Digiqole ad

U Rwanda rwigiye iki mu nama ku burezi y’ibihugu 47 yari iteraniye i Kigali?

Mu gusoza inama yahuje ibihugu 47 byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara   yatangiye kuwa 09 Gashyantare uyu mwaka i Kigali mu rwego rwo gukomeza guteza imbere uburezi. Igihugu cy’u Rwanda ngo kigiye byinshi ku bindi bihugu byari byitabiriye iyi nama birimo guteza imbere amashuri y’imyuga, uburezi ku bana bakiri bato, uburezi budaheza n’ibindi.

Inama y'inzobere mu burezi yateguwe na UNESCO yari iteraniye i Kigali yasojwe kuri uyu wa gatatu
Inama y’inzobere mu burezi yateguwe na UNESCO yari iteraniye i Kigali yasojwe kuri uyu wa gatatu

Ageza ku itangazamakuru  imyanzuro yavuye muri iyi nama Prof. Silas Lwakabamba Minisitiri w’uburezi mu Rwanda yavuze iyi nama ari ingirakamaro kuko ibihugu byateye imbere mu burezi bisangiza ibindi ubunararibonye.

Prof Lwakabamaba yavuze ko u Rwanda rugifite byinshi byo gukora haba mu guteza imbere uburezi bw’abana bakiri bato (Early Education Development) kuko rukiri ku kigero cya 17%, gukomeza guteza imbere amashuri y’imyuga kugirango ikibazo cy’ibura ry’umurimo kibonerwa umuti ndetse n’uburezi budaheza kuko bukiri ku kigero cyo hasi cyane.

Mu burezi bw’u Rwanda haracyarimo ikibazo cy’inguzanyo abanyeshuri bahabwa igihe bagiye kwiga muri za kaminuza n’amashuri makuru kuko kugira ngo aya mafaranga yishyurwe bikiri ingorabahizi, ubu biri ku kigero  cya 10% mu gusubiza amafaranga, mu gihe mu bindi bihugu bari ku kigero kirenga 50 %.

Dr.Qian Tang umuyobozi wungirije ushinzwe uburezi mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rifite uburezimu nshingano,UNESCO, yavuze ko uruhare rwa buri muntu rukenewe kugira ngo uburezi bugire ireme kandi bugere kuri buri wese.

Dr.Qian yongeyeho ko inama yateguwe igamije kureba niba gahunda y’uburezi kuri bose yarushaho gutera imbere; kureba  igice cy’uburezi gikeneye imbaraga nyinshi kugirango zo ngerwemo no kurushaho gukorera hamwe mu guhuza ibitekerezo mu burezi.

Dr.Qian Tang yavuze ko hari byinshi byagezweho mu burezi ariko ko habura n’ibindi byinshi bigikenewe gukorwa kugirango buri wese abwibonemo. Ibi ngo bisaba imbaraga za buri muntu mu guhsyira hamwe ibitekerezo hagamijwe igisubizo kimwe.

Dr.Qian yabajijwe icyo bateganya mu guteza imbere uburezi bw’abana bakiri bato haba mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu byo muri Afurika avuga ko intambwe imaze guterwa ari iyo kwishimira nubwo ngo ibihugu byateye imbere byageze kure kuri iyi gahunda, gusa ngo nka UNESCO ifite ingamba zihariye zo kuzamura iyi gahunda ya Early Child Development(ECD) kuko ariyo shingiro rya byose.

Mu rwego rwo gushyigikira uburezi u Rwanda mu ngengo y’imari yose ikoreshwa ku mwaka  20% iharirwa uburezi dore ko mu byiciro byose by’amashuri habarirwa abanyeshuri basaga miliyoni eshatu.

Iyi nama yateguwe na UNESCO imaze iminsi itatu ibera mu Rwanda birateganywa ko muri uyu mwaka mu kwezi Nzeri izabera muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika i New York ikaba izibanda ku burezi ariko irebe no kuzindi gahunda zateza imbere abatuye isi muri rusange.

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish