Digiqole ad

Inama y’Abaminisitiri: Dr Pierre Habumuremyi yabonye imirimo mishya

Inama y’abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa gatanu tariki 13 Gashyantare 2015, muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagize Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe Intwari z’igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe.

Dr Pierre Damien Habumuremyi wari Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda agasimbuzwa Anastase Murekezi
Dr Pierre Damien Habumuremyi wari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda agasimbuzwa Anastase Murekezi

Inama y’abaminisitiri yemeje kandi Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo gushyingura hatwitswe imirambo n’uburyo ivu ryawo rishyingurwa.

Inama y’abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi nk’aho mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), GASANA Ismaël Janvier yagizwe Umuyobozi Mukuru (Director General), naho mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), Prof Shyaka Anastase akomeza kukibera umuyobozi mukuru (chief executive officer, CEO).

Inama y’abaminisitiri kandi yanemeyeje n’abazahagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Iyo ni yo myanzuro y’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatanu tariki 13 Gashyantare 2015:

  1. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho imyiteguro y’Umwiherero wa 12 w’Abayobozi – 2015 igeze, irayishima.
  2. Inama y’Abaminisitiri yemeje inshingano zivuguruye z’Ikigega gishinzwe guteza imbere imishinga mito n‘iciriritse (BDF) zirimo no gushyigikira Gahunda yo Guteza imbere umurimo.
  3. Inama y’Abaminisitiri yemeje (…)

Ku wa Gatanu, tariki ya 13 Gashyantare 2015, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

  1. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho imyiteguro y’Umwiherero wa 12 w’Abayobozi – 2015 igeze, irayishima.
  2. Inama y’Abaminisitiri yemeje inshingano zivuguruye z’Ikigega gishinzwe guteza imbere imishinga mito n‘iciriritse (BDF) zirimo no gushyigikira Gahunda yo Guteza imbere umurimo.
  3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Urwego rw’Ubuzima n’Ingamba zo kuyishyira mu bikorwa.
  4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki yo kubungabunga Umurage Ndangamuco n’Ingamba zo kuyishyira mu bikorwa.
  5. Inama y’Abaminisitiri yemeje raporo y’uko u Rwanda rwashyize mu bikorwa mu mwaka wa 2014 ibikubiye mu Masezerano y’Umuryango Mpuzamahanga w‘Umurimo u Rwanda rwashyizeho umukono.
  6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:

–           Umushinga w‘Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko No 22/2014 ryo kuwa 30/06/2014 rigena imari ya Leta y’umwaka wa 2014/2015;

– Umushinga w’Itegeko rishyiraho amahoro agenewe iterambere ry’ibikorwa remezo yakwa ku bicuruzwa byatumijwe mu mahanga;

–           Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, kuwa 08 Ukuboza 2014, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere (ADF), yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni cumi n’ebyiri n’ibihumbi magana atanu za Units of Account“ (12.500.000 UA) agenewe Umushinga wo gushyiraho Ibigo bya Afurika y’Iburasirazuba by’Indashyikirwa mu kubaka ubushobozi no kwigisha ku rwego rw’Ikirenga ubumenyi mu by’ubuvuzi- Icyiciro cya mbere;

–           Itegeko ryemerera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda kuwa 26 Mutarama 2015, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni mirongo ine na zirindwi n’ibihumbi magana cyenda z’amadetesi (47.900.000DTS) agenewe uburyo bwo kurengera abatishoboye;

–           Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda ku wa 16 Ukuboza 2014, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki Nyafurika itsura Amajyambere (ADB), yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni mirongo irindwi n’enye n’ibihumbi magana ane na mirongo irindwi z’Amadolari y’Abanyamerika (74.470.000 USD), agenewe Umushinga wo gushyigikira Urwego rwo gutwara abantu n’ibintu: Gusana Umuhanda Base – Gicumbi- Rukomo- Nyagatare (Icyiciro cya 1: Base- Rukomo);

–           Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 26 Ugushyingo 2014, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki ya Koreya y’Ubucuruzi bw’Ibyinjira n’ibisohoka mu Gihugu, yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyari mirongo itanu n’enye na miliyoni magana atanu na cumi n’ebyiri za WON (KRW 54.512.000.000) agenewe Umushinga w’Iterambere ry’Ibikorwa Remezo bya Kaminuza y’u Rwanda;

–           Umushinga w’Itegeko Ngenga rihindura kandi ryuzuza Itegeko Ngenga No 51/2008/OL ryo ku wa 09/09/2008 rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’inkiko nk’uko ryavuguruwe kandi ryujujwe kugeza ubu;

–           Umushinga w’Itegeko rishyiraho Laboratwari y’u Rwanda ngenzabyaha n’iy’ibimenyetso by’ubuganga (RFL) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byayo;

–           Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko No 34/2010 ryo ku wa 12/11/2010 rishyiraho Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rikanagena imitunganyirize n’imikorere byarwo;

– Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo cy’Ihiganwa n’Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge

(RICA) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo;

– Umushinga w’Itegeko Ngenga rishyiraho Amategeko Agenga Ibigo bya Leta;

  1. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:

– Iteka rya Perezida rikuraho Iteka rya Perezida No 60/01 ryo kuwa 20/10/2008 rigena

Amabwiriza agenga iby’indege za Gisivili mu Rwanda;

– Iteka rya Perezida rikuraho Iteka rya Perezida No 895/11 ryo kuwa 27/11/1990 ryerekeye gukata ibibanza n’uruhushya rwo kubaka;

–           Iteka rya Perezida rishyiraho uburyo igishushanyo mbonera cy’imitunganyirize y’ahantu n’umujyi gitegurwa, cyemezwa, gihundurwa, gisubirwamo;

– Iteka rya Perezida rishyiraho Sitati yihariye igenga abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iby’Indege za Gisiviri (RCAA);

– Iteka rya Perezida ryimurira Capt. Urbain B– USERUKA muri Polisi y’u Rwanda Ofisiye wo mu Ngabo z’u Rwanda, ku ipeti rya Senior Superintendent of Police (SSP);

–           Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho uburyo igishushanyo rusange cy’imitunganyirize y’ahantu gitegurwa, cyemezwa, gitangazwa n’uburyo gisubirwamo;

–           Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena ibyangombwa bikenewe kugira ngo umuntu agire uburenganzira bwo gutunga ubutaka bwo mu mujyi bugenewe imirimo yo gutunganyiriza abantu ibibanza no kubibubakira;

–           Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi b’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB);

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi ba Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry’amategeko (RLRC);

–           Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi bo mu Ihahiro ry’Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda (AFOS);

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Madamu BAHO Hortance wari Umujyanama wa Minisitiri w’Ibikorwa Remezo gusezera ku bushake mu bakozi ba Leta;

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana NYARWAYA Isaac wari Umujyanama wa Minisitiri w’Uburezi gusezera ku bushake mu bakozi ba Leta;

–           Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana MUNGA Joseph wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere ishoramari muri RDB guhagarika akazi mu gihe kitazwi;

–           Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imiterere n’imikorere bya Komite ishinzwe gutanga sitati y’ubuhunzi rikanagena ibigenerwa abayigize;

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe rizamura mu ntera ba Ofisiye bato mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa;

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Urwego rureberera Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI), icyiciro n’inzego zacyo;

–           Iteka rya Minisitiri rishyiraho ibikubiye mu nyandiko z’imitunganyirize y’imijyi n’uburyo bw’iperereza, itangizwa, itunganywa n’itangwa ry’impushya ry’ibikorwa by’imitunganyirize y’imijyi;

– Iteka rya Minisitiri rigena uburyo igishushanyo cyihariye cy’imitunganyirize y’ahantu gitegurwa, cyemezwa, gihindurwa, gitangazwa n’uburyo gisubirwamo;

–           Iteka rya Minisitiri rishyiraho amabwiriza akubiyemo ibyiciro by’inyubako, ibisabwa n’uburyo bukurikizwa mu gusaba no gutanga impushya zo kubaka;

– Iteka rya Minisitiri rigena imiterere y’uruhushya nyarwanda rwo gutwara ikinyabiziga;

– Iteka rya Minisitiri rigena igihe uruhushya nyarwanda rwo gutwara ikinyabiziga rumara n’uburyo rwongererwa igihe;

– Iteka rya Minisitiri rigena Urwego rutanga uruhushya rwo gusarura ishyamba rya Leta n’uburyo bikorwa;

–           Iteka rya Minisitiri rigena uburyo ingwate y’amafaranga yo kurengera ibidukikije itangwa n’uburyo ikoreshwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro;

– Iteka rya Minisitiri rigena ibigenderwaho mu gushyira mu byiciro no kwemeza ubwoko bwa mine;

– Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo gusaba, gutanga no gukoresha impushya z’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri;

– Iteka rya Minisitiri rigena itangwa ry’ishimwe ku Nzego z’Ibanze zagaragaje ubudashyikirwa mu byerekeye amashyamba;

– Iteka rya Minisitiri rishyiraho urutonde rw’ibiti bikomye;

– Iteka rya Minisitiri rigena imiterere n’ibikubiye mu rutonde rw’amashyamba;

– Iteka rya Minisitiri rigena imicungire y’amashyamba ya Leta akomye adafite amategeko yihariye ayagenga;

–           Iteka rya Minisitiri rigena itangwa ry’uruhushya rukoreshwa mu ishyamba ry’Akarere cyangwa iry’umuntu;

– Iteka rya Minisitiri riha ububasha bw’ubugenzacyaha abakozi b’Ikigo Gishinzwe Umutungo Kamere mu Rwanda;

– Iteka rya Minisitiri rishyiraho abashinzwe kuburanira Leta:

  • Muri Banki Nkuru y‘Igihugu: Bwana CYIZA Clement na Bwana MUREGO Jean Leonard;
  • Mu Kigo Gishinzwe Umutungo Kamere mu Rwanda: Bwana HABIYAMBERE Clement, Madamu Ingabire Nadia na Bwana NZEYIMANA Bonaventure
  • Mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro: Bwana BIZIMANA RUGANINTWALI Pascal, Bwana GATERA Jean Clement, Bwana KARASIRA SOREZO Theogene, Bwana TWAHIRWA Jean Baptiste na Bwana MUSABYIMANA Bertin.

– Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo gutwika umurambo no gushyingura ivu ryawo;

– Iteka rya Minisitiri rigena amategeko ngengamikorere y’Inama Njyanama y’Inzego z’Imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage.

  1. Inama y’Abaminisitiri yemeje amabwiriza akurikira:

–           Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe agena ibigenerwa abaganga bari mu mahugurwa imbere mu Gihugu no mu mahanga;

– Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe ashyiraho uburyo bw’ikurwaho ry’ibikoresho birimo “Asbestos”.

– Amabwiriza ya Minisitiri arebana n’isinywa n’imicungire y’amasezerano ajyanyen’imodoka z’Abayobozi borohereza na Leta mu ngendo z’akazi;

– Amabwiriza ashyira mu bikorwa Itegeko No 75/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rigenaamabwiriza mu by’indege za Gisivili;

  1. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi:

– Bwana VO THANH NAM wa Vietnam, afite icyicaro i Dar es Salaam

– Bwana BAYANI V. MANGIBIN wa Philippines, afite icyicaro i Nairobi

– Bwana DONAL CRONIN wa Ireland, afite icyicaro i Kampala

– Madamu BIBIAN LUCILA JONES wa Argentina, afite icyicaro i Nairobi

– Bwana ERASMO ROBERTO MARTINEZ wa Mexico, afite icyicaro i Nairobi

– Bwana SALEH BIN SULAIMANI BIN AHAMED AL-HARTIwa Sultanate of Oman, afite icyicaro i Nairobi

– Bwana OSMAN KEN KAMARA wa Sierra Leone, afite icyicaro i Addis Ababa

– Bwana CLAUDE MOREL wa Seychelles afite icyicaro i Pretoria

  1. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Dr. OLU OLUSHAYO OL– USEUN ahagararira UmuryangoMpuzamahanga wita ku Buzima (WHO) mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.
  1. Inama y’Abaminisitiri yasabiye Amb. KIMONYO James guhagararira u Rwanda muri Kenya ku rwego rwa Ambasaderi
  1. Inama y’Abaminisitiri yashyize Abayobozi mu myanya ku buryo bukurikira:

*Muri Serivisi za Minisitiri w’Intebe

Madamu MIREMBE Alphonsine: Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe/ Director of Cabinet

*Mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe/ Chancellery for Heroes, National Orders and Decorations of Honor

 Dr. HABUMUREMYI Pierre Damien: Perezida w’Urwego

*Mu Rwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye / Rwanda Elders Advisory Council

Dr. IYAMUREMYE Augustin, Perezida

POLISI Denis

MUGESERA Antoine

Dr. KAREMERA Joseph

Sheikh Abdul Karim HARERIMANA

MUKANTABANA Marie

MUKABARANGA Agnes

*Muri MINIJUST

  1. Abashinzwe gutegura no gusesengura inyandiko z’amasezerano/Contract Drafting Analyst/Senior State Attorney in Government Legal Advisory Service Division

FURAHA David

MUKESHIMANA Beata

  1. Civil Litigation Analyst/Senior State Attorney in Civil Litigation Services Division:

Bernard KAYIRANGA RUKUMBI

*Muri International Centre for Settlement of Investment Disputes (ICSID):

– Abagize akanama k’ubwunzi/The Panel of Mediation

  1. Dr. NTEZIRYAYO Faustin
  1. Madamu AKAMANZI Clare
  1. Madamu KALIHANGABO Isabelle
  1. Bwana KAMERE Emmanuel

– Abagize akanama nkemurampaka/The Panel of Arbitration

  1. Madamu UWICYEZA Bernadette
  1. Bwana MUGISHA Richard
  1. Madamu MUGENI Anitha
  1. Bwana BAPFAKURERA Robert

*Mu Bushinjacyaha Bukuru/NPPA

  1. Abashinjacyaha ku rwego rw’Igihugu/Prosecutor at National Level
  1. Bwana MUKUNZI Faustin
  1. Bwana NIYONZIMA Vincent
  1. Madamu WIBABARA Charity
  1. Bwana NDIBWAMI RUGAMBWA
  1. Bwana GAKWERERE Javan
  1. Bwana BUDENGELI Boniface
  1. Madamu UWANZIGA Lydia
  1. Bwana HARINDINTWARI Côme
  1. Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina/Director in charge of Gender Based Violence Unit:

Madamu MUHONGERWA Agnès

  1. Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ibyaha byo mu rwego rw’ubukungu n’imari/Director in charge of Economic and Financial Crimes Unit :

Bwana NYIRURUGO Jean Marie Vianney

  1. Abashinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye/Prosecutors at Intermediate Level
  1. Madamu KALIGIRWA Joseline
  1. Bwana NTEZIRYIMANA Sylvain
  1. Madamu BATETA Jeanne
  1. Bwana MANIRAGUHA Emmanuel
  1. Bwana MUJYAMBERE Naimu
  1. Bwana NSENGIYUMVA Janvier
  1. Bwana SIBOMANA Théogène
  1. Bwana GAKWAYA Félicien
  1. Bwana NKURUNZIZA Pascal

*Muri MININFRA

  1. Bwana BUGINGO Eric SABITI: Umuyobozi Mukuru ushinzwe

Imirimo Rusange/Corporate Service Division Manager

  1. Bwana GATERA Jean d’Amour: Umuyobozi Mukuru ushinzwe

Igenamigambi/Planning Division Manager

  1. Bwana NIYONSENGA David: Umuyobozi Mukuru ushinzwe

Igenamigambi ry’imijyi/Urban Planning Division Manager

  1. Bwana MUZOLA Aimé: Umuyobozi Mukuru ushinzwe amazi, Isuku

n’Isukura/Water and Sanitation Division Manager

  1. Bwana MUTABAZI TWAGIRA Peterson: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ishami ryo gutwara Abantu n’Ibintu/Transport Division Manager
  1. Bwana NYAMVUMBA Robert: Umuyobozi Mukuru ushinzwe

Ingufu/Energy Division Manager

*Muri MINECOFIN

Madamu INGABIRE HAKIBA Marie-Ange: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imirimo Rusange/Director General in charge of Corporate Services

Bwana KAMUHIRE Alexis: Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenzuramutungu/Chief Internal Auditor

*Muri MIFOTRA

BwanaMWAMBARI Faustin: Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubushakashatsi no guteza imbere umurimo

Muri Rwanda Energy Group Limited

Bwana KAMANZI Emmanuel: Umuyobozi Mukuru mu Kigo gishinzwe guteza imbere ingufu/Managing Director in Energy Development Corporation Limited

Muri Rwanda Civil Aviation Authority

Col. Silas UDAHEMUKA: Umuyobozi Mukuru/Director General

Mu Kigo gishinzwe Umutungo Kamere mu Rwanda/RNRA

MadamuMUSABYE Mathilde: Umuyobozi w’ishami rishinzwe Abakozi n’Ubutegetsi.

*Muri Auditor General’s Office

Madamu MULIGO Olive: Umunyamabanga Mukuru/Secretary General

*Muri Rwanda Education Board (REB):

 Bwana GASANA Ismaël Janvier: Umuyobozi Mukuru/Director General

*Muri Rwanda Governance Board (RGB)

  1. Prof. SHYAKA Anastase: Umuyobozi Mukuru/CEO
  1. Madamu Fatuma NDANGIZA: Umuyobozi Mukuru wungirije/Deputy CEO
  1. Bwana MUTABAZI Theo: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imitwe ya Politiki na Sosiyete Sivile/Head of Political Parties and Civil Society Department
  1. Dr — USENGUMUKIZA Felicien: Umuyobozi Mukuru ushinzwe

ubushakashatsi ku miyoborere n’ikurikiranabikorwa/Head of Governance

Research and Monitoring Department

  1. Bwana MBANDA Gerald: Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibitangazamakuru/Head of Media Department
  1. MadamuUMUTONI GATSINZI Nadine: Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange/Head of Corporate Services

*Mu Kigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB)

  1. Dr Marc CYUBAHIRO Bagabe:Umuyobozi Mukuru/Director General
  1. Bwana RUTUKU Richard: Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange/Corporate Services Division Manager
  1. Bwana MURENZI Raymond: Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubuziranenge/National Standards Division Manager
  1. Bwana ZIMULINDA Philbert: Metrology Division Manager
  1. Madamu MBABAZI Antoinette: Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibyemezo

by’ubuziranenge/National Certification Division Manager

  1. Bwana MUKUNZI Antoine: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Laboratwari zishinzwe gupima ubuziranenge/National Quality Testing Laboratories

Division Manager

*Muri LODA

Madamu SEHUKU Elise: Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange/Corporate Services Division

*Muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

NDAGIJIMANA Léonard: Komiseri/Commissioner

*Muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR)

KANYEMERA Sam KAKA: Komiseri/Commissioner

Inama y’Ubuyobozi

*Muri University Teaching Hospitals (CHU) :

  1. Dr. Musa TUGIRIMANA, Perezida
  1. Madamu Agnes UWAYEZU, Visi Perezida
  1. Dr. Parfait UWALIRAYE
  1. Bwana Hubert RUZIBIZA
  1. Madamu MATEVOSYAN Narine
  1. Madamu Iza IRAME
  1. Madamu Diane SAYINZOGA

*Muri REMA

  1. Dr. Telesphore NDABAMENYE, Perezida
  1. Madamu Immaculée HABIYAMBERE, Visi Perezida
  1. Dr. Emmanuel TWARABAMENYE
  1. Madamu Françoise MUSHIMIYIMANA
  1. Dr. Sylvie MUCYO
  1. Bwana NSENGIYUMVA Barakabuye
  1. Bwana Steven NIYONZIMA

*Muri RCAA

  1. Bwana NKURIKIYIMFURA Didier, Perezida
  1. Lt. Col. Chance Ndagano, Visi Perezida
  1. Maj. Dr Emmanuel Munyengabe
  1. Bwana Theophile Mbonera
  1. Madamu Irere Jeanne Marie Claire
  1. Madamu Niyibizi Thérèse
  1. Madamu Diane Uwitonze

*Muri SINELAC

Bwana MUGIRANEZA Jean Bosco:Uhagarariye inyungu z’u Rwanda

*Muri NGALI HOLDINGS

  1. Madamu Chantal Uwineza Kaberuka, Perezida
  1. Bwana David Karima, Visi Perezida
  1. Madamu MUKASHYAKA Carine
  1. Bwana John Rugamba
  1. Bwana KAREKEZI SEBAKONDO Straton
  1. Madamu Soraya M. HAKUZIYAREMYE
  1. Bwana KABERA Olivier
  1. Mu bindi:
  1. a) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko umusaruro wavuye mu gihembwe cy’ihinga 2015 A wagenze neza muri rusange ubu hakaba harimo gutegurwa igihembwe cy’ihinga 2015 B. Inama y’Abaminisitiri yasabye ko hongerwa imbaraga cyane muri ibi bikurikira:ubukangurambaga ku bahinzi, kunganira ba rwiyemezamirimo mu buhinzi kubona imari izabafasha kwegereza abahinzi imbuton’inyongeramusaruro, kubungabunga amaterasi no guteza imbere gahunda yo kuhira ku buso buto
  1. b) Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko binyuze mu biganiro n’abafatanyabikorwa hateguwe gahunda z’ingenzi zizibandwaho mu gutegura ingengo y’imari ya 2015/2016
  1. c) Minisitiri w’Ibiza no Gucyura Impunzi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki ya 13 kugeza kuya 18 Werurwe 2015, u Rwanda ruzitabira Inama ya 3 y’Umuryango w’Abibumbye ku gukumira Ibiza izabera muri Sendai, Miyagi mu Buyapani.
  1. d) Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Ubushakashatsi bugaragaza igipimo cy’imiyoborere mu Rwanda mu mwaka wa 2014 buzamurikwa tariki ya 24 Gashyantare 2015. Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bigaragaza ko inzego zose zateye intambwe nziza aho ku bipimo umunani, bitandatu biri ku manota 75%. Urwego rw’umutekano ruracyari ku isonga n’amanota 91.96%.
  1. e) Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko igikorwa cyo gutora abakozi bahagarariye abandi na Komite z’ubuzima n’umutekano ku kazi mu Bigo byose by’Abikorera azaba tariki ya 31 Werurwe 2015.
  1. f) Minisitiri wa Siporo n’Umuco yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko muri uku kwezi kwa gashyantare hateganyijwe ibikorwa bikurikira mu rwego rwa Siporo n’Umuco bizabera mu Gihugu no mu mahanga:

*Mu rwego rwa Siporo:

  1. U Rwanda ruzitabira amajonjora abanza y’imikino nyafurika y’umupira w’amaguru ku makipe yabaye aya mbere iwabo (CAF Champion League) ateganyijwe kubera muri Mozambike tariki ya 14 Gashyantare 2015. U Rwanda ruzahagararirwa n’ikipe ya APR FC izakina na Liga Desportiva de Maputo.
  1. U Rwanda kandi ruzitabira amarushanwa yo guhatanira igikombe gikinirwa n’amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup) azabera i Yawunde. U Rwanda ruzahagararirwa na Rayon Sports FC izakina na Panthere du NDE (Cameroon) tariki ya 14 Gashyantare 2015.

iii.        Kuva tariki ya 14 kugeza tariki ya 22 Gashyantare 2015, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rifatanyije na Minisiteri ya Siporo n’Umuco n’Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze rizatangiza amarushanwa y’umupira w’amaguru ku rubyiruko rw’ingimbi rutarengeje imyaka 15 mu Gihugu hose.iv.            Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda rifatanyije n’Ikigo cy’Amashuri cy’Indatwa n’Inkesha cy’i Butare/Groupe Scolaire Officiel ryateguye irushanwa ryo kwibuka Padiri KAYUMBA wayoboraga icyo kigo, ryiswe “Volleyball Kayumba Memorial Tournament”. Iryo rushanwa riteganyijwe kubera mu Karere ka Huye kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 15 Gashyantare2015 ryitabirwe n’amakipe 20 azava i Burundi, Kenya, Rwanda na Uganda

  1. Komite y’Igihugu y’imikino Olimpiki ifatanyije na Université Catholique de Louvain yateguye amasomo yerekeye imitunganyirize n’imicungire ya Siporo mu rurimi rw’igifaransa kuva tariki ya 14 kugeza 26 Gashyantare

2015.

*Mu rwego rw’Umuco:

Ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi:

– Hateganyijwe Iserukiramuco ry’ubugeni- Isaano Art Festival 2015 kuva tariki ya 14 kugeza tariki ya 22 Gashyantare 2015 kuri Petit Stade. Iryo serukiramuco barimo abanyabugeni n’abahanzi batandukanye baturuka mu Rwanda no hirya no hino mu mahanga.

– Hateganyijwe kandi iserukiramuco rya 3 ku muco wo kwandika no gusoma – Book & Reading Festival 2015. Icyi gikorwa kigamije gukora ubukangurangurambaga ku kamaro ko kwimakaza umuco wo gusoma no kwandika kugira ngo bizafashe Leta kugera ku ntego yihaye yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Insanganyamatsiko y’iryo serukiramuco ni: Dusome duharanira kwigira. Hazabaho kandi kumurika ibitabo by’abanditsi kuva tariki ya 18 kugeza ku ya 22 Gashyantare 2015.

  1. g) Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

– Minisiteri y’Uburezi ifatanyije n’Ababyeyi barimo kuvugurura ibyumba by’amashuri n’ubwiherero bishaje. Imirimo y’ubwubatsi iteganyijwe kurangira mu mpera za Gashyantare 2015.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Stella Ford MUGABO Ministiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ibigo bya leta bingana kuriya bimaze iki?

    • Ugomba kongera imbehe kugirango buri wese agire iye.

  • Hari igihe umuntu avuga ijambo ugahitako wumva uwo ariwe kabisa, “Ngo abandi twese twakoze nabi ureste mwembwe nyakubahwa”!

  • Kuki ruriya rwego ruyobowe na Pierre Damien Habumuremyi na ruriya rwego ruyobowe na Agustin Iyamuremye batabihuza ngo ruba urwego rumwe, bityo hagabanuke amafaranga atangwa kuri ziriya nzego zombi.

    Leta yari ikwiye kureba uko yanagabanya imishahara ihanitse igenda kuri bariya bayobozi bose tubona bari muri ziriya nzego, mu bigo bya Leta, no muri za Komisiyo. Rwose Leta igerageze igabanye ubusumbane bugaragara mu mishahara y’abakozi bayo. Ba Professionels bo mu nzego zo hasi nibo bakora akazi, ariko ugasanga abayobozi babo nibo bahembwa amafaranga y’umurengera.

    Leta yari inakwiye kandi kureka ingeso yo gushyira abantu mu myanya ishaka kubashimisha gusa ngo hato batajya binuba. Niba umuyobozi yarakoze amakosa agakurwa mu mwanya we, si ngombwa ko Leta imushakira undi mwanya imusesekamo, boshye ari inshingano.

    Mu gihe gito kiri imbere uzasanga Leta igizwe n’abantu bamwe gusa bagenda bahindurirwa imyanya, ndetse n’abana babo mu minsi iri mbere ubwo nibo bazajya babona akazi muri services za Leta, noneho usange biteye ikibazo ku banyarwanda babirebera.

Comments are closed.

en_USEnglish