Ruhango: Aha hari imibiri 60 000 y’Abatutsi itarashyingurwa mu cyubahiro
Mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Kinazi, Akagari ka Rutabo haravugwa ikibazo cy’imibiri isaga ibihumbi 60.000 itarashyingurwa mu cyubahiro.
Iki kibazo cyongeye kugaragazwa mu muhango wo kwibuka abahoze ari abakozi b’Ikigo Nderabuzima cya Mukoma giherereye muri uwo Murenge wa Kinazi wabaye ku cyumweru tariki ya 13 Gicurasi 2012.
Nk’uko byatangajwe na Madamu Josee Ntakirutimana, Umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw’Umurenge wa Kinazi, iyo mibiri ishyinguye mu mashitingi no mu butaka ni ay’inzirakarengane z’abatutsi bakuwe imihanda yose y’Amayaga baza kwicirwa ku cyobo cyitwaga CND cyari cyaracukuwe ku ishuri ribanza rya Rutabo A rizwi ku izina rya ‘Marche Commun’.
Kimwe n’abandi bake barokokeye aho bemeza komuri icyo cyobo hajugunywe abatutsi benshi barimo abiciwe hirya no hino mu Mayaga harimo n’abaguye muri Nyamukumba ho mu Murenge wa Kinazi.
Nyuma ya Genoside iyo mibiri yakuwe muri icyo cyobo ishyingurwa mu mashitingi, bamwe mu bafite ababo bashyinguwe gutyo bavuga ko kugeza ubu batiyumvisha uburyo inzego zibishinzwe ntacyo zirakora ngo iyo mibiri ishyingurwe mu cyubahiro indi mibiri yabishwe ihabwa.
Umwaka ushize mu gihe hibukwaga ku nshuro ya 17 mu yahoze ari Komini Ntongwe, yaba Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Bwana Mbabazi François Xavier, ndetse na Minisitiri w’Umuco na Siporo Bwana Mitali Protais bose bemeje ko muri 2012 izo nzirakarengane zizashyingurwa. Ariko ntibarashyingurwa ubu.
Uko abacitse ku icumu rya jenoside babibona
Samuel Dusengiyumva umwe mu barokotse Genoside bo mu Murenge wa Kinazi ufite abavandimwe 2 bashyinguye muri ubu buryo, mu kiganiro yagiranye n’Umuseke.com, yagize ati: “Ntibyumvikana ukuntu Leta yafata icyemezo cyo gukura abanyarwanda muri Nyakatsi kigashyirwa mu bikorwa mu mwaka umwe ariko bamwe mu bazize Genocide bakaba bamaze imyaka yose ya nyuma ya Genoside banyagirirwa mu butaka bwo ku Rutabo”
Imihango yo kwibuka yaranzwe no kwibuka abahoze ari abakozi ba Centre de Sante ya Mukoma n’uwahoze ari umushumba wa Paroise Mukoma y’Itorero ry’Ababatista mu Rwanda.
Iyo mihango yabereye mu Mudugudu wa Mukoma, Akagari ka Rutabo ho mu Murenge wa Kinazi ku cyumweru tariki ya 13 Gicurasi 2012 ikaba yarabanjirijwe n’ijoro ryo kwibuka ku wa gatandatu tariki ya 12 Gicurasi. Muri iyo mihango hagarutswe ku mateka yaranze agace ka Mukoma n’ibyiza byakorwaga n’abishwe bibukwa. Mu bibutswe barimo:
Pasteur RUHAMYA Silas wari umushumba wa Paroise ya Mukoma, Nyirabanyiginya Marthe wari Umuyobozi wa Centre de Sante ya Mukoma, Rusanganwa Benoit wakoraga muri Laboratoire ya CS ya Mukoma, Nimugire Florida wari umusociale na Mutaganzwa Celestin wari umutravalleur muri icyo kigo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi Patrick Mutabazi wari umushyitsi Mukuru muri iyo mihango yasabye abaturage kujya bitabira gahunda zo kwibuka kuko ziri mu ngamba zizatuma Genoside itongera kuba ukundi.
Muri iyo mihango kandi habayemo n’igikorwa cyo gushyira indabo ku mva ya Pasteur Ruhamya Silas no ku rwibutso rwa Genoside rwubatswe ku Kigo Nderabuzima cya Mukoma mu rwego rwo kwibuka abahakoraga bazize jenoside.
UM– USEKE.COM
0 Comment
Birababaje peeee kubona hashize ikigihe cyose ntawitaye kuguha icyubahiro abacu gusa nshimishijwe nuko hari Abavandimwe bafite kwihangana bakagira ubuvugizi Namwe Umuseke mukabafasha kugaragaza ibibintu biteye agahinda karenze ukwemera Imyaka 18 abacu bakiri mu mahema nibitaka birarenze kubyumva nukubura ukotugira nahubundi ntago byoroshye no kubyumva ndetse no kubireba Birababaje peeee Abavandimwe barokokeye hariya Mwihangane ariko nuko ntacyindi cyirenze kubihanganisha umuntu yakabaye agikora kuko Birababaje peeeee Mukomere
BIRABABAJE.Ariko si hariya gusa hari abatarashyingurwa.Ahitwa MAKOGOTE,umurenge wa RUTUNGA akarere ka GASABO hari abasaga 200 bishwe taliki ya 13.05.1994.
bihangane
Sha uyu ni umuhango koko, kuki kwibuka mwabiciye amazi? Ndebera uwo mugabo (Samuel Dusengiyumva) yunamiye abe cyangwa yunamiye Telephone? Il faut etre serieux, niba atari azi icyamuzanye iyo areka umugore akaza wenyine?
narumiwe abantu bica n’abantu bimana ahaaaaaaa abanyarwanda ibyacu namateka ni matatizo ukuntu ari beza jye nayobewe icyo abatutsi bakoreye imana yatumye bapfa kuriya n’ubu byambeereye ihurizo nabuze n’uwo nabaza ikintu abantu bapfa.yezu nawe ntiyashobora ruriya rubanza gacaca cyakora yaragerageje nibihangane ntakundi aliko se ruhango ko irimo imfura bazagerageje bakubaka cite memoriale harimo nabakire bacitse kwicumu nibagerageze ntawundi uzabikora.
mmm
Comments are closed.