Impungenge nyinshi z’Abadepite mu gutora itegeko ry’urwego rw’umutekano mw’ikoranabuhanga
*Impaka nyinshi zishingiye ku bubasha bwa nyobozi izayobora urwo rwego,
*NCSA ni urwego ruzaba rushinzwe kurinda umutekano mu by’ikoranabuhanga,
*Abadepite batari bake ntibanyuzwe n’ibisobanuro bya Komisiyo yize itegeko ariko ryo ryemejwe.
*Umushinga waje gutorwa n’Abadepite 59 ntawaryanze, ntawifashe, imfabusa ni ebyiri.
Kur mugoroba wo kuri uyu wa kane mu Nteko rusange y’Abadepite, nk’uko byari byasabwe na Perezida wa Repubulika ko umushinga w’itegeko rishyiraho urwego ruzacunga umutekano mu by’ikoranabuhanga n’isakazabumenyi risubirwamo, Abadepite baritoye ariko hari benshi bagaragaza byinshi bidasobanutse muri ryo.
Uru rwego ‘National Cyber Security Authority’ (NCSA), mu mushinga w’itegeko wizwe na Komisiyo y’Uburezi n’Ikoranabuhanga mu Nteko, rufite inshingano zizwi ziri mu ngingo ya 8.
Zimwe muri izo nshingano harimo “Gukora igenamigambi, guhuza ibikorwa ndetse no gushyira mu bikorwa gahunda zose za Leta zigamije ubwirinzi ku bijyanye n’ikoranabuhanga; Kurinda mu rwego rw’ikoranabuhanga ibikorwa bya Leta bisaba umutekano wihariye ndetse n’ibindi muri rusange; Gushyiraho amabwiriza ashingiye ku mahame y’urwego rw’igihugu ndetse n’urwego mpuzamahanga ku bijyanye n’ubwirinzi bw’ingaruka z’ikoranabuhanga; Guteza imbere urwego rw’Ubwirinzi mu Itumanaho hagamijwe iterambere mu icuruzwa rya serivisi z’umutekano mu Itumanaho mu Karere; n’izindi…
Ingingo zirimo iya 13 ivuga ku nshingano z’Ubuyobozi bukuru n’ibigenerwa abayobozi ba NCSA, Komisiyo yavuze ko bizagenwa na Perezida wa Repubulika, izo nshingano zikaba nta na hamwe ziri muri iyo ngingo, byatunguye benshi mu Badepite ndetse batanga ibitekerezo bitandukanye, bavuga ko bibaza impamvu inshingano z’ubuyobozi zigirwa ubwiru, kandi ingingo ya 14 ivuga inshingano z’Umuyobozi uzayobora urwego.
Ingingo ya 6 ivuga ko Umuyobozi w’Urwego rwa NCSA afite ububasha buciriritse kuri urwo rwego, ububasha busesuye bukaba bufitwe na Perezida wa Repubulika, yatumwe bamwe mu badepite bibaza kuri ubwo bubasha aho buva bukagarukira.
Hon Mukanyabyenda ati “Ko muvuga ngo ubuyobozi bwa NCSA bufite ubwisanzure buciriritse ku micungire y’imari n’abakozi babwo, navuga nti ‘ese ubwo bwisanzure buciriritse buva he bukagarukira he? ese ubu bwisanzure buciriritse bugenwa ku buhe buryo ngo bube buciriritse? kuko twabonye ko NCSA ifite ubwisanzure mu micungire y’imari n’abakozi bayo.”
Hon Uwayisenga ati “Nanjye nifuzaga kumenya iyo urwego rufite ubwisanzure mu micungire y’imari n’abakozi barwo hanyuma ubuyobozi bwarwo bukagira ubwisanzure buciriritse biba byagenze gute?”
Perezida wa Komisiyo y’Uburezi n’Ikoranabuhanga yize iri tegeko, Hon Agnes Mukazibera yasubije ko na bo babyibajijeho ariko ngo bakurikije umwihariko w’uru rwego, birimo gutsindagira iby’umutekano, baganiriye n’intumwa zaje muri Komisiyo kuganira, banarebeye no ku yandi mategeko ajyanye n’iby’umutekano ngo Perezida ni we ufite ubwisanzure bwose kuri byo.
Mu gutora iyi ngingo, Hon Nkusi Juvenal yifashe, asobanura ndifashe ye agira ati “Nifashe kubera ko iri tegeko dusuzuma ni itegeko ryasabiwe ‘deuxieme lecture’ (kunozwa) na Perezida wa Repubulika, muri iyo mpamvu yo gutanga ububasha buciriritse byarimo mu byo yatubwiye, kugira ngo turebe niba bitanyuranyije n’uko byari bimeze, niba bitarimo ubwo ni ukwiyongereramo.”
Ingingo ya 13 y’iri tegeko n’iya 14 zikubiyemo inshingano z’ubuyobozi n’iz’Umuyobozi wa NCSA zakuruye impaka ndende mu Badepite.
Hon Mukantabana Marie Rose avuga ku ngingo ya 13 ati “Izi nshingano z’ubuyobozi bukuru bivugwa ko zizagenwa n’Iteka rya Perezida, byo nta kibazo nari mbifiteho, ariko ndabifatanya n’ingingo ya 14 bikurikirana, ivuga ku nshingano z’Umuyobozi Mukuru. Ubundi inshingano z’Umuyobozi Mukuru zagombye kuba zituruka ku nshingano z’Ubuyobozi bukuru, none inshingano z’ubuyobozi bukuru zizagenwa n’Iteka rya Perezida. Wakwibaza aho inshingano z’Umuyobozi Mukuru ziturutse kandi ubuyobozi nta nshingano bufite, wakwibaza aho ziturutse.”
Hon Nkusi Juvenal ati “Ndakeka ko twibagiwe ko iri tegeko turyiga ‘en seconde lecture’ (turisubiramo), kandi kumva ko hano dufite ububasha bwo gushyiraho amategeko ni cyo dushinzwe, kutavuga inshingano muri iri tegeko ni ukuvuga ko haba harimo ‘vide’ (icyuho).”
Yavuze ko hakwiye ko mu itegeko hajyamo inshingano nkuru wenda Iteka rya Perezida wa Repubulika rikagena inshingano z’inyongera. Kuri we ngo kuba izo nshingano zitari mu itegeko ni ukwibagirwa ikintu cy’ingenzi [no kurenga ku ihame ryo gukorera mu mucyo].
Hon Bamporiki Edouard we wifashe mu gutora iyo ngingo ati “Ndumva iyi ari drafting y’amategeko tutamenyereye, uyu muntu (Umuyobozi) wagira ngo ni we Rwego. Urwego rufite ubuyobozi tutahaye inshingano, mu by’ukuri byumvikana ko inshingano bashobora kuzihabwa mu iteka rya Perezida, ntacyo bitwaye, gufata umuntu umwe mu rwego agahabwa inshingano… ni uko iyi ngingo yatowe ariko ndumva tukirifite mu ntoki, ingingo twazimwambura akazazihabwa n’abandi, bitari ibyo ndumva iyi drafting ari agashya!”
Izindi mpaka zavutse ku nama ngishwanama ivugwa mu ngingo ya 17 y’iri tegeko ariko, itegeko rikaba ritavuga abazaba bayigize.
Kuri Hon Nkusi Juvenal unayobora Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta, ngo hakwiye ibindi biganiro n’izindi nzego iri tegeko rikanozwa.
Ati “Arrete Presidentiel isohoka muri journal official ya Leta, si ibanga turayisoma, inama nginshwana muri arête presidential tuzayisoma ntakabuza, muvuze abazaba barimo hari ikibazo kirimo…”
Hon Nyirarukundo, wigeze kuvuga ko kuba Komisiyo yari yavuze ko ingingo ya 14 bayibagiwe mbere, n’aho bayiboneye bikaba ntacyo birimo bifasha Abadepite, yavuze ko ibitekerezo by’Abadepite bikwiye kujya bihabwa agaciro.
Kuri Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga wari waje gusobanura iri tegeko, yavuze ko nta kwivuguruza hagati y’ingingo iya 13 n’iya 14.
Ati “Ingingo igaragaza inshingano z’urwego yamaze kuganirwaho iranatorwa, urwego rufite ingingo zigera kuri 13, zikaba zigaragara mu ngingo ya 8, izi nshingano zihabwa umuyobozi nk’uko mubibona ni inshingano zihabwa n’undi muyobozi wese, ariko itegeko rigateganya ko hari inshingano zihariye zizagenwa n’iteka rya Perezida wa Repubulika.
Ntaho mbona ko hari ukwivuruza kurimo na hamwe ahubwo iryo teka nirimara kujyaho rizaza ryuzuza kandi rikomeza ibiri muri iri tegeko, kuko rizagaragaza umwihariko w’inshingano zizaba zihawe umuyobozi kandi ngira ngo kuzabyinjiramo ni uko biri mu nshingano za Perezida wa Repubulika.”
Uru rwego rugiye gushyirwaho ni urwo gukurikirana umutekano w’ibigendanye n’ikoranabuhanga byose mu gihugu no hanze yacyo mu gihe bireba u Rwanda.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
7 Comments
nta na kimwe numvishe.. gusa mutugezeho inshingani
o n ingingo zose z iki kigo…
Ubu kandi ushobora gusanga aba badepite bakijya impaka ikigo cyaratangiye gukora cyangwa process yo kugishyiraho igeze kure!
Arikubundi harabadepite dukeneye mu Rwanda? Eseko tutabishyiriraho ubundi tubafiteho ububasha ki? Bazabavaneho iyo mishahara bayishyire mu burezi bwabana bacu bejo hazaza.
AHAHAHAHAHA NTIBEMERA ITEGEKO ARIKO BAKARITORA KU BWINSHI
Biratangaje ariko biranababaje iyo ubona izi mpaka Abadepite bafite hagati yabo n’ibibazo babazwa bitabona ibisubizo kuri iri tegeko, ariko nyamara bakarengaho bakaritora ngo kubera ko nta kundi byagenda. Honestly tell me, where are we going????
Nonese ko babitoye, batoye ibyo batumva ? Hari ibinyobera !
Africa ikeneye strong institutions, ntabwo ikeneye strong men/women. Strong institutions zigirwa strong n’amategeko azigenga, inshingano zikora hamwe na performance yazo. Iyo rero ayo amategeko adakoze neza-nk’uko ba depite barimo kubivuga hano (n’ubwo baritoye by’amaburakindi)- biba bivuze ko foundation y’icyo kigo ntayo, ko kitazakomera, ko kizakorera umuntu aho gukorera igihugu.
Comments are closed.