Karongi: Umuyobozi w’ishuri ryabayeho imyigaragambyo y’abanyeshuri yavanyweho
Aya makuru yemejwe n’uwamusimbuye Musabyimana Jean Paul, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu. Thomas Nigure wayoboraga Ecole Secondaire de Gisenyi riri mu murenge wa Mutuntu mu karere ka Karongi, yahagaritswe ku mirimo ye n’inama yabaye iyobowe n’Umuyobozi mu karere ushinzwe uburezi kuri uyu wagatanu tariki 13 Gashyantare.
Ku munsi w’ejo hashize ku wa kane tariki 12 Gashyantare nibwo Umuseke wanditse inkuru ivuga ku myigaragambyo yabaye muri Es Gisenyi aho abanyeshuri bagiye ku murenge kugira ngo bagaragaze ko bafite ikibazo cy’umwarimu wigisha indimi.
Kuri uyu wa gatanu, inama iyobowe n’umuyobozi mu karere ka Karongi ushinzwe uburezi yafashe icyemezo cyo kwirukana uwayoboraga Es Gisenyi n’uwari umucungamari w’iryo shuri, bose bahita basimbuzwa.
Umuyobozi w’ikigo w’ikigo yasimbuwe n’uwari ushinzwe amasomo (Prefet des études) Musabyimana Jean Paul naho uwari ushinzwe umutungo asimbuzwa Jean Albert Muhire nk’uko umuyobozi mushya w’icyo kigo yabitangarije Umuseke.
Musabyimana yabwiye Umuseke ko agiye gukora ibishoboka byose abanyeshuri bakiga neza ngo kuko ni cyo cyabazanye.
Yagize ati “Turagerageza gukora ibigomba gukorwa kugira ngo abana bige neza kuko bazanwa no kwiga, barye bahage kandi bakine kugira ngo babashe kwiga, bigire mu mwuka mwiza (good envirnment).”
Tumubajije impamvu yatanzwe kugira ngo Nigure wari umuyobozi ahagarikwe, yavuze ko ibyo biri mu nshingano z’ubuyobozi bw’igihugu ngo kuko abamuhagaritse babikoze mu bushishozi bwabo.
Umuseke wagerageje kuvugana na Nigure Thomas wari usanzwe ayobora Es Gisenyi ariko telefoni ye igendanwa ntiyari iri ku murongo.
UM– USEKE.RW
5 Comments
Ese uwo muyobozi w’uburezi we afite ububasha bwo guhita anoma abasimbura nta kizamini gikozwe? aha nawe yitonde kuko ashobora kujyana n’abo yakuyeho kubakuraho birumvikana ariko se kunoma biremewe nta kizamini gikozwe? aha yagombaga kuba aretse hakaba hayobora Prefet ariko by’agateganyo bikanagnda bityo kuri uriya wundi naho kuno kunoma byo ntabowo bymvikana
Makenga ibyuvuga nibyo.Iyo habaye umwotsi iwacu bakita bapfundikira kugirango hatagira ubimenya.Amategeko agomba gukurikizwa wapi.
ibyo Makenga avuga bishobora kuba aribyo. Burya izina niryo muntu koko amakenga yawe yajya afasha bityo hakabaho kwirinda guhubuka mu gufata ibyemezo
ndasaba ko bariya birukanywe barega maze leta yacu ygowe ikabishyura kubera babyobozi batazi ibyo bakora licenciement abusive sur place narumiwe, ese ko ikibazo cyari mwarimu w’indimi directeur niwe ukora engagement de travaileurs, hakenewe abanyamategeko ngo bafashe leta kwirinda ibihombo ariko se abahari bo barakoreshwa nzabambarirwa
Yemwe mwe ntabyo muzi twe twahize nitwe tubizi. Uwo musabyimana yari yarahize ubwo buyobozi none ashyizwe abubonye.ahha uwo umwami yahaye amata nibo bamwimye amatwi.babubonye bibagoye gusa abo bakuweho barenganurwe. ikindi n’uko hari numukozi ufite imyitwarire mibi witwa Mukamana jeanne zelda utajya ukorwaho nubuyobozi ngo kuko umugabowe ari chairman wakarere ka karongi. ariko atugeze kure
Comments are closed.