Digiqole ad

Kicukiro: Babiri baguye mu mpanuka batatu barakomereka bikomeye

 Kicukiro:  Babiri baguye mu mpanuka batatu barakomereka bikomeye

Babiri mu bakomeretse bikomeye bahabwa ubufasha bw’ibanze mbere yo kujyanwa kwa muhanga

Ahagana saa yine n’igice kuri uyu wa gatanu mu gitondo mu murenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro habereye  impanuka y’imodoka  itwara abagenzi (Taxi voiture) yagonze umumotari n’umugenzi yari agiye gutwara bombi bahasiga ubuzima.

Babiri mu bakomeretse bikomeye bahabwa ubufasha bw'ibanze mbere yo kujyanwa kwa muhanga
Babiri mu bakomeretse bikomeye bahabwa ubufasha bw’ibanze mbere yo kujyanwa kwa muhanga

Iyi modoka yavaga mu Bugesera bivugwa n’ababonye impanuka bavuga ko babonye imodoka ita umuhanda kubera kubura feri maze isanga umumotari mu irhande rw’umuhanda aho yari ahagaze yumvikana n’umugenzi ngo amutware maze irabangonga bahita bitaba Imana.

Umunyamakuru w’Umuseke wageze aho iyi mpanuka yari imaze kubera yasanze abantu bari mu modoka batatu bakomeretse bikomeye bari guhabwa ubutabazi bw’ibanze mbere yo kujyanwa kwa muganga.

Imodoka yakoze impanuka yahise yaguye ku ruhande rw’umuhanda abari bayirimo nabo barakomereka cyane gusa yo yahise ihavanwa vuba.

Habimana Emmanuel umumotari wabonye iyi mpanuka yabwiye Umuseke ko gutwara moto uba ufite urupfu mu mufuka  ariko ngo iyi mpanuka ikaba yo yamuteye ubwoba cyane kuko imodoka yasanze mugenzi we ku muhanda atari kugenda.

Habimana ati: “Ubu ndikumva n’uruhusa rwo gutwara narutanga nkajya gukora indi mirimo kuko maze kubona ko umumotari agendana n’urupfu.”

Habimana yahakanye ko impanuka nyinshi zibamo moto zidasobanuye ko abamotari ari bo banyamakosa kuko ngo babyitirirwa kenshi ariko amakosa ahanini aba afite abatwaye imodoka.

Ati “Nk’uru ni urugero rw’amakosa y’abashoferi.”

Umumotari mugenzi we witabye Imana ngo yitwa Bizimana Jean Baptiste wari usanzwe ukorera Kicukiro centre.

Abakomeretse bari gutabarwa na Police, hino ku ifoto umwe mu bakomeretse bikomeye yahise aterwa serumu byihuse
Abakomeretse bari gutabarwa na Police, hino ku ifoto umwe mu bakomeretse bikomeye yahise aterwa serumu byihuse
Imbangukira gutabara yabagezeho itwara inkomere
Imbangukira gutabara yabagezeho itwara inkomere
Mu gahina k'urupfu rwa mugenzi wabo. Amakosa yo mu muhanda ngo nibo yitirirwa ariko ngo amenshi si ayabo. Urupfu ngo barugendana mu mufuka nk'uko uyu abivuga
Mu gahina k’urupfu rwa mugenzi wabo. Amakosa yo mu muhanda ngo nibo yitirirwa ariko ngo amenshi si ayabo. Urupfu ngo barugendana mu mufuka nk’uko uyu abivuga

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Abo bavandimwe bitabye Imana, baruhukire mu Mahoro, kandi twihanganishije Imiryango yabo.

  • yayayayayaya pole sana abitabye jah gusa abamotard najye ndemera murababeshyera murabitambika ndavuga abatwara ibinyabiziga binini ngo kuko akomyeho ntacyo waba none dore nuyu arabagonze pole sana kabsa, police ahasigaye nitere metero itabare nizo ndembe kuko numurimo wayo

  • yooo nihanganishije ababuze ababo muri iyi mpanuka

  • urupfu umuntu ararugendana, ariko nukuri harigihe umuntu abonako yegereye (arihafi) urupfu kurusha. Example, umumotari canke urikuri moto, urimundege, urwaye, ufise imyaka 60 kuduga, ukunda gusambana (harigihe bakwica bagufashe usambana), ufise ishavu ryishi (ryotuma wiyahura, canke ryogukoresha ibibi vyotuma bakwica), etc. Nicogituma nemerenya na Habimana ati: “Ubu ndikumva n’uruhusa rwo gutwara narutanga nkajya gukora indi mirimo kuko maze kubona ko umumotari agendana n’urupfu.”
    So, harakazi a risqué, kubwivyo wobiheba ukaraba ikindi wokora, ikindi ukwiye gukoresha neza amahera uronka.

  • POLE SANA GUSA KIMWE CYO POLICE NA KICUKIRO NIBITE KUMUHANDA UVA GAHANGA UJYA KICUKIRO CENTRE NYAZA CENTRE HAJYEMO DODANI KANDI ABANTU BAMBUTSA ABANA BAHUGURWE .POLICE NIREKE KWIGUMIRA MUMUGI IZAMUKE KUGERA KURUZI ABAKIRE N’ABAYOBOZI BATWARA IBIMODOKA NGO BYIZA NIBITONDE BUBAHE ABAGENDA KURUHANDE NKANJYE BAMPUSHE KENSHI NTEZE NAHO ABUTUMOTO N’UTUGARE NINDUSHYI MUBYIGEHO NAHO TUZASHIRA PE

  • Nshuti zanjye ntaho wahungira urupfu pe nimukore akazi ako waba ukora kose imana yagushyiriyeho umunsi nigihe uzapfira nikizakwica none c uyu mugenzi waruje gutega numumotri?wasanga yakoraga mubiro so igikenewe musenge mwiyeze ahubwo nunapfa upfire kuzazuka.Ninabyo mbifuriza.

Comments are closed.

en_USEnglish