Turkish Airlines yatangije ingendo zayo mu Rwanda
Tariki 28 Werurwe uyu mwaka kompanyi y’indege ya Turkish Airlines yari yatangaje ko tariki 16 Gicurasi aribwo indege zayo zizatangira kugwa mu Rwanda, kuri uyu wa kabiri ku mugaragaro batangije iki gikorwa.
Louise Mushikiwabo Ministre w’Ububanyi n’Amahanga na Ministre w’Ibikorwa Remezo Albert Nsengiyumva bari abashyitsi bakuru baje kwifatanya na Turkish Airlines mu gutangiza ingendo zayo ziva zikanaza mu Rwanda.
Dr. Temel Kotil, umuyobozi (CEO) wa Turkish Airlines ati: “ u Rwanda ni icyerekezo cyiza kuko ari mu mutima wa Africa, twahazanye indege zacu kubera kandi amahoro n’iterambere biri kwihuta, ndetse ariko n’umubano mwiza uri hagati ya Turquie n’u Rwanda”.
Uyu muyobozi wa Turkish Airlines yongeyeho ko bagiye guhuza Kigali n’imijyi 72 indege zabo zigeramo ku Isi; mu burayi, Aziya, Africa n’Amerika.
Ministre Nsengiyumva mu ijambo rye yavuze ko kuza kwa kompanyi y’indege nshya mu Rwanda bifungura imiryango y’igihugu ku bukungu, bigatuma abakerarugendo benshi baza mu gihugu ndetse bigashimangira imibanire hagati y’ibihugu.
Turkish Airlines yatangiye mu 1933 nk’iya Ministeri y’ingabo, ubu iri mu zikomeye cyane mu Uburayi bw’uburasirazuba, ikoresha abakozi barenga 18 000.
Turkish Airlines ubu ifite indege 179, muri Africa ijya gusa muri Ghana, Misiri, Ethiopia, Algeria, Libya,Senegal, Maroc, Tanzania,Uganda, Kenya, Somalia, South Africa n’u Rwanda rwiyongereyeho.
Iyi kompanyi y’indege ije mu Rwanda yiyongera ku zindi kompanyi mpuzamahanga zitwara abantu mu ndege za South African Airways na Qatar Airways zikora ingendo zazo zigana zikanava i Kigali.
Ingendo za Turkish Airlines :
Kuva 16 Gicurasi
Istanbul (IST) > Kigali (KGL) kuwa mbere, kuwa gatatu, kuwa gatandatu
Kigali (KGL) > Istanbul (IST) kuwa kabiri, kuwa kane, ku cyumweru
Kuva tariki 31 Gicurasi
Istanbul (IST) > Kigali (KGL) kuwa mbere, kuwa gatatu, kuwa kane no kuwa gatandatu
Kigali (KGL) > Istanbul (IST) Kuwa kabiri, kuwa kane, kuwa gatanu no ku cyumweru
Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.COM
0 Comment
That is good
ibiciro? ex kgl_istamboul
ibi bidege byamacye n,ugucunga cyane kuko kenshi bikunze kugyira icyibazo cya tekiniki. ndibuka haricyishye abantu schiphol muri 2009 ariko kugeza nubu ruracyagyeretse mu nkiko banze kurekura indishyi z,akababaro k,ubahatakarije ubuzima n,abayicikiyemw,icumu. abaturkish n,abara wana nzajya nemera mpendwe tu ariko njye mw,icompanyi nizeye
Songa mbele RWANDA!!!!!!!!!! wabaya wajinyonge. Les Chiens aboient la caravane passeeee.
ninjye nayotu ngomba kuyigendamo ngiye hanze,mfite agakapo nkurura hasi kamapine,nambaye ikoti na cravate ningozi yakaga,ndikuvuga francais na anglais nikigiswayili,ilingala ndetse ikinyarwanda ashwi ahahha arikowe nicyarabu man.NI nziza kabisa nibakomeze baze wasanga ibiciro bihantutse,arikose niyo VISA?
Comments are closed.