Urugugaga rw’abubatsi ruvuga ko umubare w’inzu zasenywaga ugiye kugabanuka
*Ngo kwaka uruhusa rwo kubaka hifashishijwe ikoranabuhanga bizabigiramo uruhare,
*Umujyi wa Kigali wo uvuga ko inzu zihagarikwa n’izisenywa zitazabura,…
Umujyi wa Kigali uritegura gutangiza uburyo bushya bwiswe BPMIS (Building Permit Management Information System) bwo kwaka uruhusa rwo kubaka hifashishijwe ikoranabuhanga. Urugaga rw’abubatsi ruvuga ko ubu buryo bushya buzatuma umubare w’inzu zasenywaga kubera kutuzuza ibisabwa ugabanuka kuko ibyangombwa by’ubwubatsi bizajya byakwa n’abubatsi babifitiye uburenganzira bakanabikurikirana.
Umujyi wa Kigali uvuga ko ubu buryo bushya bwa BPMIS buzafasha inzego zibishinzwe guhanahana no gukurikirana amakuru y’ibikorwa by’imyubakire mu mujyi wa Kigali.
Umwanditsi mukuru w’urugaga rw’abubatsi, Eng John Karamage avuga ko muri ubu buryo bushya, abemerewe gusaba uruhusa rwo kubaka ari abubatsi bari mu rugaga rw’abubatsi.
Eng. Karamage avuga ko ibi bizanoza imyubakire ku buryo bizagabanya umubare w’inzu zagaragarwagaho inenge ibikorwa byo kubaka bizagenda bikurikiranwa kandi amakuru yabyo akamenyeshwa inzego bireba mu maguru mashya.
Ati “ Hari inyubako zagiye zigwa, bajya gukurikirana bagasanga uwayubatse ntabwo ari engeniyeri (engineer/umwubatsi) uzwi, umuturage nihagira ikibazo kiba ku nyubako ye afite aho yabariza.”
Uyu muyobozi mu rugaga rw’abubatsi avuga ko ibi bizanagabanya umubare w’inzu zasenywaga kubera inenge zubakanywe kuko abazaba bakoze ibikorwa byo kuzubaka bazaba bazi neza ko bafite inshingano zo kubahiriza ibisabwa.
Ati “ Abazajya batanga iyi mishanga (y’ubwubatsi) ni abantu babifitiye ubumenyi kandi bakorerwa n’amahugurwa, bakanakurikiranwa kuko baba bafite aho babarizwa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umujyi wa Kigali, Didier Giscard Sagashya avuga ko guhagarika ibikorwa by’ubwubatsi bya zimwe mu nzu bitazabura gukorwa kuko hatazabura abakora amakosa mu gushyira mu bikorwa amabwiriza y’imyubakire.
Ati “ Ahubwo ubu buryo buzatuma za nyandiko z’igenzura zakozwe zizajya muri ubu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo n’umuntu wazajya kubishaka nyuma azavuga ati kuri iyi nyubako hari harabaye ikibazo iki n’iki umuntu akaba yabikurikirana bihagije.”
Sagashya watangije ibikorwa byo guhugura abubatsi kuri ubu buryo bushya, avuga ko gukoresha BPMIS ari nko kuva kuri ‘Windows 8’ ujya kuri ‘Windows 10’ ku bakoresha ikoranabuhanga rya mudasobwa.
Avuga ko kuva muri 2012 mu mujyi wa Kigali hari haratangiye gukoreshwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga bwiswe CPMIS (Construction Permit Management Information System), ariko ko BPMIS izanyemo udushya twinshi nko kwishyura icyangombwa cyo kubaka ukoresheje ikoranabuhanga (E-Payment).
Ubu buryo kandi buzatuma hahuzwa amakuru yo mu kigo gishinzwe ubutaka n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire (RHA), butume uwatse icyangombwa agenda amenyeshwa amakuru y’ibyo yatse hakoreshejwe ubutumwa bugufi (SMS) kuri Telefone na email.
BPMIS izatangira gukoreshwa mu buryo bw’isuzumwa mu cyumweru gitaha, mu gihe mu mijyi yunganira umujyi wa Kigali nka Musanze Rubavu, Rusizi na Huye bari bamaze iminsi bayikoresha.
Imanaturikumwe Cyprien ukora ibikorwa by’ubwubatsi mu karere ka Musanze avuga ko amaze iminsi akoresha ubu buryo bushya bwa BPMIS ariko ko amaze gusogongera ku bwiza bw’ubu buryo.
Uyu mwubatsi uvuga ko mbere bari bagikoresha impapuro zanditse, agira ati “ Nko gusohora (print) urupapuro rw’amabara byari 8 000 Frw ariko ubu urabikora ku mashini yawe warangiza ukabishyira kuri urwo rubuga.”
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW