*Abacuruzi batatu i Kirehe bashyizwe mu kiciro cya mbere (cy’abakene cyane) *Uw’i Karongi bamushyize mu kiciro cya kane (cy’abakire) ngo kuko akora i Kigali *Hari ba Gifitifu ngo bashyizeho umubare ntarengwa w’abakene bagomba kuba mu murenge *Muasobwa henshi ngo zarasobwe Hashize amezi atanu mu gihugu hose hatangijwe gahunda yo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe bishya, […]Irambuye
Abaturage bo mukarere ka Rubavu bakorerra imirimo itandukanye mu mujyi wa Goma (RDC) baranenga imikorere y’umupaka muto go kuko bahamara amasaqha menshi kandi baba bafite imitwaro iremereye mu gihe ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka bwo buvuga biterwa n’ubwinshi bw’abawukoresha bukabasaba kujya bakoresha n’umupaka munini. Aba baturage bavuga ko abakozi bo kumupaka baba bafite ama ‘jetons’ (udupapuro […]Irambuye
Mu nama ngishwanama yabaye kuri iki cyumweru muri Serena Hotel hagati y’abashoramari b’u Rwanda na Kenya bafatanyije n’abavuga rikijyana, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasabye abashoramari bo muri Kenya kwisanga mu Rwanda bagakora ubucuruzi kuko iterambere ry’u Rwanda riri mu maboko y’abashoramari. Nyuma y’uko urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) n’inteko ya Kenya ishinzwe ubucuruzi n’inganda […]Irambuye
Ibiro bishinzwe gutangaza amakuru mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda byatangaje kuri uyu wa gatanu ko kuwa kabiri utaha tariki 14 Nyakanga 2015 saa tatu za mugitondo Inteko rusange umutwe w’Abadepite izaterana ngo “Yemeze ishingiro ry’ibyifuzo by’abanyarwanda ku ivugururwa ry’ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga.” Mu mpera z’ukwezi gushize mbere gato y’ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake […]Irambuye
Mu muhango wo kumurika udushya twakwifashishwa mu kuzamura ireme ry’uburezi ku rwego rw’umujyi wa Kigali, kuri uyu wa kane tariki ya 9 Nyakanga 2015 muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ubumunyi n’ikoranabuhanga (CST) abarimu bagaragaje ko ababyeyi badohotse mu gukurikirana uburere bw’abana bakabona ko bituma ireme ry’uburezi rikomeza kuhangirikira. Iyi gahunda yateguwe na Minisiteri y’Uburezi kugira […]Irambuye
Ejo mu birori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge bwa USA ku nshuro ya 239, Ambasaderi wa USA mu Rwanda Erica J, Barks- Ruggles yakiriye Abanyarwanda bo mu nzego zitandukanye bari baje kwifuriza umunsi mwiza inshuti zabo z’Abanyamerika, aboneraho kugaya ko muri USA hakiri abantu barasa bagenzi babo babaziza uko uruhu rwabo rusa. Erica J.Barks-Ruggles yavuze ko […]Irambuye
Kigali – Nyuma y’impanuka yahitanye abagororwa barindwi i Karongi kuri uyu wa kane mu gitondo, kuri uyu mugoroba Urwego rw’igihugu rushinzwe infungwa n’abagororwa rwahaye ikiganiro abanyamakuru aho umuyobozi warwo Gen Paul Rwarakabije yatangaje ko uru rwego ruzafasha imiryango y’aba bagororwa kubona ibiteganywa n’amategeko. Mary Gahonzire umuyobozi wungirije w’uru rwego yatangaje ko bashimira cyane ingabo na […]Irambuye
Ahagana saa yine za mugitondo kuri uyu wa kane ku muhanda wa Karongi – Muhanga ugeze mu murenge wa Bwishyura mu kagari ka Kayenzi imodoka ya Toyota Coaster irimo abagenzi igonganye n’imodoka y’urwego rushinzwe abagororwa itwaye abagororwa, abagororwa barindwi nibo bahise bahasiga ubuzima abandi benshi barakomereka kuko iyi modoka y’abagororwa yahise ishya. Iyi mpanuka yabereye […]Irambuye
Ishimwe Jean Claude umuhungu wa kabiri wa Mwitenawe Augustin amaze gutangariza Umuseke ko uyu musaza yitabye Imana mu bitaro bikuru bya Ruhengeri mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 8 Nyakanga 2015. Ishimwe yadutangarije ko umubyeyi we yari afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso (Hypertension), iyo ndwara ni yo bakeka ko yamwishe. Yatubwiye ko yageze […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwatangaje ko kuva mu kwezi kwa karindwi 2014 kugeza muri uku kwezi kwa karindwi 2015 abantu bagera ku 10 135 binjiye muri gereza guhanirwa ibyaha bitandukanye bakoze. Gusa muri icyo gihe nyine abandi bagororwa 7 245 batashye bamaze kurangiza ibihano byabo. Mu kiganiro cyari kiyobowe […]Irambuye