Digiqole ad

Kinazi-Ntongwe: Abantu 7 ngo bakoze Jenoside banze gukora ibihano bahawe

 Kinazi-Ntongwe: Abantu 7 ngo bakoze Jenoside banze gukora ibihano bahawe

Kuri iki cyumweru mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no gushyingura imibiri y’abatutsi irenga ibihumbi bibiri, Umuyobozi w’Amayaga Genocide Survivors Foundation RUSAGARA Alexis atangaza ko  hari abantu barindwi  ngo bakatiwe  n’inkiko ku byaha bya Jenoside banze gukora ibihano kugeza ubu.

Umuhango wo kwibuka aha watangijwe no gushyingura mu cyubahiro indi mibiri yabonetse
Umuhango wo kwibuka aha watangijwe no gushyingura mu cyubahiro indi mibiri yabonetse

Uyu muhango wo kwibuka wabimburiwe n’igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro indi mibiri y’inzirakarengane yari yarajugunywe mu myobo hirya no hino mu Murenge wa Kinazi na Ntongwe mu mayaga.

Umuyobozi w’Amayaga Genocide Survivors Foundation RUSAGARA Alexis avuga ko ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranywe burenze, ariko ngo  ikibabaje kurushaho ari uko hari bamwe banze gukora ibihano bahawe bagahitamo kwidegembya ndetse undi umwe muri bo akaba yarahawe akazi ka leta kandi ngo yarakatiwe imyaka 10 kuri iki cyaha.

Yagize ati “Birababaje kubona hari bamwe mu bahamwe n’icyaha cya Jenoside baranze gukora ibihano ahubwo  tukumvako baraye mu ngo zabo bagasubirayo mu gitondo bukeye.” (ngo bahora bihishahisha)

RUSAGARA yongeyeho ko ngo  hari n’undi muntu umwe wakatiwe imyaka 10 yasohoka muri Gereza ngo agahabwa akazi ka Leta.

Callixte Kabandana Umuyobozi w’Abarokokeye i Rukumberi nawe wari waje gufata mu mugongo imiryango ikomoka mu Mayaga, avuga ko bitumvikana kumva ko hakiri abantu nk’abo banze gukora ibihano bahawe ahubwo ndetse ngo hakaba hari n’uwahawe akazi ka Leta atinyuka guhagarara imbere y’abo yahekuye ababwira ko  arimo kubaha ubumenyi.

Ati “Ndizera ko inzego zitandukanye ziri hano zigiye gukurikirana iki kibazo abo bantu bahamwe n’ibyaha bya Jenoside bagafatwa.”

Guverineri Mureshyankwano Marie Rose w’Intara y’Amajyepfo avuga ko nta makuru bari bafite y’abo bantu ndetse n’uwo umwe waba warahawe akazi ka Leta kandi ngo yarahamwe n’ibyo byaha.

Mureshyankwano avuga ko bagiye kubisuzuma ku bufatanye n’izindi nzego bakorana ku buryo ngo nibasanga ari ukuri bizakemuka mu gihe cya vuba.

Aha hanavuzwe ikibazo cy’impunzi z’Abarundi zakoze Jenoside ariko ngo kugeza ubu ababikoze bakaba batarashyikirizwa ubutabera.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kinazi rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi irenga ibihumbi 60.

Baha icyubahiro abashyinguye hano
Baha icyubahiro abashyinguye hano
RPC Gilbert GUMIRA Umuyobozi wa polisi mu Ntara y'Amajyepfo ahabwa indabo ngo ashyira kuri uru rwibutso
RPC Gilbert GUMIRA Umuyobozi wa polisi mu Ntara y’Amajyepfo ahabwa indabo ngo ashyira kuri uru rwibutso
Col BAGUMA Sam Umuyobozi w'ingabo mu Karere ka Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza.
Col BAGUMA Sam Umuyobozi w’ingabo mu Karere ka Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza.
Alexis Rusagara avuga ko hari abantu barindwi banze gukora ibihano bahawe n'inkiko kubera gukora Jenoside
Alexis Rusagara avuga ko hari abantu barindwi banze gukora ibihano bahawe n’inkiko kubera gukora Jenoside
Guverineri Mureshyankwano yavuze ko bagiye gukurikirana iki kibazo cy'abanze gukora ibihano bakatiwe n'inkiko
Guverineri Mureshyankwano yavuze ko bagiye gukurikirana iki kibazo cy’abanze gukora ibihano bakatiwe n’inkiko

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Kinazi

4 Comments

  • Abo bantu banze gukora ibihano bakatiwe, ngo “bumva ko baraye mu ngo zabo bagasubirayo mu gitondo bukeye”. Aho basubira ni hehe? Ni muri gereza? Ni mu nkambi ya TIG? Ndibaza niba nta kibazo cyo kumenya neza ibihano abo bantu bahawe ibyo ari byo n’uko babikora. Aramutse ari ugukora TIG, umuntu ashobora no kuyikora ataha mu rugo rwe iyo bishoboka, ni nayo mpamvu yitwa imirimo nsimbura gifungo. Kubashyira hamwe bikorwa mu rwego rwo kugira ngo bajye bagerera igihe aho bagomba gukorera. Jye sinumva umuntu wakwanga gukora igihano yakatiwe muri iki gihugu aho yaba akura ingufu zagamburuza Leta. N’abajenerali barakatirwa bagakora ibihano byabo, nkanswe umuturage usanzwe uregwa jenoside.

  • Oya jye numva baravuze ko bihisha iyo bukeye bakagaruka nyuma y’igihe gito kandi bakingirwa ikibaba n’abagore babo

  • BURIYA NYINE BARIHISHE BITWIKIRA IJORO BAKARARA MU NGO AMANYWA YOSE BAKABA BIHISHE MU MIGI BAKORERA AMAFARANGA

  • ahaaaaaa ntibitangaje abo nibenshi muruyu mujyi wa kigli ujyakumva ukumva baravuze bati uyu yakatiwe nagacaca iwabo kd yibereye mumugi akora akazi bisanzwe gacaca wagirango ntizwi bwona ntawubakurikirana

Comments are closed.

en_USEnglish