Mu murenge wa Byumba wo mu karere ka Gicumbi abahatuye bavuga ko bari mu kaga kubera kubura amazi bimeze igihe kinini. Iki kibazo kiri mu mujyi wa Byumba no mu nkengero zawo mu tugari twa Gisuna ahitwa mu Rugano, Akagari ka Kageyo, Gacurabwenge, Rwiri, Gashirwe, Rebero n’ahandi hatandukanye…amazi barayavoma kure aho kukugezaho ijerikani imwe baguca […]Irambuye
Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwatangaje ko kuri uyu wa 27 Nyakanga ari bwo intare ndwi ziherutse kuzanwa mu Rwanda, zivuye muri Africa y’Epfo, zarekuriwe mu ishyamba ry’umukenke n’ibiti bito bito bigize Pariki y’Akagera. Ibi ni ikimenyetso ko izi ntare zashimye ikirere. Izi ntare zimaze iminsi 20 ziri mu cyanya gito zakorewe ngo babanze basuzume imibereho yazo, […]Irambuye
Amategeko yagize umwere umugabo Bonaventure Ngirabakunzi watemaguye agamije kwica umusore Irimaso w’imyaka 19 amukekaho ubujura. Uyu musore watemaguwe ingingo zose muri Mutarama 2015 ubu ntabasha no guhagarara, ise avuga ko ababajweno kuba ubuyobozi bwaramubujije gukurikirana ikibazo cy’umwana we, Urukiko rwagize umwere uwatemaguye uyu musore kuko ngo yitabaraga. Impande zombi uzumva yumva zifite ishingiro mu byo […]Irambuye
*Kuba yarakoresheje nabi umwanya n’ububasha yari afite ku bantu yabwiraga; *Kuba ibyaha (ijambo ryo ku Kabaya) aregwa byaragize ingaruka mbi harimo iyicwa ry’Abatutsi; *Kuba yaragaragaje imyitwarire mibi mu rubanza, izo ni zo ngingo ubushinjacyaha bwahereyeho busaba ‘BURUNDU’ Dr Leon Mugesera ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu mu Rwanda, yasabiwe igihano cyo gufungwa burundi muri gereza […]Irambuye
Abakobwa bakora mu tubari hirya no hino mu Mujyi wa Kigali barinubira ko hari ababita indaya babikuye ku kazi bakora nyamara, ariko bo bakavuga ko ntaho gahuriye n’uburaya bitirirwa bagasaba Leta kugira icyo ikora ku bantu babitirira icyo batari cyo. Ninah w’imyaka 21 ni umwe mubakobwa bakora akazi ko mu kabari mu mugi wa Kigali aganira […]Irambuye
Police y’igihugu kuri uyu wa gatatu yerekanye abaturage yafashe kuwa 21 Nyakanga 2015 bakoreye umwana w’umusore w’imyaka 18 iyicarubozo ngo bramuvura indwara yo mu mutwe amaranye imyaka icumi. Uyu mwana bari bamufite mu rugo ‘bamuvuriragamo’ ku Kacyiru kuva mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka. SP Mbabazi Modeste Umuvigizi akaba n’umugenzacyaha wa Police mu mujyi wa […]Irambuye
Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda yatangajrije abanyamakuru ko raporo zimwe na zimwe zikorwa n’imiryango mpuzamahanga zivuga iby’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda uko butari, izi raporo ngo usanga zibanda ku bintu bimwe gusa mu gihe uburenganzira bwa muntu ari ikomatanyirizo ry’ibigize imibereho ye. Akenshi izi raporo z’imiryango mpuzamahanga nka Human Right Watch zigaragaza u Rwanda […]Irambuye
Mu gikorwa cyo kumva ibitekerezo by’abaturage ku bijyanye n’ingingo ya 101 y’itegeko nshinga kuri uyu wa 21 mu murenge wa Kimihurura abaturage basabye intumwa za rubanda ko bashyigikiye 100% ko ingingo ya 101 ihinduka Paul Kagame akazongera kwiyamamaza, gusa hari abagaragaje impungenge ko ashobora kuzabyanga, ariko Hon Bamporiki Edouard yabijeje ko Perezida Kagame atazanga ibyo […]Irambuye
Kuri Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu kuri uyu wa kabiri mu kiganiro cyahabereye havuzwe ku gusaba kwa bamwe mu bantu bafite abo bashakanye afungiye ibyaha runaka basaba ko bahabwa uburenganzira bwo gusura aba bashakanye bagatera akabariro bakanabyara kuko icyaha ngo ari gatozi kitakagize ingaruka ku utagikoze. Umuybobozi wa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda yavuze ko ibyo bavuga […]Irambuye
Mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukurikiranyemo Mbarushimana Emmanuel ibyaha birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu; kuri uyu wa 21 Nyakanga Urukiko rwategetse ko uregwa yunganirwa n’Abavoka yanze kuko bagenwe hakurikijwe amategeko. Uregwa we yahise asaba ko aba bunganizi bataahabwa dosiye ikuboyemo ikirego cye. Uyu mugabo woherejwe n’igihugu cya Denmark umwaka ushize, ubu utaratangira kuburanishwa mu mizi […]Irambuye