Abadepite bo mu Budage bashimiye u Rwanda uruhare rugira mu guteza imbere imyuga
Ubwo Abadepite mu Nteko ishingamategeko bo mu gihugu cy’Ubudage, basuraga Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Nyanza Technical School) mu mpeza z’iki cyumweru, bakabona urwego abanyeshuri bo muri iri shuri bagezeho , bashimiye Leta y’u Rwanda urugero igezeho iteza imbere ubumenyi ngiro mu mashuri y’u Rwanda.
Hon Anita Schafer ushinzwe ububanyi n’amahanga bw’Ubudage n’ibihugu by’Afrika y’Iburasirazuba mu Nteko ishingamategeko y’Ubudage yavuze ko ashimira abayobozi b’u Rwanda ku cyemezo bwafashe cyo gushyiraho amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kuko bitegurira urubyiruko kuzihangira akazi hakiri kare.
Yagize ati:”Aya mashami atanu mwashyizeho arahagije kugira ngo ahe umubare munini imirimo”
Umuyobozi w’iri shuri Manirarora Léonard yavuze ko umubare w’abiga muri iri shuri umaze kwikuba inshuro eshatu ugeranyije no mu myaka yashize.
Babanje gutambagizwa no kwerekwa ibyumba by’amashuri ndetse n’ibikoresho abanyeshuri bifashisha kugira ngo bashyire mu bikorwa ubumenyi bahabwa nyuma basobanurirwa uko ishuri ryatangiye, aho rigeze, ndetse n’akamaro rigirira abanyeshuri barirangizamo.
Mu ijambo rye Umuyobozi w’ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro Manirarora Léonard, yagarutse ku mbogamizi bahuye nazo ubwo iri shuri ryatangiraga, avuga ko imyumvire y’ababyeyi yari hasi kugira ngo babashe kohereza abana babo muri aya mashuri bavuga ko ari amashuri yigamo abantu babuze ibindi bakora.
Ariko uko iminsi yagiye ihita indi igataha, imyumvire y’ababyeyi ndetse n’abanyeshuri yarahindutse bituma bitabira kwiga aya mashuri ari benshi.
Yagize ati: “Twatangiranye abanyeshuri batarenze 200, kuri ubu dufite abarenga 700, kandi turamutse dushyizeho ibindi byumba by’amashuri uyu mubare wakomeza kwiyongera”
Igihozo Mugabekazi Ange wiga mu mwaka wa gatanu, mu ishami ry’ikoranabuhanga n’itumanaho, yavuze ko mbere yari ujwe mu banyeshuri batumvaga neza icyo aya mashuri azamarira abayigamo ariko ngo ubwo yari mu cyiciro rusange yavuganye n’abagenzi be bifuza guhitamo amashami bazakurikira kandi ngo hafi ya bose bamubwiye ko baziga mu mashami y’ubumenyi(Sciences).
Ku bw’amahirwe ye ngo nyuma yaje kumemya ko abenshi mu barangiza iri shami batabona akazi bituma ahitamo kwiga imyuga n’ubumenyingiro ku buryo yizera ko narangiza aziga Kaminuza ariko yaranigangiye imirimo ku ruhande.
Igihozo akomeza agira inama ababyeyi n’abanyeshuri ko kwiga aya mashuri y’imyuga ari cyo cyerekezo igihugu gishyizemo imbaraga.
Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro (Nyanza Technical School) riherereye mu karere ka Nyanza. Ryatangiye mu mwaka wa 2002, ubu mu banyeshuri 750 baryigamo, muri bo 150 ni abakobwa, naho 600 bakaba ari abahungu.
Iri shuri rifite amashami atanu ariyo: Ikoranabuhanga n’itumanaho(ICT), Amashanyarazi(Electricity), ubwubatsi(Architecture), ishami ry’imirimo rusange ya Leta (Travaux Publics), n’ubukanishi bw’imodoka(Mécanique Automobile).
Aba bashyitsi bari baherekejwe na bamwe mu bagize Inteko ishingamategeko y’u Rwanda, imitwe yombi.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Nyanza
2 Comments
urebye aho amashuri y’ubumenyingiro ageze umu Rwanda usanga hari intambwe yatewe kandi n’abayasohokamo bakagira akamaro haba ubwabo ndetse n’igihugu muri rusange
muri ino myaka leta y’u Rwanda ishyize imbere imyuga kandi ndabona tugiye kubigeraho
Comments are closed.