Digiqole ad

Igishanga cya Rwampala: ahantu hatinyitse i Kigali

Mu rugabano rw’Akarere ka Kicukiro n’aka Nyarugenge, hari igishanga cya Rwampala kizwi ku izina rya ETR (Ecole Technique Rwamapala), abagituriye bavuga ko nibura buri kwezi iyo haticiwe umuntu haba hari umurambo wahajugunywe.

Hepfo aho mu gishanga ntawupfa kuhanyura bugorobye nubwo harimo umuhanda
Hepfo aho mu gishanga ntawupfa kuhanyura bugorobye nubwo harimo umuhanda/Photo Ange Hatangimana

Nyuma y’urupfu rw’umusore witwa Bizimana Jean d’Amour, rwaje rukurikira umurambo w’umukobwa watoraguwe hafi aho yambitswe ubusa, ndetse n’abandi bagiye bahagwa, Umuseke.com wanyarukiye kuri iki gishanga uganira n’abagituriye, gusa buriwe wese ntaba ashaka ko izina rye ritangazwa.

Umwe mu bagabo twaganiriye, yemeza ko iki gishanga bitewe n’urubingo rwinshi rugiteyemo, cyabaye indiri y’abagizi ba nabi. Ati: “ Ikimenyimenyi mu kwa kabiri twahakoze umuganda dusangamo udushitingi n’utugonyi abo bagome bagondagonze babamo, birirwa banyweramo urumogi bagakora amabi bwije”.

Undi muturage twaganiriye yatubwiye ko muri iki gishanga, kinyuramo umuhanda nyabagendwa uhuza Gikondo na Nyamirambo, nyuma yo gusanga hafi yacyo umurambo wa Bizimana Jean d’Amour tariki 24 Mata 2012, hari umugore w’umucuruzi wahamburiwe amafaranga ku bw’amahirwe ntibamwica, ariko abagizi ba nabi basize bamumennye umuti w’inkweto mu maso.

Kugeza mu mpera z’ukwezi kwa kane, muri iki gishanga hari hamaze kugwa abantu bane (4) mu mezi atatu, ndetse haratoraguwe n’abana b’impinja batatu bahajugunywe nkuko aba baturage babyemeza.

Urupfu rwa Bizimana Jean d’Amour “Toucan Sympatique”

Nyakwigendera Bizimana Jean D'amour
Nyakwigendera Bizimana Jean D'amour/Photo Daddy Sadiki

Tariki 24 Mata 2012, mu gitondo abantu basanze umurambo wa Bizimana Jean D’Amour bita Toucan, muri ruhurura iri muri metero nke cyane uvuye kuri iki gishanga. Bamwe mu bayobozi kubyo bavuga ko babonaga batangaje ko yishwe n’inzoga zamutuye muri iyi ruhurura iri ku muhanda, nyuma y’uko bari bamusanganye udushashi tw’inzoga mu mufuka.

Ibi ariko ababyeyi, inshuti, abavandimwe, abaturanyi, n’abakoranye na Bizimana w’imyaka 32, bavuga ko ntaho bihuriye n’ukuri.

Ibisubizo by’ikizami ku murambo (Autopsy) wa Bizimana byatinze gusohorwa, aho bisohokeye umuvandimwe wa Nyakwigendera avuga ko bababwiye ko umuvandimwe wabo yishwe kuko yasanganywe ibikomere bibiri mu mutwe. Umuseke.com wagerageje kwibariza uwari ushinzwe gutanga ibisubizo bya Autopsy ntiyabasha kuboneka kuri Telephone.

Umubyeyi wa Bizimana Jean d’Amour, Papa we, yabwiye Umuseke.com ko umwana we yishwe, kuko nubwo yanywaga inzoga bitabagaho ko anywa inzoga zo mu mashashi bari bamushyize mu mifuka, kandi “Toucan atanywaga hejuru ya Primus cyangwa Mutziig ebyiri

Naho nyina, nyuma y’imihango yo gushyingura umuhungu we, mu gahinda kenshi yabwiye Umuseke.com ati: “ Umwana wanjye nababajwe n’uko atishwe n’imipanga y’abamuhigaga muri Genocide akaba yishwe mu gihe nk’icyi cy’amahoro. Barangiza bakamushinyagurira ngo yishwe n’inzoga”.

Ntakirutimana  Jean de Dieu, umwe mu bari kumwe na Bizimana mbere y’urupfu rwe, avuga ko bari kumwe nimugoroba (tariki 23 Mata) mu kiriyo cy’umubyeyi w’umukinnyi w’amakinamico y’amashusho bita “NYAGAHENE”, Toucan ngo yasohotse agiye kwitaba Telephone ntiyagaruka.

Ntakirutimana ati: “ Twagizengo yatashye bisanzwe, mu gitondo ubwo twabonaga umurambo we, yari afite ibikomere bibiri ku mutwe ndetse nta nzoga yari yanyoye, usibyeko atananywaga izo bari bamushyize mu mifuka, njye sinshidikanya ko Toucan yishwe n’abantu babiteguye”.

Bizimana Jean d’Amour yayoboye Unite y’abascouts yitwa “BUFLE COMBATTANTS” ari naho yakuye akazina ka “Toucan Sympatique” bamwe mubo babanye muri Unite ya giscout bavuga ko koko yari “Sympatique” kandi yapfuye asize abantu bamufitiye imyenda y’amafaranga arenga miliyoni ebyiri z’amanyarwanda.

Nyakwigendera asize akana kamwe
Nyakwigendera asize akana kamwe/Photo Sadiki Daddy

Police mu iperereza rikomeye ku rupfu rwe

Kugeza ubu twandika iyi nkuru, iperereza ku rupfu rw’uyu musore rirakomeje, ndetse amakuru atugeraho yemeza ko uwitwa Kayitankore Njori uzwi ku izina rya “KANYOMBYA” n’abandi, baba baratawe muri yombi mu rwego rw’iperereza ku rupfu rwa Bizimana Jean d’Amour Toucan.

Nubwo iperereza rikomeje, umuryango wa nyakwigendera uvuga ko ukeneye ko ryihutishwa hakamenyekana abari inyuma y’urupfu rwa Bizimana. Bemeza ko ibyo kuba yarishwe n’inzoga byo bitakiri ikibazo ahubwo ukuri ari uko yishwe. Murumuna wa Bizimana witwa Claude yabwiye Umuseke.com ko bizeye ko Police y’u Rwanda izakora akazi kayo neza igafata abishi ba mukuru we.

Bizimana yatowe muri ariya mazi hepfo gato cyane ni mu gishanga
Bizimana yatowe muri ariya mazi hepfo gato cyane ni mu gishanga/photo Daddy Sadiki

Ubuyobozi buvuga iki kuri iki gishanga?

Icyambere abagituriye bavuga ni uko ku muhanda unyura rwagati muri iki gishanga nta rumuri rusange ruharangwa, iki ngo ni kimwe mu biha imbaraga inkozi z’ibibi zahagize indiri kuva kera.

Ikindi, kuri iki gishanga gishobora kuba gifite hectare zigera ku 100, ni uko irondo risanzwe na Police ntabwo rihakorera igihe cyose, bityo nanone abagizi ba nabi bakahagira indiri nkuko byemezwa n’abaturage.

Solange Mukasonga Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, avuga ko umuhanda unyura muri iki gishanga, uva I Nyamirambo ugana i Gikondo uri gushyirwamo kaburimbo uzanashyirwaho urumuri rusange, bityo ukarushaho kuba nyabagendwa ku manywa na nijoro, iki akaba ari kimwe mu bisubizo birambye by’iki kibazo, kinareba Akarere ka Kicukiro nubwo Mayor wako Jules Ndamagage yanze kugira icyo akivugaho.

Naho inzego zibanze zo mu murenge wa Kigarama zikavuga ko kariya gace ko ku gishanga cya ETR ubu hakajijwe amarondo ahakorerwa kugirango hagaruke umutekano, abaturage babe batinyuka no kuhanyura bugorobye, dore ko ngo ubusanzwe abantu bahanyura kuva mu kabwibwi kugeza mu gitondo ari mbarwa, kubera ubwoba bw’abagizi ba nabi bahagize indiri.

Ange Eric HATANGIMANA &
Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ntimumbwire ko ari kanyombya, uriya ukina theatre????

  • hanyuma se bagitemye bakareka no kuhaca ninjoro tres simple niba mubona hari umutekano muke muhacira iki police se izarinda no mugishanga nibahatange bahahinge habone gato kandi bareke kuhaca nyuma ya 6h00.probleme solution.

    • solution yuzuyemo ubuswa ….ngo nimureke kuhaca !!!! ubwo se wumva abo bagizi ba nabi bataba batsinze….bahagize indiri, none weho urashaka ko bahaharira abagizi ba nabi, kuki se abo bagizi ba nabi batahashinga ibendera bakahahindura igihugu maze ushaka kuhaca bakazajya bamuca amafaranga !!!! injiji ziragwira koko ngo solution ntihakagire uhaca nijoro ?????

      • Urakoze cyane Rwanyonga.Nta mpamvu yo kubererekera abagizi ba nabi.U Rwanda ni Igihugu kigomba guha abaturage bacyo umutekano usesuye bakidegembya haba ku mamywa ndetse na nijoro.Icyo gishanga rero kiri mu mu Rwanda mu Murwa wacu wa Kigali.Ahubwo twasaba ubuyobozi kuhafatira ingamba zo kuhashyira umutekano ibyo bisambo wa mugani ntibihashinje ibendera ngo byumve ko byadutsinze.Twahahije abacengezi nabyo ndizera ko nta mutamiro urimo.

    • sha wowe wiyse bea, urumuswa muri nature yawe pee!!!umwanzuro nuko police yacu twizera yakwemerako itsinzwe?! ahubwo jye mbona nkuko police YAHASHYIJE abajura bomumasoko no muri nyabugogo, yakahobye no guhashya izo za GASIRIBOBO, NIZO NYANGABIRAMA

    • Sha bea, sindabona umuswa nkawe pee!!! utekereza ko abanyarwanda bakwiye guha intebe ubugizi bwa nabi nka buriya? ukeka se ko u Rwanda rwakwimika umuco wo kudahana? ahubwo abo bagiranabi nibafatwe bagororwe bityo badufashe kubaka urwatubyaye.

  • kkkeza@ ni Kanyombya sha, reka turebe icyo iperereza rizatangaza.

  • nyamara kanyombya barabimubajije arahakana avuga ko ari i Nyamagabe mu ntara yamajyepfo,ko ari kukazi mu kiraka cyo kwamamaza,gusa nkibaza Kanyombya yakwifasha umusore ungananka Toucan ? cg har’abo bafatanije ? Ararengana se ? cg nukumusebya by’amashyari nkuko yabitangaje ?!! nimuduhe amakuru y’imvaho kuko ideni atariryo gusa ryacyekwa nta bindi bimenyetso;nihigwe impamvu zose zishoboka ukuri kujye ahagaragara.

    • Erega Rulinda ushobora kutajya kwica ariko ugatuma.Ntubitindeho nawe yabikora.Ahubwo iperereza ryitonde ritohoze kuko burya shahu umwicanyi se ko atagira ibara yihariye!Urugero ntubizi se ko muri Genocide abiyitaga abakozi b’IMANA aribo batsembye ibiremwa byayo?Ubugenzacyaha COURAGE.

  • Uriya se siwe Gitifu wa Kigarama witwa Kaboyi yemeje ko yishwe n’inzoga ariko ba MUGANGA bari mu Rwanda we! uriya gitifu nawe azabisobanure aho yakuye ko yishwe n’inzoga.
    Agashinyaguro gusa Kaboyi niyegure!

  • Oya noneho ni kkeza! Erega ujye umenya ibyawe kdi wimenye! Tout le monde est coupable.Urukundo rwabantu benshi rwarakonje abandi bo ntanurwo bigeze,jya umenya ibyawe nahubundi kanyombya kwitwa kanyombya ntibyamubuza gukora amabi.iyi si ahaaa

  • Njye numva icyo atari ikibazo kinaniye Leta niba ishaka kugikemura for good! Ubwo se bikeneye operations zingana iki kweli ngo bafate izo ngegera? Ubu se Local Defence force na NP n inkeragutabara baba baretse kumena ubunyobwa bw abacuruza ikarito bakajya gukemura ikibazo gikomeye?
    Ubwo se bahemberwa iki ubundi? Anyway this is a disgrace to our security forces! How come this can be a problem? Dznt make sense at all!

  • Ariko njyewe mbona uriya Executif witwa KABOYI nawe akwiye gukurikiranwa ho icyaha cy’ubufatanyacyaha kuko amagambo yavuze umurambo ukiboneka agaragara ko yashatse kuyobya uburari bw’iperereza.Kandi ibi nabyo bihanwa n’amategeko.

  • Toucan,RIP.
    tuzahora tukwibuka.

  • mubyukuri mbabajwe bikomeye niyi nkuru gusa abo bagome bindenga kamere bashakwe kdi bashyirwe imbere y ‘ amategeko bakanirwe urubakwiye gusa BABYEYI MUKOMEZE MWIHANGANE TUBARI INYUMA MUBANE N’ IMANA .

  • Uwo mwana Imana imuhe iruhuko ridashira.

    Harya buriya hari ibishanga byagenewe kudahingwamo ikintu na kimwe kubera urufunzo/amazi menshi. Ko nziko u Rwanda rwakataje mu kubyaza umusaruro ibishanga kuki biriya bishanga binini biri i Kigali batabibyaza umusaruro?

  • Murakoze kubona ikibazo gikomereye umurenge wa KIGARAMA cyane cyane agace ka Rwampala iyo ruhurura ishobora kuzasenya umuhanda wose ahubwo uwo muhanda ukikije igishanga ugana kimisange wambuka nyamirambo unyura ku ishuri rya saint Andre waribagiranye rwose wagira ngo si KIGALI ukozwe wakura akagace mu bwugunge ndetse ligne ikaboneka ikagabanya ambutiyaje kuzijya iremera.ABAYOBOZI NIBAKURIKIRANE.MURAKOZE

  • Kuki Police ibintu biba byacitse ikavuga ko byoroshye kdi umuntu yapfuye mama we ihangane kdi Imana yamushyize aho yishimira muri paradizo mbitiye icyizere doreko babihemu nabo bazaruhukira muri Gihonome pole ndabasengera Imana ibavane mugahinda

  • Ariko iyi nkuru iteye agahinda pe kubona mugihe tugezemo aho kugirango abantu batekereze ibibateza imbere n’ibiteza imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange bakirirwa bacura ndetse bakanashyira mu bikorwa imigambi nkiyi mibisha.
    Reka mbanze nihanganishe ababyeyi n’abavandimwe ba nyakwigendera: Nimwihangane mukomere ni ibihe bitoroha mubuzima ariko Imana yo ishobora ibyo abantu badashobora niyo ibasha kubahoza amarira.Ariko reka tunabaze abayobozi b’aho iryo shyano ryabereye.Rwose kuki batahafatira ingamba zo kuhacungira umutekano byarenga ubushobozi bwabo bakitabaza izindi nzego koko?Ubu bategereje ko Nyakubahwa Perezida wa Repuburika azasura aka gace abahahuriye n’ibibazo bakabivuga!!!!!!!!!!Rwose bayobozi mujye mumenya ko ibyo mudakora kandi biri munshingano zanyu nubwo ntawabibabaza hano ku isi muzabibazwa n’Imana.

  • Njye nturiye kiriya gishanga, duheruka umutekano ubwo nyakwigendera AFANDI RUTAYISIRE yahakoreraga OPERATION ziriya ngengera zose barazitangatanga barazifata,ariko nyuma yaho zararekuwe zigaruka mu ndiri yazo.Rwose POLISI yacu idutabare, urumogi niho barunywera, nibiba ngombwa ruriya rubingo rutemwe.Icyo gihe CHARLES ushinzwe umudugudu wa CERCLE SPORTIF niwe wakoranye na POLISI bigenda neza.Baramena amazu, baramena amamodoka bakibamo amradiyo,barica inzira karengane,Rwose mudutabare, kandi POLISI yacu iri ku isonga.

  • jye ndumva Police yajya kureba umuntu wavuganye nawe bwanyuma kuri MTN cyangwa TIGO agafatwa kuko ashobora kuba abifitemo uruhare cyane ko abobarikumwe bavugako yagiye yitabye telephone ntagaruke kandi atariyanyoye bitaribyo bazatumaraho abantu

  • U Rwanda ni igihugu kimaze kwiyubaka kdi kitanavogerwa sinibaza impamvu kiriya gishanga cyagomeza kugwamo inzira karengane hari police, local defense ndetse n’inkera gutabara, ndacyeka ziriya ngegera zikorewe operation iminsi 2 zafatwa zikajyanwa i Wawa zikazagaruka zubaka ibyo zangije zisaba n’imbabazi kubo zahohoteye. Duhashye abagizi ba nabi twubaka urwatubyaye.

  • Aha hantu ndahazi kuva cyera nkiri umwana nazaga kuharangurira ibisheke, but it’s a pretty terrifying place for sure. Njyewe ndabona igisubizo cyirambye ari ugufasha ETR ikavugurura ibyumba by’amashuri byose kuko bamwe mu banywarumogi ariko bihisha. Ubundi hitambweho hakorwe umuganda kandi n’abaturage bafashwe kuhakora neza( I mean those who owns some piece of land there). Sawa good luck kandi birashoboka..!!

  • mukomere basaza turabakunda cyane kuko mutugezaho amakuru agezweho

  • iki gishanga cya Rwampara ni nk’inziray’ubusamo kuko nanjye nahamburiwe ( machine LAP-TOP)ntashye mu RUGUNGA . Sinapfuye kuko IMANA yabanye nanjye!!!!!

  • Imana ikomeze umuryango yasize birababaje.

Comments are closed.

en_USEnglish