Digiqole ad

Ngoma: Umuvunyi yasabye abaturage kugabanya gusiragira mu Inkiko

Umuvunyi Mukuru, Aloysie Cyanzayire mu rwego rwo guhugura abaturaga no kubigisha uko bahangana n’akarengane bagirirwa, mu Karere ka Ngoma kuri uyu wa mbere tariki 22 Nzeri, yabibukije ko byaba byiza bagiye banyurwa n’imyanzuro y’inkiko aho guhora mu nkiko kuko bibahenda kandi ngo bamwe muribo baba baburana urwandanze.

Umuvunyi Mukuru (hagati imbere)ateze amatwi ibibazo by'abaturage
Umuvunyi Mukuru (hagati imbere)ateze amatwi ibibazo by’abaturage

Ubwo yakiraga ibibazo by’abaturage bo mu Murenge wa Kibungo afatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere, Umurenge n’Utugari ibyinshi muribyo byabonewe ibisubizo by’ako kanya, ibindi bigenda bishingwa abayobozi bireba ngo bazabikemure mu gihe kitareze iminsi 15.

Umuvunyi Mukuru yasabye abantu bose ko aho guhora mu manza bishyura amafaranga y’ingendo n’ibindi, ahubwo bajya bemera imyanzuro iba yavuye mu nkiko aho gukomeza guhanyanyaza biyumvamo ko  hari ibyo bashobora kuburana mu nkiko bakazabitsindira kandi wenda mu nzego zabanje byari byakemuwe neza.

Yagize ati: “Mukwiye kujya mugirira icyizere abayobozi banyu mukumva ko batabereyeho kubarenganya kandi mukemera uko babacyemuriye ibibazo aho kumva ko ikibazo cyanyu cyigomba kugera kwa Perezida.”

Nubwo hari abacyemuriwe ibibazo byabo ako kanya, hari abandi baregeye Umuvunyi ko hari abayobozi babo bashobora kuba barya Ruswa ibyo bigatuma ibibazo byabo bidakemuka.

Umwe muri bo yagize ati: “Ikibazo mfite ni icy’isambu yanjye bari kunyaga, urubanza rwapfiriye ku murenge aho umugore naregaga yavuze ko azatanga Frw 10 000. Yarabitanze rero nanjye naratsinzwe kandi ahandi hose nari natsinze.”

Aloysie Cyanzayire yasabye abatuye Ngoma gufatanya n’abayobozi kugira ngo bakemure ibibazo byabo kuko aricyo ubuyobozi bubereyeho kandi bakajya bibuka korohereza ubuyobozi kugira ngo bushobore kubafasha mu kubakemurira ibibazo.

Mu bibazo byagiye bigarukwaho byatanzwe n’abaturage batari bake byari byiganjemo iby’amasambu, akarengane abaturage bahuye nako bamburwa na ba Rwiyezamirimo babakoresha ntibabishyure ndetse bagata n’mirimo bakoraga kandi baratsindiye iryo soko.

Aha havuzwe cyane umwubatsi witwa Ruhumuriza Theobald wubatse yagura isoko rya Kibungo muri 2012 ariko aza guta imirimo yakoraga agenda atishyuye n’abo yakoreshaga ndetse n’inzu yakodeshaga.

Iki kibazo nubwo cyagejejwe ku Muvunyi mukuru, byaje kugaragazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma ko hari imyanzuro bafatiye icyo kibazo bari kumwe n’abo bakozi mu nama yabahuje tariki 31.07.2014.

Muri iyo nama ubuyobozi bwiyemeje gukurikirana amafaranga uwo mwubatsi yari yaratanzeho ingwate muri sosiyeti z’ubwishingizi bakishyura abafitiwe imyenda bityo Akarere kagakurikira Rwiyemezamirimo mu nkiko.

Abafite mu nshingano zabo gushyira mu bikorwa  irangiza manza bakaba basabwe gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inkiko nta mananiza yandi abayeho.

Gahunda yo guhugura abaturage no gukemura ibibazo by’akarengane mu karere ka Ngoma birateganywa ko izarangira kuwa 25 Nzeri 2014 naho kuwa 26 Nzeri 2014 hazabaho inama yo guhuriza hamwe ibyavuye mu mirenge yose igize akarere ka Ngoma ko ari 14.

Umukecuru aravuga ikibazo afite kigashakirwa umuti
Umukecuru aravuga ikibazo afite kigashakirwa umuti
Abayobozi b'ibanze n'abaturage bafatanya gukemura ibibazo
Abayobozi b’ibanze n’abaturage bafatanya gukemura ibibazo

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish