Digiqole ad

Noneho MINEDUC igiye kuganira na Kaminuza 10 zahagarikiwe amasomo

 Noneho MINEDUC igiye kuganira na Kaminuza 10 zahagarikiwe amasomo

Nyuma y’igihe kirenga ukwezi Kaminuza zigera ku 10 ziri mu gihirahiro kubera guhagarikirwa amashami, ndetse zimwe zigafungirwa imiryango, Inama Nkuru y’Uburezi (HEC) iragirana inama nazo kuri uyu wa gatanu kugira ngo bigire hamwe uburyo icyo gihirahiro cyarangira.

Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology ya Kicukiro ni imwe muzahagarikiwe Porogaramu.
Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology ya Kicukiro ni imwe muzahagarikiwe Porogaramu.

Mu kwezi gushize Kaminuza zihagarikwa zari zahawe igihe kitarenze amezi atandatu zikaba zakemuye ibibazo byagaragazwe n’igenzura rya Minisiteri y’Uburezi.

Nyuma yo guhagarikirwa amasomo, zimwe muri Kaminuza zagiye zisohora amatangazo zigaragaza ko zitumva neza umwanzuro wazifatiwe kuko ibyo zari zarasabwe mu igenzura rya mbere zari zabikosoye.

Soma inkuru: Kaminuza zimwe zahagarikiwe amasomo ziracyategereje ijambo rya MINEDUC na HEC

Amakuru dukesha ubuyobozi bw’imwe muri izi Kaminuza zari zahagaritswe, kuri uyu wa gatatu tariki 19 Mata ngo bandikiwe n’ Inama Nkuru y’Uburezi (High Education Council/HEC )ibasaba kwitabira inama izayihuza na kaminuza zose uko ari 10 kuri uyu wa gatanu tariki 21 Mata 2017.

Ibaruwa itumira ziriya kaminuza iravuga ko kimwe mu bizigirwa muri iriya nama ari “ukurebera hamwe uburyo igenzura (verification) rya ziriya kaminuza rizakorwa, no gushyiraho igihe buri kaminuza izasurirwa n’inzobere mu by’uburezi zizashyirwaho na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) binyuze muri HEC”.

Nyuma yo kubona ubu butumire, ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe bufite amashami yahagaritswe, bwasohoye itangazo rivuga ko iyi inama “ije mu gihe ibyo yasabwe kuzuza byose byari byaragezweho, ikaba yaritegereje ko ikorerwa igenzura nk’uko yabyanditse ibisaba inzego z’uburezi zirebwa n’iki kibazo”.

Muri rusange, Kaminuza zahagarikiwe Porogaramu ndetse n’izahagaritswe by’agateganyi zigera ku 10.

Hari, amashuri makuru nka Rusizi International University (RIU), Singhad Technical Education – Rwanda (STES) rikorera Kicukiro, Mahatma Ghandhi University – Rwanda (MGUR) iherereye mu Karere ka Gasabo, na  Nile Source Polytechnic of Applied Arts (NSPA) iherereye Huye yahagarikiwe ibikorwa by’agateganyo.

Hakaba n’amashuri makuru yahagarikiwe zimwe muri Porogaramu z’amasomo by’agateganyo ariyo University of Technology and Arts of Byumba (UTAB), Open University of Tanzania (OUT) iherereye Ngoma, University of Gitwe yo mu Ruhango, Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology (JKUAT) iherereye Kicukiro, Institut Catholique de Kabgayi (ICK), na Institut d’Enseignement Superieur de Ruhengeri (INES-Ruhengeri).

Soma inkuruMinisitiri w’Uburezi yasobanuye impamvu yahagaritse amwe mu masomo ya INES, Kaminuza ya Gitwe, n’izindi umunani (8)

 

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Nibatugirire vuba peeee, uziko amafaranga nishyuraga ndikuyapfusha ubusa ndayabona simenye aho anyuze, nonese turakomeza dutegereze cg batureke twigire ahandi, ntibareke bafungure imiryango noneho iryo suzuma rizakorwe twiga nibyo byiza

  • MINEDUC seeee, ibyayo ko bigenda nk’akanyamasyo!! Ikibazo kiri hejuru muri HEC n’aho abayobozi ni ukabamarira umwanya gusa.

  • Ni bagerayo bazabaze impamvu babarenganyije bakaba bahora munzira kandi amakosa atari ayabo cg atari ayabo gusa

  • Nizereko bazava muri iyo nama bakemuye ibibazo kuko turambiwe ibiruko twagiyemo by force.

  • Nimureke uriya Muyobozi mushya bashyize muri HEC witwa Dr. MUVUNYI Emmanuel abanze yacengera neza muri icyo kibazo, we rwose azagikemura atajuyaje namara kukimenya neza, kuko tumuzi nk’umuntu w’umukozi kandi utagira amarangamutima y’amatindi. Rimwe na rimwe akoresha ukuri kandi akagira “droiture” mu kazi, ndetse nta muntu umuvugiramo ngo abyemere mu kazi ashinzwe, keretse niba nawe wenda hagati aha hari ibindi byiyumviro bya Politiki byatuma adakora akazi ke nta mususu.

    Hari za Kaminuza zigenga zikwiye gufunga imiryango kuko bigaragara ko ziroga abana aho kubaha ubumenyi bakeneye, izo Kaminuza zirazwi ntawazicira urubanza hano kuri Internet,hari ababishinzwe. Ariko na none mu by’ukuri Abashinzwe gukora “Audit” nabo bakagombye gukora neza mu buryo bukwiye kandi bwa kinyamwuga, bakareka icyo bita “amalgame” ngo bafate za Kaminuza bizwi ko zigisha neza kandi zifite ibikoresho bihagije hanyuma baziigirizeho nkana batume zifungirwa amashami kubera ishyari cyangwa agahimano.

    Iyo urebye nk’ibyo bakoreye INES bayifungira amashami ya “Civil Engineering” na “Biomedical” ubona harimo akagambane, urugomo, cyangwa ubugome. Rwose ibyo bintu byatangaje abantu benshi basanzwe bazi neza uko INES ihagaze muri ayo mashami, ndetse na bamwe mu baterankunga bayo bibajije impamvu ntibasobanukirwa. Ariko ibyiza ni ugutegereza “decision” ya nyuma ya Minister of Education nyuma yo koherezayo indi “Audit team” ngo irebe neza uko ibintu byifashe ubu.

    Kaminuza ya Gitwe nayo hari abavuga ko bayirenganyije cyane kuko mu bijyanye n’amasomo y’ubuvuzi, rwose turetse amatiku, i Gitwe baragerageza. MINEDUC rero yari ikwiye gushishoza neza ikareba niba muri ibi byemezo byafashwe nta baba barabirenganiyemo.

    Naho muri rusange ibyo kugenzura ireme ry’uburezi muri Kaminuza byo rwose ni ngombwa ahubwo MINEDUC yari yaratinze cyane kuko hononekaye byinshi kuva izo Kaminuza zihawe uburenganzira bwo kwigisha amashami anyuranye kandi mu by’ukuri zimwe muri zo zitari zibikwiye, nibwo ubona abanyeshuri barangiza muri izo Kaminuza bafite igipapuro cyitwa “Bachelor Degree” cyangwa “Master Degree”, nyamara ariko mu by’ukuri mu mitwe yabo nta kintu kirimo gifatika. Muri iki gihugu cyacu hari mythe y’icyitwa Diplome ya Kaminuza. Umuntu arakubwira ati njyewe mfite Diplome ya Licence muri ibi nibi, ariko wamubaza akantu gato kajyanye n’ibyo yize cyangwa wamuha dosiye runaka uti ngaho yikoreho, ugasanga igisubizo aguhaye ni mu mwijima gusa.

    Ariko niba hari igikwiye gukorwa na MINEDUC mbere ya byose ni ukuvugurura HEC Higher Education Council kuko benshi mu bakozi bakora muri HEC usanga mu by’ukuri batazi inshingano zabo kandi banafite ubushobozi buke budahagije ugereranyije n’uburemere bw’akazi kagombye kuhakorerwa. Ntabwo rwose ari ukubasuzugura cyangwa kubakerensa, ariko mu by’ukuri iyo urebye uburyo bakora, usanga badakora kinyamwuga cyo ku rwego rwa Higher Education, they are not professional enough at the level of Higher Education. Usanga bikorera nkaho bagenzura amashuri yisumbuye, ntabwo rwose bakora nk’abagenzura amashuri ya Kaminuza (amashuri makuru). Birakwiye rero kunyuza akeyo muri HEC.

  • Ngo ko mubyo bagiye kwiga haba harimo ibibatinza…??!!Ngo hari formulaire ngo izamara ibyumweru biriri yuzuzwa…Ibyo si uburyo bwo gukomeza gutinza kugira ngo basenye izi kaminuza babatwarira ahandi abanyeshuri?!!None ko basanye self assessment kandi zikaba zarakozwe izo formulaires ni bwoko ki???

  • Formulaire yuzuzwa mu byumweru bibiri ubwo imeze ite?….Ariko HEC we?….Gitwe University, ICK, INES….ko barimo bazigora ubu bizarangira bite??!!Rwose izi kaminuza ziri mu zageragezaga sinzi rwose!

  • Harya nta handi ubu bafite babariza kuko ndumva uru rwego rubashinzwe rusa nurufite indi migambi….

  • Ibyo muvuga ndumva ntabyizera njyewe

  • Inama nabagira ejo iyo formulaire bayemere ahubwo bihe umunsi umwe gusa!Ubundi nyuma y’umunsi iyo team isuzuma izabe yahageze abantu bave mu gihirahiro!

  • ARIKO NIMUNGAKABYE UZUKO IZI KAMINUZA ZIGENGA ZISHYIRA IMBERE ARIKO NIZITEZA IMBERE UBUREZI ERUGERO :UNGASANGA BISHYIRIYEHO AMASOMO ATAZWI KUGIRANGO BIBONERE AMAFRANGA AVA MUBA NYESHURI IKINDI UGASANGA DEGRRE YAWE WAKOREYE BAGUCIYE AMAFARANGA KANDI ARIWOWE WAYIRUHIYE HEEEE AHUBWO NIBIKURIKIRANE VUBA.

  • uwafashe iyimyanzuro yarihuse ntabwo waha umuntu uruhushya nyuma uhundukire umufungire kubwange niba uwafunze ibibigo afite ukuri uwatanze licence zemerera ayamashuri yagakurikiranywe .

Comments are closed.

en_USEnglish