Digiqole ad

Huye: Umubyeyi yabyaye abana bane, babiri bahita bapfa

 Huye: Umubyeyi yabyaye abana bane, babiri bahita bapfa

Kamwe mu twana tugihumeka

Umubyeyi witwa Epiphanie Nyiraminani kuri iki cyumweru yibarutse abana bane, agakobwa akamwe n’abahungu batatu. Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere uduhungu tubiri twitabye Imana. Aba bana bavutse batageze kuko bavutse bagiye kugira amezi umunani.

Kamwe mu twana tugihumeka
Kamwe mu twana tugihumeka

Agahungu n’agakobwa nibo bagihumeka, nabo baracyakurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya CHUB aho bavukiye.

Nyiraminani ni uwo mu mudugudu wa Shusho mu kagari ka Butantsinda mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza, akaba yarazanywe kuri ibi bitaro kubera ko inda ye yari imumereye nabi cyane.

Umugabo babana avuga ko basanzwe bafite abandi bana batatu, ko byagorana cyane kurera aba bana bandi biyongereyeho.

Aba bana bari bavutse bafite ibiro nibura 1.4Kg buri umwe. Bari bavutse neza kuri uyu mubyeyi w’imayaka 38.

Ubu Nyiraminani n’akana k’agahungu n’agakobwa basigaye bari gukurikiranwa n’abaganga.

Kubyara abana barenze batatu ntibikunze kubaho, gusa mu myaka itanu ishize mu bitaro bya Kiziguro, Ruhengeri, na Muhima hagiye haboneka umubyeyi umwe wabyaye abana bane.

Utu twana twakomeje kwitabwaho tukimara kuvuka ariko tubiri tuza kwitaba Imana uyu munsi
Utu twana twakomeje kwitabwaho tukimara kuvuka ariko tubiri tuza kwitaba Imana uyu munsi
Umugabo wa Nyiraminani avuga ko bibagoye cyane kubasha kurera aba bana biyongera kuri batatu bari basanganywe
Umugabo wa Nyiraminani avuga ko bibagoye cyane kubasha kurera aba bana biyongera kuri batatu bari basanganywe

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Huye

en_USEnglish