Mu rubanza Ubushinacyaha bwa Gisirikare buregamo Col Tom Byabagamba na bagenzi be ibyaha birimo “Gusuzugura ibendera ry’Igihugu no kwangisha Abaturage ubutegetsi buriho; kuri uyu wa 29 Kamena, umwe mu baregwa yabwiye Urukiko ko atashobora kuburana kubera uburwayi, naho Abavoka bitabiriye iburanisha bavuga ko batamenyeshejwe mu nzira nyayo ibyemezo bafatiwe bityo urubanza rurasubikwa kuko batari bishyura […]Irambuye
Nyuma y’imyaka 21 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi hari imibiri y’abishwe ikiri mu byobo rusange n’ahandi hataramenyakana. Ibonetse igenda ishyingurwa. Kuri iki cyumweru i Kaduha mu Bunyambiriri mu karere ka Nyamagabe bashyinguye mu rwibutso rwa Kaduha imibiri 105 yabonetse mu minsi yashize, harimo n’iyabonetse mu mirima y’ikigo cy’abihaye Imana. Ku rwibutso rw’Umurenge wa Kaduha niho iyi mibiri […]Irambuye
Kuri iki cyumweru Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali batangaje ko bagira inama abigaragambyaga, bamagana icyemezo cy’ubutabera bw’Ubwongereza cyo gufunga Lt Gen Emmanuel Karenzi Karake, kuba babihagaritse ahubwo bakabikora mu bundi buryo. Imyigaragambyo ikomeye imbere ya Ambasade y’Ubwongereza ku Kacyiru yatangiye kuwa kabiri ushize ubu yahise ihagarara. Fidel Ndayisaba umuyobozi w’Umujyi wa Kigali niwe ubwe […]Irambuye
Mu kiganiro yagiranye n’abitabiriye umuganda mu murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro kuri uyu wa 27 Kamena, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abaturage bari muri uwo muganda ko bimwe mu byo ashimirwa ari bo baba babikoze. Nk’uko bisanzwe nyuma y’umuganda abawitabiriye bagirana ikiganiro bakungurana ibitekerezo ku bintu bitandukanye. Nyuma y’uyu muganda, Umukuru w’Igihugu […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu ubwo Perezida Kagame yatangaga ipeti rya Sous lieutenant ku basirikare 517 barangije amasomo ya gisirikare i Gako yavuze ko abatatira u Rwanda amategeko azabageraho aho bari hose. Ngo ni ikibazo cy’umunsi. Perezida Kagame yabwiye aba basirikare ko baje mu ngabo kugira ngo barinde amahoro y’igihugu cyabo, bagiheshe agaciro kandi nabo ngo […]Irambuye
26/6/2015: Imbere y’abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana ikoreshwa ry’imari ya Leta, abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere umusaruro w’ibyoherezwa hanze mu buhinzi (NAEB), bavuze ko umushinga wo guhinga indabo i Gishari watangiye ukageraho ugahagarara kubera ibibazo by’ubumenyi buke bwa bamwe mu bawize, gusa ngo uzaba watanze umusaruro mu gihembwe cya mbere cya 2016. Uyu mushinga […]Irambuye
Ahagana saa yine n’igice kuri uyu wa gatanu mu gitondo mu murenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro habereye impanuka y’imodoka itwara abagenzi (Taxi voiture) yagonze umumotari n’umugenzi yari agiye gutwara bombi bahasiga ubuzima. Iyi modoka yavaga mu Bugesera bivugwa n’ababonye impanuka bavuga ko babonye imodoka ita umuhanda kubera kubura feri maze isanga umumotari mu […]Irambuye
Abantu barenga ibihumbi bibiri biganjemo urubyiruko nibo kugeza ku gasusuruko ko kuri uyu wa gatatu bariho bigaragambiriza imbere ya Ambasade y’Ubwongereza i Kigali ku Kacyiru. Bakomeje gutanga ubutumwa bwamagana ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake ndetse basaba irekurwa rye byihuse. Uyu muyobozi w’urwego rw’iperereza ry’u Rwanda yaraye aburanishijwe i Londres, Urukiko rutegeka ko aba arekuwe […]Irambuye
Mu musaha ya nyuma ya saa 14h30 i Kigali nibwo Gen Karake yinjiye mu rukiko rw’i West Minster mu mujyi wa Londres aho yaburanaga kurekurwa cyangwa koherezwa muri Espagne. Urukiko rwaje gufata umwanzuro ko uyu muyobozi w’urwego rw’ubutasi bw’u Rwanda arekurwa by’agateganyo akaburana ari hanze. Mu mpaka ndende zabaye mu rukiko, umucamanza uhagarariye igihugu cya […]Irambuye
Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane rwagize umwere Sheikh Hassan Bahame wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ku byaha bya ruswa yari akurikiranyweho we na Judith Kayitesi wari noteri wa Leta. Urukiko rwahise rutegeka ko Bahame arekurwa. Judith Kayitesi waburanye yemera icyaha yavugaga ko yatumwe ruswa na Sheikh Bahame, Urukiko […]Irambuye