Umuyobozi wa EWSA nawe yisobanuye ku rugomero rwa Rukarara
16 Gicurasi – Yves Muyange, umuyobozi wa EWSA kuri uyu wa gatatu nawe yitabye akanama gashinzwe ikoreshwa ry’umutungo wa Leta mu Nteko (PAC) ngo yisobanure ku mushinga w’urugomero rwa Rukarara.
Uyu muyobozi yasobanuye ko kuva mu Ukuboza 2011 aribwo abakozi ba EWSA bagiye ku rugomero rwa Rukarara ku nshingano za Ministeri y’ibikorwa Remezo.
Iki gihe aba bakozi ngo bahasanze imashini ebyiri zitanga amashanyarazi, ariko imwe niyo yakoraga bityo ntitange amashanyarazi yumvikanyweho mu masezerano. Nyuma ngo hazanywe indi mashini ya gatatu nibwo hatangiye kuboneka Megawatts 9.16 nubwo nazo zitageza kuri Megawatts 9.3 zumvikanywe mu masezerano.
Nyuma y’impaka ku byumvikanywe mu masezerano na kompanyi ya Ecopower, Ministeri y’Ibikorwa remezo yaje kwiyambaza Ministeri y’Ubutabera, nubwo nubu nta bwumvikane burabaho.
Mu kwezi kwa munani 2010, Leta yeguriye EWSA ibijyanye n’ingufu byose, Yves Muyange avuga ko ikibazo cya Rukarara cyo kireba n’izindi nzego, kuko EWSA yasabye ko ahakikije uru rugomero haterwa ibiti ndetse n’abaruturiye bakimurwa bahawe ingurane.
Gusa Yves Muyange avuga ko hagomba gukorwa ibishoboka Megawatts 9.3 zumvikanywe mu masezerano zikaboneka, naho abatarubahirije amasezerano bagiranye na Leta bakayiha ingurane.
Hagarutswe kandi ku kibazo cy’umuhanda werekeza kuri uru rugomero rwa Rukarara utameze neza, aha Muyange akaba yavuze ko hari gahunda yo kuwukora nubwo ngo bizatwara amafaranga menshi.
Yves Muyange yitabye kariya kanama nyuma y’umunsi umwe Ministre w’Ibikorwa remezo Albert Nsengiyumva nawe yitabye aka kanama, aho yemeye ko Minisiteri ayoboye yakoze ikosa ryo kudakurikirana (kugenzura) ishyirwa mu bikorwa ry’iyo mirimo, avuga ko akanama kari kabishinzwe kari kareguriwe EWSA, nubwo Yves Muyange we yavuze ko imirimo y’ubugenzuzi yari yarashinzwe kompanyi yitwa ICOM.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM
0 Comment
EWASA YIKUBITE URUSHYI KUKO NA SERVICE IZITANGA NABI.BISHOBOTSE HAZA ABANDI BAHAGANYE NAYO KWISOKO
Ibibera mu rwanda n’urudubi ndabarahiye. Abaturage baricwa n’ubukene n’inzara naho ministre w’ibikorwa remezo akavuga ko atazi uko imirimo iri mu nshingano ze yagenze. Hanyuma muzamumbarize igituma agihembwa kandi wumva ko adakora akazi ashinzwe.
Yewe ga Mabyayinyoni!!!!!!! ngo abaturage baricwa n’ubukene n’inzara????????? cg ahubwo bari kwivana mu bukene, umenya utaba nka hano mu cyaro cya Gisagara ntuyemo.
Naho ndumva ari byiza kuba Ministre abazwa ibitaragenze neza, ibi si henshi biba.
Niba koko harimo amakosa nkuko ubivuga niyo mpamvu ari kubibazwa ngo bisobanuke, kandi ndumva Ministre aba afite inshingano nyinshi, murizo rero harimo izishobora kumuca mu rihumye, akabibazwa nk’uku. Ntabwo rero bitangaje, nawe niba ukora uwaguhora amakosa wakoze uri mu kazi waba warirukanywe cyera cyane! Niba koko Ukora!
EWSA byo hari igihe ibivanga, cyakora mbona bigenda biza da! iyo nibutse ikibazo cy’umuriro mu myaka ishize nkagereranya nubu mbona izina EWSA ryararuse ELECTROGAZ.
No mu cyaro nabonye mwarabahaye amashanyarazi. Nibyiza ariko munakosore ibyo munengwa
UTABUSYA ABWITA UBUMERA SHA!!! IBYAKOZWE NIBYINSHI KANDI MUGIFARANSA BARAVUGA NGO L’ERREUR EST HUMAINE, LE PROBLEME CE DE PERSEVERER DANS LA MEME ERREUR!!
Hari inama nagira ngo ngire abafite imishinga hari abakozi baherutse mu mahugurwa muri Inde yerekeye managment of contract Mifotra nirebe uko yabasaba gutanga amahugurwa ku bantu bashinzwe gucunga imishinga y’ibikorwaremezo kuko ni inkingi y’iterambere kuko ibikorwaremezo bigomba gukorwa neza kandi bikagenzurwa n’igihe bikoreshwa kuko biba bigomba kumara inmyaka n’imyaka
ni byiza ko umuntu wese munshingano ze agomba gushimwa cyangwa akanengwa,ndashimira abagize icyo gitekerezo cyo gushyiraho ako kanama kagenzuye imikorere mibi y’urugomero rwa rukara.ndasaba ko nahandi bitagenda neza hajya hashyirwaho utwo tunama.
Sha mujye mwicecekera uzi amamiliyoni arigitira muri biriya byose kdi bugdet yabyo yose iba ihari wakibaza impamvu bidakorwa kandi nyine bugdet iba ihari! maze uwari ubishinzwe bakamuhindurira imirimo kugirango atazabazwa ibyo yariye!
Mutubarize uwo muyobozi wa Ewsa natwe mukarere ka ngoma umurenge wa remera akagaki ka nyamagana,umudugudu wa kaguruka,azatugezeho umuriro.twaherutse badusaba gukora groupe yabawushaka,ariko ewsa yatwijeje kuwutuzanira none umwaka ugiye gushira.nyabuna mutubabarire mtdukure mumwijima.
ariko mubyukuri mumenye imyaka ishize uwo mushinga ushyiriwe mu bikorwa 1.hahinduwe abayobozi babishinzwe kangahe? 2.ese mbere yokubahindura mwagiye mubanza mukababaza devoir zabo aho bazigejeje bashobora kujya kuvaho bagakora uko bishaki [gusesagura]kandi nimwitonda muzamenya ukuri ahokuri mwitonde guhindura abayobozi ikibazo kirangire nibishoboka muhamagare ababitangiye BLAVO MUYANGE aragerageza kandi cyane hari abatuvangira ba from you .
ariko ubwo muzi ibitangaza EWSA yadukoreye rwose ubu ntamwijima ntacyaka rwose turayishima.Erega burya utakoze ntiwanakosorwa!buriya ahubwo twagaya umuntu wese utaranengwa ubwo ntacyo aba akora.Nge ndashimira umuntu wese ufite icyo abazwa munshinganoze.
mwaramutse banyarubuga? Harri ahantu hitwa mu mudugudu wa cyeru/ kanzenze no mu nkengero zawo hazamuwe amapoto n’amasinga kuri kabulimbo bya nyirarureshwa kuko inama y’umushyikirano yari bugufi kandi abayybozi bakuru bagomba kuhanyura.ewsa yari yabwiye abaturage ngo gakore installation mu mazu yabo ariko amaso yaheze mu kirere,ubwigunge no gusigara inyuma biratwishe.ewsa nikore iyo bwabaga tuve mu icuraburindi.thx
Ndagirango abasoma ibibitekerezo , muzatubarize umuyobozi wakarere ka KAYONZa impamvu abaturage ba RWISIRABo igihe bamaze batagira amazi kandi baratanze imisanzu bakababeshya ko amazi azabageraho none amaso yaheze mukirere.Sawa murakoze mugire ibihe byiza.
Nanjye ndatabariza abaturage ba Akagali ka NYAMIYAGA , umurenge wa Gahini akarere ka Kayonza bahora babeshywa amazi , bakaba baratanze imisanzu mumwaka wa 2009 kugeza nanubu amaso akaba yaraheze mukirere, ntibanasubizwe n’amafaranga yabo baba baratanze.Sawa murakoze.
Comments are closed.