Digiqole ad

Mugesera yasabiwe gufungwa burundu n’ubushinjacyaha

 Mugesera yasabiwe gufungwa burundu n’ubushinjacyaha

Leon Mugesera ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu

*Kuba yarakoresheje nabi umwanya n’ububasha yari afite ku bantu yabwiraga;

*Kuba ibyaha (ijambo ryo ku Kabaya) aregwa byaragize ingaruka mbi harimo iyicwa ry’Abatutsi;

*Kuba yaragaragaje imyitwarire mibi mu rubanza, izo ni zo ngingo ubushinjacyaha bwahereyeho busaba ‘BURUNDU’

Dr Leon Mugesera ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu mu Rwanda, yasabiwe igihano cyo gufungwa burundi muri gereza n’ubushinjacyaha kuri uyu wa kane tariki ya 23 Nyakanga 2015.

Leon Mugesera ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu
Leon Mugesera ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu

Ubushinjacyaha bwavuze ko Leon Mugesera akwiye iki gihano bitewe n’uko ubwo yavugaga ijambo akurikiranyweho mu 1992 ku Kabaya ngo yari afite ububasha ku bantu yabwiraga icyo gihe. Iri jambo ryiswe ‘rutwitsi’ ryakanguriraga Abahutu kwica Abatutsi ndetse rikagira ingaruka Abatutsi bakicwa.

Indi mpamvu yatanzwe n’ubushinjacyaha ngo ni iy’uko Mugesera akurikiranyweho ibyaha biraremereye. Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko bwashingiye ku kuba uregwa yararuhanyije mu rukiko.

Dr Leon Mugesera azahabwa umwanya wo kugira icyo avuga kuri iki gihano asabiwe n’ubushinjacyaha ku wa kane w’icyumweru gitaha, yavuze igihe cyo kumusabira igihano cyari kitaragera.

Ubushinjacayaha bwasabye Urukiko guhamya Dr Leon Mugesera ibyaha bitanu aribyo Gushishikariza abandi umugambi wa Jenoside; gucura no gutegura umugambi wa Jenoside; ubufatanyacyaha mu mugambi wa Jenoside; icyaha cyo gutoteza nk’icyaha kibasiye inyokomuntu no kubiba urwango mu baturage ashingiye ku bwoko; inkomoko cyangwa amadini yabo.

Mbere yo gusabira uregwa iki gihano; Ubushinjacyaha bwabanje kugira icyo buvuga ku byatangajwe n’uregwa mu kwiregura kwe n’ibyatangajwe n’abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha bwashimangiye ko ibyatangajwe n’abatangabuhamya babwo bihuye n’ibikubiye mu ijambo bwashyikirije Urukiko nk’ikimenyetso.

Bwifashishije ibyagiye bitangazwa n’abatangabuhamya n’ibikubiye kuri CD y’ijambo ndetse n’ibinyamakuru byaryanditseho bikagaragaza n’ingaruka zatewe na ryo byose byashyikirijwe urukiko nk’ibimenyetso; Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko guha agaciro ikirego cyabwo bityo bugahamya uregwa ibyaha byose akurikiranyweho.

Umwanya n’ububasha uregwa yari afite ku bantu ubwo yabagezagaho iyi mbwirwaruhame ifatwa nka “rutwitsi” abahamagarira gutsemba Abatutsi ni yo mpamvu iza ku isonga Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uregwa yakoze ibyaha biremereye bityo akaba akwiye guhanishwa igihano kiremereye kurusha ibindi.

Mugesera yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Canada, urubanza rwe rumaze imyaka ibiri n’amezi icumi.

 

Ubushinjacyaha bwashoboraga kumusabira burundu y’umwihariko

Umushinjacyaha Claudine Dushimimana yagaragaje ingingo z’amategeko atandukanye ndetse n’imanza zagiye zicibwa n’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR, rwagiye rugena igihano kiremereye hagendewe ku bubasha n’imyanya abakoze ibyaha bari bafite nk’urubanza rw’uwitwa Padiri Rukundo Emmanuel.

Agendeye ku ngingo ya 17 y’Itegeko ngenga rya Repubulika y’u Rwanda; Umushinjacyaha Dushimimana yabwiye Umucamanza ko bitewe n’uburemere bw’ibyaha uregwa akurikiranyweho akwiye guhanishwa igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko, ariko ku kuba yaroherejwe kuburanira mu Rwanda iki gihano atagihabwa nk’uko bigenwa n’ingingo ya 13 y’iri tegeko Ngenga bityo agahanishwa “Burundu”.

Dushimimana ati “…nyuma yo kumuhamya ibi byaha; turasaba Urukiko kumuhanisha igifungo cya burundu.”

 

Mugesera yacenze gusabirwa ibihano uyu munsi

Iburanisha rigitangira, Ubushinjacyaha bwabwiye Umucamanza ko bwateguye kuza kugira icyo buvuga ku byatangajwe n’uregwa (Mugesera) n’abatangabuhamya ndetse ko buza gusoreza ku gusabira ibihano uregwa.

Akirita mu gutwi; mu ijwi wumva ko atunguwe, Mugesera yahise yaka ijambo.

Agira ati “…Ubushinjacyaha bwahawe umwanya wo gutanga ‘commentaire’ ntabwo ari ugusaba ibihano; ndasaba ko ubushinjacyaha bwubahiriza icyemezo cy’Urukiko rugatanga ‘commentaries’ gusa.”

Umucamanza yahise amusobanurira ko ibyari bimaze gutangazwa n’Ubushinjacyaha ari uburenganzira bwabwo kuko nta tegeko bwaba bwishe ndetse ko bwaba bwubahirije imigendekere y’urubanza.

Byaje gufata indi sura ubwo Ubushinjacyaha bwari busoje igice cya mbere bugiye gusabira ibihano uregwa nk’icyiciro cya kabiri.

Mugesera yahise yaka ijambo; [mu ijwi wumva ko adasanzwe akoresha ryumvikanamo ikiniga], agira ati “Iyo ‘etape’ (icyiciro) numva itaragerwaho.”

Uregwa yahise abwira Umucamanza ko icyiciro cyari kizweho ari icyo guhamagaza Abatangabuhamya bashinjura uregwa n’impuguke mu gusesengura imbwirwaruhame bagasesengura ijambo akurikiranyweho nk’ipfundo ry’ibyaha aregwa.

Umucamanza yamusobanuriye ko iby’Abatangabuhamya byafashweho icyemezo inshuro ebyiri bityo ko bitahagarika icyiciro kigezweho.

Ubushinjacyaha bwahise busabwa gukomeza icyiciro cyo gusabira uregwa ibihano, ariko Mugesera ahita asaba Urukiko kumuha iminota ibiri akavugana n’umwunganira mu mategeko ari we Me Jean Felix Rudakemwa.

Nyuma yo kuvugana; Me Rudakemwa yabwiye Umucamanza ko bifuza igihe bakageza ku rukiko urutonde rw’Abatangabuhamya bagomba gushinjura uregwa kuko bamaze kubabona.

Urukiko rwahise rwiherera gusa rugaruka rutera utwatsi icyifuzo cy’uregwa kuko ibyo yifuzaga byafashweho icyemezo ko mu gihe azabonera abamushinjura yazabashyikiriza Urukiko, ariko ko bitazatuma icyiciro kigomba kugerwaho kidakorwa.

Uregwa yahise ajuririra iki cyemezo ndetse asaba ko urubanza rwahita ruhagaragara rukazakomeza ubujurire bwe bwafashweho icyemezo gusa na byo urukiko rurabimwangira.

Byari bimaze kuba saa 13h32; uregwa (Mugesera) yahise asaba Umucamanza gusubika iburanisha rya none avuga ko isaha yo gutaha yageze.

Umucamanza amusabye kwihangana Ubushinjacyaha bugasoza iki cyiciro kuko bwari bumaze gutangaza ko kitari butinde; yifashe mu gahanga.

Mugesera yahise agira ati “…nyakubahwa perezida w’Urukiko ‘concentration’ (kwihangana) yashize;  …yashize rwose.”

Ibi byifuzo by’uregwa byumvikanye ariko ntibyahabwa agaciro kuko Urukiko rwahise rusaba Ubushinjacyaha gukomeza ikiciro cyo gusaba ibihano.

Iburanisha ry’uru rubanza ruzasubukurwa ku wa kane w’icyumweru gitaha, Mugesera agira icyo avuga ku gihano yasabiwe n’ubushinjacyaha.

NIYONKURU Martin
UM– USEKE.RW

21 Comments

  • Ati muzabanyuze muri nyabarongo basubire muri Ethiopia,mbega urwango?

  • Mu Rwanda Erega nubwo babeshya bigira nyoni myishi Umuhutu nUmututsi ntaho bagiye kandi bazahoraho nkuko isi izahoraho

  • Kabisa ngendeye ku ijambo yavugiye I Kabaya, bakimuhe kuko yavuze nabi kandi burya byanga byakunda maraso aragukurikirana. uwo ni umusaruro kubyoyakoze akorera abenegihugu aho kubavuza ati bwe bwe bwe!!!!!!!!!!!!!!!. Bamukanire urumukwiriye.

  • Uyu mugabo numwere gusa kuburanira mubutabera bushingiye kumarangamutima niko bimeze iyo aburanira mubindi bihugu ntabwo yari kurenza imyaka 5.

    • Yewega Nyabyenda, ngo mugenzi wawe uyu n’umwere? Ukongera ukivuguruza uti: iyo aburanira mubindi bihugu ntiyarikurenza imyaka 5. None se bwo iyo mu bindi bihugu yarikuburanayo ibiki kdi uvuga ko ari umwere da..Ahubwo nawe bagufate wabuze ugutanga kuko uwari kukubona wica yabaga yihisha-hisha n’abakubonye bigize ba “Ntitwivemo” Turabaaazi” wamugani wa wamutwa. Erega abenshi batwihishemo kuko ntaubazi ngo abavuge. Abababonye bakabavuze barabishe ntibakibaho, hari uwicyo gihe hari n’uwari wararokotse bahise nyuma nawe baramwishe ngo atazavaho abavuga. Abandi benewanyu baryumaho. Nibura nawe sha azafungwa, ntazicwa.

      • @Durboni, ibyuvuga nukuri, ariko ntiwibagirweko niba tugiye guhana abantu kubera ijambo bavuze, abahanwa nibenshi.Ubu abahanwe nabokuruhande rwatsinzwe intambara.Igihe rero kiri kugenda cyegera kugirango nurundi ruhande ruhanwe gusa sinzi mpamvu byari byarafashe iyo myaka yose.

  • Iki nicyo cyari igihe ke,n,icyabandi kizagera

  • OYA mutugirire vuba mumukanire urumukwiye mbere yamatora atazatuvangira. kandi muzamukanire rurerure.

  • Mugesera koko yavuze nabi agomba guhanwa ! gusa tureke kugendera ku marangamutima bavandimwe, . twabishaka tutabishaka uwakoze icyaha wese azahanwa hatagendewe ngo ari mubwoko ubu n’ubu ! namwe muzabibona !

  • abacamanza ntibazagire icyo bahindura kuri iki kifuzo cyo kumuhanisha burundu maze ndebe ko atazasanga abo yicicishije , kirya abandi cyo bakigeraho kikishariza, ubu kandi wasanga afite ubwoba? injiji gusa

  • Durboni Nawe Ntaho Utaniye Nuwo Nguwo!Bati:”Ndi Umunyarwanda” Nawe Uti:”Umutwa”?
    Egoko!
    Ndumva Justice Yiwacu Iyo Irenze Iy’ab’i Guatanamo!
    Ahaa,uzapfa Adakandagiye Muburoko Mwiyisi Azashime Imana Kd Nuzakira Urubanza Rw’Imana{gihenomu} Azahore Ayiramya.
    Ni Politiki.

  • Gacinya, rira wihanagure ureke kujijisha, uyu mwicanyi yasanze abo yamarishije atari ibikoko nkamwe. Ese ko mwamaze abantu ntacyo babatwaye, uwari kugira icyo abatwara mwari kumugenza mute ???! Naho gutega iminsi … Uzababaze abicanyi bene wanyu babigutanze indirimbo bahimbye bageze i Goma muri 1994. Bayise ” Rwigere urumpe”. Ubwo bavugaga ngo Inkotanyi zari zimaze kubirukana ” nizigere u Rwanda zirubasubize”. Hanyuma turambuka imigambi yanyu turayisiba! Ubwo se uba uzi ko utega iminsi bande ? Iyo minsi wowe ntikureba se ?!

    • Larry, nongere mbisubiremo Mugesera ntabwo arumwicanyi.Kereka niba hari ubundi busobanuro abanyarwanda twavumbuye busobanura inshinga: KWICA mu kinyarwanda.

  • urebye ibitekerezo byatazwe n,abantu batandukanye.usanga hariho ba mugesera bandi batazwe. ariko nabo baribeshya nkuko nawe yibeshye.

    • Gutanga igitekerezo Sukuba Dr. Megesera. Kdi Dr Megesera yaravuze agomba kubiryozwa. Gusa amarangamutima anjye kuruhande kuva urubanza rwarangira ntanarimwe ntumvishe hari umushinja atebeshya or atavuga amabwire. Hanyuma kandi mugesera yavuze nabi, Rucagu yari umudepite ukoresha akanitabira za meetings, General Rwarakabije ndeste na General Gatsinzi bari mubayobozi bayoboye ingabo zakoze amahano hirya no hino, kuki bo batabiryozwa. Umwanzuro wanjye nuko iyi ari politics mubutabera kdi byakabaye atariko bimeze. Asante

  • Erega kiriyyza gihano yahawe abeshi twari tukizi kuko ntampuhwe zari kuhahaba bitewe nabacamanza bakorera akazu

  • Ariko umuntu muzima ashobora kuvuga ko Mugesera ari umwere ate? Keretse utazi ururimi yavuzemo ariya magambo naho ubundi mu buhanga bwe azi ko yashoboraga kubyirinda. Kuba atarabikoze akaba ahawe ubutabera ni ibyo gushimwa.

  • Ariko ubundi uretse kwigiza nkana buriya ntiyari ategereje burundu y’umwihariko
    nashime kandi asabe imbabazi kuko nyuma y’iki gihano hari n’urundi rubanza ru mutegereje aho azahemberwa ibyo yakoze. Natihana umuvumo uzamukurikira.

  • Kera abantu barezwe baribazi gutebya no kuganira.None mugesera yaratebyaga agirango arabwira impfura ,none bagiye kumurenganya.Yakoze icyaha kurusha Rwarakabije na Ninja?
    Ubuse abishe Habyarimana na Ntaryamira ntibigaramiye! Mugesera nibamureke aze twiyunge nko muli RSA.

  • Iyo usomye ibi bitekerezo wumva buri wese yubatse ku bwoko. Ese ye ibyo biracyafite agaciro. Bura gukora ngo witeze imbere ukomeze urate ubututsi, ubuhutu n’ubutwa. Ibyo ni HE wabigutumye? Ese ko mbona mubonye uburyo mwamarana ntacyo mupfa? Abarya bararya namwe mwishwe n’induru. Mwabanye neza ra ko ntawe uzi urumutegereje. Imana ibababarire mwese.

  • uno Lorry wagirango niwe bari batumye i Kibeho muri 1994 we aziko abantu bose ari abicanyi bagomba kwicwa

Comments are closed.

en_USEnglish