Digiqole ad

Kugaburira abana ku ishuri si uguha abayobozi b’ibigo kurira mu masoko

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri gahunda yo kugaburira abanyeshuri biga muri gahunda y’imyaka 9-12 aho abana bigira ubuntu, kuri uyu wa mbere tariki 22 Nzeri 2014, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, yavuze ko iyi gahunda yashyizweho kubwo kugabanya umubare w’abata ishuri no korohereza abanyeshuri kwiga neza aho kuba akanya abayobozo b’ibigo by’amashuri bakoresha mu gutanga amasoko.

Rwamukwaya Olivier, Umunyamabanga wa leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri y'Incuke, abanza n'ayisumbuye
Rwamukwaya Olivier, Umunyamabanga wa leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri y’Incuke, abanza n’ayisumbuye

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Rwamukwaya Olivier yavuze ko iyi gahunda yatangiye mu kwezi kwa Kamena kandi ikaba igenda neza, aho ubwitabire muri rusange buri ku gipimo cya 63%, ngo bakurikije imibare bafite ababyeyi

batanga amafaranga ari hagati y’ibihumbi icyenda na cumi na bitanu ku gihembwe (Frw 9000 kugeza ku Frw 15 000).

Bitandukanye n’uko izindi gahunda z’uburezi Leta y’u Rwanda izigiramo uruhare, iyi gahunda yo ngo leta nta faranga na rimwe yashoyemo ndetse ngo nta nubwo ibiteganya kuko kugaburira umwana biri mu nshingano z’ababyeyi be.

Abanyamakuru bagaragaje byinshi bitatekerejweho mbere yo gushyira mu bikorwa iyi gahunda, nko kuba nta nyubako zagenewe gufatirwamo ifunguro, kuba hari abana babuzwa kujya gusangira n’abandi igihe ababyeyi babo bataratanga inkunga yo kugaburira abana babo, ikibazo cy’isuku ijyanye n’amazi yo kozamo ibikoresho, kuba buri kigo cyazashyiraho ibiciro cyishakiye bikaba byagora ababyeyi n’ibindi.

Rwamukwaya Olivier, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye yasubije ku kijyanye n’inyubako zo gufatiramo ifunguro ko gahunda itari butegereze ko ibyangombwa byose biba bihari kugira ngo itangire, ariko ko nyuma hazasuzumwa uko izo nyubako zakubakwa.

Yavuze ko ubu hajya hakoreshwa amashuri ariko hakitabwa cyane ku isuku yayo nyuma yo gufata ifunguro ngo kuko no mu gihugu cy’Ubuyapani yasuye yasanze abana biga mu mashuri ya leta barira aho bigira ariko bakita ku isuku y’aho baririye nyuma bakongera bakiga nta kibazo.

Ku kibazo cyo kwangira abana gusangira n’abandi ngo kuko batatanze umusanzu, Rwamukwaya yavuze ko bitemewe ndetse no kwemerera abana kurya ibyo bapfunyikiwe n’ababyeyi ngo sibyo kuko abana bagomba kurya ibintu bimwe.

Iyi gahunda ikorwa ku bwumvikane bw’ababyeyi n’ibigo kandi si umwanya wo guha abayobozi kurira mu gutanga amasoko

Abanyamakuru bagaragaje ko hari hamwe mu bigo byagaragaye ko ababyeyi bashyirwaho agahato mu gutanga umusanzu wo kugaburira abana ku ishuri, ibintu Rwamukwaya Olivier yamaganiye kure avuga ko umubyeyi iyo adafite ubushobozi bwo gutanga amafaranga ashobora kumvikana n’ikigo agahabwa akazi k’amaboko akajya akora imirimo ihwanye n’umusanzu yari buzatange.

Ikindi ngo ni uko umubyeyi ashobora kubura amafaranga, ariko akaba yagira indi yatanga nk’inkwi bityo nazo ikigo kikaba cyazakira zikavunjwamo amafaranga.

Rwamukwaya yavuze ko ku bayobozi bumvise ko iyi gahunda yo kugaburira abana ari akanya ko kurira mu masoko ataribyo kandi abazabifatirwamo bazahanwa.

Yagize ati “Hari abayobozi b’ibigo bayumvise nko gutanga amasoko kuri barwiyemezamirimo bagemura imiceri, si byo abazafatwa bazakurikiranwa bahanwe.”

Iyi gahunda ngo yatekerejwe mu mwiherero w’abayobozi bakuru, mu rwego rwo korohereza abana bamaraga igihe kini ku ishuri ugasanga hari amasaha batiga neza kubera inzara. Ababyeyi baganira ku bushobozi buhari n’umusanzu wa buri wese bitewe n’ibyo yejeje n’ibiciro biri aho batuye, bakumvikana ku ruhare rwa buri wese.

Iyo ngo ni yo mpamvu Minisiteri y’Uburezi itashyizeho igiciro runaka cya buri mwana. Iyi gahunda aho itangiriye, abanyeshuri ba gahunda y’imyaka 9-12 bigaga ibyitwa ‘gong unique’ ariko ubu biga bisanzwe. Mu gitondo biga ibihe bitanu (igihe kimwe kigizwe n’iminota 50) bakongeraho ibindi bitatu nyuma ya saa sita. Ni ukuvuga kuva saa 7h20-16h30.

Kuva iyi gahunda yatangira muri Kamena, Umujyi wa Kigali uri imbere mu kuyitabira kugera ku gipimo cya 83%, Intara y’Iburasirazuba igakurikiraho ku gipimo cya 77%, Amajyepfo gahunda igeze ku gipimo cya 65% mu gihe mu Majyaruguru biri hasi ku gipimo cya 45%.

Nubwo benshi babyumva nk’igihano ku babyeyi baturiye ishuri, iyi gahunda ngo ireba buri munyeshuri wese kabone n’ubwo yaba atuye mu mbago z’ikigo ngo kuko yatekerejwe mu rwego rwo kongera ubusabane mu banyeshuri kandi bamwe bayivuyemo, imbaraga ntizaba zigihurijwe hamwe.

Iyi gahunda ishobora kuzagira ingaruka ku gahimbazamushyi katangwaga ku barimu nubwo Rwamukwaya Olivier atabivuze ngo abyerure, ariko yavuze ko igishyizwe imbere cyane ari uko gahunda yo kugaburira abanyeshuri ikorwa kuruta kugenera agahimbazamushyi mwarimu.

Yagize ati “Nubundi agahimbazamushyi ntikashyizweho na leta, kashyizweho ku bwumvikane n’ababyeyi, aho bizagaragara ko gutanga agahimbazamushyi bibangamiye gahunda yo kugaburira abana, kazavaho.”

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • iyi gahunda ni nziza ahubwo hari abantu usanga batuzuza inshingano zabo uko baba barasabwe kuziko batatira ugushyirwa mubikorwa kwazo, kandi aba bantu baba babakora kugiti cyabo , iyi gahunga yitaweho neza iyatanga umusaruro ushimishije cyane

Comments are closed.

en_USEnglish