U Rwanda rwumvikanye n'Ubudage ubufatanye mu ngendo z’indege
Kuri uyu wa gatatu tariki 24 Nzeri 2014 ku kicyaro cya Minisiteri y’ibikorwa remezo ku Kacyiru Dr Alexis Nzahabyanimana wari uhagaririye Leta y’u Rwanda na Ambasaderi w’Ubudage Peter Fahrenhlz basinye amasezerano ku mikoranire y’ingendo z’indege hagati y’ibi bihugu byombi.
Minisitiri wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu Dr. Alexis Nzahabwanimana yavuze ko aya masezerano ari ingenzi cyane mu korohereza Abanyarwanda bajya cyangwa bava mu Budage haba mu bucuruzi cyangwa mu zindi gahunda.
Izi ndege kandi zizafasha Abanyarwanda babishaka kujya mu bindi bihugu bituranye n’Ubudage.
Dr Nzahabwanimana yagize ati: “Kuva dusinye amasezerano n’igihugu cy’Ubudage indege z’u Rwanda zemerewe kugenda mu Budage, mbere umugenzi yabaga ashaka kujya mu kindi gihugu byasabaga kwisunga Rwandair nayo ikamusabira izindi ndege kumutwara.”
Min. Alexis Nzahabwanimana avuga ko Rwandair bayongereye imbaraga nayo ubu igomba kugabanya igiciro ikagereranya n’abandi bahangana nabo ku isoko mu gihe itwara abantu hagati y’u Rwanda n’Ubudage.
Ambassaderi w’Ubudage mu Rwanda Peter Fahrenhlz yavuze ko iyi ari intambwe yerekana imibanire myiza iri hagati y’Ubudage n’u Rwanda kuko kuva na mbere bakoranye byinshi mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu.
Yagize ati: “Dufitanye imibanire myiza hagati y’igihugu cy’Ubudage n’u Rwanda ku bijyanye na politiki aho umujyanama wa perezida w’ Ubudage yasuye u Rwanda muri Kamena uyu mwaka. Ibi ni ibimenyetso byerekana ubucuti n’ubufatanye”.
Ambasaderi Peter Fahrenhlz yashimye urwego ubukungu bw’u Rwanda bumaze kugeraho cyane ko ngo n’amahanga aza kwigira ku Rwanda. Yavuze ko azakomeza kuvuga ibyiza by’u Rwanda bityo Abadage benshi bakazaza gusura no gukorera mu Rwanda.
Yavuze ko ingendo z’indege hagati y’ibihugu byombi nizitangira u Rwanda ruzunguka cyane kuko abagenzi bashaka kujya mu bindi bihugu by’Uburayi bazajya babona indege mu buryo bworoshye cyane ko ikibuga cy’indege cya Frankfurt aricyo kibuga kinini mu Burayi kigwaho indege ziturutse hiryo no hino kuri uriya mugabane.
Yavuze ko ibiciro by’ingendo bizagabanuka kugira ngo Abanyarwanda badahendwa bityo bungukirwe n’ubu bufatanye bushya hagati y’ibihugu byombi.
Igihugu cy’Ubudage cyashoye imari mu mishinga myinshi mu Rwanda harimo ijyanye no gukoresha imirasire y’izuba ikuriwe na Company yitwa Mobisol aho umuntu ashobora gutanga amadolari 10 ku kwezi agahabwa amashanyarazi.
Abadage bafite kandi mu Rwanda AB Bank yatangiye gukora mu ntangiriro z’uyumwaka itanga inguzanyo kuri ba rwiyemezamirimo batandukanye ndetse n’abafite imari shingiro y’ibihumbi 560 USD.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
3 Comments
birakwiye rwose ko dukomeza gukorana amahanga kugirango dukomeze guteza imbere imishinga izamura abturage muri byose, ariko ibi byose bikomeze kuzamura kwigira twe ubwacu, hari icyo bidusugira kukwigira twebwe ubwacu
Ibi ni byiza rwose. Komeza utere imbere Rwanda!
ubu buhahirane ni ingenzi kuko aho gutega indege nyinshi cyane binahenda uko mbikeka ubu bazajya bajyana n’indege yacu banagarukane nayo
Comments are closed.