Tanzania ntishyigikiye ko FDLR iraswaho igiye yahawe kitageze
Inkuru y’ikinyamakuru cyandikirwa muri Tanzania, The Citizen ivuga ko nubwo higeze kubaho ikibazo mu mibanire y’u Rwanda na Tanzania biturutse ku magambo ya Perezida Jakaya Kikwete, wavugaga ko hakwiye kubaho ibiganiro hagati ya leta y’u Rwanda n’umutwe wa FDLR, n’ubu Tanzania itigeze ihindura uruhande yariho. Ndetse umuyobozi utivuze izina avuga ko Tanzania idashyigikiye ko FDLR yamburwa intwaro igihe yahawe kitageze.
Iki kinyamakuru kivuga ko u Rwanda rwakomeje gusaba ko umutwe w’inyeshyamba za FDLR (uri ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba) wamburwa intwaro byihuse nk’uko byagendekeye umutwe wa M23 mu bihe bishize.
Ikifuzo cy’u Rwanda ariko ngo nticyakiriwe neza na Tanzania, Africa y’Epfo na Congo Kinshasa byose bidashyigikiye ko FDLR ikomeje kwidegembya yagabwaho igitero cya gisirikare.
Ibi bihugu kandi ngo bisangiye umugambi n’Umuryango w’Ubukungu muri Africa y’Amajyepfo (SADC).
Umutwe wa FDLR wahawe amezi atandatu ngo abawugize babe bamaze gushyira intwaro hasi ku bushake, iki gihe kikazarangirana n’ukwezi k’Ukuboza muri uyu mwaka.
Umuryango wa SADC ndetse n’Inama Mpuzamahanga mu karere k’Ibiyaga bigari (ICGLR) ngo bashaka ko ibitero byo gusenya burundu umutwe wa FDLR byakorwa nyuma y’igihe ntarengwa abagize uwo mutwe bahawe ngo babe barambitse intwaro hasi.
The Citizen ivuga ko amakuru yizewe ifite ari uko u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye (UN) bifuza ko ingufu za gisirikare zakoreshwa kuri FDLR ndetse na mbere y’igihe ntarengwa uyu mutwe wahawe.
Kugeza ubu abarwanyi 183 gusa nibo bamaze gushyira intwaro zigera kuri 200 hasi, inyinshi zikaba ziganjemo imbunda zishaje.
Mu rwandiko FDLR iheruka kwandikira SADC, ubu iyobowe na Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe, FDLR, yahakanye ko abarwanyi bayo batakigiye mu mujyi wa Kisangani nk’uko byari byumvikanyweho mbere.
Iyo baruwa yasinywe n’umuyobozi w’izi nyeshyamba, Maj. Gen Byiringiro Victor, ivuga ko hari ibintu bitatu FDLR isaba kugira ngo itahe mu mahoro.
Uyu mutwe w’iterabwoba wa FDLR wasabye SADC kugira uruhare rugaragara mu nzira yo kugarura amahoro.
Wanasabye ko SADC n’Africa yunze ubumwe (AU) byagira uruhare mu kumvisha ibihugu by’Uburayi, America, Canada n’Ubwongereza ko bigomba gushyigikira amahoro mu Burasirazuba bwa DRC.
Iyo baruwa ya FDLR kandi yasabaga SADC na AU gukoresha imbaraga bifite mu kumvisha America n’Akanama k’Umutekano ka UN ko bigomba gushyira igitutu ku Rwanda rukemera kuganira n’uyu mutwe ushinja kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibyo ariko ntibikuraho ko na n’ubu America, Umuryango w’Uburayi, na UN bigifata FDLR nk’umutwe w’inyeshyamba zikorera mu Burasirazuba bwa Congo kandi zagize uruhare muri Jenoside mu 1994.
N’ubundi kandi muri iyo baruwa FDLR yandikiye SADC yuririye ku magambo ya Perezida Kikwete avuga ko ikibazo cya FDLR n’u Rwanda kizakemuka mu nzira y’ibiganiro aho gukoresha ingufu za gisirikare.
Umwe mu bayobozi bo mu nzego zo hejuru zishinzwe umutekano mu gihugu cya Tanzania waganiriye na Citizen ariko ngo akaba atashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko Leta ya Tanzania idashyigikiye ibitero bya gisirikare kuri FDLR.
Uyu muyobozi yagize ati “Uruhande turiho ni uko tudashyigikiye ingufu za gisirikare (mu kurwanya FDLR) mbere y’igihe ntarengwa cyashyizweho…nyuma y’icyo gihe tu (Tanzania) zafata undi mwanzuro.
Ikibazo dufite ni uko nyuma yo kunesha M23, inyeshyamba za FDLR, zimaze kumva ko arizo zitahiwe, zahisemo kureka imirwano ahubwo zikoresha abaturage nk’abo zishinzwe kurinda. Ibi byatumye gukoresha ingufu za gisirikare birushaho kugorana kuko ntiwabarwanya ngo ubure kwica abaturage b’inzirakarengane.”
Mu kwezi kw’Ukuboza 2013, ubwo umutwe wa M23 wari umaze gukubitwa inshuro n’Umutwe udasnzwe (UN Intervention Brigade), SADC na ICGLR byari byumvikanye ko iminwa y’imbunda ireba kuri FDLR n’indi mitwe y’inyeshyamba ya yogoje Uburasirazuba bwa DRC.
Gusa ubu muri iki gihugu cya DRC haracyabarizwa imitwe irenga 10 y’inyeshyamba, FDLR ikaba yaka imisoro ndetse ikagenzura ibikorwa byo gucukuru amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.
UM– USEKE.RW
27 Comments
nta kibi kirimo kuba Tanzania yavuga ibintu uko ibyimva,
FREEDOM OF SPEECH.
FDLR nitabakubita muzangaye mba mbaroga, harambiisozi
mkjgfdxxdsb
FDLR ntabwo yashyizwe kurutonde rw’imitwe yiterabwoba mujye mutandukanya ibintu.
Ntacyiza cy’intambara. turambiwe izo ntambara z’urudaca kuko ni abana b’u Rwanda bahagwa abakina politiki bigaramiye!
@ Kalisa
Niba utari ubizi FDLR yashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba na USA. Niba utabishaka cyangwa ngo ubyemere birakureba!
Nibyo rwose ariko sikobyanditse mukinyamakuru USA ntabwariyo UN ikindi nakwibutsako na ANC ya mandela USA yariyarayishyize kurutonde rwimitwe yiterabwoba na Mandela ubwe.
ariko ANC nta Genocide yakoze.
ariko ANC nta Genocide yakoze.
@ kuwiyise harambimisozi
Sinzi aho wakuye ko ari ikibazo kuko iyi nkuru iratanga ayo makuru. Cyakora ku Rwanda n’Abanyarwanda benshi ni ikibazo kuba Tanzania ari uko ibibona. Uretse ko ntacyo bihindura ku kibazo kuko icyo gihugu nta kindi cyakora uretse kuvugaaa gusa!
Ariko ndumva mushobora kuba namwe muriyo tu!!! ahubwo bahere kurimwe babacishaho!
Ukuri ni ukuhe uvuga wowe yiyise ” Harambimisozi” !! icyo nzicyo ni kimwe nuko FDRL yibwirako burya ari buno. Batwicishije ubuyobozi ariko bamenye ko ubu nta gihugu bafite kandi nababashuka ngo barabashyigikiye nibashake bazabajyane mu mbere iwabo ariko ntibizabuza ko bitwa abacengezi. Njye nabagira inama yo gutaha bakaza abahanwa bagahanwa bikarangira bagasubira mubuzima busanzwe naho ibyo kuvuga ngo bazaza baganira ibiganiro byabo twarabibonye ntibazongera gusunutsa imitwe ukundi!! nababwira iki bashaka bigumire mu mashyamba cg Kikwete na Zuma babajyane mu mbere iwabo gusa nabo bamenye ko bazaba bari gucirira bihehe. Amaraso y’inzirakarengane arasama byange bikunde nibadataha ngo tubakubite icyuhagira bazapfa bangara. naho ibiganiro byo ntawaganira na rubebe
Tzd we ubugabo si ubutumbi ngaho bwira fdlr yimukire iwanyu muzarebe ibibabaho! Ariko kikwete afitemo shares? Ko yigize bamenya ashobora kuba atazi interahamwe icyo ziricyo ngaho nafate mukibuno namubwira iki.
HASIGAYE AMEZI 3 gusa. TZ se irangirango bigende gute? Nibahe inama zanyuma.
Ikibazo cya FDLR ni ikibazo cya politiki mpuzamahanga. Icyamaze kugaragara nuko gusenya M23 byashobotse nyamara FDLR yo bikaba bisa nkaho ari umutwe urwanira ukuri nyamara barakoze Jenoside mu Rwanda. Ntabwo ikibazo cya FDLR kizakemurwa na UN baratubeshya kuko babyihishe inyuma murebe imyaka 20 bamaze mu mashyamba ya RDC bica abaturage basahura utwabo. Ibyo Tanzaniya irimo gukora yabisabwe n’igihugu mwese muzi cyo mu burengerazuba bw’isi mu rwego rwo gushyiraho u Rwanda amananiza ngo basenye ibyacu tumaze kugeraho. Niba mugira ngo ndabeshya mwari mwumva na rimwe Ban Ki Moon ubwe ko akunda kuza muri kano karere avuga ati Tanzaniya rekeraho gutera inkunga FDLR?Mwari mwumva se ahubwo USA na Europian Union igira icyo ivuga kubashyigikiye FDLR ahubwo nuguhora bavuga ngo u Rwanda rushyigikiye M23. Nibareke kubeshya abayarwanda ibyacu turabizi kandi turinzwe n’Imana kandi yaduhaye n’ubuyobozi bwiza ibya bazungu utabizi arabibarirwa. Mwirirwe duharanire kwigira duteza igihugu cyacu imbere.
ibyo mwavuga byose, igihe cyayo kizagera ishyire hasi intwaro cg iraswe, ikindi kandi ibyo yaba yrariswe cg yarabonekewe ni imizimu yabo ngo sinzi kuvugana na leta sinzi ibyaribyo, babyibagirwe, kuko bandi barataha nkabanyarwanda buri munsi kandi bagera mugihugu bagatura nkabandi banyarwanda bose bagafatnya nabandi guteza imbere igihugu , abo ntazi amateka mabi bakirambirijemo
ahubwo se yavuze neza ko idashaka ko Umuryango mpuzamahanga urwanya FDLR aho kubinyura hirya
Anasemeya ba Beau-frères, nakunda yabigenza ngo ashimishe umugore we da.
@Harambimisozi: Si uko mwabaye se ? Na RTLM yavugaga kumara abatutsi ubwo erega nayo yari free speech ??!! Racism is not an opinion, it’s a crime, wumvise ? Reka kandi kugira uwo utega iminsi muri iryo zina ryawe kuko ibyo uvuga uningurana nawe birakureba. Naho wowe n’uwiyise Kalisa ndagira ngo mbabwire: Muri 1994 benewanyu tukimara kubageza muri Congo hari indirimbo twajyaga turirimba guhera mu ishyamba yitwaga ” Fourteen”. Hari aho twagiraga tuti : ” Kibuye, Cyangugu, Gisenyi tuharyamiye amajanja, ba rukarabankaba muzajya hehe, muragowe.” Ntimwabibonye ? Ubu se mukeka ko byahindutse ? Ubu rero muzi ko ari Tanzania, Congo cyangwa South Africa izabageza ku ntego yanyu yo kuza kumara abantu mu Rwanda ? Nimushaka muzashyigikirwe na nde, twe ntawe dutegereje ko aturinda cyangwa ngo aturindire igihugu: Twe na barumuna bacu turacyaryamiye amajanja. Eva nawe, reka kujijisha uzi neza ko ikibazo atari ugukunda intambara. Imishyikirano yo ntayo muteze kubona habe na gato. Birirwa babingingira gutaha mwaramaze abantu ariko murashaka imishyikirano ? Ntayo muteze kubona. Nimuza kandi murwana muzaraswa. Period/point final.
ONE: Muvandimwe Songa mbele, wagiye wicecekera mwana wa mama ko ngo utazi akaraye ifumbwe aranza ifu; burya amarangamutima yacu ntiyagombye kurusha ingufu ubushobozi bwacu bwo gutekereza….Exactly, mvugo imeze nk’iyawe nayumvise muri 1991, none dore ndongeye ndayumva…Icyo gihe abitwaga “inyangarwanda” ubu barimo kwihesha agaciro i Atlanta n’ahandi ku isi !! Yewe reka no kukurenganya wasanga uri umwe muri rwa rubyiruko rwahishwe amateka…!
TWO: Kuva muri za 60’s, impinduka z’ubutegetsi mu Rwanda abazungu hamwe na TZ bagiye bazigiramo uruhare rukomeye cyane..TZ imaze kwakira Umwami Kigeli Ndahindurwa agahe gato, yihutiye gufasha gukuraho President Kayibanda muri 1973, TZ yafashije gukuraho President Habyarimana muri 1994 none TZ irashaka gufasha gukuraho President Kagame mugihe xxxx cya vuba…Nta narimwe twigeze twicara ngo dutekereze impavu ki politics y’iwacu imbere mu gihugu, buri gihe abazunga na TZ bayigiramo uruhare rwimbitse… Yewe mbese iby’iwacu ni un perpetuel recommencement…!!
THREE: Burya imbunda n’intambara bigufasha gufata ubutegetsi ariko kugirango ubwo butegetsi burambe bisaba ikindi kintu kirenze, kitari simply “kuryamira amajanja” Ni ngombwa ko twubaka system ituma nta muginga uzongera gufata umuhoro ngo ateme abantu amajosi, ibi ariko birasaba gukora ibirenze kuryamira amajanja, kuko Iyo iyo system idakomeye cyangwa se idakomeye, uko kuryamira amajanja kuba imfabusa !
jewe nubu sindatahura igituma fdlr igwanira muri DRC aho kuza guhasha abitwazza ubwo kubutaka bwigihugu cabo. mwabonye ingene Buyoya yakubiswe na mugobore kandi yaramaze imyaka nimyaka yerekana ko afisigisoda gikomeye? burya nivyo mutazi na kagame nuko. TIMBA MWINJIRE ntimwizere amahanga kuko umugabo ahimba amazi ayivomeye
Ndunva bibabanjye cyane, gaba inzo terahamwe uzishingikiye wese angombwa nguhanwa.
TZ nishaka iyishyigikire cg ibireke u Rwanda ntirwashyizweho na TZ so kikwete ariruhiriza ubusa, interahamwe ziramubeshya. Uwiteka azarinda u Rwanda n’abanyarwanda ibihe byose. muhaguruke gusa duhamagare Uwiteka Imana abe kugihugu cyacu n’ingabo zacu n’abayobozi bacu. ubundi mwicecekere kuko fdl mwumva mutazongera kuyumva ukundi mugihe kije.
Icyo nzicyo murapfa ubusa. kumvikana nibyo byambere. na Habyarimana yari yaravuze ko inkotanyi zidashobora kwinjira mu Rwanda ko ikirahure cyuzuye. ubuse ntitwarutashye. nimworoshye mwumve nabandi ibyo basaba nyuma bamaze kugera mu gihugu hazakurikizwe amategeko uwakoze icyaha akurikiranwe ahanwe hakurikijwe amategeko. naho kwikagiza gutyo? FDLR nayo ntimugire ngo iroroshye nitabakubita muzangaye dore aho nibereye. ndi umusaza.
Niba ushaka kumenya Ingabo z’ U Rwanda, reka kwihisha inyuma ya computer usange FDLR ushyigikiye muri Congo, muze mu Rwanda murwana hanyuma nuvayo uzongere ukore comment. Niho uzaba uzi ibyo uvuga naho ubundi inywere Amstel cyangwa Ikiyeri ibindi ubireke.
@Drcizo: Wikwibeshyera “ntiwarutashye” nk’uko ubivuga, n’aba n’ababyerura ku mugaragaro ko ari FDLR cyangwa ko bayishyigikiye. Wowe uri coward/lache udafite n’ubugabo bwo kuvuga uwo uri we n’aho uhagaze ukiyitirira uwo utari… Nagirango kandi nkwibutse ko RPF yaharaniraga uburenganzira abanyarwanda bimwe naho abo ushyigikiye bo ni abicanyi babigize uburyo bwo kubaho, ni abagenocidaires bamaze kwishyiramo ko badashobora kubaho batishe abatutsi. Ibyo kudukubita uvuga byo, ni uko ari ugusakuza gusa naho abatuzi nyabyo bahuye natwe ntibavuga ubugambo nk’ubu bwawe kuko bazi ko byaba ari ukwisekesha gusa. Bwira bene wanyu batahe mu mahoro na miliyoni z’abishe abantu zarababariwe, aba FDLR barakirwa bakanafashwa, naho ibyo mutakoze mufite Leta, mushyigikiwe na France n’ibindi bihugu, murwana n’abo mwarushaga umubare, ibikoresho n’uburyo inshuro zitabarika sibyo muzakora ubu kandi urwango mufite sirwo ruzagira icyo rubihinduraho. Mwumvise ?
Rwose bantu murarushywa n,ubusa. Mwabishaka mutabishaka nta bushobozi namba fdlr ifite. Nta n imishyikirano ishoboka nina ari abagabo bashaka imishyikirano nibafate Rubavu. Naho ibigambo gusa, bule.
@Anet:One:Sindi mu rubyiruko kandi amateka ndayazi ndetse amwe muyo uvuga narayabonye ayandi nyagiramo uruhare uko rwanganaga kose.
Two: Ibyo kuba kubaka inzego bikenewe nta gishya numva umbwiye kuko ibyo ni ibyigaragaza ndetse n’abayobozi b’u Rwanda babivuga buri munsi ndetse ibimaze gukorwa ni byinshi n’ibindi biracyakomeza.
Three:Kuba ugereranya abo bitaga inyangarwanda muri 1991 kuko barwaniraga uburenganzira bwabo abandi bakazira gusa ko bari abatutsi baba mu Rwanda; abo ukabagereranya na bamwe mu basize bishe urupfu rubi uzi nawe miliyoni y’abatutsi, ukaba uzi ukuntu muri za 1996,97,98 bategaga imodoka bakarobanura abatutsi bakabica abandi bakabareka, bishe abana I Nyange uko ubizi, kuba ubagereranya ahubwo binyereka uwo uriwe.
Four:Mvuga ko turyamiye amajanja nasubizaga abavuga n’agasuzuguro kenshi ko ngo bazadukubita nk’aho turI abajura bafatiwe mu isoko (nabyo ntibikibaho) ndetse hari n’umurundi nabonye abidukangisha.Nta hantu na hamwe nigeze mvuga ko aribyo bikorwa byonyine n’ubitekereza gutyo aribeshya.Gusa nabyo birakorwa. Kuri abo reka ahubwo mbibasubiriremo:Barababeshye.
Five:Sinzi ubwo bubasha utwerera Tanzania, ariko ndakumenesha ko abo ubwira bakurusha kure cyane kumenya ibyo wowe wibwira ko uzi. Tanzania irazwi, ni abaturanyi bashobora kuba beza cyangwa babi, birekere ababishinzwe kuko barabikurusha kure, kure cyane. Si Tanzania kandi yakuyeho ubutegetsi bw’abicanyi muri 1994, bwakuweho n’abana b’abanyarwanda babiharaniye ku buryo burenze kure uko abantu babizi habaye n’ibitambo bitabarika.Niba wowe uziko ari Tanzania yabikoze icecekere,jye nzi ikiguzi cyabyo.
Icyanyuma: Uwibeshya ko abayobora iki gihugu, abayobora inzego z’umutekano wacyo ari naifs/naive kandi ko batareba imbere cyangwa ngo bahateganye aribeshya cyane.
Comments are closed.