Digiqole ad

U Rwanda rupfusha abantu 5 000 ku mwaka bazize SIDA – Dr Nsanzimana

12 Gashyantare 2015 – SIDA nubwo bamwe bavuga ko itakiri ikibazo gikomeye kuko hari imiti igabanya ubukana, Dr Sabin Nsanzimana umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara ya SIDA n’izandurira mu mibonano mpuzabitsina avuga ko SIDA ikiri ikibazo mu Rwanda kuko ihitana abantu ibihumbi bitanu buri mwaka mu Rwanda kubera ahanini uburangare bw’abanduye banga gufata imiti bakarinda baremba, abatipimisha bakarinda barwara, ndetse n’ubwandu bukomeje kwiyongera cyane mu mijyi kubera uburaya.

Dr. Sabin Nsanzimana
Dr. Sabin Nsanzimana ushinzwe ishami ryo kurwanya SIDA, Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’izindi ndwara nzadurira mu maraso muri RBC

Muri rusange mu myaka 10 ishize impfu zitewe na SIDA zagabanutseho 80% gusa ikigo RBC kivuga ko hagikenewe umusanzu w’itangazamakuru mu kurwanya no gushishikariza abanyarwanda kwirinda SIDA kuko ikiri ikibazo kandi igihari.

Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko nko mu mujyi wa Kigali ubwandu buhagaze kuri 7,3% bukaba buri hejuru ugereranyije no mu zindi Ntara aho buhagaze kuri 2,5% mu Amajyaruguru, 2,4% mu Amajyepfo, 2,1% Iburasirazuba na 2,7% Iburengerazuba.

I Kigali umubare munini w’indaya  kandi ngo 50% by’izo ndaya bakaba baranduye ngo bituma ubwandu bwiyongera nk’uko ubushakashatsi bwa RBC bubivuga.

Mu Rwanda ngo habarirwa umubare munini w’indaya (hagati ya 25 000-45 000) kandi abenshi babana na virus itera SIDA, igihangayikishije ngo ni uko abajya kugura izo ndaya babikora rwishishwa bityo imibare y’abashobora kuba bajyana ubwandu bavanye mu ndaya nayo ikaba ishobora kuba iri hejuru.

RBC ivuga ko mu bushakashatsi bakoze basanze hari abanduye bagera kuri ½ cy’abanduye bamara kubimenya bakigendera ntibafate imiti, bagakwirakwiza icyo cyorezo bakazaza kwa muganga barembye bikabaviramo gupfa.

Dr Nsanzimana avuga ko basaba abantu kwipimasha bakamenya uko bahagaze, kandi bakivuza neza mu gihe basanze baranduye.

Ati “Kuba hari abantu banduye ntibafate imiti hakiri kare baragaruka bakaza barembye, niho usanga abantu 5 000 bitaba Imana buri mwaka.”

Dr Nsanzimana avuga ko abanyarwanda bakwiye kongera kwibuka ko SIDA ihari kandi nta muti ifite
Dr Nsanzimana avuga ko abanyarwanda bakwiye kongera kwibuka ko SIDA ihari kandi nta muti ifite

Minisiteri y’Ubuzima n’ikigo RBC barategura ubukangurambaga bwo kongera kwibutsa abantu kurwanya ikwirakwizwa no kwirinda kwandura agakoko gatera SIDA, ubukangurambaga buzahera tariki 1 Werurwe 2015 kugeza mu Ukuboza 2015.

Intego ni ukugabanya umubare w’abandura ukava ku 5 669 bakagera ku 1 861 mu mwaka wa 2018.

Ubwandu bwa SIDA mu banyarwanda bose bubarirwa kuri 3%.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • IGIHUGU CABA KRISTU 90% BAKEMERA UBUMARAYA NONE IGIHUGU GIHOMBA ABANTU ANGANO GUTYO KDI IKIBITERA KIZWI HAKABURA UMUNTU 1 GUSA MU BASERUKIRA ABANDI YAHAKANA KU MUGARAGARO KO NTA MALAYA YEMEWE MU RWANDA,aho baba arahazi,aho akorera police yahamenya baishatse!!!!!!!IBIRABABAJE

  • u Rwanda muri aka karere ubona ruza mu bihugu byita cyane ku barwayi ba SIDA no ku miryango yabo

Comments are closed.

en_USEnglish