i Byumba ijerikani y’amazi iragura 300Rwf, amazi ni ingorabahizi
Mu murenge wa Byumba wo mu karere ka Gicumbi abahatuye bavuga ko bari mu kaga kubera kubura amazi bimeze igihe kinini. Iki kibazo kiri mu mujyi wa Byumba no mu nkengero zawo mu tugari twa Gisuna ahitwa mu Rugano, Akagari ka Kageyo, Gacurabwenge, Rwiri, Gashirwe, Rebero n’ahandi hatandukanye…amazi barayavoma kure aho kukugezaho ijerikani imwe baguca 300.
Janviere Mukamana utuye mu mujyi wa Byumba avuga ko ubu bavoma hafi ya Kiliziya ahaba hari umuvundo ukabije, ab’intege nke bo bari mu buzima bukomeye. Amazi akenshi ngo arekurwa rimwe mu cyumweru, nabwo ngo ntatinde.
Ati “Ikibazo cyafashe indi ntera kuko ababyeyi badafite amafaranga yo kugura amazi kuri kiriya giciro batangiye gusibya abana amashuri cyane abiga mu mashuri abanza.”
Jean Claude Murigo Umuyobozi wa WASAC Ishami rya Gicumbi avuga ko ikibazo gihari ari uko mu gihe nta mvura ihari amazi agabanuka cyane.
Avuga ko nka Gicumbi hari umwihariko wo kugeza amazi ku baturage bose kuko ngo byasaba nibura 3 000 m3 ku munsi kandi nyamara ubu ngo babasha kubona gusa 1 100 m3. Cyakora ubu ngo hari umushinga (Gicumbi Water Inforcement) wo kongeraho 600 m3, ikibazo ngo nubwo kitazaba gikemutse hari intambwe izaba itewe.
Murigo avuga ko ibura ry’amazi kandi hari ubwo riterwa no gucika kw’amatiyo (tuyeau) y’amazi kubera ibikorwa remezo by’imihanda iri kubakwa. Ibi nabyo ngo hari ubwo bituma amazi atagera ahantu hose mu gihe yabonetse, nubwo ngo iki bagihagurukiye ngo kijye gikorwa vuba bafatanyije na sosiyete iri gukora imihanda i Byumba.
Murigo avuga ko ubu WASAC yahindutse ikigo gikorera inyungu bityo kigomba guha serivisi nziza abaturage baba bishyuye amafaranga yabo. Ari nayo mpamvu ubu ngo bari gushyira ingufu mu kongera amazi cyane cyane mu bihe nk’ibi by’ibura ry’imvura.
Ati “Abaturage bakwihangana kuko mu minsi micye turatangira gusaranganya amazi mu duce twose nibura urugo rujye rubona amazi kabiri mu cyumweru kuko akiri macye.”
Uyu muyobozi yatanze cy’uko uyu mushinga wo kongera amazi utazarenza ukwezi kwa cyenda utaratangira kongera amazi muri Gicumbi.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi
15 Comments
Aka nagahomamunwa. Ntacyo nakongeraho.Aba ndabona bakeneye gahunda ya Giramazi mbere ya Girinka.
Ikibazo nkiki se nihehe kitaboneka mu Rwanda ? Ariko rwose Rwanda waruha waruha !!! Utagira amazi azatakaza iki? Mubuzima bw’umuntu amazi afite uruhare rutagereranywa….. None ngo dufite telefone, Bamwe ngo bafite umuriro (5%) …… Wenda hari ngo nabasenyewe bityo biza kurangira baboye utuzu turuta utwo babagamo mbere…… Ariko mbisubiremo ntakintu cyaruta ubuzima kandi isoko ya mbere yabwo namazi meza …. !!!!
Amazi meza ni isoko y’ubuzima!!!! Ntawe utabiyobewe
Aba sibo basinye cyangwa basinyishijwe ari benshi ngo umwidishyi akomeze kubayobora da?
Wahora niki! Kabusunzu tumaze kuyibagirwa ni ukwishyura compteur buri kwezi utavomye ubundi amazi bakayaha abacuruzi bafite utuzu twa WASAC naho wa muturage udashoboye kujya kuyikorera akayagura 200 ya transport na 50 y’ amazi. Ko nta muhanda bubaka se wayahagaritse Murigo yatubwiye niba ari itiyo tukayigurira ariko tukabona amazi meza! Imikorere ya WASAC izakemurwa na His Excellence ubu turi gusaba audience nituyibona bazamenya icyo gukora wasanga Minister ubafite mu nshingano atabasobanurira neza.
NJYE NDABONA AMAZI YA GICUMBI ABAFITEMO UBUSHOBOZI KANDI BABISHINZWE BOSE BAKAGOMBYE GUHAGURUKIRA ICYO KIBAZO BYIBUZE BAGAKORESHA SYSTEME DE POMPAGE SI NON ABATURAGE TURIMO TURAHURA N’AKAGA
Ariko mbere yuko munenga, mujye mubanza mubitekereheho neza? iyo leta yabidishyi murimo kuvuma, hari amavomo cyangwa inzuzi ya senye kuburyo noneho amazi yabuze? Ese amazi burigihe niko aba agura magana 300%? Ese inka n’umuyoboro wamazi niki gihenze? Ese abatuye mu mijyi bo amazi barayafite? Kandi ikindi Inzandiko zimaze kubarondogoza abaturagye bajyana mu nteko zibatwaye iki? Ese leta munenga ifite Natural resources zihe basesagura kuburyo abaturage bakabonyemo amazi? Ese ko ibikorwa remezo reka ibikora mu misoro, wowe usora angahe? maze nimurangiza munenge uwo mwidishyi da! Ese wowe wagushyira mu mwanya wa president wakora iki? Ingayi igaya icyo ubonye koko? bwaki mumaze kuyikira none ngo aho kubanza girinka wabanza giramazi koko? ariko ngo uyiha amata ikaruka amaraso koko? Muzafpa mudashyimye pee…. muriga muri za kaminuza murashobora no kwandika kuri internet munenga none muti amazi hahahah? ubundi se ko mwize mwebwe mwagize icyo mu marira aho mukomoka mwebwe nti muhazi? mwirirwaga mwikoreye amajericani imitwe yarameze impara, mwaragwingiye none muraramutse… yewe Rwanda weeeee Imana igufashe gusa.
I Kigali naho ni uko. Tumaze ibyumweru 4 tutabona amazi kandi hari gahunda y’icyumweru y’uko amazi asaranganywa mu duce twose. Igitangaje ni uko hari abayabona buri munsi bakayagurisha. Ijerekani 1 ni amafaranga 300.
Mureke kuvuga ngo mwabuze amazi. Mu RWANDA dufite intiti nyinshi cyane kuko mu RWANDA haba za kaminuza nyinshi. Izo diplomes zanyu muzimaza iki? kuki MUTAVUMBURA AMAZI MENSHI? Mwigira iki niba mudashobora no kubona amazi? muze twese dutore PREZIDA WA REPIBLIKA,ubundi amazi azayaduha nkuko yaduhaye inka zigatuma bwaki icika burundu. ARIKO namwe mukoreshe izo diplomes zanyu maze muvumbure amazi aho kwirwa musabiriz gusa.MWIHANGIRE MU MAZI
Ubu nihangiye imilimo da!! nari maze imyaka 3 ndangije muli IPB(BYUMBA) nta kazi none ubu ndimo gufata amazi mesnhi maze ikijerikani bakampa fr400. Ubu maze kubona frw 4,500,000.Iyaba amazi yakomezaga akabura burundu nakomezaga umushinga wanjye nihangiye. None se bigende bite? TUGOMBA KWIHANGIRA daaa!! Naho mwebwe ntabwo mubona ko iyi ari opportunity yo kugurisha mazi mesnhi? Yewe niyo amazi yagaruka,NZABA NARABONYE IGISHORO rwoseeeee!!
Harya ngo mwabuze amazi? none se ba INGENIEURS dufite mu RWANDA ko barunze,ubwo bamaze iki? Birababaje kubona HE PAUL KAGAME ashyiraho za kaminuza nyinshi ,ba ingenieurs bakaba besnhi ariko TUKABA TWABUZE AMAZI? Ikibabaje nuko abo ba injenyeri nabo baza gutonda umurongo aho kujya gushaka icyatuma amazi aboneka.Ubwose ni HE PAUL KAGAME uzajya kuzana ayo mazi? yewe burya no mu bize habamo injiji koko?
ejo navuganye n’umuntu ufite DIPLOME YA INGENIORAT,yarangiye muli KIST kandi yize ibyo kuzana amazi: namubajije impamvu atatanga umuganda ngo amazi aboneke. Aravuga ngo ntabyo azi ra!! ndamubaza nti se iyo diplome yawe imaze iki niba twabuze amazi? YAHISE YIRUKANKA!! Birababaje cyane.
ikibazo cyamazi mu rda ni ikbazo cyingutu. Kuburyo aho gushira ho 4g twakagombyo kugira 10l /personne.
umva ngo murabeshya subwambeere mutubeshya dutuye kumukeli hashize imyaka ibiri ntamazi agera muri robine yacu ubwo kdi igiteye aagahinda ukwezi kurashira bakishyuza location ya compteur dukwiye gutabarwa na HE nahubundi abandi nukubeshya gusa birababaje ariko badepite Gatabazi ngo barebera abaturage? birababaje
@mbarusurwanda uratandukiriye cyane uyu uvuze abidishyi sinzi icyo agambiriye ariko uvuze ngo uyiha amata ikaruka amaraso? usibye kumva ko uzikuvuga urishye cyane .gusora byo ntibikureba ahubwo umusaza aduttabare (He ) nubwo twabuze ayo mazi ntuturusha no kumukunda gusa mayor mvuyekure agerageze cg avuge ko ananiwe kuko bitinde cg bitebuke umunsi He Paul Kagame yadusuye tuzamuregera byo.
Comments are closed.