Tumwe mu tugeso dukwiye guhinduka mu banyarwanda – Amb. Habineza
Kuri iki cyumweru nibwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’amahoro, mu kiganiro kiganjemo urubyiruko bagiye bagaruka kuri bimwe bigituma amahoro mu Rwanda atagerwaho uko bikwiye.
Muri iki kiganiro hagaragajwe bimwe mubyo abantu bagipfa nk’amasambu, inzangano za hato na hato ndetse na ruswa ikigaragara mu nzego zitandukanye. Ibi byose ngo bikaba bituma amahoro mu miryango nyarwanda atagerwaho uko bikwiye.
Minisitiri w’Umuco na Siporo Joseph Habineza yagaragaje ko abanyarwanda bakwiye guhinduka mu myumvire, bakikuramo urwango ahubwo bakabona bagenzi babo nk’abuzuzanya.
Minisitiri Habineza yabanje kugaragaza ko amahoro agomba guhera mu mutima w’umuntu kuko iyo utayafite utabasha kuyaha abandi.
Ati “Ikintu cya mbere ni ukwikuramo inzika kuko iyo ufite inzika ni wowe biremerera cyane kurusha uwo uyifitiye, inzika no gukubita agatoki ku kandi ntacyo bishobora kugeza ku bantu icya mbere twerekanye mu Rwanda ni ukubabarira”.
Min Amb. Habineza avuga ko kwiteza imbere ari bimwe byatuma abantu bagera ku mahoro arambye ariko bikaba ngombwa ko buri wese atera imbere kuko abasangira ubusa nabo bitana ibisambo.
Avuga ko umuntu akwiye gufata mugenzi we nk’umukiliya we bikaba byagabanya amakimbirane kuko utagirana amakimbirane n’umuntu uziko uzabyaza andi mahirwe.
Ibi kandi ngo ntibikwiye kugarukira mu Rwanda gusa kuko abanyafurika muri rusange bakwiye guhahirana, bakumvikana ndetse bagashyira hamwe kuko ari bwo bazagira amahoro arambye ndetse na ba Gashakabuhake bakabura aho bamenera.
Minisitiri Amb. Habineza avuga ko abanyarwanda bakwiye guhinduka bakareka kwishishanya wabona umuntu ukamubonamo igisubizo aho kumubonamo ikibazo.
Ati “Kuva kera umunyarwanda iyo abonye umuntu atazi aramwishisha akamubonamo ikibazo, ibi nabyo biri mu bitudindiza. Kera tukiri abana burigihe twahoraga twikanga ngo abantu bararoga. Niba mushaka gutera imbere umuntu afite ikibazo mushakemo igisubizo afite.”
Kwifuza gufashwa kwifasha
Amb. Habineza avuga ko hari umuco uri mu Rwanda wo kumva ko wakora ikintu ubonye ubufasha, intwererano n’ibindi. Ibi ariko ngo ntabwo bikwiye kuko iyo utabibonye usigara wumva nta mahoro ufite ndetse ukaba utayaha abo wari ubyitezemo.
Minisitiri ati “Umuntu akubonye kuri Televisiyo ahise akoherereza Message ngo ejo nzarongora ntwerera. Nonese ko abantu benshi mu gihugu tuziranye nimbatwerera bose nzabaho nte? Mbona ugufashwa kwiza ari ugufashwa kwifasha”.
Nta bushakashatsi bugaragaza uko amahoro ahagaze mu Rwanda ariko areberwa mu bindi bipimo nk’umutekano n’ibindi.
Umurimo ni isoko y’amahoro
Ufite icyo akora kimubeshejeho neza ngo usanga agira amahoro ndetse nawe akayaha abandi, Minisitiri Habineza ashishikariza urubyiruko gukora ndetse no gutekereza cyane ku mahirwe y’umurimo ari mu Rwanda batarebye mu Rwanda gusa.
Minisitiri Habineza avuga ko urubyiruko rw’u Rwanda rufite amahirwe rutabyaza umusaruro nko kubona hari Gahunda nka Girinka, Gacaca, ubumwe n’ubwiyunge ariko bakaba batajyana ubu bunararibonye hanze nk’uko ingabo na Polisi bajyana ubumenyi bwabo hanze.
Ati “Kuki twebwe izi gahunda zacu nka Gacaca, ubumwe n’ubwiyunge, girinka n’izindi mutazandika ngo muzijyane kuzigurisha ahandi?..urubyiruko mwabuze akazi ko rwabuze akazi muragafite ahubwo nuko mutazi kugakoresha”
BIRORI Eric
UM– USEKE.RW
2 Comments
Simbikwifurije ariko uwagushyira kugatebe wasanga nawe ibyo utoza abandi utabona aho uhera ubijyana kw’isoko.
Ibyo Minister avuga. Ni ukuri! Kubyaza umusaruro ubumenyi dufite ni byo bizatugeza ku iterambere. Ikindi ni uko aho buri wese ageze n’urwego ariho bitamwituyeho nk’impanuka, ahubwo byaraharaniwe, biturutse kuri we cyangwa ku bantu be. Ni yo mpamvu iyo twemeye inama, bidufasha no guhindura intekerezo, kandi gushaka ni ugushobora. Thanks.
Comments are closed.