Hollande cyangwa Sarkozy uzatorwa tuzakorana – Kagame
Mu bibazo bitandukanye yabajijwe n’ikinyamakuru Jeune Afrique, President Kagame yabajijwe niba Francois Hollande atorewe kuyobora Ubufaransa u Rwanda na France byatangira umubano bushya. President Kagame yasubije ko atazi Francois Hollande ariko ko yiteguye gukorana n’umukuru w’igihugu uzatorwa n’abafaransa.
Mu bibazo bitandukanye President Kagame yabajijwe kuri Gen Ntaganda, Théogène Rudasingwa na bagenzi be bahunze u Rwanda, demokarasi muri Africa n’ibindi byinshi.
Ibi ni bimwe mu bibazo yabajijwe n’ibisubizo yatanze (byashyizwe mu Kinyarwanda)
Ni umwanya wo kureba kuri demokarasi mu buzima bw’u Rwanda. Kuri wowe, nta gushidikanya, ni ukubaka igihugu gikomeye, gishoboye kurenga amakimbirane mu bagituye, kigendeye ku buryo ibihugu biteye imbere byumva demokarasi. Naba mbeshya?
Yego kandi Oya. Mbere yo kugirango ibe ikintu gikoreshwa mu buryo bumwe buri hose, demmokarasi irabanza ikajyana n’ubuzima bw’igihugu. Igomba kuva mu banyagihugu, uko babayeho n’aho baganisha ubuzima bwabo bwa buri munsi. Demokarasi ntabwo ari ikintu baringa kiri aho, ni umusaruro w’ibiri aho (context). Reba iruhande rwawe, nta bwoko bumwe bwa demokarasi bubaho ahubwo habaho urunyurane rwa demokarasi, kuva ku buyobozi bwa cyami kugera ku buyobozi bushyirwaho n’abaturage.
Demokarasi ishingira ku bushake, ku mateka n’umuco bya ba nyirayo. Ibi nibyo turi kugerageza gukora mu Rwanda. u Rwanda si France si Great Britain sin a Belgium.
u Rwanda runengwa kenshi uburyo abayobozi barwo babona itangazamakuru. Kuri wowe, itangazamakuru rikwiye gusa kuvuga ibyagezweho no gukangurira abantu gukunda Leta, aho kwigisha no gushishikariza abantu gutekereza ku bitagenda no kwigenga? Ese utinya ko itangazamakuru ryigenga?
Ibyo sibyo. Uzasome bimwe mu bitangazamakuru byandika mu Kinyarwanda urebe uburyo ibivugwa ko Leta ikandamiza itangazamakuru atari ukuri. Kunenga biragaragara cyane. Ndetse rimwe na rimwe bikarenga hakaza ibitutsi. Nzi neza ko itangazamakuru ari urwego rw’ingenzi mu iterambere, kandi ridufasha mu kungurana ibitekerezo no kunenga. Buri wese, umunyarwanda cyangwa umunyamahanga, abyifuje yatangiza igitangazamakuru, radio cyangwa TV hano. Imbogamizi ihari gusa ni isoko.
Nubwo bitavuze ko tureka ibyo aribyo byose, ariko sinshyigikira ko itangazamakuru ryabuzwa kuvuga ibyo rishaka – ndetse i Kigali uzasanga hari abacuruza kumugaragaro ibitabo by’abahakana Genocide. Ariko nanone sinshyigikira abavuga ko ari intyoza mu itangazamakuru bashaka gushyiraho ibigomba gukorwa n’ibitagomba gukorwa. Nanone kandi si itangazamakuru, kenshi kandi iyo ari iryo hanze naryo rifite ubwigenge washidikanya, ritubwiriza inzira yo kunyuramo.
Igihugu cyawe gishimirwa kenshi imiyoborere myiza. Nyamara abagenerali batatu n’umukoloneri umwe ubu barakorwaho iperereza ku byaha by’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro muri DRC. Ibyo ntibiha ishingiro za ONG zivuga ko ufite uruhare mu gusahura umutungo w’igihugu gituranyi?
Icya mbere, ntabwo ngomba kwiregura kuri ibi, cyane noneho kuri ONG zakagombye kuba zibaza ku ruhare rwazo muri Genocide na nyuma yayo. Icya kabiri, kiriya kibazo kiranyuranya n’ibyo uvuga. Impamvu bakorwaho iperereza ni uko mu Rwanda tutihanganira ruswa cyangwa andi makosa, kandi kuko igisirikare cyacu kigendera bikomeye ku myitwarire myiza ndetse n’amabwiriza mpuzamahanga, niyo mpamvu iperereza riri gukorwa. Hanyuma, ntutegereze ko nkubwira byinshi ku kibazo kuri gukurikiranwa n’ubutabera.
Benshi mu bayobozi batavuga rumwe na Leta bari mu buhungiro, barimo nuwari “director of cabinet” Théogène Rudasingwa mu biro byawe, ndetse na bamwe mu bari abasirikare bakomeye ubu bari muri Africa y’epfo, bari abantu bari hafi cyane yawe. Ibyo ubisobanura ute? Barakugambaniye?
Ntabwo bangambaniye; barigambaniye banagambanira abanyarwanda. Niba bamwe mubo dukorana badashoboye imirimo baherewe icyizere ntabwo arijye wo kubibazwa. Ndizera, nkaguha inshingano, ariko nkanakubaza ibyo wakoze. Ndagenzura kandi ngakosora ibitarakozwe.
Bamwe rero ibi ntibabyihanganira bagahitamo kugenda aho guhangana n’inshingano zabo. Ni kamere muntu…ntabwo ari ngombwa ko njya mu byaha byakozwe na bariya. Birazwi.
Gufatanya hagati y’abatutsi n’abahutu bari muri Opposition, nkuko biherutse kugaragara i Bruxelles hagati ya RNC na FDU ya Victoire Ingabire, ugifungiye mu Rwanda – Ntabwo bigutera ubwoba?
Oya. Biriya ni ibintu bikorwa n’abantu bombi badafite ikindi baharanira uretse kwihimura (revenge) ariko rwose ntacyo bivuze nta n’agaciro bihabwa hano.
Bosco Ntaganda uyoboye abarwanyi muri kivu y’amajyaruguru, yahoze ari umusirikare wa Congo, arashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mu myaka itanu ishize. Ushyigikiye ko atabwa muri yombi?
Icyo ni ikibazo cya DRC si icy’u Rwanda. Gusa hari ibintu bibiri: Ni byiza ko ibiri kubera muri kariya gace bihabwa agaciro, kuko byakomeje gufatwa nk’ibyoroshye, icyo gikorwa gishobora kugira akamaro ku mutekano muri kariya gace. Bishobora kuba byiza (kumufata), ariko nanone bishobora kugira ingaruka mbi, gusa nta kirakorwa.
Icya kabiri: ukwifata kwanjye ku mikorere n’ukutabogama ku rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) nigeze kuvuga kenshi ntabwo ndabihindura.
Ubanye ute na President Kabila?
Neza. Turavugana.
Kuki wanze ambasaderi mushya wari watanzwe na Paris?
Wibigira iby’umuntu umwe. Ni icyemezo cya guverinoma, nubwo mfite ijambo rinini. Mu kwitegereza, hagaragaye ibintu bitifujwe muri CV y’uwari watanzwe. Bityo twasabye ko batanga undi muntu. Ni ibintu bisanzwe cyane.
Bisa naho igisubizo cyanyu cyaba OYA kuwariwe wese watangwa na Allain Juppé?
Ibyo si byo. Tubasha gutandukanya Ubufaransa na Ministre w’Ububanyi n’Amahanga. Icyo twifuza n’uko imibanire, ubufatanye ndetse n’ubucuti n’Ubufaransa bitahinduka.
Uribaza ko Francois Hollande natorwa tariki 6 Gicurasi, France n’u Rwanda bizatangira bushyashya?
Ntabwo nzi Francois Hollande ariko twiteguye gukomeza ibiganiro n’umukuru w’igihugu abafaransa bazatora. Uwo ariwe wese.
Ni wowe munyafrica wenyine washyigikiye umunyamerika Jim Yong Kim mu kuyobora banki y’Isi. Umukandida w’umunyanigeria Ngozi Okonjo-Iweala ntabwo yari abikwiriye?
Reka nkubwize ukuri. Nashyigikiye kuba President Obama yaratanze Jim Yong Kim nk’umukandida, ndetse namushimira kuba yatowe. Namenye Jim neza kandi yakoze akazi gakomeye mu bijyanye n’Ubuzima mu Rwanda – ibi sinari kubihisha cyangwa ngo mpishe ko mushyigikiye. Ariko ntibivuze ko ntakunda Okonjo-Iweala, nawe ndamuzi kandi yari anashoboye.
Ninde uhitamo hagati ya Jean Ping na Nkosazana Dlamini-Zuma?
Nzahitamo umukandida Africa izahitamo.
Ese coup d’etat nkiherutse kuba muri Mali irashoboka no mu Rwanda?
Abasirikare bakava mu birindiro byabo bakaza gufata presidence? Ni nka film mbi, imwe itakinwa hano, bitewe n’uburyo abayiikina bameze, abayiyobora ndetse n’abayireba irangiye. Gusa ibyabaye i Bamako ni urugero rw’ibyo nahoze nkubwira kuri demokarasi. Mali ni igihugu kizwiho demokarasi ndetse gishimwa n’itangazamakuru na ONG. Nyamara, ni nko kubaka inzu ukibagirwa umusingi. Ntabwo wakubakira demokarasi ku mucanga.
Abanyarwanda bari hagati yo kugukunda no kugutinya. Kenshi byombi icyarimwe. Kugutinya bigufasha mu kuyobora?
Rwose si ukuntinya. Kunyubaha ahubwo. Kandi ndashidikanya ko wakoze ibarura ushingiraho ku ngingo yawe. Uzarikore uzabona ko ibyo uvuga ntaho bihuriye nicyo wita ubwoba.
Ntabwo ndibusubiremo ikibazo cy’icyo utekereza gukora nyuma ya 2017, ku ndunduro ya mandat yawe ya nyuma…
Ibyo ni byiza. Ibyo nabisubije inshuri nyinshi cyane. Niba utanyizeye tegereza uzareba.
“Scenario” ya Putin-Medvedev aho uwagusimbura yakina role ya Medvedev, nawe iya Putin, byazaba ari “science-fiction” (Ibintu bishoboka)?
Kuba ibyo byarabaye muri Russia bivuze neza ko ari “Science-fiction”. Ariko ubizanye ku Rwanda ninka “Fiction” (ibintu bidashoboka).
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
0 Comment
Vieux ndakwemera kabisa utakwemera aho bimurya yishime> Imana ijye ikuturindira kabisa
Jye Perezida Kagame ndamutinya ariko si ikindi afite ibitekerezo bidasanzwe kdi byubaka.jye mpora nibaza umukuru wi gihugu uzanyobora nyuma ye. Namusaba gutangira gutegura,kurera umuntu uzatuyobora niyo yategura batatu icyarimwe nkazatora muri abo ariko nziko ariwe wabateguye nabyibuha.Imana ikomeze kumuturindira nokurushaho mubumenyi.kdi Imana yongere urukundo mu banyarwanda
Uzi ubwenge cyane, uri intiti ndakwemera, Imana ikurinde kandi iguhe umugisha. Jyewe nemera ko Imana yaguhisemo kugirango uhagararire abanyarwanda n’abanyafurika muri iki gihe cyacu kandi ufitiye agaciro gakomeye twebwe abanyarwanda, Africa ndetse n’isi yose.
kagame ;nshaka ku kubwira ko ngukunda100/100 ufite ubwitonzi ,ubuhanga ubushishozi wishura utuje kandi mu bwenge bwinshi ibyo rero nkabigukundira imana yo mwi juru ijye iguhora hafi ,iguhe ubwenge bwo kuyobora buruse ubwo ufite ,natwe tukurinyuma bisous mu byeyi
paul nkunda ko uri umugabo nkibi bibazo nibyubwenge ariko ubisubiza neza cyane nkagukunda ukemeza abo baginga mana sinzi icyo nakora ngo ubone urukundo nkukunda pe abanyarwand atwese turagukunda ariko byagera kurinjye nkumva ntibisanzwe .nkuwampitishamo ngo mpfe cyangwa wowe upfe nahitamo gupfa kuko wowe upfuye abanyarwanda benshi babihomberamo ndetse nurwanda rugasubira inyuma .gusa nge nkusengera kumana kuko njye ntacyo nashobora gukora .
President wacu bravo bravo,ntabwo tumutinya turamwubaha birenze bitewe ni byo akora,turanashaka ko yongera kutuyobora,abiha kumupfobya ni ishyari ryabamaze kuko abanyarwanda twese turamukunda Imana imuhe umugisha kandi imuturindire
Jye Nemera H.E Wacu Ndamukunda cyane nka namwubaha Bitandukanye cyane no ku mutinya byavuzwe na J. Afrique. kandi Nda Musabira Umugisha Ku Mana Musaba ko Nubwo Yasimburwa Bwose atajya kure y’umusimbuye kuko Inama ze Ni nka Mwikorezi Kubazi uko bubakaga inzu za Kinyarwanda My God Bless Him.
I love u my Presindent God bress u
ariko ninde wakwirengagiza ibyo tumaze kwirebera . ese umuyobozi bashaka nureka abantu bagakora ibyo bashatse ari ibibi nibyiza byose abareke bakore ,nge ndamushyigikiye cyane kuko ahitamo ibiteza imbere Abanyarwanda muri rusange ,gusa ikibabaje nuko itegeko nshinga ari manda ebyiri naho ubundi niwe President ukwiye Abanyarwanda.
Nyakubahwa, NDAGIRA NGO NKUBWIRE KO URETSE N’ABANA BABANTU N’IMANA IKWEMERA. Iyo umuntu akora neza injiji n’ impumyi ntibabibona! none se koko kugira ngo ikiremwa muntu kibone ko ukora neza tuzavuze induru amaso ntabaha! Nyagasani Yezu ni abane nawe Mon President. Long live Paul wacu wadukuye ku kanwa k’ intare yasamye!
Ubuse bose ngo barakwemera jye nti Rurema akongerere ubumenyi no kurambana na bawe,I love u Dad.
Kagame oyeeeeeeeeeeeeeeeee ngewe numva ntazashobora kuba mu Rwanda utayoboye ! Ndagukunda numutima wanjye wose nubwenge bwange bwose .wowe uri intumwa yimana
Ariko usibye ko hari ubwo tuba tunagira ngo dusetse Umusaza!! Keretse niba umuruta imyaka ukaba uzapfa akiyobora, none se ko utamubwiye aho uzajya igihe urwanda ruzaba ruyoborwa n’abandi. Erega umubajije nawe akubwira ko atazayobora ubuziraherezo, hanyuma se uzaba uwande icyo kihe???
Nyakubahwa ndagukunda kandi ndakubaha, uzigusubiza cyane iyo ugeze kubazungu numva ibisubizo byawe bijyanye nigihe, gusa uzasure ahitwa Imurenge Imana izakongera imigisha burya abahatuye baragutegereje cyane abasaza, abakecuru n’abagore.
TURAMUKUNDA KANDI TUKAMWUBAHA
NTABWO TUMUTINYA SVP!!!!
NYAKUBAHWA KAGAME,watubabariye muri 2017 ukongera ukatuyobora nukuri uzirengagize amagambo abazungu bashobora kuzakuvugaho utwiyoborere turagukunda kubera ukuntu akazi ugashoboye.
hazakoreshwe referendum aliko utuyobore naho ubundi nudusiga IMANA izabikubaza kdi ariyo yakuduhaye
Wowe Joseph nubwo nubaha ibitekerezo bwite byawe nk’uko nubaha ibya buri wese, nakubwira ko icyo cyifuzo ugeza kuri H.E kigaragaza cyangwa cyerekana ko akunzwe cyane n’abanyarwanda kandi nange ndi mu bamukunze cyane. Ariko ndakumenyesha ko ntari mu bashyigikiye icyo cyifuzo cyawe n’abandi bakomeje guhwihwisa icyo cyifuzo(wibuke ko byatangijwe ndetse bitangazwa n’ishyaka rya SHEIK MUSA FAZILI h.)ku mpamvu zikurikira: 1)Abanyarwanda uvuga bajya kubazwa niba H.E yagumishwa ku butegetsi ubuziraherezo cyangwa kugeza ageze mu za bukuru uriyibagiza ko aribo bagennye igihe akwiriye kumara kandi ku neza ya H.E n’abandi banyarwanda, 2) Urashaka ko ibikombe yagiye ahabwa kandi akomeje guhabwa bihinduka akagawa n’abamushimaga bagatangira bakamwitiranya n’abo adateye nkabo (abanyagitugu, kugundira ubutegetsi, …, ) 3) Nsanga harimo kumuryarya bigamije kumutega imitego kugira ngo akunde azagire iherezo nk’iry’abandi bagundira ubutegetsi (Museveni, Mugabe, …)nk’aho atazi ko bibaho,
4) Imana yamuduhaye nk’uko mbyemeranyaho nawe niyo ikwiriye kumufasha agasoza ikivi cye yateguye undi wo gukomerezaho. Nibwo azaba akoze amateka meza atarigeze abaho mu rwa gasabo, azaba asize umurage mwiza kandi Uwiteka Imana Izabimushimira. Mujye mureba kure kandi mugire urukundo rutarimo uburyarya.
Utakunda H.E Paul KAGAME, yakunda nde se?
Utamukunda yaba yanga uru Rwanda, ndakurahiye!!! Allah akomeze akurinde Baba wa Taifa letu Incha Allah.
SHA MUMUMBAZE NGE MBA MU RWANDA. UYU MUTYPE ARUSHA ABANTU BENSHI UBWENGE HANO KWISI. KUBA ATAZAYOBORA UBUZIRA HEREZO SITUBYANZE BUT RIGHT NTAWO MBONA WA KUSA IKIVI YASIGA. IMANA NIYO YONYINE YATUBONERA UNDI NKUKO YTUZANIYE KAGAME, UBWO IFITE NUKO IZATUGENZA
BE BLESSED PAUL
REKA SHA NTIMUKATUBESHYE CYANGWA NGO MUBESHYE HIS EXCELLENCE NGO MURAMUKUNDA. MWESE MUBA MUCINYA INKORO TWARABAMENYE. HIS EXCELLECE WOWE KORA IBYIZA GUSA, NAHO BANO BOSE NTIWAMENYA IBIRI MU MITIMA YABO KUKO ABANYARWANDA BENSHI NI INDARYARYA.
Mzee wacu ndamwemera kandi ndamusabira ku Mana yamuduhaye ngo ikomeze imuh’ubwenge bwo kurangaza imbere urwagasabo n’Afrika. Ikindi Imana yamuhaye gukura Urwanda mu icuraburindi izamuhe kwandika Amateka mashya ku isi yose muri 2017 nkuko Nyerere na Mandela bayanditse badatsimbarara ku butegetsi ahubwo bakaba abajyanama babasimbura babo ndetse n’ahandi henshi.
Banyarwanda mukunda U Rwanda!
Mwifatanye nanjye gusabira Nyakubaha President wacu ngo Imana yamuduhaye imurinde kuzagwa mu mutego w’abamuryarya bamubwira kuziyongera manda ya gatatu.Imufashe mu bushishozi yamuhaye gudutegurira uzamusimbura, azaba adusigiye umurage mwiza wo kubaha constitution,anaburijemo imigambi mibisha y’abatifuriza u Rwanda amahoro arambye!
mbifurije amahoro y’Imana kumbwanje ndumva president wacu yatuyobora nibura indi myaka 30 ariko turasaba WDA ko yatubwira ibijyanye na bourse za leta ese kuki batinda?
WDA mugutanga resurt yabaye iyanyuma none na bourse nuko turasa ko minisiteri ibishinzwe yatubariza murakoze
bahe amasomo muzehe
Long live HE, Long live OUR RWANDA, and long live beautiful and good Rwandese .Peace and blessings to our nation.
Comments are closed.