Mu ijoro ryo kuri uyu wa 20 Nyakanga abajura batarafatwa bishe umuzamu wa SACCO ya Kanzenze bakomeretsa mugenzi we bikomeye cyane ubwo bari baje kwiba iyi SACCO yo mu murenge wa Kanzenze Akagali ka Nyamikongi aba bazamu babiri bakabatesha. Daniel Harerimana w’imyaka 42 niwe wishwe n’aba bajura azize ibikomere, mugenzi we Wecislas Byukusenge w’imyaka 43 […]Irambuye
Uyu muturage ijwi rye ryumvikanye ritandukanye n’andi menshi y’abaturage bavugaga ko Itegeko Nshinga rigomba guhinduka kugira ngo Perezida Paul Kagame azayobore u Rwanda kugera arabyemera ko yasimburwa. Ni mu gikorwa Inteko Ishingiro Amategeko yatangiye cyo kugisha inama abaturage ku ivugurura rya zimwe mu ngingo z’Itegeko Nshinga. Ibi biganiro byari biyobowe na Senateri Tito Rutaremara, byari […]Irambuye
Umwalimu muri Kaminuza wari warahawe akazi n’ikigo cya RALGA (Concultant) ko gukoresha ibizamini by’akazi mu turere twifuzaga abakozi bashinzwe iby’amasoko ari mu maboko ya Police ya Kicukiro we n’umwe mu bapiganiraga aka kazi. Uyu mwalimu arashinjwa guha ibisubizo by’ikizamini uyu mukandida, icyaha kitwa kumena ibanga ry’akazi ndetse akanashinjwa kwakira ruswa. Uyu mwalimu witwa Mujyanama wigisha […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Nyakanga inkongi y’umuriro itaramenyekana icyayiteye yangije bikomeye inyubako ya Hotel y’umugore witwa Mbabazi Winfred Phionah iherereye mu murenge wa Kimironko mu kagari ka Bibare mu mudugudu wa Bwiza, ufashe umuhanda mushya wa kaburimbo w’ahitwa ‘Ku Mushumba mwiza’. Umunyamakuru w’Umuseke uhageze aravuga ko umuriro wagaragaye ari mwinshi cyane, imodoka […]Irambuye
Mu gihe cy’iminsi 20 kuva kuri uyu wa 20 Nyakanga kugeza kuwa 11 Kanama 2015 Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ifite ingengabihe ifunganye bidasanzwe, Abasenateri n’Abadepite bose hamwe bakabakaba 100 barajya mu gihugu hose kungurana ibitekerezo n’abaturage ku ivugururwa ry’ingingo ya 101 n’izindi zishobora kuvugururwa mu Itegeko Nshinga. Ibyitezwe ntabwo bitandukanye cyane n’ibyagaragaye mu Nteko […]Irambuye
Mu muhango wo gutaha imihanda ifite uburebure bwa 5,8Km mu mujyi wa Nyanza, Minisitiri w’ibikorwaremezo Musoni James wari umushyitsi mukuru yavuze ko bagiye gukora umuhanda uzahuza akarere ka Nyanza n’uturere twa Bugesera na Ngoma tw’Iburasurazuba kugirango abaturage boroherwe mu bikorwa by’ubuhahirane. Mu ngengo y’imari buri mwaka buri karere gahabwa agera kuri miliyari 10 cyangwa 13 […]Irambuye
Mu rwego rwo kunoza serivisi nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yabisobanuye ngo hakozwe impinduka mu buyobozi aho abayobozi b’inzego zibanze batanu bavanywe ku buyobozi bw’imirenge bagashyirwa mu buyobozi bw’Akarere, abandi bagahinduranya, ngo nta sano bifitanye n’uko akarere ka Rubavu gaherutse kwitaba abadepite bagize PAC. Avugana n’umunyamakuru w’Umuseke, Sinamenye Jeremie umuyobozi mushya w’aka ka kerere yavuze […]Irambuye
*Abana batatu b’abakobwa bagurishijwe muri iki gisibo basoje Mu isengesho ryo gusoza igisibo gitagatifu cya Islam no kwishimira umunsi wa Eid Al Fitr, Mufti w’u Rwanda Sheikh Ibrahim Kayitare idini ya Islam yamaganye icuruzwa ry’abantu by’umwihariko irikomeje gukorerwa abana b’abakobwa bo muri iri dini. Ni mu masengesho yabereye ku musigiti wo mu Kigo Ndangamuco cya […]Irambuye
Nkuko biteganywa n’ingingo ya 134 y’ Itegeko Nshinga ivuga ko Guverinoma igomba kugaragaza uko igenda ishyira mu bikorwa gahunda yiyemeje, kuri uyu wa 16 Nyakanga 2015 Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu gutwara abantu n’ibintu kuva muri 2010 Leta imaze gukora byinshi byorohereza abaturage gukora ingendo binyujijwe mu mihanda yagiye yubakwa, ngo hagiyeho amategeko agenga ingendo […]Irambuye
Umujyi wa Kigali ni wo wari utahiwe kwisobanura imbere y’abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana ikoreshwa ry’ingengo y’imari ya Leta (PAC), kimwe mu bibazo byagarutsweho ni icyo kuba inyubako nsha ikoreramo ibiro by’Umujyi wa Kigali yaratwaye miliyoni 12 z’amadolari ariko yubakwa bitanyuze mu ipiganwa. Ibyo ni ibikubiye muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2012-13, […]Irambuye