Digiqole ad

Sweden: Police yataye muri yombi ukekwaho gukora Jenoside mu Rwanda

Umugabo w’imyaka 59 uvuka mu Rwanda yatawe muri yombi mu gihugu cya Sweden akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Uyu mugabo utaratangazwa umwirondoro yatawe muri yombi mu ntangiriro z’iki cyumweru ajyanwa mu kasho kugeza mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 23 Nzeri akaba yari agifunze nk’uko bitangazwa na sverigesradio.

Tora Holst Umugenzacyaha mpuzamahanga ku bwicanyi yatangaje ko bamaze igihe bakora iperereza kuri uyu mugabo ku byaha akekwaho.

Bamukekaho kugira uruhare mu bwicanyi bw’iminsi 100 mu Rwanda mu 1994, bemeza ko yageze muri Sweden mu 2002.

Tora Holst ntabwo yatangaje umwirondoro w’uregwa n’icyo yari ashinzwe mu gihe cya Jenoside.

Mu mwaka ushize ubutabera muri Sweden bwakatiwe igihano cyo gufungwa burundu uwitwa Stanislas Mbanenande kubera uruhare yagize muri Jenoside.

Uru nirwo rwari urubanza rwa mbere kuri Jenoside muri Sweden.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ibyaha bya jenocide n’ibyaha byakorewe inyokomuntu nti bisaza kandi igihe kirage abanyabyaha bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera … abanyarwanda buri munsi tugenda duhabwa ubutabera gake gake ibihugu byo hanze bicumbikiye abo bajenoosideri bazagenda babageza imbere y’ubutabera

  • Nibyiza cyane usivyeko arubucamanza buhanabatsinzwe intambara gusa.

Comments are closed.

en_USEnglish