Perezida Paul Kagame ubwo yarahizaga Minisitiri w’Uburezi mushya Dr Malimba Musafiri Papias na bamwe mu badepite n’abacamanza, yavuze ko yamaganye agasuzuguro ibihugu by’Uburayi bigirira Africa n’Abanyarwanda, by’umwihariko avuga ko ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake ridakwiye kugira agaciro, atunga agatoki bamwe mu barigizemo uruhare barimo abahoze ari abantu bo mu ishyaka rya FPR-Inkotanyi. Perezida Kagame, […]Irambuye
Impanuka y’ikamyo ifite plaque zo muri Congo Kinshasa yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane mu karere ka Nyabihu murenge wa Jenda mu kagari ka Nyirakigugu yahitanye abantu batatu barimo umukecuru n’umusaza bashakanye bari bakiryamiye ndetse n’undi mugore umwe wari uje kubabwira ngo bave mu nzu iri gushya. Iyi mpanuka yabaye saa kumi n’ebyiri […]Irambuye
Abantu barenga 1 000 kugeza saa mbili za mugitondo bari bageze imbere ya Ambasade y’Ubwongereza ku Kacyiru, biyongeraga ku babarirwa kuri mirongo itanu baharaye. N’ibyapa byanditseho amagambo yamagana ifatwa rya Gen Karenzi Karake, n’imizindaro icuranga indirimbo zirimo izo kwibohora, abiganjemo cyane urubyiruko bari kuri iyi ambasade. Imyigaragambyo ngo bazayihagarika ari uko Karenzi yarekuwe. Umunyamakuru w’Umuseke […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Kamena, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagize Dr Papias Musafiri Minisitiri w’Uburezi nk’uko bigaragara mu itangazo ryasinyweho na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi. Perezida Kagame kandi yagize Dr Celestin Ntivuguruzwa Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri y’Uburezi. Dr. Papias Musafiri yari umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda Koleji y’Ubucuruzi n’Imari (CBE) […]Irambuye
Kigali 24 Kamena 2015- Abantu babarirwa mu magana, muri aya masaha ya saa sita yo kuri uyu wa gatatu, bari uruvunganzoka mu myigaragambyo berekeza kuri Ambasade y’Ubwongereza bavuga amagambo yamagana kuba umuyobozi w’urwego rushinzwe ubutasi rw’u Rwanda yarafatiwe mu Bwongereza yagiye mu kazi. Kugeza ubu inyubako ikoreramo iyi Ambasade yari ifunze, nta gisubizo cyavagamo imbere. […]Irambuye
*Uyu munsi ntiharemezwa neza umutungo uzaba uwa REG n’uzaba uwa WASAC *Raporo yakozwe n’inzobere zo muri PWC, page 6 000 zari zuzuyemo amakos gusa gusa *Imari shingiro ya REG na WASAC handitswe by’agategeanyo ko ari miliyoni 6, mu gihe EWSA yari ifite imari shingiro ya miliyari 23, *Abafatabuguzi b’amazi 40 000 bakuwe muri system, bajyanye […]Irambuye
Mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo Dr Leon Mugesera ibyaha birimo ibya jenoside bishingiye ku ijambo yavugiye muri ‘Meeting’ yo ku Kabaya aregwa ko ryakongeje urwango Abahutu bagiriye Abatutsi; kuri uyu wa 23 Kamena uregwa yabwiye Urukiko ko kumenyekana kwe atari ibya kera nk’uko bivugwa n’Ubushinjacyaha ahubwo ngo byaje nyuma aho atangiye gukurikiranwa mu nkiko […]Irambuye
*Miliyari 5 zamaze hafi imyaka 2 zitaragera kuri Konti ya BNR, ngo hari abariho bazikoresha mu nyungu zabo *Miliyoni 330 zakererejwe mu ma Banki naho miliyoni 20 zizimirira muri ECOBANK * Mu misoro ya 2014 RRA yakusanyije miliyari miliyari 806 ariko ngo muri raporo bavuze ko bakusanyije 838,4 Abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwinjiza Imisoro n’Amahoro, (Rwanda Revenue […]Irambuye
Imbuto Foundation ifatanyije na Bloomberg Philanthropies bazaniye, cyane cyane urubyiruko rw’u Rwanda, ‘application’ y’ubuntu yitwa ‘Library for All’ izajya ituma uyifite asoma ibitabo birenga 500. Ni mu rwego rwo kuzamura ubumenyi bw’abanyarwanda no kubashishikariza gukunda gusoma. Miss Rwanda 2015 avuga ko aya ari amahirwe akomeye cyane ku bakunda gusoma. Iyi ‘application’ izamurikwa kuwa gatanu w’iki […]Irambuye
Abaturage bakoze imirimo yo gutunganya umuhanda wa Gatsazo – Kabiza mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu muri gahunda ya VUP baravuga ko n’ubwo batoranyijwe nk’abatishoboye ngo bakore babone udufaranga two kwiteza imbere ahubwo barushijeho kuhakenera kuko batigeze bishyurwa kuva mu kwezi kwa mbere. Aba baturage bagera ku 180 bavuga ko batangir akazi bijejwe […]Irambuye