Kacyiru: Bakoreye umuhungu iyicarubozo ngo baramuvura mu mutwe
Police y’igihugu kuri uyu wa gatatu yerekanye abaturage yafashe kuwa 21 Nyakanga 2015 bakoreye umwana w’umusore w’imyaka 18 iyicarubozo ngo bramuvura indwara yo mu mutwe amaranye imyaka icumi. Uyu mwana bari bamufite mu rugo ‘bamuvuriragamo’ ku Kacyiru kuva mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka.
SP Mbabazi Modeste Umuvigizi akaba n’umugenzacyaha wa Police mu mujyi wa Kigali yavuze ko mu ijoro ryakeye abaturage bumvise urusaku mu kagali ka Kibaza mu murenge wa Kacyiru maze police itabajwe basanga ni abantu bavuga ko ari ABARANGI ngo bavura, baziritse n’umunyururu umusore w’imyaka 18 bamukubita ngo baramuvura.
Uyu musore wari ufite ibikomere by’inkoni ku maguru ngo bamuvugirizagaho ingoma n’ibinyuguri mu matwi ngo bamuvura indwara yo mu mutwe.
Julienne Mukashema nyir’urugo basanze uyu musore avurirwamo yabwiye itangazamakuru ko asanzwe avura ubu burwayi bwo mu mutwe.
Ati “Ko nsanzwe mvura abandi bagakira nta kiguzi, uyu we kuki ntari kumuvura?”
Aba bantu bashinjwa kuba barafashe uyu musore kuva mu kwezi kwa gatanu bamushyira mu rugo rwa Mukashema ruri muri aka kagali ka Kibaza ngo avurwe.
Mukashema avuga ko uyu musore bamuziritse n’umunyururu bagashyiraho ingufuri kugira ngo adacika ubuvuzi. Naho urusaku bamuvugirizaho ngo iyo umurwayi wo mu mutwe akumva urusaku rw’ingoma amererwa neza.
Mukashema avuga ko afite ibyangombwa by’ubuvuzi akora nubwo atabashije kubyereka abanyamakuru. Ubu buvuzi ngo yabwize nyuma yo kuvurwa muri ubu buryo indwara yo mu mutwe yaramaranye igihe kinini.
Avuga ko avura ku manywa kuko ngo nijoro abantu baturanye bamugirira ishyari ndetse ngo bigeze kujya kumurega.
SP Modeste Mbabazi yavuze ko ibintu nk’ibi bitagombye kuba bikiba mu Rwanda by’umwihariko mu mujyi wa Kigali.
Yavuze ko aba bafunze ubu, bakurikiranyweho ibyaha by’iyicarubozo, gukubita no gukomeretsa ndetse no guteza urusaku ku baturanyi.
Yasabye abantu kugaragaza ahabera ibikorwa nk’ibi kuko bidindiza gahunda za Leta zijyanye n’ubuvuzi bikanabangamira ituze rusange.
Se w’umwana yari yaramubuze
Speciose Niyonsenga umwe mu bafatanywe na Mukashema yavuze ko nawe ubu buvuzi bwamukijije mu gihe yari yarazengurutse amavuriro yose.
Avuga ko yari yaje gusura musaza we nawe ufite iki kibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe kandi ngo abona agenda yoroherwa.
Yeretse itangazamakuru inkovu z’iminyururu yazirikwaga ubwo yari agifite uburwayi kandi ahamya ko yakize kuko asigaye arera abana be icumi kandi ngo yari yarabataye.
Se w’uyu musore Sindikubwabo Vincent yasobanuye ko umwana we koko yari afite ikibazo cyo mu mutwe amaranye imyaka icumi ariko ngo yamubuze muri Gicurasi uyu mwaka.
Yavuze ko yishimiye kongera kumubona ariko yababajwe n’ibyo yasanze barakoreye umwana we by’iyicarubozo bityo ngo inzego zibishinze zirakore akazi kazo.
Mu bantu umunani baregwa ko bafite ubufanyabyaha muri iki gikorwa, nibahamwa n’icyaha bazahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri ku cyaha cy’iyicarubozo naho ku guteza urusaku bahinishwe kuva ku minsi umunani kugeza ku mezi abiri n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 50 kugeza kuri miliyoni y’u Rwanda.
Theodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW
14 Comments
Hahahahahahaha abavuzi baragwira kabsa ubuse bano hari aho batandukaniye nababandi jya numva bategeka abakristu kwambura ubusa cgwa gutamira inzoka ngo ni umugisha, uyu Mukashema ni umubyeyi gito sindabona aho bavura bahondagura kabsa, Police abantu nkaba ijye ibahigisha uruhindu kuko aba numuco ntubemera ikindi ni abanyamitwe gusa. ngaho ndebera nawe uwo mwana bajishe boshye inka yica ngo bari kumuvra ahubwo ari ukumototeza babashyikirize ubutabera
Izo se nazo wasanga ari Interahamwe zagowe murebe neza daaaaa
Ubundi se urabona batandukaniye he nazo?
Yego nizo niba aribyo ushaka kumva. Ntaho zagiye, turinabo.
Ariko abagore bafite ikihe kibazo muzambwire? Ibintu byose bijyanye no kwemera no kwitabira ibitagaragasi usanga higanjemo igitsina gore. Dore n’aha ndabona ku bantu umunani bafashwe bahohotera uyu mwana batandatu ni abagore.
@john ngo interahamwe zagowe? hah ubwo uriyo mwa.interahamwe ni bo bagome bambere kuri iyi si,zo na ba rutuku
uyu nawe ngo ni kabayiza yasabitswe n’urwango rw’amoko , baravuga abarangi nawe akazana interahamwe, nuko mwifatisha….
Ahubwo mubaze neza uwo mudamu, abereke inzoka avurisha kuko ngo abarangi bavurisha inzoka ingana n’ipine y’imodoka. Ni aba satanique ba danger
umva police rwose muturwaneho , abanyamatorero n abarangi turabahaze cyane cyane i Masaka muri Gasabo hari ibyumba ngo n ibyamasengesho da !ariko ibibera mo n agahoma munwa! hari mwe waciye ibintu ngo yitwa Mama Suzan n umuganda kazi ariko niba ari umurangi niba ariki muzabimenya mumusuye! aho abera akaga yatanze ubuhamya ko yabonye Irangamuntu kandi atari umunyarwandakazi ngo abakristu be ngo bagiye kuvuga ko ari nyisenge wabo kandi babeshya , aha ku kabindi barayimuhaye da !muzakurikirane uwo mugore ibye muzasanga atari byiza, ngo ni Paster ababaha ibyangobwa niba bashingira kuki! uwo muntu muzakurikirane ibye naho ubundi turugarijwe da! niba mushaka ko tubaha amakuru mujye muhita mukurikirana ibyo tubabwiye , ngizi n 0728496777 muzamubaze izina rye jye ntaryo nzi Mama Suzan gusa . nyabuneka police mukurikirane uwo muganda kazi.muzamenya wenda byinshi
Nanjye ndumva ntaho bataniye nabirubengera bambara ubusa bagakoranaho ngo bashyigikiwe n’umuyobozi wiryo dini iburengerazuba
babwira abantu kwihangira imirimo ,bagahanga izababyarira amazi n’ibisusa, mujye mubanza mushishoze nyamuna,ubundi ko imishinga yigwa ,uwo ninde wawize bahu, mbega ngo turagusha ishyano,ukibyarira umwana niyo yaba ikigoryi ugasanga ameze kuriya!
Na Nyakabanda barahari, nyabuna police mudutabare!
Aba bose bavuga ngo bari barwaye mu mutwe ngo baza kuvurwa bagakira byo sibyo kuko ntamuntu ukira ibisazi. Keretse niba zari izindi ndwara zo mu mutwe zitari ibisazi .
Ibi bakoraga nuko batekereza
ni ibimenyetso byubusazi.kuba bemera ko bafite ubushobozi bwo kuvura byerekana ko bafite ibyo bita delusions mu cyongereza . Ubabwiye ko atari abavuzi mwabipfa . Ibikorwa byabo biyoborwa niyo mitekerereze ya gisazi
Aba bose bavuga ngo bari barwaye mu mutwe ngo baza kuvurwa bagakira byo sibyo kuko ntamuntu ukira ibisazi.indwara yibisazi iroroha ariko ntabwo ikira Burundi.Keretse niba zari izindi ndwara zo mu mutwe zitari ibisazi .
Ibi bakoraga nuko batekereza
ni ibimenyetso byubusazi.kuba bemera ko bafite ubushobozi bwo kuvura byerekana ko bafite ibyo bita delusions mu cyongereza . Ubabwiye ko atari abavuzi mwabipfa . Ibikorwa byabo biyoborwa niyo mitekerereze ya gisazi.
Aba polisi kwirirwa ibafunga nugukora ubusa kuko ari abasazi. Ibisazi biroroha Umuntu akaboneka nkaho ari ntakibazo agakomeza ubuzima busanzwe ariko ntakira burundu kuko agomba imiti igihe cyose. Atanyweye imiti arongera agasara. Rimwe na rimwe birajagura niyo ari ku miti. Aba mubazane I ndera nzabavura
Comments are closed.