruzaremu cg i Maka …… ese kuki wemera abo ngo Muhamed cg Yezu, kuki umbuza uburenganzira bwanjye bwo kwemera Buddha cg abahindu????? ko byose nta na kimwe cyacu kirimo …….. iyo ujya kuba wemera Ryangombe niho wajyaga kugira icyo umbwira, naho kuva twese dufite imyemerere yavuye hanze …… komera uburenganzira bwawe bwo guhambwa kugira uzazuke ku munsi w’imperuka nkuko Yezu cg Mahomet abikubwira ….. ariko wubahirize uburenganzira bwanjye bwo kutagira iyo myemerere yawe …..sibyo se????? ndumva bisobanutse !!!!!!

  • Ibi byose bigaragaza irengera abadepite bo mu mitwe yombi bakomeje kudukorera, ese bibuka ko ari intumwa z abaturage? bajye badusura aho iwacu babanze batubaze, mfite impungenge ko na ya mibiri itarashyingurwa abazi aho iri bazayitwika bakabihurizamo.

    Tujye twitonda mu buyobozi

  • Inteko yitonde gukomeza kutwicira igihugu ngo barigana ibindi bihugu.
    Dushobora gucukura amarimbi maremare ariko abantu bagashingurwa.ryakuzura tukongera tugeranya amagufwa yabo hamwe,tukongera tugashyingura.Ntago abantu 70 bashobora kwica igihugu ngo twicecekere.

    Niba bihenze nabyo twabishyira muri mutuelle kuko twese tuzapfa.

    Niba ariko babishaka kuki twirirwa dushyingura mu cyubahiro.

  • abategetsi burwanda ntacyo bazasiga batazaniye urwanda!!!amahano yose aba kwisi!!!

  • manawe mpese ngira ubwoba. nyagasani mana ngusabye ngo uzambe hafi kuherezo ryanjye ntibazatwike amen

  • ARIKO ABANYARWANDA TURAGANAHE KOKO IYO MUREBA KOKO NK’UMUNTU UZANA ICYO GITEKEREZO YUMVA ATARUGUHUNGABANYA IMITWE Y’ABANYARWANDA.SIMBISHYIGIKIYE NAGATO.

  • Bjr, birababaje kandi biteye agahinda kubona abantu bitwa ko bize , bitwa ko bahagarariye abanyarwanda bazajya bazana imishinga y’amategeko usanga nta shingiro afite ikagendaho n’amafranga menshi kandi nabo bazi ko itazatorwa n’abanyarwanda ,gusa bagirango bibonere akazi cg jeton de presence ukwezi kwashira umushahara ukajya ku makonti ubuzima bugakomeza. ibi bintu rwose mbyamaganye kure hakiri kare. muribuka umushinga w’itegeko ngo gushyingirwa bashyire ku myaka 18.gukuramo inda n’ibindi………ibi byose byaba se aribyo twita iterambere. hari icyo nasabaga abadepite ko bajya babanza bakanyura kubo bitwa ko bahagarariye bakumva ibitekerezo byabo mbere y’uko byitea umushinga w’itegeko.ikizakurikiraho ni ugukuraho n’inzibutso kuko nazo zitwa irimbi.

  • Njyewe nimfa nimuzantwike umurambo wanjye!! Ahaaa! Ibyo ni ibiki ? No mu Rwanda koko? Ndumiwe! Iryo tegeko tuzaryamagana rwose.

  • Ariko mwa bayobozi mwe! yababababa reba watwitse so cyangwa nyoko ukicara ugatekereza uti data naramwitwikiye ibi bintu ni bibi mba nambuye data. Mubyigeho nubushishozi naho mutazatera abantu guhahamuka

  • Bavandimwe banyarwanda nimucyo tujye ku mavi dusenge dushikamye kuko sekibi n,ingabo ze bageze mu Rwanda.aba catholique bo nababwira kuvuga Rosari cyane muri ibi bihe kuko le Rosaire C’est une arme spirituelle contre le mal, contre les demons ,contre toute violence.jyewe ndi umugabo wo kubihamya ni kenshi navuze Rosari mu bihe bikomeye kandi nkabona imbaraga z,Uwiteka zinyigaragariza.none nshuti mureke dusengere igihugu cyacu ndetse n,iyi si yacu kuko turi mu bihe bogoye kandi biruhije ni ah,amasengesho gusa.

  • Ariko kwigisha abanyarwanda bizafata imyaka nimyaniko tu ,ubuse ahandi ko babikora bo si abantu ubwo se bitaniyehe no kumuhamba?akazaribwa nibimonyo? iburayi ibyo nibintu bisazwe kandi bo bagira nubutaka bwishi kuruta ubwo murwanda ubwose ayo marimbi yazavahe? ntimuzi ko amarimbo yiharira umusozi wose aho hatatuwemo nabantu hagaturwambo nimirambo ?yemwe yemwe ni mukanguke uwapfuye aba yapfuye roho ntiba ikimurimo jye bazantwike pe.

    • @Keza
      bambwirire , igisekeje n’uko abantu batangira gukomentinga ukagira ngo byacitse wenda batanze itegeko ryo gutwika …..no ntawe bategetse kwo twika uwawe, bahaye uburenganzira ushaka kubikora …..

      ikindi gisekeje n’ukuntu abantu bitwaza umuco, ngo umuco utegeka guhamba ngo kubera umuntu azazuka …..nyamara uwo n’umuco w’abakristu kandi uwo Kristu n’umuyahudi… ntawe ndumva aharanira ibyo kubandwa no guterekera abazimu, kuko niwo muco wacu !!!!!! usanga mbese dufite ikibazo cyo gutuza ngo dusome dusesengure ibintu….

  • Ese ubwo murumva iryo tegeko ariryo rikenewe cyane?Ubwose irimbi ryaremera ryamaze inyaka ingahe?rikoreshwa?ubwose murumva tuzabura aho dushyingura Abazaba bitabyeImana kweli?ahubwo ndumva bagatoye Inyaka irimbi rizajya rimara nyuma yuko ryuzuye.Urugeri 90.

  • njye ndabona mureba aho ibibazo abanyarwanda dufite bitali!ngaho ngo gukuramo amada,nako kwica impinja,gutwika abavandimwe cg ababyeyi bacu bavuyemo umwuka?ubwose icyubahiro tuba tubahaye nkabatabarutse bubatse igihugu n’ikihe?nabasaba nk’amwe mudufatira ibyemezo gukora ubushakashatsi kubukene butwugalije.

  • Quel mal, mbega akaga! ndababaye rwose kuko niyo wabuze uwawe ufata igihe ukajya kwirimbi agahinda kagashira. ngaho rero reba uramutse ubonye uwawe atwikwa! ahubwo mureke iyisi niyuzura tuzigire no muri Mars cg indi mibumbe. Abasenga musenga cyane. n’akaga iyisi yagushije.

  • ariko abanyarwanda mwabaye gute ? ahubwo nitwe twaritugihamba kandi ntabutaka tugira, ubuse ko amarimbi yuzuye babigire bate ? uboshye ariwowe bazabwira kumutwika? harabazaba bashinzwe kubatwika hanyuma bagashyingura ivu, uvugako niba kabananiye bazane abandi babasimbure njye ndumva arumsazi kuko ntacyo azaza gukora abandi bananiwe mujye muvuga make muzige kuko iri niterambere tugomba kureba ubutaka dufite uko bungana njye ntacyo bimbwiteye nubundi mbanapfuye ntacyo ndamira

  • Ariko ndabona comments nyinshi zi rwanya uyu mushinga w’ itegeko bi twaje umuco kandi mbona ibyo umuco gakondo utubwira batakibikurikiza.nyjewe kugiti cyanjye ndabona ntacyo bitwaye kuba umuntu yatwikwa mugihe ya pfuye abyishakiye cyangwa abamuhagarariye mugihe cyo guhambwa, nubundi abahagarariye umuntu nibo bagena uburyo ahambwamo.ikindi kandi mutekereze kubasigaye cyane nubwe umuntu wawe iyo apfuye bikubabaza.murebe namwe amarimbi murwanda, ukuntu angana,abantu bariyongera umunsi kumunsi kandi nabo bazapfa bakenere guhambwa, tekereza umuntu abuze aho ahinga, yu baka cg yashira ibindi bikorwa byateza imbere abariho ngo arimo arareba amarimbi yabe, ndumva amarimbi ntacyo yamufasha mubuzima(simvuga amarimbi ajyanye na amateka nki inzibutso n’ ayandi) njye ahubwo ndumva uwazanye icyo gitekerezo namushyigikira nu bwo abantu benshi mukigwanya . nizere ko ari uburenganzira bwanjye mugihe ntawe mbangamiye mumyemerere ye.ububwo njyewe nimpfa muzantwike ,nu bundi ntacyo mba nkimaze, aho kugirango mfate umwanya wubusa mugihe hakagombe huhingwa, cyangwa kubankwa nu undi muntu, cyangwa hakubakwa isoko, ibitaro , umuhanda cyangwa ibindi bintu byagirira abantu akamaro.

  • Quelle malediction!ayo namahano tekereza kugutwikira umubyeyi wawe cg umwana wawe!musigeho.

  • Ngo kuba umugatulika nibyo bituma turwanya iri tegeko njye si ko mbibona kuko gatulika yaje nyuma y’iri tegeko risaba gushyingura kuko haranditse ngo wavuye mu butaka uzabusubiramo byavuzwe kera abantu ari babiri ku isi naho iby’uko umuntu abihisemo yabyemererwa simbishyigikiye none se umuntu asabye ati”nimfa muzampe abana banjye bandye ngo ntabwo nshaka gupfa ubusa aho twabyemera erega hagomba kurebwa ku muco no ku Mana twabyemera tutabyemera turi munsi y’imbaraga tutagenzura z’Imana uretse kugereranya ninde uzi iyo yavuye Imana iti”ni mubutaka kandi muzasubiramo abadepite bo bari kudutekerereza aho kudutumikira.

    • none se reka nkubaze iryo tegeko rivuga ibyo , twarisomye he ? si mu gitabo cy’intangiriro cyo muri Bibiliya, aho Imana yabwiye Adam ngo uzasubira mu butaka…… none se Bibiliya cyangwa Bible, yaba yaranditswe na nde? mu bayanditse hari umunyarwanda uzimo??? Adam se we iryo n’izina rya Kinyarwanda, hari aho tumuzi mu muco wa Kinyarwanda !!!!! umuco w’u Rwanda wo, uwushyire ku ruhande kuko biragaragara ko utawuzi , ahubwo wavukiye ukurira mu muco wa Gikristu utandukanye cyane n’umuco wacu Gakondo, ahubwo uwo muco wa Gikristu waje urandura mu mizi umuco wa gakondo uri kwitiranya….. baravuga ngo “Kiriziya yaciye kirazira” nibyo uzi niwo muco uzi, uwo rero ntabwo wampatira kuwukurikiza kuko s’umuco wacu gakondo , nkuko ukurikiza umuco wa Gikristu sinkubangamire reka nibere umubuddha ntumbangamire

  • iri itegeko ni ryiza cyane.ubundi se ko twabasigaga ku gasi isuri ikazabajyana … cong our parliament

  • ntibizoroha

  • Njye mbona ko iki gitekerezo ari gishyashya, tutakimenyeye, ariko hari n’abanyarwanda babikora, kandi bakunze umuco wabo. Hari ibihugu bindi usanga gushyingura bihenze kurusha gutwika umurambo, bagashyira ivu mu kaboite kabugenewe, ahubwo noneho abe bakagatahana aho bashaka.
    Naho umuco wacu kimwe n’indi, urakura, ukakira bimwe cg byinshi bitari bisanzwemo, kandi ibishyashya byose bigora kumvwa no kwakirwa.
    Twibuke ko akenshi bariya banyakubahwa badepite batora amategeko, ariko imishinga yayo yemezwa na Guverinoma, yateguriwe mur Ministeri zitandukanye. ubwo rero kenshi turabarenganya, bo bahemberwa gutora, bamaze gushyiramo ubugororangingo. Ariko amategeko biteguriye bo, menya ari mbwarwa kugeza ubu….kandi n’ahandi ku isi, niko bimeze…

  • Mwiriwe,
    nyuma yo gusoma iyinkuru, ndetse n’ibitekerezo byatanzwe n’abantu batandukanye kdi banafite ibitekerezo bitandukanye, nishimiye kubagezaho uko byumva nuko mbona byakemuka neza kdi hatabayeho guterana amagambo nkuko nakoje kubibona hejuru.
    Nkabanumva uyumushinga witegeko udakwiriye kwiga yewe nugutorwa mu rwanda, nubwo bitwaza ko ari uguha uburenganzira ababisha, kuko amaherezo bihita biba obligation, bagashyira amananîza kubazashyingura. So ntibikwiye vrment, ahubwo barebe ubundi buryo twashyingura neza bitabangamiye iryoterambere.
    Hama ndashakagusubiza abavuga ko abandi babikora, ese muvandimwe ko ahandi barya abantu natwe tubikore kuko nabo babikora? Oya! Mureke twigane ibyiza byatugirira akamaro

  • ariko se aba babuze icyo bakora??? ubu koko ibi nibyo byihutirwa? ubu se mwizera Imana? murasenga se? le fote do tuwe ( de bruler) une personne mort (mon Marie) c’est do lo tuwe do fowa!!!! wa mugani wawundi,hhahahah Gusa ni mubanze mupiriotizer ibyangombwa naho ibibyo muzabisobanurire abaturarwanda neza muri referendum.ndetse na Modus Operandiyabyo ibanze igire icyintu cya Ephemisme mu mitima yacu kuko biteye ubwoba banange!

  • Ariko muransetsa cyane,njyewe rwose reka mbisabire ko mwazajya mudutwika nidupfa kuko nokubona irimbi murikigihe biragoye,aho harikuzakorwa amarimbi muzahatange bahahinge cyangwa bahakorere ibindi bikorfwa byamajyambere, nahose uwapfuye ko aba yarangije urwe,kuki batamutwika,yenda niba muvuga ko twaturutse mumukungugu nkuko abemera ijambo ry’Imana babivuga,nyuma yo kumutwika bazajye banaga iryo vu mugitaka,ubwose ntazaba agisubiyemo? maze uzarebe ko bidakunda kuruta uko wafata ubutaka bwakagombye gutunga abazima,ukabumaraho uhambamo abapfu,kandi abazima babuze aho baba,ubwose ko hari abantu kugeza ubu babuze naho bahinga cyangwa gutura,bazabihereye ako gataka bakagahinga aho kugaha abapfuye,muzadutwike nababwiriki,ikibabaje gusa nugupfana ibyaha nahubundise iyo wapfuye ntagahinda, uba warangije ibyawe,kandi nabasigaye barihanagura ubuzima bugakomeza, ariko ikindi navuga, burya abayobozi bareba kure erega mujye mureba kure agahugu kacu nigato,burya babonye batazabona amarimbi kuko abapfu nibenshi murakoze.

  • Gutwika umurambo abayahudi, abakristu n’abayislamu kirazira. Bikorwa n’abapagani n’ababatijwe ariko bagenza nk’abatemera. Mu Buhindi (hindouism) barabikora kuva kera. Umuntu ukomeye ubibwirwa n’ikirundo kinini cy’inkwi. Umukene atwikishwa inkwi nkeya maze ntashye neza, agapfuba! Ariko ntararangiza, nagira ngo mbibutse ko guhamba ari ibya vuba mu Rwanda. Kera uwapfaga baramupfunyaga agishyushye, bakamuhambirira mu kirago, bakagenda bakamuta mu gihuru, akazaribwa n’impyisi. Guhamba bimaze imyaka itarenga ijana. Gutwika (cremation) jyewe numva ntacyo bitwaye, igihe umuntu adafite amafr yo kuriha imva! Tuzabyemera da! Roho ntishya, hashya umubiri! Mwange ahubwo ibyica roho, bikabakura ku mana, mugapfa muhagaze!

  • Ikibazo. Ese abanyarwanda babivugaho iki? ubundi muri demukarasi ntabwo itegeko riva mu nteko ngo rige mu baturage ahubwo abaturage babanza kubona ko hari ikibazo bagasaba ababahagarariye kwiga uburyo itegeko ryajyaho naho kuzana itegeko kandi nta muntu uzarikurikiza cyane cyane ko ityo risaba guhitamo. Ahubwo mu bunararibonye bwanjye ubwo nabonye icyo mushaka: Murashaka kuzzamura cyane ibiciro by’amarimbi ubundi mugahatira abantu kujya batwika ababo bitabye Imana.
    Rwanda we!!! waragowe gusa.

  • jye ndumva gutwika bikabije

  • Ariko abadepite b’u rwanda babuze icyo bakora? ibi bibazo bashyira imbere nibyo bibabaje abanyarwanda koko? – gutwika imirambo- gukuramo inda-!!!! ni akaga!!! babure kwiga icyateza imbere abanyarwanda bakava mu bukene n’ubuji!!!! nzabandora ni umwana w’umunyarwanda!!!!!nibahatane nababwira iki?

  • Murakoze kwerekana ko uRwanda mushobora kurushyirishaho umuvumo,mwatangiye muvuga gukuramo inda ntimuyobewe ko ari ikizira,ubwicanyi uburyo bwose bwakorwamo ni ubwicanyi,gutwika umurabo ntaho nigeze numva bigira icyo byungura igihugu mu iterambere,niba mwarabuze icyo mukora mwakweguye tugatora abandi bashoboye gutekereza ibyatwinjiza muri vision 2020.Ubwo koko ibyo nibyo bibabaje?

  • Ese impamvu hifuzwa ko abitabye Imana bajya batwikwa ni ukubera espace nto niba ari uko bimeze byakwigwaho neza kuko ntacyo byakwangiza. Naho kuvuga ngo twavuye mu gitaka byo nibyo rwose ariko wibuke ese iryo vu ryo si igitaka kandi byanga bikunda kigomba gusanga ikindi.

    Dusangire ibitekerezo

  • ABABANTU BARAZIWE RWOSE UBWOSE AGACIRO MUBA MUHAYE UWOMUNTU N’AKAHE? UMUCO NYARWANDA URIGUCIKA KABISA REKA TUBITEGE AMASO.

  • iyi mishinga ibiri y’amategeko ishobora gucanganyikisha abanyarwanda:gukuramo inda kuko ntaho kuba(gutura, guhinga, ibyatuma umuntu ngo agubwa neza,…); none n’abapfuye ngo tujye tubatwika , kuko ngo dukeneye aho guhinga no kubaka, ariko upfuye bamutwike = gushinyagurira umurambo birahanirwa mu gitabo cy’amategeko ahana y’u rwanda; niba ari ikibazo cy’espace,niba twemerere tujye dushaka imva ziri mukuzimu=kure hanyuma hejur abo bashaka kubaka no guhinga bakomeze gahunda zabo,kdi abasenga mushyire ho umwete yesu aze atwicungurire naho isi imaze kuba imburabuturo.

  • iki gitekerezo ni cyiza cyane njye nakifuje kera kuko nari mturiye irimbi mkabona iterabwoba ry’umuco myamara ry’ubusa unuco ni icyo abantu bahurijeho kibabereye mu mibanire yabo.Ahubwo bibe itegeko ,uko unumtu ateganya inzu azabamo anateganye products za incineration y’iri koti twambaye na box mziza ivu rizajyamo, n’umwanya mwiza nu mzu y’ubushyimguro bugezweho leta cg abaturage biyubakiye muri buri karere mjye numva ari cyo cyubahiro, nzaba uwanbere kibyisabira keretse ntaguye i Rwanda!mukomereze aho!

  • Uwo bazatwika ntazazuka too! Yazuka gute se yarahiye agashira! Hahahaha! Kuko na Christ ku ba kristu cyangwa Intumwa y’Imana Mohamed kuri ba sheeh bose bashyinguwe ndumva kubitwumvisha nkabaseenzi bizagorana. Kuko ntituzabyemera! Ariko ntituzigaragambya!

  • Mana rwose uzamfashe njye n’abanjye bose ntihazagire uzapfa ngo atwikwe. Rwose mubanze murebe neza niba ayo mategeko atica umuco wacu. Tugiye kuba muri Inde or China. muzabanze mumenye n’ingaruka mbi byatera ikirere no kwica ibidukikije.

  • Ikibazo cy’ibicanwa nacyo mugitekerezeho. Gutwika umuntu ufite nka 70kg, agashya agakongoka bisaba nk’amasiteri ane y’inkwi (4 tonnes). Tubare! Mu Rwanda taux de mortalité ni nka 47 pour mille. Kuri miliyoni 11, hapfa abantu 517 000 buri mwaka! Hazaba hakenewe toni 2 078 000 z’inkwi zo kubatwika! Zizava hehe? Amashanyarazi nayo ni make ngo tubashiririze mw’ifuru yabugenewe! Numva kandi ari uguhomba n’iyo fumbire yajyaga kuvamo. On n’est pas sorti de l’auberge!

  • uhm!! uriya mugore mbona se se niwe ukuriye abadepite?

  • – Aba ba Deputés ko bakomeje gutobera abanyarwanda amateka n’umuco wabo? Ese iri niryo terambere cg kurwanya ubukene tubatezeho? Ejo ryari ikurwamo ry’inda, uyu munsi ni itwukwa ry’imirambo.
    Nimutuzanire gahunda zidufitiye akamaro, ziduteza imbere, zikadukura mubukene, zidahungabanya imico, imyizere, ndetse nakamere-muntu ya Kinyarwanda.
    Ishyingurwa rya kiremwa muntu kd nigikorwa cyagacyiro gakomeye, gifite composante psycho-affective et émotionnelle ikomeye.
    Niba mu Buhinde cg ahandi bikorwa nuko bishingiye kumyemerere n’imyizere yabo. Nabo ninkuko ejo utazinduka ngo ubabuze gutwika ababo.

  • OYA WE IBYO NTITUBYEMERA PE UB– USE MURI LES INDICATEURS ZIGARAGAZA IBYAKORESHEJWE KUGIRANGO IBIHUGU BIGEREKWITERAMBERE HARIMO GUTWIKA ABAPFUYE NOKWEMERA GUKURAMO INDA

  • Ese ko numvise mu Busanza hari umushinga w’irimbi rya kijyambere aho bazajya bagerekeranya amasanduku muri conteners. Njyewe kubwange numva ba nyakubahwa bari bakwiye gushyigikira uwo mushinga aho gutera inkunga abantu yo gukwika ababo. Ndasenga Imana ngo iherezo ryange nirigera ntihazagire untwika. Mana fasha abanyarwanda iryo tegeko hamwe n’iryo gukuramo inda umubyeyi w’igihugu ntazashyireho ikiganza cye.

  • yemwe bavandimwe jye nshyigikiye abasenga nibaze twisengere naho gufata umuvandimwe wawe ukamutwika cg umubyeyi nuguta ubumuntu kandi njya numva ngo mugira indangagaciro zikomeye abahinde ko babikora kuko banga ko abantu bazazuka kubera gupinga Imana mwe murabiterwa niki? nihuzura tuzubaka hejuru yazo ahaaa imigambi y’aba illiminati ku Rwanda bayigezeho pe bamaze kubabibamo umwuka wa shitani gusa muzabibazwa Yesu nagarukaa

  • nibabatwike bana njye sinzafpa

  • ooooooooooh nagahoma munwa!!!!!!!!ntibyoroshye gutwika umuntu mu muco kirazira.

  • Gutwika no kudatwika ntacyo bivuze icy’ingenzi nuko hahirwa abapfa bapfiriye mu mwami wacu yesu Christo. Nimwihane kuko ubwami bw’Imana buri hafi.

  • birababaje cyane !!! noneho inteko yacu ko mbona igiye gukururira umuvumo iki gihugu?babuze indi mishinga y’amategeko biga yagirira abanyarwanda akamaro? bananiwe kwigisha abanyarwanda kubyaza umusaruro ibishanga n’andi masambu atera ngo bayabyaze umusaruro,none basigaye barota ibintu bakabyuka babitora batabanjije kubaza abaturage icyo babitekerezaho?none se mbibarize? ko twajyaga twibuka abacu bazize jenoside tubahamba mu cyubahiro,ubwo iryo tegeko niritorwa nabo tuzabatwika? hanyuma yo kubatwika tuzajya twibukadute kandi?ubwo icyo gikorwa ntikizaba cyambuwe agaciro? bari bakwiye ahubwo guteganya uburyo bugezweho bashyingura mu cybahiro kandi muri space nto, kandi hakaba hagenwa n’imyaka nka 100 iryo ribi rigikoreshwa. ndumva abitwaza ikibazo cy’ubutaka buto n’ubwiyongere bw’abaturage ntashingiro. murakoze

  • Muraho nshuti zu museke njye uko mbibona ntagihe imbinduka zitagora kugirango abantu bazumve ariko iri tegeko ntacyo ritwaye kuko ritanga uburenganzira kuri buri wese kuburyo mbona ryiganye ubushishozi niba vumva wowe bitakureba gutwika uzashyingure uwawe ariko undi nibayumva ibi munogeye arugutwika umurambo nawe nuburenganzira bwe sawa murakoze GOD BLESS YOU .

  • Inteko ishingamategeko ni isubire muri procedures zibanziriza ifatwa ry’ibyemezo!!!! kubaza uko abanyarwanda babyunva!!!! amatangazo y’inteko turayarambiwe, ariko se ko mufite Radio mwagiye mubaza abanyarwanda mbere y’uko mufata ibyemezo bikomeye nkibyo? murashaka ko abanyarwanda bajya mu muhanda bakigaragambya kandi bitari mu mico yacu!!!

  • GUTWIKA UMURAMBO I RWANDA KIRAZIRA KI KA ZIRIRINZWA IMANA NITABARE BATARITORA KUKO NU GUTA UMUCO NYARWANDA.

  • banyarwanda banyarwandakazi, nimube maso ndabona tugeze ku herezo ry’isi ubwo tugiye kujya dutwika abacu, none ubwo no kubona amakara yo guteka icyayi byabaye ikibazo, ayo gutwika umuntu azava he? keretse Leta nitanga amashanyarazi yo kujya adutwika. icyo nemera cyo dufite umubyeyi ureba kure ntitwaba tutarashyinguye abacu nabasigaye ngo tubatwike, sawa rero mwihangane iryo terambere ndabona ntaho ryatugeza.

  • jyewe siko mbibona maze kubona ibitekerezo byabenshi nasanze batarebye neza uko bavuga muri iri tegeko riri munzira bavuzeko hari 2 choices kuba umuntu yavuga ko umurambowe wazatwikwa cg biramutse bisabwe numuryangowe ariko ntibavuze ko ari itegeko ku bantu bose abatazajya babishaka bazajya bashyingura bizazwe but ikishimishije nuko hariho choice kuri iryo tegeko ritaremenzwa tugire gushishoza no kwitondera ibyo tuvuga.thx

  • KUVUGA NGO N’UBISHAKA NABYO SIBYO KUKO AZAJYE GUTWIKIRA UWE HANZE Y’UBUTAKA BW’URWANDA KUKO NI UGUKURURA IMIVUMO KUBANYARWANDA TWESE NABAZADUKOMOKAHO. AHOBWO REKA TWE KUJYA TUVUGA GUSA TUDATANGA IBINDI BISUBIZO: NIHABEHO GUHA INGUFU GAHUNDA KUBYARA BAKE NIBIBAZO BY’UBUTAKA DUFITE BIZAGABANUKA KUKO IYI GAHUNDA ABENSHI BARAYEMERA NDETSE NABANYAMADINI GUSA ISHYIREMO INGUFU NAHO IBINDI YABA ARI AMAHANO.UBONYE HASHYIZWEHO ITEGEKO RYO KUBYARA BABIRI KO WENDA RYO TWARITORA.

  • ariko hari cyo nibariza ko mumategeko ya gacaca hari ngingo yahanaga icyaha cyo gushinyagurira umurambo(ku wukubita kuwambura ,kuwushinyagurira nibindi…) ibyo kuwutwika byo bitaniye he noneho abafungiye icyo cyaha mubahinduye abere.

  • Icyo nzicyo ni uko nibigenda gutyo abanyarwanda bose bazarwara ihahamuka. Burya ihahamuka riterwa n’uko umuntu yabonye urupfu rubi rudasanzwe.

  • jyewe kuricyogitekerezo numva kuruhande rumwe byadufasha kuko nubundi nitwe bizagiraho ingaruka kuko burimunsi twibaruka imiryango kandi igihugu cyacu nigitoya bityo rero tudahisemo ubwoburyo ntitwazabona aho dushyingura ngotubone naho dutuza aboturikubyara kurijyewe numva buriwese yabifata nkimpamo kuko turiyongera uko bwije nukobukeye asante kwa hiyo

  • Ariko ibintu byose bibaye umuco, umuco ,umuco ubu mubona mu Rwanda mubyukuri ukurikije n’imyaka 50 ishize uwo muco hasigaye kangahe ku ijana?????? ntikagera kuri 50% urebye ni izina gusa.Nimurekr abashinzwe kudutekerereza baturebere igikwiye kuri twe no ku bana bacu. Ntabwo gutwika umurambo ivu ukarishyingura ahantu hato hashoboka ari uguta umuco kurusha mu marimbi tuzi amaze imyaka myinshi atongerwa cg ngo ahindurwe. Ubwo se imibiri irimo nibwo iba ihawe icyubahiro??twese tuzapfa kandi tuzakenera aho gushyingurwa kandi nitumara kugera muri miliyoni 15-20 muzasanga nta na metero kare ihari yo guturamo nkaswe iyo gushyinguramo . tubagabanyirize akazi! thx

  • Uko mbyumva .agahwa kari ku wundi karahandurika biroroshye kubivuga kuko uba usa nkuvuga ibiri kure tekereza ari umugore wawe umwana wawe cyangwa nyoko wakwemera kumutwika? Twe mu rwanda n’umuco wacu duha agaciro umuntu kabone niyo yaba atakirimo umwuka.ahubwo kuko umuntu agizwe ninyama amagufka amaraso kandi iyo ashyinguwe arabora agahwana nitaka nkuko uwiteka yabivuze ahubwo bategeke abashyingura bokujya bashyiraho beto(sima)kugirango hamere ibiti nibindi bimera ndetse hazongere gukoreshwa.iyo ushyinguye umuntu wawe neza wumva wishimye ukomeza kandi no kumutekerezaho.

  • Hi!! banyaRwanda muraho nimufunguke murebe imbereyanyu naho inyumaho muhigire amateka,icyombona nuko habayeho kutabwiza abanyarwanda uko byifashe naho ubundi gutwika umuntu nibisazwe,kandi bikorwa nahano kuvakera,nonese abapfira kwamuganga bakabura ababo babashyirahe??, muzabaze ibitaro bya CHUK cg FAYCAL,aho bashyira ababuze ababo ngo babashyingure,naho ubundi ngembona aribyiza gusa bazadusobanurire uko bazabigenza koku ntabwo tuzajya ku musozi ngotugiye gutwika abacu,ahandi bubaka shapel nziza noneho ikagira kave musi batwikiramo niko nabibonye hanze y’ igihugu(Africa yepfo) nonerero bayobozi mutubwire,uko tuzatwika bene wacu.

  • none ko twe turiho twibuka abacu bazize genocide none abadukomokaho bazatwibukira kuki igihe twe baba baradutwitse.Mana tube hafi maze utabare isi yacu. abasenga dusenge, naho ubundi this may be the end the world.

  • Hazagire uwibeshya ngo arantwika, sha nihanganira benshi uwo ntazamva mu nzara nta soni hazagire uwibeshya

Comments are closed.

en_USEnglish