Digiqole ad

P. Celestin Rwigema ari guhatanira umwanya muri EALA

Uwahoze ari Ministre w’Intebe w’u Rwanda Pierre Celestin Rwigema ari mu bantu 18 bahatanira umwanya wo guhagararira u Rwanda mu nteko Inshinga Amategeko y’umuryango w’ibihugu bya Africa y’Uburasirazuba (EALA).

Rwigema ubwo yaganiraga n'itangazamakuru nyuma y'amasaha 48 atashye/photo ububiko umuseke.com
Rwigema ubwo yaganiraga n'itangazamakuru nyuma y'amasaha 48 atashye/photo ububiko umuseke.com

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda lisiti y’abakandida mu ntangiriro z’iki cyumweru igaragaraho uyu mugabo wari umaze igihe atari muri politiki y’u Rwanda.

Mu bakandida 18, abakandida icyenda(9) barimo Rwigema, w’imyaka 59, batanzwe n’ishyaka rya FPR-Inkotanyi.

Iyi lisiti kandi iriho abashaka guhagararira u Rwanda muri iriya nteko mu kiciro cy’urubyiruko, abagore ndetse n’abamugaye.

Ibyumba byombi by’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda (abadepite na Senat) bazahitamo abakandida icyenda (9), muri bariya bose, abe aribo bazahagararira u Rwanda mu nteko Ishinga Amategeko y’aka karere.

Rwigema yabwiye Newtimes dukesha iyi nkuru ko yize ibyerekeranye n’ubukungu kandi afite uburambe buhagije muri politiki n’ubukungu.

Nimpabwa ayo mahirwe yo guhagararira igihugu cyanjye muri EALA, nzavuganira ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange ry’akarere, guhuza imipaka no kwihutisha ibijyanye no kugira ifaranga rimwe” Pierre Celestin Rwigema.

Tariki 22/10/2011 nibwo uyu mugabo yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 10 aba mu buhungiro i Los Angeles, Calofornia,USA. Yabaye Ministre w’Intebe w’u Rwanda kuva mu 1995 kugeza mu 2000.

Ubwo yahaga ikiganiro abanyamakuru nyuma y’iminsi ageze i Kigali, yavuze ko yiteguye gukorera igihugu cye aho yahabwa umwanya hose.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • karibu muri politique

    • nabandi bose bazabafungure babahereze imirimo!!

      Ingabire uri kuborera mu munyururu wagizengo ntiyavamo umukozi mwiza?! kandi ngo museven Yagiriye inama Kagame ngo Ahe Ingabire umwanya muri politic ye aranga!! aha!!abanyabwenge bigihugu cyacu bose bashaka gukorera u Rwanda, bagombye guhabwa iyo chance! naho ibyo kwirirwa turyana, namashyari adafite 12 akava munzira!!

  • Ni akumiro.
    Ko hali abali ino bintiti kandi bifashe neza, kuki atali bo bahabwa ako kazi ? ni uko se badashoboye kwigerera ibukuru?

    • Abanyarwanda mugira itiku ye. Uyu se ko ibukuru yahahoze izo ntiti nyine nizikore ibindi, uyu nawe ubunararibonye bwe abugarure ibukuru abukoreshe!

      Ari wowe wahashyira nde?

  • urumva se yarapfuye kuva muri Amerika gutyo gusa ntacyo yizeye?buriya umwanya yawubonye twe twirirwe mu itiku tutazi naho bikorerwa

    • Yego sha Aimablus mbwirira uriya wiyise kaka yumve.

  • Welcome back!!!

  • none se ubwo habuze abandi bafite ubushobozi?!!!

  • Yayoboye Gouvernement mu bihe bikomeye nimwibuke 1995 kugeza 2000. Ndamwifuriza gutorwa akazasaza neza.

  • ngo ahagarariye RPF, hoya ntibishoboka. burya se ni umunyamuryango.

  • Bnjr ? nange ngiye guhunga ningaruka bazampa akazi kuko ubu nakabuze .

    • abagaruka bakagahabwa nabaribasanzwe bagafite mbere yo guhunga.

  • uyu mugabo yayoboye igihugu mubihe bikomeye buriwese atazibagirwa!, nibamushakire amasaziro, naho ibyo yasabwaga yarabikoze rwose!!. turamwishimiye.

  • Rwigema numunyarwanda nkatwe twese, ari mu gihugu gifite Politike iha agaciro umunyarwanda wese!!

    Ayo mahirwe yo kuba umunyarwanda ubwayo arahagije kuba yayabyaza umusaruro agakorera igihugu cye nkabandi bose niba afite ubushobozi!

  • ngiyo ngiyo politikiiiiiiiiiiii. nicyo napfuye nayo

  • Genda Rwanda uri nziza, ukagira abayobozi bakunda abo bayobora, bakamenya uburenganzira bwa buri wese, ndabakunda pe! ariko Imana yaduhaye Kagame Paul yaradukoreye tujye tuyishimira imukomeze imuyoboze. Karibu Rwigema ngwino dukorere igihugu, abavuga bavuge batazi ibyo bavuga abayobozi bazi icyo bakora bemeye candidature yawe. Imana Ishimwe

  • Gusa Rwigema uyu ajye yibuka Hon.Depite BISENGIMANA Elyse! Harya ubu arihe? Mu gihome arakatiye itari munsi ya 17! Azamusure dore afungiye muri gereza ya Rusizi! Hahahahhaaaa! Hari unsekeje ngo nawe azahunga nagaruka yiyicarire ategereze nomination! Hahahahahaaaa!

  • nabayobora ntibamurusha ubwenge. !!!
    courage muze tukuri inyuma

  • Sha mujye mureka twicecekere ereag kuko abaturage twaragowe twiroha mubyo tutazi!!! Poloique ni Politique koko!!!!!!!!!!

    Gusa mbabajwe n’abantu bamushnje kuko ubu bagiye guhangayika ababuze amahoro abiture koko!!!

  • ibyodushka nibyubaka igihugu cyacu samacakubiri ahubwo abirirwa batuvuganabinibarebereho karibusana nizereko uzagakoraneza ugakunze warugiye kwisazisha nabi nkwifurije amahoro namahirwe

  • Sha icyo nicyo kitazatuma ntanjya muri poritique pe kuko hari abo iba yarahiriye ngaho hanze aririrwa asebya igihugu ariko buriya ntiyabuze akntu gato gusa yongorera leta bakumva arukuri ibyari ibyaha aregwa bibaye ibihembo da ngo yatanzwe na FPR SLVPL can you imagine,nanjye mwifurije instinzi da.

  • Ndabona tugomba kubanza kuba ibipinga hakabaho imishikirano yabucece kugirango tubone umugati muri iki Gihugu. Mana yanjye uzandinde guhemukira U Rwanda nka Rwigema hanyuma ngo ngaruke kurya umugati warwo kuko n’ugusaba uwo wmye. Amen.

  • jye simbona ikibazo ni bahati yake ubuse niwe wenyine ni benshi cyane ubumwe n’ubwiyunge niko bimeze no comment.

  • Uyu mugabo ni umuhanga muri Politiki, mumureke yirire naho ibisazi byirirwe byomongana iyo za Burayi na Amerika!! Hari uwo rwo Kagame yimye usibye indahaga n’indashima? Congs Rwigema!!! Uri umuhanga pe.

  • Ibyo muvuga coco,kanyarwanda ,nyabirungu, gahakwa and others..is thrue.None se nta banyabwenge bafite ubushobozi n,ubushake aliko kubera ko badashabutse nka rwigema ngo bage guhakilizwa iyo myanya ntibakabone ?
    Yego Rwanda wagowe….Presida wacu arakora neza pe,abamuvangira bo barekeraho turabiramb

  • democratie irahenda.

Comments are closed.

en_USEnglish