Digiqole ad

Ministre Nsengiyumva yisobanuye ku mushinga wa Rukarara

Kuri uyu wa mbere tariki 14/5/2012 mu nteko ishinga amategeko akanama gashinzwe gukurikirana uburenganzira bwa muntu n’ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC)  kahamagaje  Minisitiri w’ibikorwa remezo gutanga ibisobanuro mu magambo  ku kibazo cy’itinda cy’urugomero rwa Rukarara.

Minisitiri Albert Nsengiyunva imbere y'akanama ka PAC
Minisitiri Albert Nsengiyunva imbere y'akanama ka PAC

Minisitiri Albert Nsengiyumva na Minisitiri wa Leta ushinzwe Ingufu na Emma Francoise Isimbibagabo, basobanuraga impamvu zatumye uwo mushinga umara imyaka itandatu utararangira nyamara waragombaga kumara imyaka ibiri.

Minisitiri Nsengiyumva yemeye ko koko habaye gutinda cyane, ariko ko ikompanyi ya ECOPOWER yaciwe amande agera ku 700 000 US$ y’ubukererwe kuko Leta yakomeje kugura umuriro kuko ECOPOWER itigeze igeza ku muriro uri hagati ya Megawatts 9.5 na 9.3 zumvikanywe mu masezerano.

Minisitiri Nsengiyumva kandi yemeye ko Minisiteri ayoboye yakoze ikosa ryo kudakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyo mirimo, avuga ko akanama kari kabishinzwe kari kareguriwe EWSA.

Ministre yasabye ko Leta yashyiraho uburyo bwo gukurikirana ibikorwa byayo, cyane kuri iki cya Rukarara ahari ikibazo cy’isayo yangizaga urugomero.

Minisiteri y’ibikorwa remezo yatangiye gahunda yo gushaka abashakashatsi bashinzwe gukora inyigo ku ngomero zose zo mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda ibibazo nk’ibyo bigenda bivuka.

Ministre Nsengiyumva yavuze ko kompanyi yashinzwe uwo mushinga yaciwe amande y'Ubukererwe
Ministre Nsengiyumva yavuze ko kompanyi yashinzwe uwo mushinga yaciwe amande y'Ubukererwe

Akanama ka PAC ntikemeye icyifuzo cye cyasabaga ko Leta yashyiraho izindi mpuguke zihembwa kugira ngo zikore ubushakashatsi ku buziranenge bw’imishinga nk’iyo, kandi amakompanyi yahawe isoko aba yifitiye impuguke zabo.

Nyamara Minisitiri Nsengiyumva we yakomeje kugaragaza ko kwizera ibyo impuguke za Kompanyi zerekana biba bidahagije.

Ku kibazo cy’ihererekanya bubasha ry’umushinga wa Rukarara warangiye kubakwa, Minisitiri Nsengimana yavuze ko mu Kwezi kumwe ariho icyo gikorwa gishobora kuba cyarangiye.

Minisitiri Nsengiyumva yatangaje ko niba EWSA ikomeje gufatwa nk’ikigo cya Leta ku kintu cyose igiye gukora nta mbaraga yagira, bityo ko bagiye guha EWSA ubwogenge (autonomie) bwo gukora nka kompanyi maze igakorerwa ubugenzuzi.

Bamwe mu bagize akanama ka PAC bahata ibibazo Ministre Nsenguyimva
Bamwe mu bagize akanama ka PAC bahata ibibazo Ministre Nsenguyimva

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ok

  • Muzabatubarize n’ aho umushinga w’ ingufu z’ amashanyarazi wa NYIRABUHOMBOHOMBO , UMURENGE WA MACUBA, AKARERE KA NYAMASHEKE, INTARA Y’ UBURENGERO waheze.Muzehe Kijyana yayatwemereye 2003 ubwo yatorwaga bwa mbere none baratangira ariko ntibarangize none amaso yaheze mu kirere. muzatubarize turababaye.hashize imyaka 10 yose.

  • Mujye mubabaza rwose!

  • Ariko uburangare kumishinga ya Leta buzashira ryari?ibintu bipfa babireba byamara gupfa bakajya muri za discours ziryoshye. Ibyo abanyarwanda twifuza si amande ahubwo ni igikorwa kirangiye kd kugihe . Sinibaza impamvu batigira kuri President wacu n’ukuntu ahora atubwiriza gukora neza kdi vuba. Nibahinduke

  • Yes nibyo koko EWSA nihabwe autonomie ahubwo ishyirirweho uburyo bwo kuyigenzura kuko imirimo ikora ntabwo ikwiriye kuba ifatwa nk’ikigo cya leta. aho Ministre turabyumva kimwe rwose. Hari byinshi bidindira kubera amategeko agenga ibigo bya leta atari favorable ku bikorwa biba bigomba kwihuta.

  • Muraho iyi dosiye irasaba ko hafatwa ingamba mugukurikira imishinga ariko ikigomba gukorwa ni uko imishinga yose igomba kugira uyitegura neza akagaragaza ibikenewe, ikizakorwa nuko kizakorwa. Ubundi guha umuntu isoko uti uzubaka amashuri ari kugishushanyo wamuhaye ariko utavuze details zose for exapmle azakoresha iyihe sima, ibyuma bihe etc
    Nibyo nyuma uzasanga mutavuga rumwe we ati nakurikije ibyo byanyeretse nawe uti ntibikomeye ubwo se ikosa si uryuwatanze isoko
    Ikindi ni ugushyiraho ukurikirana contract ku buryo aba areberera Leta umunsi kuwundi
    Murakoze

  • Muraho neza,

    dore rero demokarasi nyayo, demokarasi jyewe nkunda byahebuje: “Abadepite, intumwa za rubanda, barahata ibibazo minisitiri kabisa. Nibakomerezaho, baragahorana Immana…..”

    SKILLS GAP. Na njye, muri rusange, nsanga dufite ikibazo gikomeye muri bene iriya mishinga. Ubushobozi bw’abakozi bacu, cyane cyane ba ENGINEERS, ntabwo buhagije. Kandi jyewe nsanga atari ikinegu, dupfa gusa gushaka uburyo twakongera ubumenyi-bushobozi bw’abantu.

    MONITORING. Buri muntu wese wigeze kuyobora umushinga nka uriya azi neza, ko kuwushyira mu bikorwa, bitwara igihe kirenze icyo umuntu yateganije. Wagirango ni itegeko, kuko kw’isi yose ariko byifashe. EMPIRICAL LAW!!!….

    Aha twari dukwiye kwigana ibihugu byateye imbere. Icya ngombwa: bagerageza kunononsora monitoring y’imirimo igihe bari muri implementation y’umushinga. Maze bakagenda banononsora kandi bahindura planning, bitewe n’imbogamizi bahuye na zo. Haramuka habaye ibibazo tuvuge bya logistics, umuntu ntabyihererane agahita abwira abamukuriye….

    UMWANZURO. Muri rusange, jyewe nsanga yego LETA Y’U RWANDA, Leta yacu, ikora iyo bwabaga, ariko kugeza magingo aya ntabwo turagera ku gipimo gishimishije cya performance. Hari intambwe zinyuranye tutaratunganya neza neza:

    Staff competency up-dating, local national private consulting firms, permanent financial accounting, multidisplinary engineering teams, effective monitoring, etc….

    NIMUKOMEZE, MAZE ITERAMBERE TURIFATE UMURIZO KABISA!!!!!!!

    Murakoze mugire amahoro.

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • INGABIRE UBAZINEZA!!! Utanze igitekerezo cyiza ariko haraho ngukosora: First of all, Lets present my proof of knowledge and skills in Finance&Accounting erea: I have Masters degree in Finance and Accounts, I have 5 years of experience both in Finance and Auditing.

    Kwisi yose ndagira ngo nkubwire ko ntahantu na hamwe wabona bafite icyo wise “”PERMANENT FINANCIAL ACCOUNTING”” uko ibihe bigenda bishira niko abahanga bagenda bavumbura ibigezweho, ninkuko wavuga ngo hagomba kubaho “” PERMANENT SOFTWARES”” kandi bitewe na development ibyo byose bigenda bita agaciro cyangwa biva kuri mode, sinzi niba uzi icyo bita “”ABSOLESSENCE”” Mujye mugerageza kuvuga no gutanga comments kubintu muzi neza cg mwize kandi mubifitemo ubumenyi buhagije kuko ushobora kwiga ikintu ariko nta bumenyi buhagije babifitemo. Ibi ninkuwagaya igihugu ngo nta Permanent Housing Constructions gifite, no no no, ubwo se wahora wubaka inzu zimwe, nukuvuga ngo ubu tuba tucyubaka inzu zanyakatsi zidahinduka. Mon cher ami le MONDE EVOLU!!!!

  • @ bonjour mon cher VUBI,

    urakoze, urakoze cyane kunkosora: “Ni byo nibeshye, sinzi igituma, kuko ubusanzwe nandika nitonze. Nashakaga rero kuvuga ON-GOING FiNANCIAL ACCOUNTING. Kuko nyine, nkuko nawe ubishimangira, uko iminsi igenda yicuma, umuntu akenera iteka UP-DATING, hafi muri byose…..”.

    Ikindi kandi nshaka kukubwira: biranshimishije cyane kuba unkosoye, kuko binyeretse ko hano kuri runo rubuga haza abasomyi bazobereye mu bumenyi bunyuranye. Ariko kuki ubusanzwe abantu nka we bifata bikabije, kuki mwicecekera cyangwa mukandika umurongo umwe gusa!!!….

    En résumé, je souhaite plus d’interventions de ce calibre. Ainsi ensemble, nous pourrions amorcer un débat approfondi, qui pourrait bénéficier à tous et toutes les forumistes. Et donner un bon exemple, surtout aux jeunes….

    Je souhaite un texte bien formulé contenant une thèse, une antithèse et une synthèse. Exactement comme vous venez de le fournir….

    Merci et à la prochaine.

    Toujours à vous, Ingabire-Ubazineza

  • Je vais bien ko abadepite babaza n,importe qui ariko banjye basura abaturage bafate ibitekerezo sinon byaba nko gutera ukiyikiriza.

  • bajye bakora inshingano zabo cyangwa bisobanure nonese kuki batamenya gahunda time pse niba umushinga ari deux ans ni deux ans niba byarabananiye bakavuga ntbyumvikana ubwo se bahemberwa iki.bajye bashyiraho abantu compentants;l’homme qu’il faut a la place qu’il faut.

Comments are closed.

en_USEnglish