Digiqole ad

Nyaruguru: Abasigajwe inyuma n’amateka barasaba ubutaka

Abasigajwe inyuma n’amateka  mu turere twa Nyaruguru na Gisagara ubwo basirwaga na Dr.Ngabitsinze Jean Chyrisostome umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe ubutaka mu gihugu bamutangarije ko bafite ikibazo gikomeye cyo kutagira ubutaka, bityo ko bifuza ko Leta yabafasha kubona ubutaka nabo.

Abasigajwe inyuma n'amateka bo ku Gisagara
Abasigajwe inyuma n'amateka bo ku Gisagara

Abasigajwe inyuma n’amateka bivugwa ko benshi muri bo bafite ikibazo cyo kutagira ubutaka, Komisiyo y’igihugu ishinzwe ubutaka ikaba itangaza ko yahagurukiye iki cyibazo cyabo.

Dr.Ngabitsinze Jean Chrysostome umuyobozi w’iyo komisiyo yatangaje ko batangiye kujya hirya no hino mu gihugu basuzumana icyo kibazo ngo bagishakire umuti urambye.

Mu mpera z’iki cyumweru Dr.Ngabitsinze n’intumwa yari ayoboye basuye abasigajwe inyuma n’amateka bo mu turere twa Gisagara na Nyaruguru, aba bakaba barabagaragarije ko koko bafite ikibazo cy’ubutaka nyamara bagakangurirwa kwibumbira mu mashyirahamwe y’ubuhinzi.

Umwuga benshi bakoraga wo kubumba inkono, nabo ubwabo ngo biboneye ko ubu nta nyungu ufite, bahitamo gutangira ubuhinzi n’ubworozi ariko ngo bahura n’imbogamizi y’uko nta butaka benshi bafite.

Nta butaka tugira. Dutunzwe no guca inshuro mbese imibereho ntabwo iramera neza. Turasaba Leta ko yaduha ubutaka natwe tukibona mu iterambere” Mbonigaba umwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo ku Gisagara.

Nyuma yo kubatega amatwi, umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe ubutaka mu gihugu, aravuga ko ibibazo byabo byumvikana. Ku ikubitiro ngo harebwa uburyo aba banyarwanda batizwa ibisigara bya Leta bakabibyaza umusaruro, mu gihe ngo umuti urambye usaba inyigo yihariye izakorwa umwaka utaha.

Icyo tubona ni uko nibibumbira hamwe hari ubutaka dushobora gusaba uturere n’abandi baba babufite bakabubatiza bakaba babukoresha nk’uko buhabwa n’abandi banyarwanda bibumbiye hamwe, icyo gihe tuzaba dutekereza n’ibindi bishobora kuzaza nyuma mu kubafasha”. Dr.Ngabitsinze

Hategekimana Callixte ushinzwe imibereho myiza mu muryango w’ababumbyi b’u Rwanda (COPORWA),avuga ko ubu abasigajwe inyuma n’amateka bakangutse ku buryo ubu uwabaha ubutaka batabugurisha ngo byabagendekeraga hambere.

Ati“Kera bahendwaga ubwenge bakabugurisha kuri macye cyane bitewe n’ubukene n’inzara ku  gatebo k’ibijumba n’ibindi! Ibyo ngibyo byarahindutse urabona bashaka gukora ku buryo nabo babyitangiramo ubuhamya ko babubonye babubyaza umusaruro”.

Umuryango w’ababumbyi b’u Rwanda (COPORWA) uvuga ko abasigajwe inyuma n’amateka badafite ubutaka baba bagera kuri 70% mu gihe ingo zabo mu gihugu zibarirwa mu 8,000.

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ariko iyo muvuga abasigajwe inyuma n’amateka muba mushaka kuvuga ba nde? iryo zina mwahaye abantu ntabwo aribyo rwose. kuko abasigajwe inyuma n’amateka jye mpita numva : Abana babujijwe kwiga kubera ubwoko bwabo, nkumva kandi abana ubu batiga kubera ubumuga basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, nkumva kandi abana bagiwe bavanwa mu mashuri kubera ubukene n’abandi abo bose rero sinzi ko aribo namwe muvuga.

  • Mubwire umuyobozi w’akarere akemure icyo kibazo, niba yanze bene wabo ntibazongera kumugurisha inkono z’ibumba!

  • hahahaaa! ntabwo bamwe bishwe iryo zina, bivuze ko nabandi bataryitwa!! nkurikije ino nkuru iri kuvugwa, ndibaza ari abatwa bari kuvuga!

    ibi ariko ntibivuze ko nbo uri kuvugir bdfite ko krengane uri kuvug bhuye no! nt nkimwe gisimbur ikindi!!

  • ko mbona ari abagore gusaaa!!!! yampaye inka!

  • aliko mana we abatwa kuki muvanga dossier aba batype nabo bahinze nkabandi bakiga keretse niba ubwenge bwabo butameze nkbwabandi ubu nuguteza abaturage imbere bo babahaye girinka nabo ubwabo bisiga inyuma mpayimana nti yari senateur biva kumuntu bafite nabakobwa beza nibagire courage bakure amaboko mumpuzu bakore naho ubundi bazahora inyuma.

  • ndagushyigikiye umuravumba!

  • ubundi se uwo muntu atinyuka kwitabantu abasigajwe inyuma namateka gute kdi tuziko turi mu rwanda rwubumwe nubwiyunge,ikindi kdi ni gute mushobora kwemeza ko ubu mu rwanda hari uwakwitwa ko yasigajwe inyuma namateka ,ugendeye ku mihigo abayobozi bigihugu cyacu birirwa bahiga ,bateza imbere abanyarwanda

Comments are closed.

en_USEnglish